Rwanda: Ntaterambere rirambye rizigera rigerwaho mu Rwanda ku ngoma ya FPR-Kagame alias Pilato! (Faustin Twagiramungu).
Kuva kuwa gatanu taliki ya 04/12/2015 abanyarwanda bafite impungenge z’umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU-inkingi Bwana Twagirimana Boniface washimuswe n’abapolisi ba Paul Kagame. Twagirimana ngo yatinyutse kuvugira kuri radiyo y’abanyamerika VOA, agaragaza uburyo buri gukoreshwa mu gutekinika itegeko nshinga, rigomba guhindura Kagame umwami w’u Rwanda (veritasinfo ikaba izabagezaho kuburyo burambuye iyi nkuru ibabaje), ubu Twagirimana akaba ari gukorerwa iyica rubozo ahantu hatazwi! Ese gushimuta, gufunga cyangwa kwica Twagirimana Boniface, bizatuma abanyarwanda bagira ubwoba ntibazongere kuvuga amahano akorwa n’ubutegetsi bwa Kagame? Biragoye kubyemeza, ahubwo abantu bakaba bakomeje kwibaza uko bizagendera u Rwanda umunsi agahinda n’uburakari bizahagurutsa abanyarwanda bakajya kwirukana Kagame mu Rugwiro!
Kuwa kane w’iki cyumweru turangiza, nibwo Bwana Faustin Twagiramungu alias Rukokoma yagiranye ikiganiro (Talking Africa) kirambuye mu rurimi rw’icyongereza n’abanyamakuru ba radiyo “Resonance 104.4 FM” ikorera i London mu Bwongereza; Twagiramungu yagaragaje ko ikinyoma Kagame yitwaza cyo kwigundiriza k’ubutegetsi abeshya ko yazanye amajyambere adasanzwe mu gihugu cyambaye ubusa! Iyo radiyo ikaba yumvikana mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba, abakunzi ba veritasinfo bari muri ako karere bakaba barifuje ko twakongera kubagezaho icyo kiganiro, tukaba dusanze ari byiza ko tubagezaho n’incamake yacyo mu rurimi rw’ikinyarwanda!
Mbere yo kubaza Twagiramungu ibibazo bari bateguye, abanyamakuru ba radiyo Resonance 104.4 FM, babanje gusobanura ko ibihugu by’amahanga bitera inkunga y’ubukungu u Rwanda, biyishyiraho ibisobanuro byo kurutaka bavuga ko rwakataje mu iterambere mu ngeri zose, ko ibintu byose bimeze neza cyane... Twagiramungu yasobanuriye abo banyamakuru, ko amakuru babwirwa n’ibyo bihugu bitera inkunga leta ya Kagame atari ukuri.
Twagiramungu yagize ati: “abo banyamahanga bifashisha imibare mihimbano ififitse iba yaragiye itekinikwa na leta ya Paul Kagame muri za raporo yohereza mu miryango mpuzamahanga nka FMI na BM (Banque Mondiale) kugira ngo bajijishe bakomeze kubona inkunga y’amahanga”! Abanyamakuru babajije Twagiramungu uko we n’ishyaka rye RDI Rwanda rwiza bateganya gukora baramutse bageze ku butegetsi kugira ngo iterambere rigere kuri bose kandi ribe iterambere rirambye nyakuri; abo banyamakuru bibukije Twagiramungu ko ubutegetsi bwose bugira abantu batavuga rumwe nabwo (opposition), bityo bakaba barashatse kumenya uko Twagiramungu n’ishyaka rye bageza kubanyarwanda ibyo biyemeje kubagezaho kandi bafite abo batavuga rumwe muri izo gahunda!
Mu gusubiza abo banyamakuru Bwana Faustin Twagiramungu yavuze ko nta terambere ryaba irya politiki cyangwa iry’ubukungu rirambye riri mu Rwanda. Twagiramungu yavuze ko igihugu kitarangwamo demokarasi, kidashobora kuvugwamo iterambere rirambye. Twagiramungu yagize ati:”Ibiri kuba mu Rwanda bimeze nka bimwe byakorwaga na Staline wayoboraga igihugu cy’u Burusiya! Ibyo bigaragazwa n’uko ibyo za FMI na Banque Mondiale bishyira mu ma raporo, bidaha agaciro na rimwe ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda, ntabwo baha agaciro ibivugwa muri untold story, ntabwo baha agaciro amarorerwa Paul Kagame yakoreye i Kibeho n’ahandi”. Twagiramungu akaba asanga uburyo bwo kuvuga ibintu muri rusange buri gihe ku Rwanda atari byo.
Twagiramungu yakomeje agira ati: “Kigali si umutima w’igihugu cyacu, umutima w’igihugu cyacu ni abaturage cyane cyane abo mu cyaro. Amazu muri Kigali, amahoteri, isuku muri Kigali, si byo dukeneye bwa mbere, dukeneye ko abaturage bagira ubuzima bwiza, bakagira amazi meza, bagashyira abana babo mu mashuri, bakagira ubwisanzure muri byose”. Twagiramungu yavuze ko hari ibihugu biri gukira vuba nka Tanzaniya na Haiti, ibyo bihugu bikaba bikizwa n’uko byemera kujya ku meza amwe n’abanyapolitiki babyo bakaganira ku cyateza ibihugu byabo imbere. Ibyo kuganira nabo atavuga rumwe nabo Kagame akaba atabikozwa.
Abanyamakuru bamubajije icyo ishyaka rye ryakora rigeze ku butegetsi, Faustin Twagiramungu yavuze ko yabanza gutekereza imishinga yateza abaturage imbere aho gushyira amazu muri Kigali. Twagiramungu yagize ati: “Hajyaho politiki yo guteza imbere uburezi mu buryo bw’umwihariko. Inganda no guhangana n’ubushomeri bikaziraho ariko umunyarwanda yabanje kwiga no guhuguka. Birababaje kumva abana b’abaherwe kandi nabo bake, aribo biga amashuri meza yo hanze mu gihe umwana w’umunyarwanda uri kwiga muri universite zo mu Rwanda, Leta ya FPR imwima ubumenyi!” Kuri icyo kibazo Twagiramungu yatanze urugero rw’abana barangiza kaminuza batazi kwandika ibaruwa zisaba akazi! Bityo abo bana bakaba nta mahirwe bahabwa yo kwiga ibijyanye no kuyobora igihugu cyabo!
Twagiramungu yagize ati:”Dukeneye gukoresha ukuri, tukareka kubeshya ko dufite coltan, zahabu, Diamant kandi ari ibyo tuba twibye mu bihugu by’ibituranyi.” Twagiramungu yakomeje asobunurako kurebera ibyo amahanga akora atari byo bizazana ukuri mu Rwanda. Yatanze ingero aho abantu basaga ibihumbi 8000 bishwe i Kibeho, 300.000 bakicwa muri Kongo, abandi bagakomeza gupfa ariko ayo mahanga agakomeza akabirengaho ngo Kagame yateje imbere Kigali, abaperezida 2 bahanuwe mu ndege muri 1994, kugeza n’ubu akaba nta kintu kirakorwa ngo abahekuye u Rwanda bagaragare! Nyamara abantu 130 barapfuye ejobundi mu Bufaransa igikuba kiracika!
Bahereye ku bisubizo bahabwaga na Twagiramungu, abanyamakuru ba Resonance 104.4 FM bashoboye gushyira itandukaniro hagati ya FPR ya Kagame n’ishyaka rya RDI Rwanda Rwiza rya Twagiramungu mu bijyanye n’iterambere. Abo banyamakuru bagaragaje ko Paul Kagame ahangayikishijwe no kubaka amazu mu mujyi wa Kigali, naho Twagiramungu akaba ahangayikishijwe n’imibereho mibi y’umuturage w’umunyarwanda. Umunyamakuru umwe yagize ati: “Paul Kagame ashishikajwe no gushyira ingufu zose mu mu mujyi wa Kigali gusa, akahashyira amazu n’ibindi byose ashoboye, kandi ikibabaje akaba akomeza gutekinika abamutera inkunga b’iwe ku buryo babimushimira.” Twagiramungu Faustin n’ishyaka rye bo basanga bagomba kubanza kwibanda ku baturage, bakubaka icyaro kuko ari ho rubanda nyamwinshi iri.
Twagiramungu asanga kandi n’ubwo kuba agace gato ka Kigali kubatse bikaba biri mu bintu byiza bituma abo baterankunga ba Kagame bamushima, iyo itagombye kuba impamvu yatuma Kagame akomeza kugundira ubutegetsi. Twagiramungu yagize ati: “ Kagame yagombye kuvaho agashyikirizwa inkiko kuko yarishe kandi amaraporo ya ONU menshi arabivuga.” Mu isesengura kandi ry’aba banyamakuru ba Resonance 104.4 FM, bavuzemo ko Perezida Kagame ari mu bateza umutekano muke mu gihugu cy’u Burundi. Ari Twagiramungu, ari Abanyamakuru ba radiyo Resonance 104.4 FM, bose basanga igihe kigeze ngo Kagame ahindure imikorere kandi arekure ubutegetsi abuhe abandi cyane cyane urubyiruko. Basanga hagomba kugira ingamba zifatwa ngo Kagame yemere afungure urubuga rwa politike mu Rwanda, ndetse bagasanga ari ngombwa ngo Tony Blair cyangwa izindi nshuti za Kagame zigomba gushyiraho akazo ariko Kagame akagenda!
Inshuti za Kagame zigomba kumugira inama yo gushyiraho urubuga rwa politike maze abanyarwanda b’ingeri zose bakaganira ku byateza igihugu imbere hatitawe ku mujyi wa Kigali gusa. Ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati y’abahutu n’abatutsi mu Rwanda kigomba gukemuka kuko niryo shingiro ry’ubukene u Rwanda rurimo. Kudakemuka kw’iki kibazo bigaragaza ukugutsindwa kwa perezida Kagame. Kuba kagame afite ubutegetsi, niwe ugomba gufata iya mbere mu gushyiraho urubuga rwa politiki. Twagiramungu yasobanuye ko kuba udahuje n’umuntu runaka ibitekerezo bya politiki bidasobanura ko uwo muntu aba ari umwanzi wawe nk’uko Kagame abifata. Hakenewe byanze bikunze inzira yihuse yo gukemura ibi bibazo bibangamira iterambere nyaryo ry’abaturage.
Ushobora kumva iki kiganiro ku buryo burambuye kuri radiyo “ montkigaliFM” (kandi ku izina ry’iyo radiyo) cyangwa ugakanda hasi aha:
Faustin Twagiramungu Says No Sustainable Development In Rwanda With FPR Regime by veritasinfo
With Resonance 104.4 FM radio, in African Development Discussion program, Faustin Twagiramungu, Chairman of RDI Rwanda Rwiza party and CPC describes how Rwandan sustainable development is impossible