Uganda : i Kampala naho birashyushye ! Urubyiruko rwo mu ishyaka rya Museveni NRM rwiteguye kumwirukana kubutegetsi!
Igipolisi n’izindi nzego z’umutekano zirunze mu mujyi wa Kampala ku bwinshi mu gihe urubyiruko amagana rwitegura kwizihiza ko Amama Mbabazi yatangaje ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora Uganda nk’uko bitangazwa na Chimpreports.
Abapolisi bakuru ba Uganda kuri uyu wa mbere biteguye kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ku cyicaro cyayo kiri ahitwa Naguru ku kibazo cya politiki kiri muri iki gihugu. Amakuru agera kuri Chimpreports avuga ko urubyiruko rw’abakene rwo mu ishyaka riri ku butegetsi rya NRM, n’andi matsinda ashyigikiye Amama Mbabazi biteguye gukora imyigaragambyo yo kwerekana ko bamushyigikiye kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Kampala, aho bamwe bateganya gukorera urugendo aho Mbabazi atuye mu gace ka Kololo mu nkengero za Kampala, ariko igipolisi kikaba cyaharunze abapolisi no ku mihanda ihagana.
Urubuga rwitiriwe Itegeko nshinga narwo rurarinzwe cyane n’abasirikare n’abapolisi baje biteguye bihagije guhangana n’uwahirahira aza kuhigaragambiriza. Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere ahagana saa kumi n’igice, Mbabazi yashyize itangazo rye riri mu mashusho kuri Youtube rigira riti: “Nje imbere yanyu uyu munsi, kubabwira ko nzakenera amajwi yanyu, bwa mbere mu ishyaka ryanjye, NRM, ndetse no ku gihugu cyose ku mwanya wa perezida mu matora ya perezida yo mu 2016.”
Mbabazi yanahishuye bimwe mu bibazo azitaho naramuka atorewe kuba perezida, birimo kongera kugira Uganda igihugu kigendera kuri demokarasi ndetse no gukomeza inzego za yo, kuvugurura ubukungu no kureshya ku bwinshi abashoramari b’abanyagihugu n’abanyamahanga, no guteza imbere iterambere rigera ku banyagihugu bose, aho imiryango yose n’ibice byose by’igihugu bigomba kungukiramo mu buryo bungana mu byemezo bifatwa na guverinoma.
Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Uganda, yakomeje avuga ko ubutegetsi bwe buzibanda kuguhanga imirimo igendanye n’ikinyejana cya 21 no kongerera gutuma abaturage bagirira ikizere abayobozi ba bo, ndetse no kurwanya bikomeye ruswa ku nzego zose. Abakurikiranira hafi ibintu ariko ku rundi ruhande baremeza ko abashyigikiye Amama Mbabazi nibaramuka bagiye mu mihanda kuri uyu wa mbere hashobora kubaho guhangana gukomeye cyane hagati ya bo n’igipolisi.
Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Fred Enanga, akaba mu ijoro ryakeye yavuze ko igipolisi gifite amakuru y’uko agatsiko gakorana na Amama Mbabazi gateganya guteza imyigaragambyo mu mujyi wa Kampala, mu nkengero zaho ndetse no mu yindi mijyi y’ingenzi yo muri Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2015. Enanga yakomeje avuga ko igipolisi kitigeze kimenyeshwa iby’iyi myigaragambyo nk’uko biteganywa n’amategeko agenga ituze mu baturage, avuga ko niba iyo myigaragambyo iteganywa inyuranyije n’amategeko, kubw’ibyo uwaba ari kuyitegura wese cyangwa uteganya kuyitabira akaba ari bube arenga ku mategeko kandi akaba ari bubihanirwe nk’uko biteganywa n’amategeko.
umuseke.com