Rwanda : Nta muntu ukeza abami babiri ! Ingabire Immaculée agomba kwegura.

Publié le par veritas

Uwo wambaye akagofero ni umukada madame Ingabire Immaculée arimo abyinira Paul Kagame wamuhaye akazi !

Uwo wambaye akagofero ni umukada madame Ingabire Immaculée arimo abyinira Paul Kagame wamuhaye akazi !

Umuyobozi wa Transparency international (Rwanda) Ingabire Immaculée yari yitabiriye Umwiherero wahuje abanyamuryango ngo bagera kuri 600 ba FPR Inkotanyi, muri uwo mwiherero ngo hatangiwemo ibiganiro bitandukanye n’impanuro z’Umukuru w’Igihugu, ngo wanafatiwemo kandi imyanzuro ikomeye irebana na politiki y’u Rwanda cyangwa Politiki ya RPF n’ukuntu bazahindura Itegeko Nshinga nk’uko bimaze iminsi byamamazwa n’intore za Kagame.

Uyu mwiherero wamaze iminsi ibiri mu mpera z’icyumweru dushoje (13-14/06/2015), i Rusororo mu Karere ka Gasabo ; nonese wavugako Ingabire agihagarariye inyungu z’abanyarwanda cyangwa ahagarariye inyungu za RPF? Niyo mpanvu yakagombye kugira ubutwari akegura kuko yamaze kugaragaza uruhande ahagazeho. Twakomeje kubivugako mu Rwanda nta miryango idaharanira inyungu z’abaturage yigenga ibaho, none Ingabire amaze kwereka abanyarwanda bose ko ntacyo tumutezeho.

Imyanzuro yafatiwe muri uwo mwiherero yuzeyomo ubutekinisiye bwa RPF, dore urugero rw’imvugo yuzuye amanyanga intore za FPR zakoresheje aho zigira ziti : “Dushingiye ku byagaragajwe muri raporo yemejwe y’itsinda ryashyizweho na Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-INKOTANYI ku byerekeye umukoro Abanyamuryango bihaye mu nama y’Umuryango FPR- INKOTANYI yabaye ku wa 08 Gashyantare 2013; Dushingiye kandi ku byifuzo n’ibitekerezo by’abaturage b’ingeri zitandukanye n’Abanyamuryango bahagarariye inzego z’Umuryango FPR-INKOTANYI; Duhamije ko intambwe u Rwanda rumaze gutera ishingiye ku mwihariko w’ubuyobozi bwiza, ubushishozi, ubwitange, kureba kure, gushyira imbere inyungu z’Igihugu bya Nyakubahwa Paul KAGAME… »

Uyu mudame Ingabire niwe wirirwa asakuza ajijisha abeshya ko inzego za leta ya FPR arizo zirya ruswa ndetse ko abayobozi bakuru yita « ibifi binini » mu Rwanda badakorwaho, nyuma Ingabire yarasakuje cyane mu rwego rwo kujijisha avuga ko hari ibikorwa byo kumuhohotera birimo bitegurwa n’abashinzwe umutekano bitewe ni uko agaragaza ukuri, none arenze kuri ayo manyanga yose yirirwaga abeshya ajya kubyina imbere ya Kagame agaragaza ko ngo ibintu byose ari munangi ! Ubwo se ibi ntibigaragaza ko ibyo Ingabire Immaculée yirirwa avuga ari itekinika ry’abakada ba FPR aba yibereyemo abeshya ngo aravugira rubanda ?
 
None se murumva hari ukuntu azava muri iyo nama cyangwa umwiherero w’intore za FPR, akajya kurwanya Ruswa yaciye ibintu muri RPF? Miriyali z’amafaranga y’u Rwanda amaze kurigiswa nabambari ba RPF, ndetse n’umukozi wa Transparency International Gustave Sharangabo Makonene wishwe na RPF kubera gukurikirana abambari ba RPF bariye amafaranga ya rubanda. Nguwo Ingabire arimo abyinira uwamuhaye akazi, turasaba ko Ingabire yakwegura kuko gukeza abami babiri bidashoboka !
 
Source : Inyenyeri news (fcbk)
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
FPR nayo ubwayo ntizi ibyo irimo,uyu Immaculle siwe wenyine ni hafi ya bose harimo na aba DR benshi n,abandi bize bagize ibigoryi birirwa babyina ako kagabo k,urudodo kahita bagakoma amashyi ariko nta kindi ni kuo abazoboza igitugu,mwa bantu mwiba abafana cyane,mukomeye mumere nkuko mwavutse n,uko mwabyize mu mashuri,ubugiyi bwa nabi bwose bugira ingaruka mu bihe biri imbere,abo bantu muri guhonyora azo mategeko muri kwica,guhemukirana,kwikubira ibzo byose ejo murabona ko ari ubusa,bizabacika bigende nkuko byaje,ntacyo murusha abandi,umuntu wese ni nkundi,vuba aha byose turabigabana!
Répondre
N
ngahoree!!! ibintibikwiye niyegure ntamuyoboziwagacurama nkuwo ubaho.
Répondre