Rwanda : Mugushimuta Twagirimana Boniface, intore za Paul Kagame zakoze nka Boko Haram !
Biratangaje kubona ubuyobozi buzima bw’igihugu, buhora buririmba ngo buriha agaciro bushimuta umuntu ku manywa y’ihangu ! Ubutegetsi bwa Kagame butaniye he n’umutwe w’ibyihebe bya Boko Haram uba mu gihugu cya Nigeriya wirirwa ushimuta abagore n’abagabo ukajya kubakorera ibya mfura mbi ? Ubwo Twagirimana yashimutwaga kuwa gatanu w’icyi cyumweru, polisi ya Pilato Kagame yavuze ko itazi irengero rye, nyuma itangaza ko yamurekuye itagize ikindi yongereyeho, igitangaje ni uko uburyo yafashwemo buteye ubwoba ! Ni kuki ibihugu by’i Burayi bishyira igitutu kuri Nkurunziza ngo yanze kugirana ibiganiro n’abo batavuga rumwe, ntibigire icyo bivuga kuri Kagame ushimuta abaturage ayoboye ku manywa yihangu kandi akabyigamba?
None se amasezerano ya Cotonou muri Bénin agenga imikoranire y’ibihugu by’Afurika n’umuryango w’ibihugu by’Uburayi, asaba ibihugu by’Afurika kubahiriza demokarasi n’uburenganzira bwa muntu ntareba Kagame ? Twagirimana ubwe yasobanuriye radiyo VOA uburyo yafashwemo n’ibyihebe by’intore za Kagame, Boniface yagize ati :
«Kuwa gatanu mu masambiri nibwo nagiye ku kigo cya WASAC, ni ikigo gitanga amazi, nari ngiyeyo kureba fagitire y’ukwezi, ndagenda ndayireba, ndangije bitewe n’uko narimfite umwanya ndagenda manuka gake gake n’amaguru ntaha. Abazi mu gace k’i Remera, hafi y’ahantu bigishiriza imodoka, ahantu hari agahanda kamanuka gasa n’akerekeza hakurya i Kanombe ; hanyuma ndi kwambuka ako gahanda, hanyura imodoka y’ivatiri y’umutuku yahise ikata imbere zanjye isa n’iyerekeza muri uwo muhanda ; ariko kuruhande rwayo rw’inyuma hahita hakata umugabo munini w’ibigango nabonaga asa n’uvugira kuri telefone ; ubwo twari turi kubisikana mugeze iruhande, ahita ansingira mumukandara, atangira kunsunika anyerekeza kuri iyo modoka. Ubwo iyo modoka mukanya iba irahagaze, havamo abandi bagabo 3, bamwe bafata mu ijosi baraniga ngo ndasakuza, abandi nabo batangira gusunika bajya kunshyira mu modoka. [Barakunize ?] nibyo bamwe bakanze mu ijosi kugira ngo ntavuga, kandi abo bantu bari bambaye imyenda ya gisivile, nta numwe wari ufite ikintu kimuranga, ntanuwigeze agira ikintu amvugisha ! Abaturage bahita bafunga za nzugi z’imodoka bari bafunguye kugira ngo banshyiremo, babwira abo bantu bati : n’ubwo uyu muntu yaba yaribye imashini zingana gute ; hano hafi mu metero 100 hari polisi, uwo muntu tumufate tumujyaneyo, tumushyire inzego z’umutekano ».
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda yabwiye ijwi ry’Amerika ko ntabisobanuro yatanga kuri iryo fatwa rya Twagirimana! Nguko uko ibyihebe by’i Kigali bikora amahano bigahita byihisha itangazamakuru! Iri fatwa rya Twagirimana rikaba ryaratewe n’ibitekerezo yatanze mu kiganiro cyanyuze kuri radiyo Ijwi rw’Amerika Muri icyo kiganiroo Twagirimana Boniface yavuze nka vice-président w’ishyaka FDU Inkingi naho Condo Gervais avuga mu izina ry’umwe mu bayobozi ba RNC.
Muri icyo kiganiro abo banyepolitiki bombi bagaragaje itekinika n’amanyanga arimo akoreshwa mu Rwanda mu guhindura itegeko nshinga kugira ngo Paul Kagame abe umwami w’u Rwanda ! Muri icyo kiganiro Twagirimana yatanze ibitekerezo bigaragaza neza itekinika riri gukorwa kandi yemeza ko iyo mikorere izazana amahano mu gihugu, Boniface yemeje ko iryo tekinika ari umushinga wa Kagame,ibyo akaba aribyo byatumye umujinya wa Kagame uba mwinshi ategeka ko ashimutwa ! Dore uko muri icyo kiganiro Twagirimana yagaragaje imipango ya Kagame yagize ati :
«Mubyukuri Perezida Paul Kagame ntabwo ashobora kujya kuri radiyo avuge ngo ndashaka ko bigenda gutya, cyane cyane ko aziko ari ibintu atanemerewe no gukora, ariko nk’uko ibintu bikorwa mu Rwanda, twebwe tuba mu Rwanda, ukuntu ibintu bimeze ni uko amabwiriza abayobozi bahabwa kuva hejuru kugera hasi, ayo mabwiriza aba avuye hejuru, ibyo ntagushidikanya ko aba avuye kwa Paul Kagame kandi niwe unakeneye n’ubuyobozi ! Kuva 94 Paul Kagame niwe uyoboye u Rwanda abandi bari bariho bari nk’udukingirizo niko umuntu yavuga, nta jambo bagiraga, ntabutegetsi kandi nabo barabyivugiye, ndibaza ko Bizimungu avaho yaravuze ngo :
Nimwakire leta yanyu ! Ni ukuvuga ko n’ubundi yaje kubona ko atari umuyobozi hari abandi bamuyoboreraga, Kagame arakomeza araruyobora, icyo gihe nabwo kugeza n’uyu munsi, ubona ko ibintu byose biba muri iki gihugu perezida Kagame ariwe muyobozi, niwe ukemura byose. Uzarebe ibibazo biba hano mu Rwanda, ibibazo biragenda bikazambaguza abaturage ntihagire umuyobozi ushobora kugira icyo yabikemuraho, Kagame wenyine niwe uza akabikemura. Ubusanzwe amabwiriza yose ava kwa Kagame, niwe ukemura byose, abandi bararebera ni indorerezi ziri aho ngaho zihabwa amabwiriza, ntawe ushidikanya ko ariwe watanze n’amabwiriza yo kugira ngo barebe ukuntu batekinika itegeko nshinga kugira ngo akomeze ayobore ubuziraherezo. Usanga n’ahantu ikibazo cyakemurwa na Bwana Mudugudu adashobora kugikemura kubera ko ubwo burenganzira atabufite, abuhabwa n’abantu bo hejuru, perezida Kagame niwe uzaza gukemura ikibazo cyo mu mudugudu kubera ko abandi arabantu bari ahongaho gusa batagira ijambo, bahawe ubuyobozi gusa ariko badafite imbaraga zo kuyobora, badafata icyemezo ! Ntawe ushidikanya ko ibyo guhindura itegeko nshinga ariwe wabyifuje kuko niwe ukeneye guhamaho, niwe utanga gahunda zo kuniga demokarasi mu gihugu, bitewe n’uko bigaragara ko adashobora guhangana n’abandi bantu ku mwanya wa perezida, nta demokarasi bashaka kubera ko gupiganwa ntiyabishobora ! »
Kuva aho inkuru y’irekurwa rya Twagirimana Boniface, itangarijwe, ubu intore ziri gukwiza ibihuha ku mbuga za internet zibeshya ko ngo Paul Kagame yavuze ko ataziyamamaza mu mwaka w’2017 ! Ibyo bihuha bigamije gukubita icyiyumviro mu bantu ngo barebe uko abaturage babifata, wenda banarebe ko hari uragaragaza ibyishimo mubaturage babone impamvu yo kumuniga! Muramenye Kagame yiyemeje kuzagwa ku butegetsi, ibisubizo atanga avuga ko atarafata icyemezo, bigaragaza ko yagifashe cyera, ko yiyemeje kugwa kubutegetsi! Iyo avuga ngo abanyarwanda bagomba guhitamo ubuyobozi bashaka, byerekana ko yamaze guhitamo ! Kuriwe yumva abanyarwanda ntabushobozi bafite bwo kumuvudukana , nyamara agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru!
Ubwanditsi
Publicité