Rwanda amayeri ararangiye : Paul Kagame yiyemeje kugundira ubutegetsi kugirango arwanye leta z’amahanga zishyigikiye FDLR n’abandi batamwemera!
Paul Kagame ntabwo yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu b’umuryango w’ubumwe bw’Afurika UA iri kubera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo kuko ari mu bikorwa byo gutegura intambara yo kurwanya leta z’ibihugu by’abaturanyi ngo bitewe ni uko ibyo bihugu bishyigikiye FDLR ngo n’abanyarwanda bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ! Umwiherero wahuje abanyamuryango bagera kuri 600 ba FPR Inkotanyi barimo abayobozi b’agatsiko n’intore ziturutse imihanda yose wayobowe na Paul Kagame ; uwo mwiherero ukaba warabereye mu karere ka Gasabo ku mataliki ya 13 na 14 kamena 2015.
Umwanzuro ukomeye cyane wafashwe n’uwo mwiherero ukaba werekana ko Paul Kagame yiyemeje kugundira ubutegetsi ku ngufu kugira ngo akore igikorwa cya nyuma cyo kurimbura abahutu bose bari mu karere k’ibiyaga bigari kimwe n’abatutsi batemera ubutegetsi bwe! Niba se Kagame yiyemeje kugundira ubutegetsi,ikinamico ryo kuzuza impapuro ibikarito ngo barasaba ihindurwa ry’itegeko nshinga rimaze iki ? Abategereje ko mu mwaka w’2017 mu Rwanda hazaba amatora nibakureyo amaso, kuko FPR yarangije kwemeza ko Paul Kagame azakomeza kuba umuyobozi! Nimwisomere imyanzuro n’ibyemezo byafatiwe muri uwo mwiherero w’inkoramaraso za FPR-Inkotanyi, buri wese arahita abona ko akarere kose k’ibiyaga bigari kagiye gutemba amaraso no gucura imiborogo! Imyanzuro yafashwe iragira iti :
Twebwe, Abayobozi n’Intore z’Umuryango FPR- INKOTANYI, Duteraniye mu mwiherero wabereye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, ku matariki ya 13 na 14 Kamena 2015, witabiriwe n’Abanyamuryango baturutse mu nzego zitandukanye z’Umuryango FPR-INKOTANYI, wayobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI.
Twaganiriye ku miyoborere ishingiye ku budasa bw’ u Rwanda, Iterambere rirambye, uko ubukungu n’Imibereho myiza bihagaze mu Rwanda n’Imiterere ya Politiki mu Karere u Rwanda ruherereyemo. Tumaze kubona ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho amahanga yatereranye u Rwanda n’abanyarwanda, nta cyizere cy’imibereho n’Iterambere. Abanyarwanda barangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida wa Repubulika na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI bashoboye kwigobotora urwo rusobe rw’ibibazo bakiyubakira icyizere cyo kubaho n’iterambere;
Tumaze gusesengura tugasanga umugambi w’akagambane (conspiracy) wo kubonerana u Rwanda, kurukomeretsa no gutambamira iterambere ry’Abanyarwanda ugikomeje, hari kandi n’abakomeje kuwutiza umurindi bafatanyije n’abasize bahekuye u Rwanda bahora barekereje kubona icyuho cyatuma basubiza inyuma intambwe tumaze gutera; Tumaze kubona ko ibiganiro “debate” ku ivugururwa rya zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’Abanyarwanda nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga cyane cyane mu ngingo zaryo iya 2 n’iya 193;
Twasanze ikibazo Abanyarwanda bafite atari ikibazo gishingiye kuri manda y’Umukuru w’Igihugu cyangwa guhindura Itegeko Nshinga ahubwo ari ukuganira ku miyoborere ikwiye y’Igihugu cyabo ibazanira iterambere ryihuse kandi irinda ibimaze kugerwaho; Twasanze ukuri nyako ku bitavugwa ku Rwanda “true untold story about Rwanda” ari uruhererekane rw’akagambane u Rwanda rwagiriwe mu mateka yarwo uhereye mu myaka ijana ishize ndetse no guhishira ababigizemo uruhare banakomeje gushyigikira FDLR n’abandi barwanya u Rwanda; kwirengangiza ukuri n’ibibazo u Rwanda rwahuye nabyo n’uburyo rwabisohotsemo;
Twasanze kandi ubudasa bw’u Rwanda busaba ubudasa mu kuyobora, ni umurimo udasanzwe, uremereye, uvunanye ukwiye umuyobozi udasanzwe kugira ngo ibisubizo bidasanzwe twatangiye kubonera ibibazo bidasanzwe bitagira ikibisubiza inyuma. Kuyobora u Rwanda si umurimo wo kugeragerezwaho. Dushimangiye ko imiyoborere ikwiye u Rwanda igenwa n’Abanyarwanda ubwabo bashingiye ku bibafitiye akamaro mu iterambere ryabo.
Niyo mpamvu :
Dushingiye ku byagaragajwe muri raporo yemejwe y’itsinda ryashyizweho na Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-INKOTANYI ku byerekeye umukoro Abanyamuryango bihaye mu nama y’Umuryango FPR- INKOTANYI yabaye ku wa 08 Gashyantare 2013; Dushingiye kandi ku byifuzo n’ibitekerezo by’abaturage b’ingeri zitandukanye n’Abanyamuryango bahagarariye inzego z’Umuryango FPR-INKOTANYI;
Duhamije ko intambwe u Rwanda rumaze gutera ishingiye ku mwihariko w’ubuyobozi bwiza, ubushishozi, ubwitange, kureba kure, gushyira imbere inyungu z’Igihugu bya Nyakubahwa Paul KAGAME; Twongeye guhamya kandi ko tuzaharanira ko intambwe ishimishije abanyarwanda bamaze gutera bayobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME itagira ikiyisubiza inyuma icyo aricyo cyose.
Dufashe imyanzuro ikurikira :
1.Twiyemeje kwihutisha kubaka ubushobozi n’uburyo bushoboka bwose bwo kuvana u Rwanda n’Abanyarwanda mu bukene bagana mu bukire n’imibereho myiza;
2.Twemeje ko ibisubizo bikuraho impungenge Abanyarwanda bagaragaje bigomba gushingira ku mwihariko w’u Rwanda n’ibyifuzo by’Abanyarwanda; nta wundi ukwiye kutugenera uko tubaho n’uko tuyoborwa;
3.Dushingiye ku byifuzo by’abanyarwanda n’iby’Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI bakomeje kugaragaza, dushyigikiye ko ingingo ya 101 n’izindi ngingo zikenewe z’Itegeko Nshinga zavugururwa;
4.Dushyigikiye ko ibiganiro bigamije kungurana ibitekerezo bikomeza ku bijyanye n’uko havugururwa ingingo zikenewe z’Itegeko Nshinga hagamijwe gukomeza kubaka imiyoborere y’Igihugu ishingiye ku Banyarwanda n’ibyifuzo byabo, kurinda ibyagezweho, gushimangira umutekano n’umudendezo by’Abanyarwanda (Stability), kwihutisha Iterambere rirambye (Prosperity) no kwimakaza ubumwe n’imibanire myiza mu Banyarwanda (Cohesion);
5.Twiyemeje gukora cyane dukoresheje neza ibihari, gushyiraho ingamba no kuzishyira mu bikorwa ibyo twiyemeje no kubisobanurira buri wese dukoresheje uburyo bwose bukoreshwa muri iyi Si.
Source :Urubuga rwa FPR-Inkotanyi