Rwanda: Ese aho FPR ntiyaba iri kugana mu nzira y'ishyirwaho rya leta y'agateganyo nyuma ya 2017 itabishaka?
Nyuma y’ingirwa matora ya manda ya kabiri ya Paul Kagame yo mu mwaka w’2010, amashyaka ari hanze y’igihugu yakomeje gusaba ko mu Rwanda haba urubuga rwa politiki, kugira ngo abanyarwanda babone amahirwe yo kugezweho ibitekerezo bitandukanye by’abanyepolitiki bo mu mashyaka atandukanye bityo amatora y’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu yo 2017 azagende neza. Iyi myaka 20 ishize ifatwa nk’igihembo cyahawe FPR Kagame kubera jenoside yatangije mu Rwanda, kwica abakongomani barenga miliyoni 6 no gusahurira abazungu ubukungu bwa Congo muri icyo gihe cyose. Nyuma y’inama y’abicanyi b’abakada n’intore za FPR yo kuwa 13-14/06/2015, hemejwe ko Paul Kagame agomba gukomeza kugundira ubutegetsi nyuma y’umwaka w’2017, bityo amatora yari ateganyijwe muri uwo mwaka akaba asa n’aburijwemo kuko ntagaciro yaba agifite! Niba amatora adashoboka mu Rwanda, bizagenda gute nyuma ya 2017 ?, Ese Kagame azabyifatamo ate?
Ishyaka rya FDU ryohereje Madame Victoire Ingabire kujya guhatana mu matora yo mu mwaka w’2010, Kagame ahise agira ubwoba amufungira mu gihome none ubu niho agiye kugwa ! Amashyaka arimo PDP Imanzi ya Déo Mushayidi, na RDI Rwanda Rwiza ya Bwana Faustin Twagiramungu yifuje kujya mu Rwanda mu mwaka w’2013 kujya gukorera mu Rwanda ; Semushi wari uhagarariye ishyaka PDP Imanzi yemerewe kujya mu Rwanda ariko bamushyiraho amananiza, ishyaka PDP Imanzi ntiryashobora no gukoresha inama nimwe iryemerera gukorera politiki mu Rwanda nk’ishyaka naho Bwana Faustin Twagiramungu we ntiyemerewe no gukoza ikirenge kubutaka bw’u Rwanda kugeza n’ubu akaba atarabyemererwa, ngo azagerageze atahe ku ngufu bamwereke!
FPR Kagame ikaba yariyemeje guhindura ingingo z’101 n’193 by’itegeko nshinga kugira ngo Paul Kagame akomeze kuyobora ! Niba izo ngingo z’itegeko nshinga zihinduwe kugira ngo Paul Kagame akomeze gutegeka, bisobanuye ko amatora azaba ataye agaciro mu Rwanda ; kuko ntaburyo itegeko nshinga ribuza Kagame kongera kwiyamamaza ryahindurwa kugira ngo agume kubutegetsi kandi binyuze muri referandumu y’abaturage bose, nyuma FPR ikabwira abanyarwanda ko igiye gukoresha amatora ashobora kwemerera undi muntu utari Kagame gutorwa ngo abe umukuru w’igihugu! Iryo kinamico ntirishoboka kuko abaturage FPR izakoresha mungirwa matora ya referandumu nanibo bagomba gutora umukuru w’igihugu, amatora rero ntashoboka kiretse hari abandi baturage bagomba gutora ariko batagize uruhare mu matora ya referandumu ! Aha niho itekinika rikomereye cyane FPR kuko uretse no gukuraho itegeko nshinga n’igikorwa cy’amatora nyirizina nacyo igitesheje agaciro !
Abanyamahanga benshi babwirwaga ko Paul Kagame ari umunyagitugu w’umwicanyi utazigera na rimwe arekura ubutegetsi ku neza bagatekereza ko abari kubivuga bashyiramo amakabyankuru no kugaragaza ko banga Kagame ariko ubu abo banyamahanga batangiye kumirwa ! Ubutegetsi bwa Paul Kagame bukomeje guhangayikisha abanyarwanda bingeri zose, ari abari mu gihugu, ari abari hanze y’igihugu, ari abahutu, ari abatutsi kugera no kubari muri FPR ubwabo barahangayitse kandi bafite ubwoba ko bashobora kugirirwa nabi umunota kuwundi n’agatsiko ka FPR Kagame!
Nyuma y’umwaka w’2017, ubwo Kagame azaba arangije kugundira ubutegetsi bwose nta mayeri agisigaranye yo kubeshya ko ari umudemokarate ushakira ibyiza abanyarwanda, azagaragaza ubugome bukabije kugira ngo akomeze atere ubwoba abatemera ubutegetsi bwe ! Nyuma ya 2017 Kagame azahabwa akato n’amahanga ndetse n’abanyarwanda, amashyaka ntacyo azaba akivuze kuko kwizera ko mu Rwanda hashobora kuba impinduka y’amahoro inyuze muri demokarasi azaba ari inzozi ; abanyarwanda bahangayikishijwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame kandi banyotewe no kubona impinduka bazarushaho kwiheba, gutotezwa bya hato na hato n’ingoma ya Kagame kandi nta n’ikizere cy’uko hari umuntu ushobora kubatabara, bizamara ubwoba abanyarwanda maze bahaguruke bahangane n’ingoma ngome ! Amaherezo igihugu kizinjira mu kajagari ndetse gashobora kuzakurura n’intambara ikomeye cyane izagorana guhagarika! Nguwo umurage FPR Kagame bigiye gusigira abanyarwanda !
Nyuma y’umwaka w’2017 u Rwanda ruzaba ruyobowe na leta yishyizeho, idafitiwe ikizere na gato, ihanganye n’amahanga ndetse n’abanyarwanda batayemera ! Niyo mpamvu ibyo Habineza wa Green Party atekereza byuko nyuma y’umwaka w’2017, u Rwanda ruzaba rufite leta y’inzibacyuho niba ingingo y’101 n’iyi 193 by’itegeko nshinga bizaba bihinduwe, bifite ishingiro !
Ibihe bizaza biduhishiye byinshi !
Ubwanditsi