Gambiya :ikuzimu ntawe ujyanayo impamba ! Umutungo wa Yahya Jammeh wafatiriwe!
[Ndlr:Icyemezo cy’urukiko muri Gambiya kirerekana neza amaherezo mabi y’abanyagitugu n’impamvu abakuru b’ibihugu muri Afurika bigundiriza ku butegetsi kugirango bazabugweho; ariko se niyo babugwaho, ibyo basahuye byose bazabijyana ikizumu?]
Uyu muministri yavuze ko ibi byabaye ngombwa ngo kubera ko bimaze kugaragara ko Bwana Jammeh yabikuje atabiherewe uruhushya amafaranga arenga miliyoni 50 z'amadolari yari ku makonti ya leta. Yongeyeho ko ibi ashobora kuba ari igitonyanga mu nyanja.
Yahya Jammeh yahunze igihugu nyuma yo gutsindwa amatora none ubu aba mu buhingiro muri Guinée Equatoriale.
BBC Gahuza