Inyito y’urugamba rwo kwirukana Kagame wigize umwami w’u Rwanda yabonetse (ikiburukinafaso) !!
Igihugu cy’u Rwanda ni umurage twasigiwe n’abasokuruza bafite inkomoko y’abahutu, abatutsi n’abatwa. Igihugu si ubutaka, imisozi miremire, ibisiza n’imibande, ibishanga, imigezi nka Nyabarongo, Akanyaru, Rusizi, Mwogo na Mwaga, cyangwa se amashyamba nka Nyungwe na Gishwati ; cyangwa ibiyaga nka Kivu, Rohondo, Bulera na Muhazi ; n’ibirunga nka Muhabura, Sabyinyo, Karisimbi na Nyamurangira. Ibi ni bimwe mu bigize igihugu ariko igihugu ni rubanda, abenegihugu. U Rwanda ni Abanyarwanda barugize, bahuje umuco n’amateka.
U Rwanda si urwa Kagame nk’uko bikunze kuvugwa cyane cyane nk’iyo abantu bamuvuga ibigwi bye bibi, we agasubiza avuga ko ari abagambanyi basebya igihugu, ndetse ubwo akabahanisha urupfu rw’agashinyaguro. Ibi twabyumvise mu ijambo yivugiye mu iteraniro ry’Abihayimana, ubwo yavugaga ko ababajwe nuko bo batavuga baranguruguye ijwi ko aribo bishe Patrick Karegeya, akabivuga yerekana ko urupfu rwe rwamunyuze ndetse asa nuwemeza ko ari ubutwari kuba yabashije kwica umwanzi w’igihugu.
Ntakabura Imvano
Perezida Kagame, yavuye mu Rwanda muri 1961 afite imyaka 4, ajyanye n’ababyeyi be, kimwe n’abandi batutsi batari bashimishijwe nuko Umwami atakiri mu Rwanda kuva muri Kamena 1960. Nyamara umwami we ubwe yivugiye ko yavuye mu Rwanda agiye i Bujumbura (i Burundi) kureba umukoloni Harroy wari Guverineri wa Ruanda-Urundi, yavayo akajya Léopoldville (Kinshasa) kubonana na Daghammarshold wari umunyamabanga mukuru wa LONI, bityo akaboneraho n’akanya ko gukurikira ibirori byo gutanga UBWIGENGE bwa Congo-Mbiligi.
Reka mbwire abato batabizi ko muri Nyakanga 1960 habaye amatora yo ku rwego rw’amakomini, ishyaka RUNARI rikanga kuyajyamo, rivuga ko rigitegereje igaruka ry’umwami Kigeri V. Ishyaka ryatsinze ayo matora rikegukana amakomine menshi ni irya PARMEHUTU. Njye, icyo nibuka nuko abatutsi benshi bari mu butegetsi bw’ingoma ya cyami, ubwo bahise bahunga bavuga ko batemera gutegekwa n’abahutu. Hari n’abahutu bahunze nabo batemeraga gutegekwa n’abahutu benewabo kuberako ko bumvaga gutegeka atari ibyabo. Abo batutsi n’abahutu bagiye bavuga ko bazagarukana n’Umwami.
Ariko muri 1961, tariki 28 Mutarama (janvier/January), amashyaka AREDETWA, RADER, APROSOMA, PARMEHUTU, APADEC yateraniye i Gitarama muri Kongere, umugambi ari uwo gukuraho umwami. RADER niyo yabyanze. Umwami yavuyeho, hajyaho Republika. Muri 1961 abatutsi batashakaga REPUBLIKA no gutegekwa n’abahutu, baragiye ntawe ubirukanye, bashyiraho umutwe w’abiyise INYENZI bavugako bazagaruka mu Rwanda. Ubwo ababyeyi ba Kagame bagiye mu batarashakaga kuyoborwa n’abahutu. Kera niko byari bimeze, numva rwose byari uburengazira bwabo.
Intego yo kugaruka mu RWANDA, Kagame yayigezeho hamenetse amaraso menshi, yabigezeho twese Abanyarwanda dutanze ibitambo bitagira ingano. Nubwo Abatutsi basagariwe n’abicanyi b’interahamwe bagatanga iby’akarusho ukurikije umubare wabo mu gihugu, ariko ntibarushije Abahutu. Icyo Kagame atagezeho, ku bwende bwe, nukugarura UMWAMI. Ubu yaramusimbuye. Ninaho avana IMVUGO ko U Rwanda ari urwe. Abaturarwanda, cyane cyane abategarugori bose bari ab’Umwami. Abatarashakaga umwami bafatwaga nk’abanzi bakitwa abagome, bakicwa ari byo bazize.
Perezida Kagame Yaravumbuwe
Kuva kera abazi Kagame bavuga ko yakunze kurangwa n’amahane. Ariko akitwara neza, agaca bugufi iyo ashaka kugira icyo ageraho. Yagera imbere y’Abazungu, cyane abitwa Anglo-saxon iyo abakubyeho ikintu, akabereka ko ari umumarayika, kandi ko afite uburere. Akagaragaza ko ari Umugwaneza, ushyira mu gaciro kandi w’umunyabwenge. Ubwo nabo bakamwereka ko nabo ariko babibona ariko bamubeshya, ahubwo ari ukugira ngo ibyo abashakaho abibone ariko nabo bamukureho ibyo bashaka mbese ari: mpa nanjye nguhe.
Ubu ariko aho bigeze bamweretse ko ibye babizi kuva kera. Byatangajwe na Ambasaderi w’amerika witwa Samantha Power uhagarariye Amerika muri LONI agira ati: Itekinika Ryanyu Turarizi. Ibyo Kuvuga Ko Abaturage Bashaka Ko Uguma Ku Butegetsi Ni Ikinyoma. Ati: Ugomba kubuvaho. Ababikurikirira hafi bavuga ko Perezida Kagame yihanganye akamusubiza amubwira ko igihugu ari icye, ko hazemezwa ibyaTEKINITSWE mw’izina ry’Abanyarwanda bamwikundira!
We niko abibona, kandi niko abyumva hamwe n’ababajenosideri be avuga ko yahaye espace politique/political space, urubuga rwa politiki (hari kuwa 30 juin 2013) aribo ba: Fazzil, Abasi Mukama, abakwe ba Sindikubwabo na bene Makuza, kimwe na ba bagambanyi babeshya ngo bari mu ishyaka ryahoze ari irya za Nyangamugayo, imfura, abanyabwenge ba ntamakemwa, aba-patriotes, GATABAZI NA NZAMURAMBAHO.
Twarabeshywe ngo Inkotanyi zateye u Rwanda zishaka demokarasi. None twasanze icyo zigamije ari ukutwica urusorongo. Ubu nta nizikiriho, FPR/RPR ya Rwigema Gisa yasenyutse kuva yatabaruka ataragera i Kigali no ku Kamonyi ku ivuko. Ubu hasigaye Umwami nyiri u Rwanda wica agakiza. Tuzamurwanya mu Kiburukinafaso!
Twagiramungu Faustin
RDI-Rwanda Rwiza
2015 Ukuboza 05