Ifatwa rya Karenzi Karake ryateye uburwayi abayobozi b’u Rwanda,ngo ni ishyano ryaguye !
Lt.Gen.Emmanuel Karenzi Karake ushinzwe ibiro bikuru by’ubutasi mu Rwanda amaze iminsi 4 mu buroko mu gihugu cyo mu Bwongereza. Karenzi Karake yatawe muri yombi n’igipolisi cyo mu mujyi w’i Londres kuwa gatandatu taliki ya 20/06/2015 yiteguye gufata indege ngo agaruke mu Rwanda, nyuma y’uregendo rw’akazi yarimo kagizwe ibanga mu Bwongereza. Ifatwa rye ryabanje kugirwa ibanga rikomeye kugira ngo ritaba igisebo kuri leta y’i Kigali, Perezida Paul Kagame yakoresheje ingufu zose afite kugira ngo arekurwe mbere y’uko week end irangira atagejejwe imbere y’umucamanza birananirana!
Paul Kagame yitabaje abanyabubasha bakomeye b’inshuti ze bo mu Bwongereza ndetse n’abo mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika ariko bifata ubusa, kubera uwo munaniro n’akababaro kenshi byatumye Paul Kagame agira ikibazo cy’uburwayi bwo mu gifu asanganywe ubu akaba atari kubasha kuvuga cyangwa ngo ajye ahagaragara! Madame Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga wakomeje kuba hafi ya Kagame, yamaze kubona ibyo kurekura Lt.Gen.Karake binaniranye ahita yandika kurubuga rwa twitter ko ari ishyano ryaguye mu gihugu, naho Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza we akaba asanga ari igitutsi ku Rwanda ! Umwongereza witwa Andrew Mitchel witabajwe mu kibazo cya Karake akaba n’inshuti magara ya Kagame yavuze ko ibya Karenzi bikomeye cyane kuko ari ikibazo politiki!
Inshuti za Kagame zo mu Bwongereza n’Amerika zirimo zitegura dosiye irimo ibimenyetso simusiga bizashyikirizwa ubutabera kugira ngo Karake arekurwe, bimwe muri ibyo bimenyetso bivugwa akaba ari uko : Inkotanyi ishyigikiye Paul Kagame idashobora gushinjwa ibyaha by’ubwicanyi n’ubwo yakwica abantu basaga miliyoni ngo bitewe n’uko inkotanyi zahagaritse jenoside! Ngo imiryango irega inkotanyi ko zishe abahutu ngo ni inshuti za FDLR kandi ngo Lt.Gen. Karenzi Karake yari asanzwe ajya mu Bwongereza nta fatwe, ngo kuba yarafashwe bigomba kuba ari politiki! Kuri telefoni zigendwanwa hari gutambukaho ubutumwa buri mu rurimi rw’igifaransa, ubwo butumwa ngo akaba ari inama inshuti za Paul Kagame ziri gutanga kugira ngo ashobore gushyira igitutu kubutabera bw’igihugu cy’ubwongereza kugira ngo butohereza Karake mu gihugu cya Esipanye !
Izo nama izo nshuti za Kagame ziri kumuha zikaba zishyigikiwe n’intore nyinshi kandi akaba ari nazo ziri koherereza abantu banyuranye ubwo butumwa ku matelefoni kugira ngo zitere icyumvirizo cy’uko abantu babyakira ! Dore ibyemezo Paul Kagame agomba gufata kugira ngo ashyire igitutu ku Bwongereza:
1.Paul Kagame agomba gutumira byihutirwa Tony Blair i Kigali kugira ngo amuhe ibisobanuro birambuye ku ifatwa rya Gen.Karenzi Karake.
2.Paul Kagame agomba kwirukana mu maguru mashya ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda agasubira mu gihugu cye!
3.Paul Kagame agomba gufata icyemezo cyihuse cyo gukura u Rwanda mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza (commonwealth).
4.Leta y’u Rwanda igomba gukoresha imyigaragarambyo ihutiweho mu mujyi wa Kigali yo gusaba irekurwa rya Karenzi Karake akagaruka mu Rwanda nk’uko byakozwe kuri Rose Kabuye.
5.Paul Kagame agomba gufata icyemezo cyo guca ururimi rw’icyongereza mu Rwanda, hagatangizwa gahunda zo kwigisha ururimi rw’igishinwa ndetse n’ururimi rw’igikoreya.
Nubwo izi nama bivugwa ko ziri kugirwa Kagame ziri kunyuzwa kuri telefoni mu buryo bw’urwenya, ntawabura kuvuga ko burya ahari umwotsi haba hari n’umuriro ; abantu ntibagombye kuzatungurwa no kubona imwe muri izi nama ifashwe nk’icyemezo n’ubutegetsi bwa Kagame!
Ibitekerezo abantu benshi bahurizaho ni uko ifatwa rya Lt.Gen.Karenzi Karake rigaragaza ko ubutegetsi bw’igihugu cy’Ubwongereza bwafashe gahunda yo kwitandukanya n’ibikorwa bibi bya leta ya Paul Kagame. Birashoboka ko tugeze mu gihe ibihe biha ibindi kuburyo ejo hazaza haduhishiye udushya twinshi muri politiki y’inkotanyi !
Ubwanditsi.