Rwanda :Ni koko se Paul Kagame afite uburwayi bwo kwibagirwa vuba (Alzheimer) no kugira nabi (paranoïa) ?
Bicaranye mu nama ya ONU, Paul Kagame yabeshyaga Perezida Obama ko nawe azava ku butegetsi mu Rwanda mu mahoro adafashe manda ya gatatu!
Kugirango abasomyi ba «veritasinfo » basobanukirwe neza ikibazo cy’uburwayi bwa Paul Kagame, nibyiza ko tubagezaho ikibazo muganga uvura indawara zo mu mutwe mu gihugu cya Cameroun yahuye nacyo.
Mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe byitwa Jamot byo mu gihugu cya Cameroun, umurwayi wo mu mutwe (umusazi) w’umutegarugori wo muri ibyo bitaro yarimo atembera hafi y’ikizenga cy’amazi (piscine); nibwo yanyereraga yitura muri ayo mazi. Umusazi w’umugabo nawe urwariye muri ibyo bitaro, akaba yari hafi y’icyo kizenga, yahise yiterera muri ayo mazi arohora wa mugore w’umusazi wari ugiye kuzika. Umuganga w’indwara zo mu mutwe wareberaga kure imyitwarire y’uwo murwayi wo mu mutwe w’umugabo, yahise afata icyemezo cyo ku musohora mu bitaro by’abo barwayi bo mu mutwe, kuko icyo gikorwa yakoze cyo kurohora uwo mugore cyabereye muganga gihamya cy’uko uwo murwayi yakize kuko yashoboye gukora igikorwa cy’ubutwari gikorwa n’abantu bazima (bareba kure) !
Mu gitondo cyo ku munsi ukurikiyeho, muganga yahamagaye wa murwayi w’umugabo aza mu biro bye kugirango amumenyeshe icyemezo yafashe cyo kumusohora mu bitaro kuko abona yakize. Umurwayi ageze mu biro, nibwo muganga yamubwiraga ati : «ngiye kukugezaho inkuru ebyiri, inkuru imwe irashimishije, naho indi irababaje», umurwayi atega amati. Muganga aramubwira ati : «inkuru ishimishije nkumenyesha ni uko ugiye gusohoka muri ibi bitaro ukajya kuba iwawe mu rugo kuko wakize, naho inkuru ibabaje ni uko umugore w’umusazi wakijije ejo yaguye mu mazi, muri iki gitondo yiyahuye agapfa, kuko twasanze yimanitse mu mugozi». Nibwo wa murwayi w’umugabo yasubizaga muganga ati : «uriya mugore ninjye wamumanitse hariya kugirango yumuke kuko namukuye mu mazi yajobamye cyane» ! Muganga amaze kumva igisubizo cy’uwo murwayi w’umugabo, yarumiwe ahita aceceka ! Ese hagati y’uyu murwayi na muganga ni nde wagize ipfunwe ry’amagambo yavuze ?
Paul Kagame nawe ati : «ntabwo ndi umusazi» !
Abahanga mu bumenyi bw’umuntu bemeza ko umuntu wese afite igipimo gito (dose) cy’uburwayi bwo mu mutwe (ibisazi), iyo icyo kigero cy’uburwayi kiyongereye kikagera ku gipimo umuntu akora ibinyuranye n’ibyo abandi bakora kandi we akabona ko ari gukora ibintu byiza, aba yabaye umurwayi wo mu mutwe (umusazi). Abanyamakuru banyuranye bakomeje kubaza Paul Kagame,niba atazahindura itegeko nshinga kugirango yigundirize ku butegetsi, kubera ibyo bibazo, Kagame yasubije abo banyamakuru ko «atari umusazi » (I am not stupid) kuburyo yahindura itegeko nshinga kugirango afate manda ya 3! Nk’uko muganga yashimye igikorwa cy’ubutwari uriya murwayi wo mu mutwe yakoze cyo gukiza umugore wari warohamye, niko abazungu n’abayoboke ba FPR bashimye ubutwari bwa Kagame bwo kuzaba umuperezida wa mbere muri Afurika uzaba wubahirije itegeko nshinga, hakaba isimburana ku butegetsi mu Rwanda binyuze muri demokarasi!

Ikirushijeho gutangaza no gutera urujijo, ni uburyo ibisobanuro bya Kagame muri iyi gahunda yihaye yo kuzagwa ku butegetsi bigenda bivuguruzanya! Mu ijambo yavuze ryo kubunani bwo mu mwaka w’2016, Paul Kagame yabwiye abanyarwanda n’amahanga ko yemeye kuzakomeza kubayobora nyuma ya manda ye izarangira muri kanama uyu mwaka. Mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi wa « Jeune Afrique » Paul Kagame yavuze ko naramuka atowe mu itora riteganyijwe ku italiki 4 kanama 2017, ashobora kuzayobora manda imwe gusa! Ko Kagame yemeye kuzakomeza kuyobora nyuma y’2017, ikinamico ry’amatora riri gukorwa mu Rwanda risobanura iki ? Ni ugushaka kwiba abaturage amafaranga y’imisanzu y’amatora cyangwa ni ugushaka kwica no gukoza isoni abemeragato bibwira ko amatora ashobora kubaho mu Rwanda?
Ibikorwa by’amatora biri gutegurwa mu Rwanda, birerekana ko atari ikinyoma gusa ahubwo ari uburwayi Paul Kagame yifitiye (paranoïa) bwo gushimishwa no kugirira abantu nabi nta mpamvu !
Veritasinfo