Rwanda : Aho gushinjura Karenzi Karake, Paul Kagame yarushijeho kumushinja!
17H00: Urukiko rwo mu gihugu cy'Ubwongereza rumaze gufata icyemezo cyo kurekura Karake agafungishwa ijisho mu gihe cy'amezi ane. Urukiko rwanzuye ko Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake aba arekuwe by’agateganyo, akaba agomba gucumbikirwa mu nzu za Ambasade y’u Rwanda i Londres kandi hagatangwa ingwate ya miliyoni y’amapound akoreshwa mu Bwongereza, ndetse akajya yitaba stasiyo ya Polisi buri munsi muri iki gihe akiburana.
Perezida Paul Kagame ubwo yarahizaga Minisitiri w’Uburezi mushya Dr Malimba Musafiri Papias na bamwe mu badepite n’abacamanza, yavuze ko yamaganye agasuzuguro ibihugu by’Uburayi bigirira Africa n’Abanyarwanda, by’umwihariko avuga ko ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake ridakwiye kugira agaciro, atunga agatoki bamwe mu barigizemo uruhare barimo abahoze ari abantu bo mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi. Perezida Kagame, wavugaga nk’umuntu urakaye cyane, yavuze ko ubutabera bw’Abazungu bugira ivangura, ahanini bukaba bwibasira Abanyafurica.
Kagame yabajije impamvu bafata abantu bahagaritse Jenoside, ngo ni ubutabera, ariko ubwo butabera bukaba butaraciriye imanza abantu batsinze Aba Nazi, ibyo ngo nta yindi mpamvu ni uko ari Africa. Perezida Kagame yavuze ko ahumuriza Abanyarwanda kuko abantu bose bari bafite umugambi wo gutsemba Abatutsi, bikabananira kubera gutsindwa nta na rimwe bazigera babigeraho yaba uyu munsi cyangwa mu gihe kizaza. Mu buryo bweruye, Perezida Kagame yavuze ko Abazungu bakunda gukoresha bamwe mu Banyarwanda bahunze kubera ibyo baregwaga mu Rwanda.
[Ndlr :Amategeko agenga inkiko Gacaca agomba kubikwa neza kuko azifashijwa mu guhana Paul Kagame kimwe n’agatsiko bafatanyije kurimbura abanyarwanda, mu ijambo rye Kagame yabaye nk'utegura imitima y'abanyarwanda ko Karake atariwe wa mbere n'uwa nyuma ufashwe ko ategereje undi uzakurikiraho! Muri Gacaca hari ikibazo cyatsinze abantu benshi kandi na Kagame ntazagisimbuka, icyo kibazo kibajijwe kuri ubu buryo : «Ni iki wakoze kugira ngo abatutsi baticwa? » Kagame afite ibindi bibazo byinshi bimugonga nko kuba yarakomye imbarutso ya jenoside… ariko igitangaje kurushaho ni uko Kagame akomeje kuvuga ko we ni inkotanyi barimbuye abantu kugira ngo bahagarike jenoside ! None se bahagaritse iyihe jenoside kandi yaraba ? iyo bahagarika jenoside ntabwo haba havugwa ko mu Rwanda habaye jenoside ! Uretse abazungu bakingira Kagame ikibaba nta buryo atagomba gukurikiranwa na jenoside ariko kuriwe ngo Karenzi Karake ararengana kuko ngo yari yemerewe kwica ! Ibi bisobanuro se nibyo Kagame azajyana imbere y’inkiko ? Icyiza cy’amategeko ya Gacaca ni uko acira imanza abazima n’abapfuye, Kagame yaba ariho, yaba yarapfuye, azacibwa urubanza, nicyo kibazo afite ! Ibyo kubwira abantu ngo nibigaragambye ni urwenya rumeze nk’urw’umugabo bakubitiye mu kabare, kubera umujinya agataha, yagera mu rugo akaraza umugore n’abanbe ku nkeke ngo ni umutware w’urugo! Uyu mujinya wa Kagame ntushobora kurenga akadomo k’u Rwanda.]
/http%3A%2F%2Fwww.igihe.com%2FIMG%2Fjpg%2F11660162_998675106819099_1921774118_o.jpg)
Yamaganye Politiki ya mpatsibihugu yaranze ibihugu by’Iburayi, avuga ko Africa uko bafataga abayituye muri ibyo bihe atari ko ubu ikimeze. Paul Kagame yavuze ko urugendo rwo kwigenera icyo Abanyarwanda bashaka kuba cyo n’abandi Banyafurika rukiri rurerure ndetse avuga ko ikimenyetso kibihamya ari ugufata intwari nka Lt Gen Karake, yise umuntu warwaniye ubwigenge (a freedom fighter). Perezida Kagame yamaganye iri tabwa muri yombi rya Lt Gen Karenzi Karake, avuga ko igihugu cya Espagne nta kintu na kimwe cyabivuganyeho n’u Rwanda. Yagize ati :
«Umwe mu barwaniye ko iki gihugu kiba uko kiri, yafatiwe ku muhanda i Londres, ari mu kazi yari ashinzwe, afatwa agiye gufata indege ngo agaruke, kuri ibyo twabwiwe ko ari ubusabe bwa Espagne, ko uyu muntu ashakishwa na Espagne agomba koherezwayo, kubera ibyaha byose icyo gihugu kivuga yakoze. Twabwiwe ko UK ifite izo nshingano zo gutanga uyu muntu, ntibita ku bimenyetso n’impamvu n’uburyo yafashwemo, ni itegeko, ibi ni ivangura. U Rwanda n’Abanyarwanda ni abantu bafite amategeko bafite aho bashaka kugana kandi ku bwabo, Espagne na UK nta na rimwe bazagenera u Rwanda n’Abanyarwanda abo bashaka kuba bo.” Ati “Urebye ibi, bwa mbere ni Ubufaransa, nyuma Espagne, ubundi ni UK, sinzi uzaza nyuma. Ibi si ubwa mbere kandi nzi ko atari n’ubwa nyuma. Umuntu uwo ari we wese ntiyashobora kwemera ibi, nta na rimwe yabyemera».

Bakabakoresha bavuga ko bahunze kwicwa, ari abantu bashyigikiye Demokarasi, kandi ngo ari abanyabyaha, aba ngo nibo bahindutse ibikoresho bavuga ibintu bikemerwa. Yavuze amwe mu mazina y’aba, ndetse ngo bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye Lt Gen Karake afatwa. Yavuzemo; Dr David Himbara wabaye umujyanama wa Perezida, Rene Mugenzi, n’uwitwa Marara. Aba ngo bamaze iminsi bavuga ko umutekano wabo ubangamiwe kuko Gen Karake yagiye muri UK.
Perezida Kagame yanatunze agatoki umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro kuba ari we muntu utanga amafaranga mu gushyigikira abo Banyarwanda bihaye kuvuga amabi ku Rwanda, ndetse ngo bakaba bashyigikiwe na bamwe mu bazungu. Perezida Kagame yavuze ko nta na rimwe u Rwanda, Abanyafurika n’Abanyarwanda bazemara gukoreshwa n’abantu ibyo bashaka ngo ni uko bafite ubushobozi.
Inkuru y’umuseke