Angola-Rwanda : Ibi bihugu byombi bishobora kurwanira muri Congo (RDC)!
Intara ya Kasaï iri mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iri kuberamo ubwicanyi budatoranya. Abaturage benshi bo muri iyo ntara bari guhungira mu gihugu cy’Angola. Ubuhamya bw’abaturage barokotse ubwo bwicanyi, buremeza ko abaturage ba Kasaï bari kwicwa n’ingabo za Congo zishyigikiye Kabila zifatanyije n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe na Paul Kagame muri Congo mu gikorwa cyo gushyigikira leta ya Joséph Kabila mu guhangana n’abatayemera. Igihugu cy’Angola gihangayikishijwe cyane n’ubwo bwicanyi buri kubera muri Congo kuko buri gutuma impunzi nyinshi z’abakongomani zihungira iwabo.
Leta y’Angola ibishyigikiwemo n’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika, ikaba iteganya gutabara muri Congo muri gahunda yo guhagarika ubwo bwicanyi. Leta y’u Rwanda nayo ikaba ihangayikishijwe n’uko ingabo z’Angola zishobora kugera kure zikirukana Joséph Kabila ku butegetsi, Paul Kagame akaba yiyemeje kohereza ingabo i Kinshasa zo gushimangira ubutegetsi bwa Joéph Kabila! Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari bakaba batangiye kugira impungenge ko ingabo z’ibi bihugu byombi zishobora guhanganira muri Congo bikabyara indi ntambara ikomeye cyane! Impuruza y’abakongomani batuye mu ntara ya Kasaï, iratabaza amahanga ko ubwicanyi buri kubera muri iyo ntara bumeze nka jenoside, bityo amahanga akaba agomba gutabara amazi atararenga inkombe.
Amacumbi y’ababikira na kiliziya gatolika zo mu turere twa Bilomba, Ndekesha, Masuika na Luebo… byagabweho ibitero bikomeye n’ingabo za Congo zishyigikiye Joséph Kabila zitewe inkunga n’ingabo z’u Rwanda (FPR-Inkotanyi) mu gukora ubwo bwicanyi. Izo ngabo za Congo zifatanyije n’inkotanyi zishe abapadiri maze zisambanya ku ngufu ababikira bo mu karere kitwa Tshikapa gaherereye muri Kasaï. Abaturage benshi bo mu ntara ya Kasaï bari guhigwa bukware ngo bicwe n’ingabo za FARDC ziri kumwe na APR- Inkotanyi mu bikorwa byo kurwanya ishyirahamwe ry’urubyiruko ryitwa «Kamuina Nsapu». Urubyiruko rwo muri Kasaï rubumbiye muri iryo shyirahamwe, rukaba rutemera umugambi wa Joséph Kabila afatanyije na Kagame wo kwica no guhungisha abaturage ba Kasaï, kugirango bave ku butaka bw’abasekuruza babo maze Kabila abuhe amasosiyete y’amahanga kugira ngo abucukuremo amabuye y’agaciro!
Amakuru y’ubwicanyi buri kubera muri Kasaï arimo atangazwa cyane n’ibinyamakuru byo muri Angola kuko icyo gihugu gitangiye guhura n’ingaruka z’umutekano mucye utewe n’impunzi z’abakongomani zivuye muri iyo ntara ihana umupaka n’Angola. Amakuru akomeje kwemezwa i Kinshasa ni uko igihugu cy’Angola kiyemeje kohereza ingabo muri Congo mu mugambi wo kwirukana Joséph Kabila. Nubwo bimeze gutyo ariko, ntabwo Kabila yicaye ubusa kuko mu ijoro ryo kuwa kabili rishyira kuwa gatatu w’iki cyumweru, indege ebyiri nini zakoze urujya n’uruza zitwaye abasilikare bavuye mu Rwanda zibageza i Kinshasa. Izo ndege zagwaga ku kibuga cya Njili, byabaye ngombwa ko ingabo za Congo zirukana abantu bose bari kuri icyo kibuga kugira ngo batamenya amakuru y’aho ibo basilikare ba Kagame bari gucumbikirwa muri uwo mujyi.
Abakongomani bakurikiranira hafi ibibera i Kinshasa bemeza ko Paul Kagame yongereye umubare w’ingabo z’inkotanyi muri Congo kugira ngo zitere inkunga izo yoherejeyo mu minsi yashize kuko amaze kubona amakuru y’impamo y’uko Angola yiyemeje nayo kwambuka umupaka wayo na Congo igana i Kinshasa. Iyi ntambara ya Kagame n’Angola muri Congo ishobora kuzaba rurangiza kuko ibihugu byombi bigomba kwerekana ikirusha ikindi imbaraga akaba aricyo Amerika izashyira imbere mu kuyobora akarere kose !
Ni ukubikurikiranira hafi.
Veritasinfo.