Igihugu cy’u Rwanda cyatangije igikorwa cya gashozantambara ku gihugu cy’u Burundi !
Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ahanganye n’ibibazo bya politiki biri imbere mu gihugu bijyanye n’amatora muri icyo gihugu. Nkurunziza ahanganye kandi n’abanyepolitiki bo mu ishyaka rye CNDD FDD bamurwanya, nka Vice perezida wa kabiri wa Repubulika y’i Burundi Gervais Rufyikiri wahungiye mu gihugu cy’u Bubiligi ariko akaba nawe yanze kwegura ku mwanya we, akaba avuga ko azakomeza kuba vice perezida w’igihugu ari mubuhungiro ! N’ubwo ibyo bibazo bya politiki bikomeye, ikibazo gikomereye Nkurunziza n’abarundi ni intambara Paul Kagame yiyemeje gushoza ku gihugu cy’u Burundi; intambwe ya nyuma imaze guterwa mugutegura iyo ntambara akaba ari uko u Rwanda rwiyemeje gucumbikira amaradiyo yigenga yo mu gihugu cy’u Burundi, agakorera mu nzu ya radiyo Rwanda i Kigali, agakoresha n’iminara y’igihugu cy’u Rwanda kugira ngo yumvikane i Burundi !
Abateguye ubwo buryo bw’imikorere y’abanyamakuru bigenga b’abarundi bahungiye mu Rwanda basobanura ko icyo gikorwa cyo guha urubuga abanyamakuru bahunze u Burundi bagasakaza ibiganiro byabo bari mu Rwanda ari uburyo bwiza bwo guha urubuga itangazamakuru ryigenga kugira ngo ritangaze amakuru anyuranye kandi atabogamye agenewe abarundi. Ayo maradiyo yigenga y’i Burundi akorera mu Rwanda akaba yarirukanywe mu gihugu cy’u Burundi bitewe ni uko yashyigikiye umutwe w’abasilikare bagerageje igikorwa cyo guhirika leta y’u Burundi ku italiki ya 13/05/2015.
Izo radiyo z’abarundi ngo zigamije kumenyesha abarundi bahungiye mu Rwanda uko ibintu byifashe mu gihugu cyabo zibagezaho amakuru nyayo y’ibibera mu Burundi. Bwana Patrick Nduwimana umuyobozi wa radiyo y’i Burundi yitwa Bonesha FM ntabwo yabinyuze kuruhande, yavuze ko izo radiyo zifite umugambi wo guhangana n’ubutegetsi bw’i Burundi, yabivuze muri aya magambo : « Ni uburyo bwo gukomeza igikorwa cyacu twatangiye cyo kumenyesha amakuru, tukereka leta y’u Burundi ko nubwo twahunze ariko turiho kandi dukora. Buri wese tumuha ijambo kandi ibiganiro byacu ntibibogamye, duha ijambo abagize CENI, amashyaka ashyigikiye ubutegetsi ndetse n’amashyaka aburwanya».
Itangazamakuru ni intwaro ikomeye cyane mu kugenzura ubutegetsi bw’igihugu no kuburwanya, akaba ariyo mpamvu itangazamakuru ryitwa ubutegetsi bwa kane. Intambara y’itangazamakuru ikaba ifite imbaraga nyinshi cyane kurusha igitero cya gisilikare kandi no kuyirwana bikaba bisaba imbaraga nyinshi cyane. Iyo ntambara y’itangazamakuru akaba ariyo Paul Kagame yatangije kuri leta y’u Burundi. Nk’uko tubikesha radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, abanyamakuru barenga 40 b’ibinyamakuru byigenga bo mu gihugu cy’u Burundi bahungiye mu Rwanda, ku nshuro ya mbere, abo banyamakuru b’abarundi bakaba barashyizeho studo iherereye muri radiyo Rwanda yo gutegura ibiganiro bigenewe abarundi binyuze muri radiyo Rwanda no ku minara ya radiyo Rwanda kugira ngo bigezwe kubaturage b’igihugu cy’u Burundi ntankomyi.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru, studio nto ya «radiyo Isango Star» ubu iri gukorera muri radiyo Rwanda yatambukije ikiganiro cyerekeranye n’umwuka mubi uri kugaragara mu gikorwa cyo gutegura amatora y’i Burundi. Muri icyo kiganiro hatumiwemo Pierre Claver Nyankuru wahunze u Burundi akaba ari umwe mubayobozi ba sosiyete sivile mu Burundi kandi akaba n’umunyamakuru, akaba yaravuze ko gushyiraho studio za radiyo Isango star mu Rwanda ari uburyo bwiza bwo guha abarundi amakuru nyayo kuko amaradiyo yigenga yaciwe muri icyo gihugu ; yagize ati : « iyi radiyo yumvikana mu gice kini cy’u Burundi mu ntara zirenga 6 ziri mu majyaruguru y’u Burundi ».
Kwemerera radiyo z’igenga z’i Burundi gukorera i Kigali bigamije iki ?

Abanyamakuru 5 bo mu Burundi nibo bategura ibyo biganiro bafatanyije n’abanyamakuru b’abanyarwanda. Ikibazo gikomeye umuntu yakwibaza ni uburyo leta ya Paul Kagame yafunze radiyo BBC Gahuza mu Rwanda ndetse n’abagerageje kuyumva bagafatwa nk’abanyabyaha ngo bitewe ni uko iyo radiyo ivuga amakuru leta ya Kagame idashaka kumva. Niba Kagame afitiye uburakari bungana gutyo igihugu cy’Ubwongereza kubera radiyo BBC Gahuza arumva Pierre Nkurunziza perezida w’u Burundi ashobora kugira uburakari bungana bute kuri iki gikorwa cyo guha abanyamakuru bahunze igihugu cye uburenganzira bwo gukoresha radiyo Rwanda n’iminara yayo ? Ese leta y’u Burundi ishoboye gutinyuka nayo igaha urubuga amaradiyo y’abatavuga rumwe na Paul Kagame agakorera muri studio ya radiyo y’u Burundi, Paul Kagame yabifata ate ?
Igisubizo buri wese ashobora kukishakira ariko ikigaragara cyo ni uko iki gikorwa cyo gushoza urugamba rw’itangazamakuru kingana no gushoza intambara ku gihugu cy’u Burundi cyane ko hari ibindi bikorwa leta ya Paul Kagame ikomeje gukora bigaragaza ubushotoranyi ku gihugu cy’u Burundi.
Ubwanditsi