Ishyaka RDI ryongeye kwamagana uburiganya bwa FPR-Kagame bugambiriye kugundira ubutegetsi !

Publié le par veritas

Ishyaka RDI ryongeye kwamagana uburiganya bwa FPR-Kagame bugambiriye kugundira ubutegetsi !
Kuwa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2015, inama y’ubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, iyobowe na Prezida w’Ishyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Mu ngingo zasuzumwe, harimo izi zikurikira :
-Kwakira ku mugaragaro Abayobozi bashya bashyizwe mu myanya tariki ya 22.02.2015
-Amakuru agezweho, cyane cyane ayerekeye uburiganya bwa FPR-Inkotanyi bugambiriye kongerera Prezida Kagame izindi manda atemerewe n’itegeko nshinga.
 
A.Ku byerekeye iyakirwa ry’Abayobozi bashya, inama yashimiye cyane ba Nyirubwite kuba bariyemeje kwitangira ishyaka batizigamye, bityo amaraso mashya barizanyemo akazaryongerera ingufu zo kugera ku ntego zaryo z’ingenzi mu gihe kitarambiranye. Aha Prezida w’ishyaka yibukije ko igishishikaje abayobozi n’abayoboke bose ba RDI ari uguharanira u Rwanda rwiza, rurangwa n’ubutegetsi bwa demokrasi y’amashyaka menshi ishingiye ku bwisanzure bwa buri wese, ku kuri kw’amateka y’igihugu cyacu, no ku butabera burengera uburenganzira bw’abenegihugu bose, bugaca burundu umuco mubi wo kudahana ibyaha bya bamwe.
 
Nyakubahwa Twagiramungu yatsindagiye kandi igitekerezo cy’uko u Rwanda nk’urwo ruzashoboka ari uko Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi busezerewe burundu. Yaboneyeho umwanya wo kongera gushishikariza Urubyiruko gushiruka ubwoba, rugaharanira impinduka izatuma rugira uruhare rugaragara mu micungire y’igihugu cyarwo, nk’uko byagenze mu Rwanda mw’ivuka rya Repubulika, n’ahandi hose hagiye hakorwa imyivumbagatanyo nkoranyambaga yahinduye imiyoborere y’ibihugu.
 
Abayobozi bashya nabo bavuze akabari ku mutima. Muri make, bashimiye Ubuyobozi bwa RDI ikizere gikomeye bwabagiriye bubashinga imirimo y’ingirakamaro mw’ishyaka. Bunze mury’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka, nabo bagaragaza ishema batewe no gufatanya urugamba rwa politiki n’Umuyobozi w’icyamamare nka Faustin Twagiramungu, uzwiho kureba kure, gukunda igihugu no kukitangira mu buryo budasanzwe, kudacibwa intege n’imitego, amashyari n’amakuba yagiye asimbuka, akaba amaze imyaka irenga 25 aharanira icyabanisha Abanyarwanda mu bumwe n’ubwubahane, muri demokarasi yubahiriza ukwishyira ukizana no kwiteza imbere bya buri wese.
 
Bongeyeho ko bishimishije, kandi ko bitanga ikizere cy’intsinzi, kubona ibitekerezo bya RDI bishyigikiwe n’Urubyiruko, rwo Rwanda rw’ejo. Ikindi bashimye cyane ni uko RDI ikomeye ku bufatanye n’andi mashyaka aharanira koko ko ibintu bihinduka mu Rwanda, dore ko uko guhuriza hamwe ingufu nk’uko bimeze muri CPC, ariyo nzira yonyine izihutisha impinduka itegerejwe n’Abanyarwanda benshi, bamaze imyaka irenga 20 mu kangaratete baroshywemo n’Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame.
 
Ayo maboko mashya ya RDI yijeje kandi abari mu nama ko azatanga umuganda wose ashoboye, agafatanya n’abandi bose babyiyemeje, gushakisha inzira zose zakwihutisha isezererwa ry’ubwo butegetsi ruvumwa bw’Inkotanyi, bukomeje kwica urubozo Abanyarwanda imbere mu gihugu no guheza ishyanga Abana b’u Rwanda ibihumbi amagana.
 
B.Ku byerekeye uburiganya bwa FPR-Kagame bugambiriye igundira ry’ubutegetsi, ishyaka RDI ryagaye cyane amayeri abambari ba FPR bari gukoresha, bahatira abaturage bamwe gusaba Prezida Kagame ko yakomeza kuyobora u Rwanda kandi manda ye ya nyuma izarangira mu mwaka w’2017. Ishyaka RDI riramagana ryivuye inyuma gahunda iyo ariyo yose yaba igamije ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, kugira ngo Prezida Kagame yongererwe izindi manda atemerewe n’iryo tegeko nshinga, uko riteye ubu.
 
Ishyaka RDI riboneyeho umwanya wo kwibutsa ubutumwa ryagejeje ku rubyiruko rw’u Rwanda mw’itangazo ryo kuwa 21 Ukuboza 2014, cyane cyane ahavugwa ibi : «Abasore n’inkumi bagomba kuvana inyigisho mu mateka y’u Rwanda n’ay’ibindi bihugu byagiye bibamo impinduka zitunguranye, bakazirikana cyane ukuntu za revolisiyo zagiye zikorwa ahanini n’abantu batari bageza ku myaka 35 y’amavuko. Birakwiye kandi ko Urubyiruko rw’u Rwanda rushiruka ubwoba, rugahagurukira guharanira uburenganzira bwarwo, nk’uko biherutse kugenda muri Burkina Faso, mu gihe Prezida Kagame azaba akomeje uburiganya bwo guhindura itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda, agambiriye kuguma ku butegetsi ubuziraherezo ».
 
Mu gusoza iyo ngingo, abari mu nama bemeje ko mu minsi ya vuba, ishyaka RDI rizashyira ahagaragara inyandiko irambuye, hagamijwe gusenya impamvu zidafashije FPR-Kagame ishingiraho iyo gahunda yo kugundira ubutegetsi. Iyo nyandiko izagira n’icyo ivuga ku ngirwamatora ya Prezida wa Repubulika ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka w’2017.
 
Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 23 Werurwe 2015.
 
 
Mbonimpa Jean Marie
Umunyamabanga Mukuru wa RDI
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
L
Mbungo we, niba Kagamé yarafasha ubutegetsi avuye USA, ntabwo yabufashe ari muri USA. Yaremeye areka mayonnaise n'imigati byaho n'inyama n'amazi ashyushye muri douche ajya mu ndaki. Bagbo yarwanyijwe n'abo bari kumwe mu gihugu, umva neza rero icyo dushaka kuvuga njye na Karangwa, dukeneye abantu bahuza amagambo n'ibikorwa, bareke gushora abaturage bibereye i Kantarange. Tubwire umuntu wurijwe indege n'abazungu bagiye kumuha ubutegetsi muri Afurika atabanje gufata iya mbere ngo ajye kuri terrain?
Répondre
M
Umva nyine ko Kagame yavuye muri USA, abandi se ni iki kikubwiye ko batavayo? Ariko mugomba kureka imvugo yo kuvuga ngo nibareke gushuka abaturage! Niba se abo baturage banezerewe wabashuka ute? Abanyarwanda ubwabo nibabona ko amaherezo bazamarwa n'ubutegetsi bw'inkotanyi bazahaguruka ubwabo babwirukane ariko bafashijwe n'abari ibwotamasimbi niho guhaguruka kwabo kwagira icyo kugeraho Kandi amaherezo bizaba! None se abari iburayi nibo babangamiwe cyane ni ngoma ya Kagame kuburyo bashuka abanyarwanda bashyirwa mubigunira buri munsi kuburyo bakeneye gutabarwa n'abaturage cyangwa ni ikinyuranyo? Niba abanyarwanda banezerewe bazime amatwi abo banyaburayi!
K
Mukashyaka avuga ko ababazwa no kuba afunzwe kandi yaragiye atanga amakuru afasha igihugu kuko ariwe watanze amakuru yatumye umuhanzi Kizito Mihigo atabwa muri yombi, kuko Mukashyaka yafashwe tariki ya 24 Werurwe 2014 Kizito agafatwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2014.
Répondre
K
Mukashyaka avuga ko ababazwa no kuba afunzwe kandi yaragiye atanga amakuru afasha igihugu kuko ariwe watanze amakuru yatumye umuhanzi Kizito Mihigo atabwa muri yombi, kuko Mukashyaka yafashwe tariki ya 24 Werurwe 2014 Kizito agafatwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2014.
Répondre
M
Wowe Ngabu namwe mwese mushaka gushyira umunyu mukumvikana gucye hagati ya Byiringiro na Twagiramungu musigeho,mumenye ko ahari abantu harangwa nuruntu runtu kandi kutahuza imikorere ntibivuzeko bombi batarwanya igitugu cya kakagame.Byiringiro na Twagiramungu namwe mumenyeko abanyarwanda twese dukandamijwe nubu butegetsi bubi bwa FPR tubahanze amaso,ugufatanya hagati ya CPC na FDLR twakwakiye neza kuko guhuza ingufu nicyo cyonyine cyadukiza iyi ngoyi turimo.Que chaqu'un d'entre vous mette l'eau dans son vein pour continuer une lutte d'ensemble pour la democratie et justice dans notre pays,soyez sages,sachez laver les linges salles en famille,ntimugaterane amagambo kugasi kuko biha umwanzi icyuho,murabantu basheshe akangohe ntimukitware nk'insoresore kandi mumenyeko tuzabashyigikira n'n'amahanga akabashyigikira igihe cyose muzaba mwishyize hamwe.Ensemble nous vaincrons,que Dieu benisse la CPC et le peuple rwandais.
Répondre
M
Ukobirikose abanyarwanda kugirango bahindure ubutegetsi bubi bose abahutu nabatutsi, abarihanze, nabari mugihugo bagomba gufatanya. Nkuko cancer yicha umuntu aruko ya zengurutse mungingo zose niko nubutegetse bumungwa nabenegihugu bose batabushaka, bahurije hamwe.
Répondre
M
Karangwa ntukabeshye abantu! Ngo nihehe abanyagihugu bafashe ubutegetsi bibereye i burayi? Banza urebe FPR! Kagame yari muri USA, uzabaze ba Bihuzagara, Murigande, ... aho bari bari! Ntimukibeshye na gato , nta muntu numwe wafata ubutegetsi muri Afurika adashyigikiwe n'uburayi! Niba hazaboneka ishyaka cyangwa umuntu uzashyigikirwa n'uburayi inkotanyi zizarara zirutse! Sassou Ngwesso niko byagenze, Lisouba yihaye gusuzugura abazungu arara yirutse, reba Kadafi, Bagbo, centrafrique... Byose byakozwe n'abanyaburayi!
Répondre
W
Gipfizi ndakwemeye cyane! Urabasubije rwose! Byiringiro yirukanye Tuwagiramungu ndetse amubuza no kuzongera kuvugira impunzi ze yirindiye! Ibi rero bikwereke ko ababeshyera Twagiramungu ko yatanze igihugu ari abanyabinyoma, none se yari kugitanga gute ba Byiringiro bahari? None se ko bamubujije kubavugira ubona hari icyo yabatwaye? Gusa rero nakubwira ko njye uri muri iyi misozi ya Congo nirindiwe n'Imana gusa, uwagutuma kuza gushaka Byiringiro hano turi ntiwamubona, yaranyegeye sinzi rero uburyo aturinze! Njye nakubwira ko ibyo Twagiramungu yakoze byo kuba yaricecekeye ku kibazo cy'impunzi ari bya bindi bavuga ngo" iyo amazi akubwiye ngo winyoga uyasubiza ngo ntaco narimfite!" Ubu se Byiringiro wihandagaje ngo ntiyakumva ibyo abwirwa wamutubonera akatubwira uburyo tuzabona utururi twacu Congo yatwitse? Ni muri ubu buryo impunzi zakomeje kwicishwa kuva mu 1996 kandi Twagiramungu ntiyarahari icyo namushimiye muri iyi minsi mugihe yari atangiye kuvugira impunzi aribwo twatangiye kumenyekana mu mahanga na Byiringiro abona uburenganzira bwo kuvugira kuri BBC kandi mbere bitarashobokaga maze kubera ubuswa muri politiki abikora nabi yibasira uwatumye abona ubwo burenganzira! Uzongere umwumve avuga niho uzamenya ko ari umugabo!
Répondre
G
Aliko ubu aka kanya mwibagiwe ijambo bwana foustin yabwiye fdlr ejo bundi ubwo bali bamaze kuyiha deadline ngo ibe yashyize intwali si no bayilase!!!!?? Yagize ati muli make muzinge utwanyu mwishyile kagame kuko ibyanyu byabalangiranye!!!! Kandi ngo niwe ushinzwe kuvugila fdlr da!!! Abonye bitabaye ajya kwigalagambya bya nyilarushwa!!! Njye mbona twagila mungu ali umuhashyi;umwiyemezi; ni uwo kwishyira hejuru gusa no kureba ku igifu cye gusa!!! Byilingilo yarakoze kumuha redcard!!!
Répondre
V
Iyaba mwali muzi ibinyarwanda byuzuye amerika ibida byabo bisigaye birereta kubutaka bikora kumavi. Kandi byose byirirwa biheha abazungu amabyi, ibindi byoza imisarani yabazungu, byaranguza bikajya gukora politiki yo kuri internet. Hamwe no guhuragura ibijambo bitagira itangiriro niherezo.<br /> yemwe abahutu bo baravumwe mba mbaroga! Ngaha aho nibereye.<br /> Ibigabo byibihutu biri muri amerika nibihuna byuzuye imisuzi gusa yiminuko. Ntibishobora gutabara ababo, birutwa na zero 0.
Répondre
N
Wowe uvuga ngo RDI itabarize impunzi uragira ngo Byiringiro azacemo kabiri Twagiramungu! Ntabwo uzi ko Byiringiro yavuze ko yitandukanyije na Twagiramungu ngo kuvugira impunzi zo muri Congo ni ugushaka kuzirya! Ubwo Byiringiro avuga ko abantu barya impunzi aho ntajya azirya ntizirabukwe! Ni ukumirwa gusa!! Byiringiro yibwiye ko Twagiramungu adashobora gukora politiki batari kumwe nkaho bayiganye!! Azumirwa dore aho nibereye!!
Répondre
K
Abanyarwanda banze kwemera ko batsinzwe banga no gukomeza kurwana. Bazafatwe he? Nawe se, ntawe utazi uko FPR yafashe ubutegetsi. Yabufashe ku kingufu. Yaba se yari iyobewe ko demokarasi ibaho? Ko itayikurikije se? None murayisaba gukurikiza demokarasi ikarekura ubwo butegetsi. Yaba se yararuhiye iki? Aho imariye gufata ubutegetsi haba hari igihe FPR yaba yarigeze na rimwe ikurikiza amahame ya demokarasi ngo umuntu abe yatekereza ko byakongera kuyibaho? Muri umuti w'amenyo rwose.<br /> Kuri izi mbuga hakunze gutangwa ingero z'ahantu abaturage birukanye abategetsi bashakaga guhindura itegekonshinga ngo bagume ku ntebe zabo. Haba hari nahamwe muzi abategetsi birukanywe n'abanyagihugu bibereye iburayi? Niba aba banyamashyaka badahambiriye ngo bajye gukorera politiki mu Rwanda, bajye imbere y'abaturage mu rugamba rwo gushimangira demokarasi, nibemere ko batsinzwe, ko nta n'icyo bashobora guhindura ku bibera mu Rwanda. Nta revolution itagira ibitambo kandi buri revolution igira abaleaders. Kuba itegekonshinga rizahinduka cyangwa ntirihinduke rwose ntibizaterwa n'ubukare bw'amagambo y'amashyaka adatinyuka gukandagira mu Rwanda. Ikindi kandi, kwibwira ko FPR izahambira akarago kubera amagambo y'abibereye iburayi hanyuma bakamanuka n'amasakoshi n'amakaruvati gutoragura ubutegetsi izaba yataye ntekereza ko atari ubujiji gusa.Urubyiruko rwo mu Rwanda ibi rubyita kwikirigita ugaseka. Muri make, FPR yafashe ubutegetsi yiyushye akuya, izaburekura ari uko ibirishijwe akandi. Umukino w'abiyita abanyamashyaka wo kwikirigita bagaseka, wo gukorera politiki kuri internet, rwose urarambiranye.
Répondre
L
Karangwa we umbaye kure mbangukoze mu ntoki!!! Nta politique à distance izagira icyo ihindura ku bibera mu Rwanda. Afadhari bafate imbunda naho ibyo gukomeza ngo ni politique byo ntimutegereze umusaruro. Nanjye ndi Kagamé nkurikije uko nageze ku butegetsi sinabutera inyoni ngaha ni demokarasi, yigeze ibaho se? Ko byahumiye ku rucunshu? Niba nabamubanjirije bamenyaga agaciro k'umuturage, niba bararyanaga n'abo banganya agatuza ariko umuturage yabaga yiturije mu twe duke kandi anyuzwe. Ngenda muturage w'i Rwanda urakubititse. Naho aba bose birirwa bikirigita bagaseka ni uko baba bahaze. Ererereee, mukomeze mushuke abaturage rero n'urubyiruko mwibereye iyo kure ngo niruhaguruke ruvuge? Mwatinyutse mwese mwese iyo muba nk'abanyamashyaka mukishyira hamwe mukavuga muti turatashye telle date telle umugambi mukarebako mugendeye rimwe urubyiruko n'abaturage batabasanganiza amashyi n'impundu? Maze mugahera ubwo tugatangira des manifestations mukareba ko bitagira umumaro? Abishyize hamwe nta kibananira. Naho ubundi duhaze amagambo yanyu, nta muzungu uteze kubicaza ku ntebe nimudahaguruka mwirwanirire, kandi natwe tubari inyuma niba muturangaje imbere mu mivugire n'ibikorwa. Murakarama niba tubyumva kimwe.
L
Ko twababuze se mutabaraza impunzi aho zitangiye kurasirwaho kandi wari umwanya miza wo kwamagana ibikorwa bibi nk'ibyo? Namwe abanyamashyaka imikorere yanyu irancanga quelques fois, si CPC gusa na za RNC, na za Ishema zose zabaye ngo cweeeee!! Wagiraga ngo imyigaragambyo yakozwe avant iraswa yari iyo kwibutsa amahanga ko bagomba kurasa nyine. Mujye mutabara aho rukomeye ibindi ni amagambo. Sindabona mutubwirango twegeranye udufaranga muduhagurukane mutujyanire impunzi aho ziri hirya no hino ku isi zitagira amikoro. Murarya neza i Burayi na Amerika, murambara mukaberwa, murarinzwe n'ibindi n'ibindi. Hejuru yo kuvuga njye nasabako haba n'ibikorwa by'ubutabazi.
Répondre
R
Ariko KO tubona Twagiramungu akomeje kudusiga ra? Ya empire hima tuzayigeraho dute? Genda Kagame wahemukira abatutsi!
Répondre
B
Izo z'i Kigali mufi FPR zitonde kuko FDLR iri kumwe na CPC. Turabizi kandi ko CPC iri gutegura intambara yo kwigezayo imbwa kagome na cya FPR cyiwe, ibi kandi bishyigikiwe nibihugu bikomeye. Ndi rwabujindiri nareka hakajyaho inzibacyuho vuba aha.
Répondre
N
Iyi nama y'ishyaka rya RDI iragaragaza ko iri shyaka ririmo abanyepolitiki buzuye badashakisha ibyo gukora politiki! None se ishyaka nk'iri rizakugira inama uritere ishoti ukomeze ubeshye abanyarwanda ngo uri gukora politiki? Igihe kirageze kugira ngo abanyarwanda bashyire ubwenge ku gihe, begeranye imbaraga naho ubundi bazakomeza kurindagira ndabarahiye!
Répondre
K
Umugore Uregwa gufatanya na FDRL ku Gisenyi tahamije ko yatumwe na Présidence Y'UNDI Rwanda none ngo bamuhindutse.
Répondre
N
Mu nzego zose z'ubutegetsi mu Rda Fdlr arimo .<br /> kubihakana ni ngombwa ; urabyumva nawe . Umuntu ufite cerveau itaraboze wakomeza kuba muri aya manyanga n'ubwicanyi bw'iki kimashini cya Kagome kigaragura abanyarw. Kuva muri 90 ni nde ? Misabire uwo mubyeyi ufungiye ubusa.Fdlr oye!!Abanyarwanda bose ukuyemo ikimashini cya Kagome ;oyeee ! Twese hamwe tuzatsinda ! Abishyize hamwe Imana irabasanga .Ubutegetsi ni ubw'abaturage bagomba kubusubizwa .Ushaka amafaranga agende ajye gupagasa iyo ashaka isi ni nini ; apana igihugu cyacu . C'est fini ; trop c'est trop !