Ntabwo wahemba Kagame umwongerera manda kandi ubwe yemera ko yayoboye nabi !
FPR n’abakozi bayo baracicikana bajyana impapuro mu Nteko basaba ko Perezida Kagame ayobora u Rwanda ubuzima bwe bwose (PDP- Imanzi). Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka PDP IMANZI Munyampeta Jean Damascene, umugabo w'imyaka 45 y'amavuko yagiranye ikiganiro kirambuye n’Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Umurabyo.
Ikibazo :Ndashaka kukubaza mukorana mute n’andi mashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda? Mukorana mute na FDLR?
Munyampeta :Ku kibazo cyawe cya mbere, nagusubiza ko amashyaka yose twemera ko atavuga rumwe na leta ya FPR, dukorana nayo mu nzego zitandukanye. Hari ayo dufitanye amasezerano nka PS-Imberakuri, hari ayo dukorana bya hafi ariko tudafitanye amasezerano kuko icya ngombwa ari ibikorwa atari amasinya. Ayo mashyaka dukorana amwe ari mu Rwanda andi ari hanze. Umunsi iyo mikoranire yateye izindi ntambwe tuzabibatangariza.
Kubyerekeye FDLR, n'ubwo twemera ko ari Abanyarwanda nk'abandi, ntacyo dukorana nayo kuko tutarahura kandi ntiwakorana n'umuntu mutaziranye. Umunsi twabamenye, tukamenya umushinga wabo, tukabona hari aho uhuriye n'uwa PDP-Imanzi, tuzakorana nta kabuza. Icyo gihe ntikiragera rero kuko tutaramenyana.
Ikibazo :Umugambi w’ishyaka ryanyu ni uwuhe ko mwavukiye hanze y’u Rwanda nubu mukaba mutaremerwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda? Ni iki abanyarwanda babitezeho kizabagirira akamaro mu bihe bizaza? Bavuga ko ishyaka ryanyu rifite ingabo nibyo? Zitoreza he?
Munyampeta :Ikibazo cyawe kirimo ibibazo byinshi. Reka mbisubize mpereye ku gice cya mbere aho wibaza imigabo n'imigambi y'ishyaka ryacu PDP-IMANZI. Muri PDP-Imanzi twemeza ko kuva u Rwanda rwabaho, rwayobowe n’ngoma z’ubutegetsi bw’igitugu. Haba mu gihe cy'ingoma ya Cyami, iya Gikolonize n'iya Repubulika, Abanyarwanda bakomeje kwicwa no kuvutswa uburenganzira bwabo.
Impinduramatwara zo muri 1959, 1973 no muri 1994 ntabwo zakemuye iki kibazo ahubwo zisasiye Abanyarwanda batagira ingano abandi barameneshwa. Ubutegetsi bukomoka kuri izi mpinduramatwara ntibwashoboye guhumuriza Abanyarwanda, ahubwo bwakomeje kubategekesha igitugu kivanze n’iterabwoba, politiki y’umususu no kubiba amacakubiri hagati y'Abahutu n'Abatutsi. Abatwa bo basa n'abibagiranye.
Ikibazo cy'Abahutu n’Abatutsi cyakunze kwifashishwa kugira ngo agatsiko kari ku butegetsi kabugumeho hakoreshejwe inzira zose zirimo no gutsemba abo mu bundi bwoko cyangwa mu bwoko bw'ako gatsiko ariko batavuga rumwe na ko.
Ibi byakajije umurego mu gihe cy’amahano y’itsembabwoko n’itsembatsemba yatangiranye n’intambara y’Ukwakira 1990, agakaza umurego muri 1994, ndetse agakomereza mu gihugu gituranyi cya Kongo kuva mu myaka ya 1996-1998. Muri aya mahano, nta muryango nyarwanda n’umwe utarapfushije kuko utarabuze umwana, umubyeyi cyangwa umuvandimwe, yabuze inshuti cyangwa abaturanyi.
Ishyaka PDP-Imanzi rishishikajwe cyane no gukemura burundu ikibazo cy'amacakubiri hagati y'Abanyarwanda. Umushinga waryo ugamije mbere na mbere guhumuriza Abanyarwanda kugira ngo bicarane basase inzobe, baganire nta guca iruhande ku bibazo byose byabateye isubiranamo kandi bafate ingamba zo kubaka igihugu kigendera ku mategeko, cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ukwishyira ukizana, ubutabera, ukuri n’umubano n’ibihugu by’abaturanyi.
Gahunda y’ishyaka PDP-IMANZI ishyira imbere cyane uburenganzira bwa muntu kandi igamije guteza imbere imiyoborere myiza, kurinda ubusugire bw’abantu n’imitungo hashyirwaho inzego z’ubuyobozi ziboneye buri Munyarwanda n’ubutabera bwigenga kandi bukorera rubanda. Biragaragara ko mu Rwanda ubutabera butabaho, bwamizwe n'ubutegetsi nyubahirizategeko na bwo bwihariwe n'umuntu umwe rukumbi; Perezida wa Repubulika.
Ibi byatumye ubutabera buhinduka igikoresho cyo kunyonga, kwikiza no kumvisha abadakomera amashyi abayobozi bariho kabone no mu gihe babeshya ku mugaragaro cyangwa bica. Ubutegetsi nshingamategeko mu Rwanda nta bubaho. Hari agatsiko kishyiriweho n'ishyaka riri ku butegetsi mu nyungu zako bwite, kagashyiraho amategeko akarengera mu bibi gakorera abanyarwanda, bikitwa ko abaturage bahagarariwe n'intumwa bitoreye kandi ari ikinyoma cyambaye ubusa.
PDP- IMANZI, turemeza ko igihe kigeze ngo abanyarwanda bahabwe uburenganzira bwabo bwo kwitorera mu buryo butaziguye ababahagararira mu Nteko ishinga amategeko aho gukomeza gufatwa nk'impumyi. Ubutegetsi nyubahirizategeko bwihariwe na Perezida wa Repubulika wenyine kandi na we atubahiriza na gato amategeko yasinye ari na yo mpamvu akomeza gushyirishaho amategeko abuza abarenganye kuregera inkiko ngo zibarenganure.
Ishyaka PDP-Imanzi twamagana dukomeje akarengane kagiriwe Abanyarwanda mu nkiko gacaca; aho abatari bake bakatiwe ibihano biremereye cyane birimo n'igifungo cya burundu y'umwihariko bahimbiwe ibyaha bitagira ababihagazeho, ibyaha bidateganywa n'amategeko y'u Rwanda, byongeye kandi bitavuzwe mu ikusanyamakuru. Ibi byabaye agahomamunwa ubwo ubutegetsi nyubahirizategeko, bumaze kubuza abarenganiye muri izo nkiko gusubirishamo imanza zabo ingingo nshya nk'uko byateganywaga n'amategeko ya gacaca, ubwo butegetsi bwatoresheje amategeko anyuranyije n'Itegeko nshinga atabemerera kugira urukiko na rumwe mu gihugu bagaragarizamo akarengane bagiriwe ngo barenganurwe; ubu bakaba baborera mu magereza.
Ikibabaje kurushaho ni uko hari n'amadosiye yakozweho amaraporo n'inzego za Leta zigaragaza akarengane kabayemo zigasaba ko asubirwamo ariko ubutegetsi nyubahirizategeko n'ubu bukaba bukomeje kuyabundikira, abo bantu bakaba bakomeje kurengana. Ishyaka PDP-Imanzi tuzaharanira guca vuba aka karengane, dushyireho amategeko atazitira uwarenganye wese kandi wapfukiranywe n'ubuyobozi, agire uburenganzira bwo kuregera inkiko no kuburana mu mucyo akarenganurwa, ubutegetsi nyubahirizategeko n'ishyaka riri ku butegetsi batabyivanzemo.
Tuzahesha agaciro amaraporo y'inzego z'igihugu n'ay'imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu; ari iyo mu gihugu cyacu, iyo mu karere u Rwanda rurimo n'ikora ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo akarengane ayo maraporo yashyize ahagaragara kabonerwe umuti. Tuzaharanira ko abanyarwanda tuva mu matora y'ikinyoma hagakorwa amatora nyayo, mu bwisanzure, abanyarwanda bakishyiriraho abategetsi bibonamo atari abo bageretsweho mu iterabwoba rikabije nk'uko bikorwa muri iki gihe.
Ikindi kibazo wambajije ni icyo kumenya niba PDP-IMANZI ifite ingabo no kumenya aho zitoreza. Igisubizo kiroroshye cyane kuko izo ngabo ntizibaho yewe nta n'iziteganyijwe. Ntabwo zakwitoza zitabaho. Gusa icyo twemeza ni uko tutanakeneye ingabo zo kurwana kuko Abanyarwanda nibo ngabo nyakuri. Umunsi bahagurutse ngo bibohoze igitugu, n'ingabo zikomeye gute ntizabahagarika.
Ikibazo :Ibibazo by’u Burundi iyo mwitegereje mubona bishobora kugira ngaruka ki ku Rwanda? Ni iki abanyarwanda bakwigira ku biri kubera i Burundi?
Munyampeta :Ntabwo waryama ngo usinzire inzu y'umuturanyi irimo gushya kuko ishobora gukongeza iyawe. Ibibera i Burundi rero biratureba cyane. Uwashobora kubafasha wese ngo amahoro agaruke ntiyagombye gutinda kuko amazi ashobora kurenga inkombe. U Burundi bwagize ibibazo bikomeye cyane ariko ku bushake bw'Abarundi n'Abarundikazi, baricaye Arusha bashaka amahoro. Aya mahoro bagombye kuyasigasira kuko bayabonye bigoranye cyane. Ibyo Abarundi barimo kurwanira ni demokarasi yo gusimburana ku butegetsi mu mahoro.
Ibi rero natwe biratureba kuko izo mpaka zaratangiye iwacu mu Rwanda. Ubu FPR n'abakozi bayo baracicikana bajyana impapuro mu Nteko basaba ko Perezida Kagame ayobora u Rwanda ubuzima bwe bwose. Ibyo kugirango bibe, bagomba guhindura ingingo y'ijana n'imwe (101) y'ItegekoNshinga. Ibi rero ni agahomamunwa kandi bizagira ingaruka zikomeye cyane ku banyarwanda. PDP-Imanzi izabyamagana kugeza uwo mugambi uburijwemo.
Ikibazo :Ibiri kubera mu Rwanda murabyumva, ese mwemera ko itegeko nshinga rihindurwa na perezida warishyizeho kugirango abone uko yongera kwitoza mu matora ya 2017? Nta tegeko rizaba rihonyowe cyangwa uburenganzira bwa muntu?
Munyampeta :Ibiri kubera mu Rwanda turabikurikirana kuko nk'uko watangiye ubimbaza, uzi neza ko ishyaka PDP-IMANZI riri mu Rwanda guhera mu kwa gatandatu 2013. Amakuru y'u Rwanda rero ni ayacu, ni ay'abavandimwe n'inshuti, ni ay'abanyamuryango ba PDP-IMANZI, ntabwo twarara tutayamenye. Ikinamico ririmo gukorwa ryo gusaba ko manda za Kagame zongerwa hakavanwaho ingingo ya 101 imubuza kwiyamamaza bwa gatatu, riteye isoni n'agahinda kuko ridusubiza inyuma nk'imyaka 21. PDP-IMANZI yabivuze kera ko itabishyigikiye na gato kuko tuzi ingaruka bizateza mu banyarwanda.
Ese ko Perezida Kagame atari Imana n'ubwo hari abamwita impanga ya Yezu, ubu yitabarukiye u Rwanda rwajyana nawe? Kuki se niba twashobora kumusimbuza atabarutse, kuki tutamusimbuza ubu arangije manda ze ebyri ziteganywa n'amategeko? Abanyarwanda bamaze kugera hafi kuri miliyoni 12. FPR yadusobanurira ite ko tutabona Perezida mu bantu miliyoni 12? FPR yadusobanurira ite uko imaze imyaka 21 iyobora igihugu idashobora kubona usimbura Paul Kagame? Ibi ni ibimenyetso ko FPR yayoboye nabi kimwe n'umukuru wayo Paul Kagame. Ntabwo rero wahemba umuntu wiyemerera ubwe ko yayoboye nabi. Reka tubibutse ibyo Perezida Kagame ubwe yivugiye :
«Impamvu imwe abantu bakoresha bavuga ko batazava ku butegetsi, jye niyo nkoresha kuvuga ko nzabuvamo. Maze ubu impamvu ni ebyiri. Impamvu ya mbere, ni uko mu buyobozi, bwa excellent leadership muvuga, mu bintu bimwe bikwiye kuba biherwaho, ni ukuvuga ngo ariko, umaze imyaka icumi, umaze makumyabiri, wafashije abantu kuba bazamuka, bagakomeza mu nzira, niba warayoboye neza wabayoboragamo. Niba ntabo, ni ukuvuga ngo wayoboye nabi. Niyo mpamvu jyewe ntakomeza. Ntabwo nakomeza kuko naba narayoboye nabi, ngeze igihe nkwiriya kuba ngenda, hakaba nta muntu wansimbura. Ntabwo nabikoresha ngo ntabwo nabonye umuntu uzansimbura, ngo niyo mpamvu nkwiye gukomeza. Ubwo ni ukuvuga ngo urakomeza nabi kuko wananiwe kugira uwagusimbura. Ni ukuvuga rero, niba narabinaniwe, ntabwo nkwiye gukomeza. Ntabwo nabihemberwa ».
Aya magambo ya Perezida, tuyageranyije n'ayo yivugiye ejobundi mu mwiherero i Gabiro, birerakana ko atagikurikira nawe amagambo avuga. Ko avuga ibintu ejo akivuguruza. Ibi byerekana umuntu unaniwe, ukeneye kuruhuka. Ino aha ni kimwe mu bimyenyetso by'indwara bita Burn out. Abaganga bagutegeka guhagarika ibyo wakoraga, ukicara abandi bagakomeza. Ngarutse ku Itegeko-Nshinga, ndabibutsa ko dukurikije n'amategeko, ibyo FPR irimo gukora binyuranye n'amategeko. Icya mbere, ingingo ya 193 ivuga uko ItegekoNshinga rihinduka ntaho iteganya ko ari abaturage batangira kubisaba. Iyi ngingo irasobanutse cyane kuko ivuga ko bitangizwa na gouvernement cyangwa Inteko (Sena cyangwa inteko y'abadepite). Bikazajya mu baturage nyuma ngo habe Kamarampaka. Iyo ngingo iragira iti :
«Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by'amajwi y'abagize buri mutwe w'inteko». Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw'ubutegetsi buteganyijwe n'iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n'ubusugire bw'Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w'Inteko Ishinga Amategeko. Nta mushinga w'ivugururwa ry'iyi ngingo ushobora kwakirwa."
Iyo dusomye neza iyi ngingo, tubona ko abaturage badashobora gufata iya mbere ngo basabe ko Itegekonshinga rihinduka. Ikindi, iyi ngingo iravuga ibishobora guhinduka Itegekonshinga riramutse rihindutse. Muri ibyo, umubare wa manda nturimo. Ibyo bishoboka gusa ari uko iyi ngingo ya 193 ihindutse kandi umurongo wayo wanyuma uvuga ko nta mushinga wo kuyihindura wakwakirwa. Ibyo FPR na Kagame barimo rero, ni nko kurota uhagaze. Ntaho bizabageza.
Ingingo ya 101 nayo iragira iti :
"Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika".
Sinzi niba iri jambo "Nta na rimwe" FPR yumva icyo rivuga. Nta munyarwanda uko yaba ameze kose watorerwa kuba Perezida inshuro zirenze ebyiri. Guca kuri iri hame, ni ugufungura umuryango uzatujyana mu kuzimu. None se dusubiye mu bwami Kagame yaba yaravukanye imbuto? Oya nareke abandi bayobore igihugu kuko nibitagenda bityo, abandi bifuza kuyobora igihugu cyabo bazagira ipfunwe kandi rishobora guteza intambara nk'izo twavuyemo. Ibi rero nta muntu twabyemerera, kabone n'iyo yaba yitwa Paul Kagame.
Ikibazo :Birakwiye ko perezida kagame yiyongeza mandate ya 3? Ese koko abaturage baramushaka cyangwa ni kagame ubotsa igitutu? Muzakora iki kugirango amahanga amenye ukuri kuri mu mitima y’abanyarwanda?
Munyampeta :Ikibazo cyawe kinyibukije abagororwa ngo nabo basabye ko Paul Kagame akomeza kuba umuyobozi. Itekinika riba muri FPR ryo gufungisha uwo bashaka wese turarizi. Abo bafunze benshi turabazi. Harimo abantu benshi barengana barimo na Perezida wa PDP-Imanzi Bwana Mushayidi Déogratias bafunze burundu bamushinja ibyaha bihimbano. Bakamukatira nta mutangabuhamya n'umwe ugaragaye ngo amushinje. Hari Ingabire Victoire n'abandi. Ubwo ejo bundi bazatubwira ko nabo basinye ngo bashaka ko Paul Kagame akomeza kuyobora? Ni akumiro !
Nk'abanyarwanda tuzi imigani myinshi itwibutsa ko ibyo utegetse umuntu kubikora ashobora kubikora kandi atagukunze, akabikora ngo aramuke. Baravuga ngo "umunyarwanda arakuramya wahindukira akakuvuma" cyangwa ngo "wishyira hejuru bagasimbagiza, wagwa hasi bagatsindagira". None se Habyarimana we abantu ntibamwitaga umubyeyi wabo nawe akiyita ikinani cyananiye abagome n'abagambanyi? Ubu se ari he? Na Kagame rero arabizi ko ibyo abamuriraho bamushuka, atari urukundo ari inda nini kandi zizoreka u Rwanda. Azagenda nk'abamubanjirije kandi u Rwanda n'Abanyarwanda bakomeze kubaho.
Ikibazo ahubwo twakwibaza ni iki "Ese koko ibirimo gukorwa si Kagame ubiri inyuma?". Igisubizo kiroroshye iyo uzi uko igihugu kiyobowe. Nta muntu mu Rwanda wakora ibyo afande Kagame atifuza. Birazwi kuva mu myaka 21 ishize. Si ubu rero batubwira ngo abaturage basabye ibi cyangwa biriya. Tuzabirwanya uko dushoboye kose kandi amahanga nayo arabizi ko ari uburiganya bwo kugundira ubutegetsi ariko ntibizamuhira.
Ikibazo :Ese niba byanze bikaba ku gitugu cy’ishyaka riri ku butegetsi murabona ingaruka zizagera ku banyarwanda no ku gihugu cyose muri rusange ari izihe?
Munyampeta :Ingaruka nazivuze haruguru : Ni ipfunwe rikomeye ku muntu wese utishimiye ubutegetsi buriho ubu cyangwa uwifuzaga kuyobora igihugu. Kuri abo bose rero, Kagame na FPR bazaba baberetse ko nta yandi mahitamo basigaranye uretse gufata intwaro cyangwa gukora coup d'Etat. None se Kagame ayobewe uko byagenze ubwo impunzi zo muri 59 zasabaga gutaha mu Rwanda ubutegetsi bwa MRND bakababwira ko u Rwanda ari ruto? Ntibafashe intwaro se bagatera u Rwanda kandi ibyavuyemo ntitubizi twese? Ngo na nyina w'undi abyara umuhungu usibye ko ubu n'abakobwa batabara. Kagame rero narinde abanyarwanda ayo mahano yo kudusubiza mu ntambara, ave ku buyobozi ku neza, atange urugero rwiza. Abanyarwanda bazabimushimira.
Ikibazo :Inama mugira perezida kagame ni izihe ko mwe mutemewe no kugirana nawe imishyikirano? Mufite imbaraga zigarukira he kuburyo abanyarwanda bakwizera ko ibikorwa byanyu haricyo byahindura ku bibazo bafite?
Munyampeta :Inama twagira Perezida Kagame ni uko yatekereza ku mateka y'u Rwanda, akibuka ko tuvuye kure kandi ko urugendo dufite ari rurerure. Ntabwo twazirika ejo hazaza h'u Rwanda ku muntu umwe rukumbi cyangwa ishyaka rimwe nk'uko bimeza guhera kuva u Rwanda rwabaho. Dukeneye u Rwanda rutekanye, aho abarutuye biyunze by'ukuri. Dukeneye igihugu kigendera mu mucyo, abayobozi n'abayoborwa bakanywa umuti w'ukuri n'ubwo usharira ariko urakiza. Gusasa inzobe nibyo bizavamo ubwiyunge naho «Ndi Umunyarwanda» ni ubuhendabana. Natekereze urubyaro rwe, atekereze abamubanjirije uko bavuyeho, arebe ko yasiga amateka mazima aho gusiga ibara. Amazi ntararenga inkombe, birashoboka.
Ubu FPR twayigereranya n'ubwato butwawe n'umuntu unaniwe kandi ubwo bwato burimo imiryango y'abanyarwanda n'abana be ubwe. Ubwo bwato bugenda bugana ikibuye kinini twita Iceberg kandi nibukigonga buzashwanyuka abarimo bashire. PDP-Imanzi rero irasaba abari hafi y'uwo commanda (shoferi) w'ubwato bose kumukangura, bakamwereka ibibi biri imbere nakomeza, maze abari mu bwato bose bakishakamo uyobora ubwato kugirango babererekere cya kibuye. Ikibabaje rero ni uko abitwa ko bamugirana Inama nka ba Antoine Mugesera, Joseph Karemera na Tito Rutaremara, bamunzwe no kubeshya no kuba ba mpemuke ndamuke. Inda zabo nizo basimbuje ejo hazaza h'u Rwanda kandi amateka azabibabaza.
PDP-IMANZI yiteguye gutanga muganda wayo byaba ngombwa ikanafata ubwato. Perezida Kagame abikoze gutyo yakiza abe agakiza n'abanyarwanda. N'atabikora akagundira ubutegetsi nk'uko bigaragara ubu, azasiga ibara i Rwanda. Muragira muti mufite mbaraga ki ngo Abanyarwanda bizere ko ibikorwa byanyu bizahindura ibibazo bafite?
Ugize neza kumbaza iki kibazo. Uremeza ko ibibazo babifite koko. Ni byiza kuko hari abashaka kubemeza ko batabifite, ko byose Kagame na FPR babikemuye. Ariko ni mu gihe iyo umuntu agereranywa na Yezu. Abaturage ni ba basekambabaye, ariko iyo ubegereye, ukabaganiririza, bumva batakiri bonyine, baruhuka nibura ku mutima. Erega ngo ugira amahirwe agira uwo abwira! Nabyo ni byiza cyane kuri bo...
Kubyerekeye imbaraga, usibye abazanye intwaro bakaba bakinazikangisha, twe twemeza ko imbaraga za mbere ari abaturage. Igihe cyose abaturage baturi inyuma, tuzatsinda ntakabuza. Harakabaho ubwisanzure, ubutabera n'ubufatanye mu Rwanda.
MUNYAMPETA Jean-Damascène
Umunyamabanga mukuru
Email :pdp.imanzi@gmail.com
Ndlr: fungura ikinyamakuru umurabyo aha