Ingendo z'indege za "RwandAir" ku mugabane w'Uburayi zirimo ibibazo bikomeye!
Ikompanyi y'igihugu cy'u Rwanda itwara abantu mu ndege ya "RwandAir" yahuye na kidobya mu rugendo rwayo rwa mbere ya koreye ku mugabane w'Uburayi. Kuwa gatanu w'icyumweru gishize taliki ya 14 Nyakanga 2017, indege ya "RwandAir" yasesekaye bwa mbere ku mugabane w'Uburayi ku kibuga mpuzamahanga k'indege cya Zavantem kiri mu Bubiligi. Kuri icyo kibuga ntabwo intege ya RwandAir yashoboye gufata umugenzi n'umwe bitewe n'uko yagombaga kunyura mu gihugu cy'Ubwongereza mbere yo gusubira i Kigali!
Uwo munsi, ubuyobozi bw'ikigo cya "APG Air Agencies" bushinzwe gucunga inyungu za "RwandAir" bwagize buti: "Byabaye ngombwa ko abantu bose bateganya kugenda mu ndege zacu za "RwandAir"muri iyi minsi bava i Buruseli bajya i Kigali, tubahereza ikompanyi ya "Brussels Airlines" kugirango abe ariyo ibatwara". None se byatewe ni iki kugirango "RwandAir" ihe abagenzi bayo kompanyi ya "SN Brussels ngo abe ariyo ibatwara?
Gusobanukirwa impamvu yateye icyo kibazo biroroshye, ariko kubona igisubizo cyo kugikemura ntibyoroshye kandi bishobora gutera igihombo gikomeye "RwandAir". Uko gahunda ya "RwandAir" iteye: ni uko indege zayo zigomba kuva i Kigali zikagwa mu Bubiligi zamara gufata abagenzi baho, zikanyura mu gihugu cy'Ubwongereza mbere yo gusubira i Kigali. Igihugu cy'Ubwongereza kikaba gisaba "RwandAir" ko abagenzi igomba gushyira mu ndege zayo mbere yo kugera mu Bwongereza bagomba kuba bafite urwandiko rw'inzira rurimo uruhushya (visa) rw'igihugu cy'Ubwongereza rubemerera gukandagira muri icyo gihugu!
Ibyo bisobanuye ko mbere yo kuva mu burayi ujya i Kigali uri mu ndege ya RwandAir, ugomba kubanza gusaba visa muri ambasade y'igihugu cy'Ubwongereza! Iyo niyo mpamvu yatumye abagenzi bose "RwandAir" yagombaga gufata ku kibuga cya Zaventem mu Bubiligi yarabahaye indi kompanyi kuko batari bafite visa ibemerera gukoza ikirenge mu Bwongereza! Mushobora kwibaza muti, ni kuki "RwandAir" itabanza kunyuara mu Bwongereza noneho ikayura mu Bubiligi itashye i Kigali? Byose ni kimwe kuko abagenzi "RwandAir" igomba kuvana mu Bwongereza bajya i Kigali, byabasaba kubanza gusaba visa (uruhushya rw'inzira) rubemerera kwinjira muri kimwe mu bihugu bigize Uburayi (UE)!
Ubwo rero birasaba ko "RwandAir" igomba kureka kujya mu Bwongereza cyangwa se ikareka kujya muri kimwe mu bihugu bigize Uburayi! Nubwo abayobozi ba "RwandAir" bavuga ko bazavugana n'abayobozi b'Ubwongereza mu gushaka igisubizo cy'icyo kibazo, biragoye kubona igisubizo mu gihe igihugu cy'Ubwongereza cyarangije gufata icyemezo cyo kuva mu muryango w'ibihugu by'Uburayi (Union Européenne). Kuba "RwandAir yabura abagenzi bavuye mu Bubiligi cyangwa mu Bwongereza bishobora kuyitera igihombo gikomeye kuburyo ishobora no gusenyuka, bikaba akawa mugani ngo "Ndangura mpendwa, ngacuruza mpomba"!
Kubera icyo kibazo cyo kudatwara abagenzi bavuye mu Bubiligi bajya i Kigali, byatumye umuhango wo gutangiza ingendo zindege za "RwandAir" mu Bubiligi wari uteganyijwe kuwa gatanu taliki ya 14 Nyakanga usubikwa!
Veritasinfo