Rwanda : Kuki Kagame avuga ko ibizava mu matora bizwi ariko agakomeza kwiyamamaza ?
Umunsi wa mbere wo gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza mu itora rya perezida wa repubulika riteganyijwe ku italiki ya 4 Kanama 2017; Paul Kagame yawutangiriye mu Ruhango (i Gitarama) ku wa gatanu taliki ya 14 Nyakanga 2017. Imbere y’imbaga y’abanyarwanda bari bazanywe ku ngufu kumutega amatwi, Paul Kagame yemeje ku mugaragaro ko ibyagiye byandikwa mu itangazamakuru ari ukuri kw’impamo ! Kagame yemeje ko imibare y’amajwi azabona ku italiki ya 4 kanama yarangije gukusanywa kera, iyo mibare ikaba ibitse muri Mudasobwa (imashini) ya komisiyo ishinzwe gutekinika amatora! Kagame yagaragaje ko igikorwa cy’amatora no kwiyamamaza ari ikinamico ryo kujijisha abanyarwanda n’amahanga !
Paul Kagame yagize ati: «niba mukurikira amakuru neza yo hirya no hino, abanyamakuru bagira uburenganzira ariko baranabukwiriye ariko ndagira ngo mvuge ko atari bo bonyine babukwiriye… barandika bakavuga ngo aya matora y’u Rwanda nta matora arimo kuko tuzi ikizayavamo, ariko rwose njye biranshimishije kuba tuzi ikizayavamo…uwagihakana wese akavuga ngo ntakizi, bakavuga ngo uko kwirengagiza niyo politiki nziza niyo demokarasi, barabeshya. Reka nkubwire impamvu, ikizayavamo cyamenyekanye mu kwezi kwa 12 mu 2015. Buriya hajya kuba impamvu ya referendum, ikintu cyasabwe na miliyoni enye z’abantu bazatora kikagera aho kigera muri referendum bikagera aho bifata hafi 100% ubwo ikizavamo ni iki?»
Nyuma yo kwemeza ko amatora yarangiye, Kagame yavuze ko ahubwo abarwanashyaka ba FPR-Inkotanyi n’amashyaka 8 bafatanyije bagomba gukoresha igihe cyo kwiyamamaza nk’igihe cyo kwishimira ibyagezweho! Iyi mvugo ya Kagame yuzuyemo urujijo kuko mu nteruro imwe avuga ko amatora yarangiye, akongera akavuga ko igihe cyo kwiyamamaza agomba kugikoresha nk’uburyo bwo kwishimira ibyagezweho ! Kuki akoresha ijambo ryo kwiyamamaza kandi amatora yararangiye ? Impamvu Paul Kagame ari gusobanya mu magambo, ni uko azi neza ko igihe cye cyo kugwa ku butegetsi cyegereje !
Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda umutwe !

Inkingi 1 :Ibihugu bikomeye byamushyigikiraga ntibikimwitayeho !
Birazwi ko abakuru b’ibihugu muri Afurika bashyirwaho n’ibihugu bikomeye ku isi kubera inyungu z’ibyo bihugu bikomeye! Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza nibyo bihugu byashyizeho Kagame, bimwemerera no kwica abantu ashatse n’ibindi bikorwa bibi bishoboka! Ibyo bihugu byasabye Kagame kutiyamamaza ahubwo ko agomba gushaka undi muntu wo mu ishyaka rye rya FPR ashyiraho. Amakuru atangwa na bamwe mu bahoze mu butegetsi bw’Amerika yemeza ko icyo gihugu cyasabye Kagame gusimburwa n’umugorewe Jeannette Kagame ariko Paul Kagame arabyanga ! Muri iki gihe Kagame akaba akeka ko ibyo bihugu aribyo biri inyuma yo gutegura abantu bashaka kwiyamamaza hamwe nawe ariko akaba yaraburijemo abo bantu! Mu ikinamico ryo kwiyamamaza, kagame yabivuze muri aya magambo, yagize ati :
«Ababaza ngo umukandida wa FPR, Kagame ni umukiza? ni umunyagitugu? bakarangiza bavuga ko ari umunyagitugu…niba abaje hano, abasabye Referandumu barabikoze ku ngufu, icyo cyaha ndacyemeye…ikibazo bafite ni uko bo badatora, … » Icyo Kagame yibeshyaho ni uko abanyarwanda nabo bazi ko badatora kuko amatora bayatekinika! Niba Paul Kagame yarafashijwe n’ibi bihugu by’amahanga bikomeye gufata ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda ; ni izihe mbaraga afite zizatuma ibyo bihugu bitamwambura ubwo butegetsi ? Kagame azi neza ko ntacyo ashobora gukora ibyo bihugu bitabishaka, niyo mpamvu yasubije umunyamakuru ko aramutse yiyamamarije manda ya gatatu yaba ari umusazi! Kuba Kagame ari gutakira abanyarwanda ko abanyamahanga bamumereye nabi, ariko agasubira inyuma agashaka kumvikanisha ko abo banyamahanga badatora, nyamara yamaze kuvuga ko amatora ntayo azaba… ni imvugo igaragaza ko Kagame «yahiriye mu nzu, akaba ari gupfunda umutwe aho abonye hose » kuko ntacyo abanyarwanda bamumarira!
Hari ibimenyetso bitangiye kwigaragaza ko ibyo bihugu bikomeye bitangiye gahunda yo gutegura imitima y’abanyarwanda mu gikorwa cyo kurwanya umunyagitugu Kagame, ingero za hafi ni izi zikurikira :

b)Raporo y’ubwicanyi bwa FPR yashyizwe ahagaragara n’umuryangwo w’abanyamerika HRW ushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ku italiki ya 29 kamena 2017, HRW yasohoye raporo y’umuriro ku bwicanyi bwa FPR, muri iyo raporo umuryango HRW wagaragaje uburyo inkotanyi zica abaturage ngo kuko bibye igitoki kubera inzara kandi abiciwe abobo bagategekwa kubiceceka! Umutegarurori wiciwe umugabo yabibwiye HRW muri aya magambo, yagize ati : «batwaye umugabo wanjye mu ishyamba, tugiye kureba tuhasanga abasilikare n’umurambo w’umugabo wanjye, abasilikare batubuza kuzagira icyo tuvuga, ko uwariwe wese uratinyuka kugira icyo avuga bamurasa!» Umuryango HRW wandikiye ibaruwa ministre wa Kagame ushinzwe ubutabera Bwana Busingye ngo babonane bamusobanurire ibyerekeye n’iyo raporo, yanga kubasubiza, ahubwo atanganiriza abanyamakuru ko ibyo byose bikorwa ku nyungu z’abanyarwanda!
c)Ku italiki 7 Nyakanga 2017, Umuryango Amnesty International nawo wasohoye raporo igaragaza ko ikinamico ry’amatora mu Rwanda ryakuruye icyoba gikomeye mu baturage! Uwo muryango wagaragaje uburyo abakandida bigenga babujijwe uburenganzira bwabo ndetse n’abantu babashyigikiye bakaba bahohoterwa! Si ubwa mbere iyi miryango itunga agatoki Kagame na FPR, ariko raporo zayo zikaburizwamo n’igihugu cy’Amerika! Ese ibyo bizakomeza kuba gutyo? Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari, baremeza ko raporo z’iyi miryango ku byaha bikorwa n’ubutegetsi bwa Kagame ari uguca amarenga ko ubutegetsi bwe buri mu marembera! Kagame yagize ubwoba bwo guhangana n’iyi miryango akaba yaremeye ku mugaragaro ko ibivugwa byose ari ukuri ko kandi abyemera ariko icyo sicyo gisubizo abazwa, ibihugu byamuhaye ubutegetsi biramusaba kubusubiza akabuha undi mu maguru mashya!
Inkingi ya 2 : Abacikacumu basigaye berura bakavuga ko Kagame ari umwicanyi

Nubwo « Carla del Ponte » we avuga ku kibazo k’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ikibazo gikomeye ni icy’abacikacumu ry’iyo jenoside batangiye kuzamura ijwi hejuru berekana ko umwicanyi w’abanyarwanda ari Paul Kagame! None se Kagame wakomye imbarutso ya jenoside, ubwo yarokoye abatutsi cyangwa yabagize ibitambo byo gufata ubutegetsi ? Bamwe mu batutsi bashishoza batangiye kuvugisha ukuri bakerekana ko Paul Kagame ari umwicanyi ruharwa ! Bamwe muari mu ngabo z’inkotanyi nabo batangiye kuvugisha ukuri ku bwicanyi bwa Kagame ! Gusa rero ikibazo gikomeye ni uko umututsi wese ucyetsweho kuvuga ukuri ku bwicanyi bwa Paul Kagame ahita acibwa umutwe !
Kagame azica abatutsi ariko ntazabamara kandi ukuri kuzajya ahagaragara ! Imvugo rero yo kuvuga ko abantu bafite ingengabitekerezo iri kugenda ita agaciro kuko abatutsi ntibashobora kugira ingengabitekerezo yo kwirimbura ubwabo kiretse Kagame nabashinja ingengabitekerezo yo kurimbura abahutu ! Izo nkingi ebyiri ubutegetsi bwa Paul Kagame buhagazeho arizo : inkunga y’amahanga ndetse na jenoside, zirimo zijegajega cyane kuburyo nizitura hasi ubutegetsi bwa Paul Kagame buzahita busenyuka kandi ntakizabuza ibyo kubaho, niyo mpamvu Paul Kagame atekereza ejo hazaza he umutwe ukamurya bigatuma avanga amasaka n’amasakaramentu, akavuga imbusane, nyuma akisama yasandaye !
Ejo hazaza haduhishiye udushya twinshi ku butegetsi bwa Kagame !
veritasinfo