Ishyaka RDI ryongeye kwamagana uburiganya bwa FPR-Kagame bugambiriye kugundira ubutegetsi !
Kuwa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2015, inama y’ubuyobozi bwa RDI-Rwanda Rwiza yarateranye, iyobowe na Prezida w’Ishyaka, Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Mu ngingo zasuzumwe, harimo izi zikurikira :
-Kwakira ku mugaragaro Abayobozi bashya bashyizwe mu myanya tariki ya 22.02.2015
-Amakuru agezweho, cyane cyane ayerekeye uburiganya bwa FPR-Inkotanyi bugambiriye kongerera Prezida Kagame izindi manda atemerewe n’itegeko nshinga.
A.Ku byerekeye iyakirwa ry’Abayobozi bashya, inama yashimiye cyane ba Nyirubwite kuba bariyemeje kwitangira ishyaka batizigamye, bityo amaraso mashya barizanyemo akazaryongerera ingufu zo kugera ku ntego zaryo z’ingenzi mu gihe kitarambiranye. Aha Prezida w’ishyaka yibukije ko igishishikaje abayobozi n’abayoboke bose ba RDI ari uguharanira u Rwanda rwiza, rurangwa n’ubutegetsi bwa demokrasi y’amashyaka menshi ishingiye ku bwisanzure bwa buri wese, ku kuri kw’amateka y’igihugu cyacu, no ku butabera burengera uburenganzira bw’abenegihugu bose, bugaca burundu umuco mubi wo kudahana ibyaha bya bamwe.
Nyakubahwa Twagiramungu yatsindagiye kandi igitekerezo cy’uko u Rwanda nk’urwo ruzashoboka ari uko Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi busezerewe burundu. Yaboneyeho umwanya wo kongera gushishikariza Urubyiruko gushiruka ubwoba, rugaharanira impinduka izatuma rugira uruhare rugaragara mu micungire y’igihugu cyarwo, nk’uko byagenze mu Rwanda mw’ivuka rya Repubulika, n’ahandi hose hagiye hakorwa imyivumbagatanyo nkoranyambaga yahinduye imiyoborere y’ibihugu.
Abayobozi bashya nabo bavuze akabari ku mutima. Muri make, bashimiye Ubuyobozi bwa RDI ikizere gikomeye bwabagiriye bubashinga imirimo y’ingirakamaro mw’ishyaka. Bunze mury’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka, nabo bagaragaza ishema batewe no gufatanya urugamba rwa politiki n’Umuyobozi w’icyamamare nka Faustin Twagiramungu, uzwiho kureba kure, gukunda igihugu no kukitangira mu buryo budasanzwe, kudacibwa intege n’imitego, amashyari n’amakuba yagiye asimbuka, akaba amaze imyaka irenga 25 aharanira icyabanisha Abanyarwanda mu bumwe n’ubwubahane, muri demokarasi yubahiriza ukwishyira ukizana no kwiteza imbere bya buri wese.
Bongeyeho ko bishimishije, kandi ko bitanga ikizere cy’intsinzi, kubona ibitekerezo bya RDI bishyigikiwe n’Urubyiruko, rwo Rwanda rw’ejo. Ikindi bashimye cyane ni uko RDI ikomeye ku bufatanye n’andi mashyaka aharanira koko ko ibintu bihinduka mu Rwanda, dore ko uko guhuriza hamwe ingufu nk’uko bimeze muri CPC, ariyo nzira yonyine izihutisha impinduka itegerejwe n’Abanyarwanda benshi, bamaze imyaka irenga 20 mu kangaratete baroshywemo n’Ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Kagame.
Ayo maboko mashya ya RDI yijeje kandi abari mu nama ko azatanga umuganda wose ashoboye, agafatanya n’abandi bose babyiyemeje, gushakisha inzira zose zakwihutisha isezererwa ry’ubwo butegetsi ruvumwa bw’Inkotanyi, bukomeje kwica urubozo Abanyarwanda imbere mu gihugu no guheza ishyanga Abana b’u Rwanda ibihumbi amagana.
B.Ku byerekeye uburiganya bwa FPR-Kagame bugambiriye igundira ry’ubutegetsi, ishyaka RDI ryagaye cyane amayeri abambari ba FPR bari gukoresha, bahatira abaturage bamwe gusaba Prezida Kagame ko yakomeza kuyobora u Rwanda kandi manda ye ya nyuma izarangira mu mwaka w’2017. Ishyaka RDI riramagana ryivuye inyuma gahunda iyo ariyo yose yaba igamije ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, kugira ngo Prezida Kagame yongererwe izindi manda atemerewe n’iryo tegeko nshinga, uko riteye ubu.
Ishyaka RDI riboneyeho umwanya wo kwibutsa ubutumwa ryagejeje ku rubyiruko rw’u Rwanda mw’itangazo ryo kuwa 21 Ukuboza 2014, cyane cyane ahavugwa ibi : «Abasore n’inkumi bagomba kuvana inyigisho mu mateka y’u Rwanda n’ay’ibindi bihugu byagiye bibamo impinduka zitunguranye, bakazirikana cyane ukuntu za revolisiyo zagiye zikorwa ahanini n’abantu batari bageza ku myaka 35 y’amavuko. Birakwiye kandi ko Urubyiruko rw’u Rwanda rushiruka ubwoba, rugahagurukira guharanira uburenganzira bwarwo, nk’uko biherutse kugenda muri Burkina Faso, mu gihe Prezida Kagame azaba akomeje uburiganya bwo guhindura itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda, agambiriye kuguma ku butegetsi ubuziraherezo ».
Mu gusoza iyo ngingo, abari mu nama bemeje ko mu minsi ya vuba, ishyaka RDI rizashyira ahagaragara inyandiko irambuye, hagamijwe gusenya impamvu zidafashije FPR-Kagame ishingiraho iyo gahunda yo kugundira ubutegetsi. Iyo nyandiko izagira n’icyo ivuga ku ngirwamatora ya Prezida wa Repubulika ateganyijwe mu Rwanda mu mwaka w’2017.
Bikorewe i Sion (Suisse), kuwa 23 Werurwe 2015.
/http%3A%2F%2Frwandarwiza.unblog.fr%2Ffiles%2F2012%2F03%2Fmbonimpajmv270811.jpg)
Mbonimpa Jean Marie
Umunyamabanga Mukuru wa RDI