Burundi : Imyitwarire ya Perezida Pierre Nkurunziza yabaye akayoberabasuzumyi ! Umuvugizi w’ishyaka rye yeguye!
Imyitwarire ya Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza iteye impungenge abarundi kimwe n’abanyafurika bose ! Biteye isoni kubona umukuru w’igihugu cy’Afurika mu gihe tugezemo, yiyemeza kugundira ubutegetsi ku ngufu agafunga amatwi ku nama zose agirwa ! Hatambukijwe amakuru menshi avuga ko abatifuza ko afata manda ya gatatu ari abanyepolitiki batavuga rumwe n’ishyaka rye ; abo banyepolitiki bahimbirwa ibinyoma byinshi birimo no kugambanira abarundi bahereye ku moko yabo, hakurikiraho ibitero byo kwivugana abo banyepolitiki abandi barafungwa ; mu gihe gito gisigaye ngo amatora abe i Burundi nta mukandida n’umwe urigaragaza, n’abo mu mashyaka atavuga rumwe na Nkurunziza babujijwe kubonana n’abaturage ndetse n’abanyamakuru ; igiteye impungenge kurushaho ni uko abayobozi bakomeye bose b’ishyaka rya Nkurunziza CNDD-FDD bamwandikiye ibaruwa bamusaba kutiyamamariza manda ya gatatu, aho kubatega amatwi Nkurunziza akaba ari gufata ibyemezo bimeze nk’aho agiye gutegura intambara! None se iyi myitwarire yaba ayiterwa n’umuntu uwo ariwe wese umugira inama cyangwa ni ikibazo yifitiye ubwe ku giti cye ?
Ubusanzwe, Nkurunziza yarahanganye n’abarundi bo mu miryango itegamiye kuri leta n’amashyirahamwe anyuranye, kimwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe batifuza ko yiyamamariza manda ya gatatu kuko itemewe n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha. Igitutu cy’iyo miryango n’amashyaka, hiyongereyeho itangazamakuru ryigenga rihamagarira abarundi kuzajya mu mihanda igihe Nkurunziza aziyemeza kwiyamamaza ku ngufu, kimwe n’amahanga adashyigikiye iyo manda ya gatatu, ntabwo byahungabanyije Nkurunziza mu mugambi we wo kwiyamamaza ku ngufu!
Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI ibyemeza, Nkurunziza yakomeje kwinangira no gusuzugura inama zose agirwa zo kutiyamamariza manda ya gatatu bitewe n’uko ashyigikiwe n’agatsiko k’abasilikare bakuru b’ingabo z’u Burundi kandi akaba ayobora urwego rukuru ngishwanama rw’ishyaka rya CNDD-FDD ari narwo rwego rufata ibyemezo bikomeye bireba ishyaka. Kuba Nkurunziza ari umuyobozi w’urwo rwego byahise bimwumvisha ko nta kintu na kimwe cyamuhungabanya mu mugambi we wo kugundira ubutegetsi!
Nubwo Nkurunziza yibwiraga ko ashyigikiwe n’urwo rwego rukuru rufata ibyemezo mu ishyaka CNDD FDD, siko ibintu bimeze kuko kuva kuri uyu wa mbere taliki ya 23/03/2015 abayobozi bakuru b’urwego ngishwanama (conseil des sages) ba CNDD-FDD ari narwo rwego rufata ibyemezo bikomeye mu ishyaka, bandikiye Nkurunziza ibaruwa imusaba kutiyamamariza manda ya gatatu kugira ngo abe yubahirije ibyo itegeko nshinga ry’icyo gihugu ndetse n’amasezerano y’amahoro y’Arusha bisaba. Hashize iminsi ibiri iyo baruwa y’urwego ngishwanama ya CNDD-FDD ikwirakwizwa mu bantu banyuranye muburyo bwa bucece. Iyo baruwa irahamagarira abarwanashyaka ba CNDD-FDD badashyigikiye ko Nkurunziza yongera kwiyamamaza kuyishyiraho umukono, kugeza ubu twandika iyi nkuru abayobozi bakuru ba CNDD-FDD bari hagati y’100 na 300 bamaze gushyigikira icyo cyifuzo cy’abayobozi b’urwego ngishwanama rw’ishyaka CNDD-FDD.
Mubayobozi bakomeye bagize urwego ngishwanama (conseil des sages) rwa CNDD-FDD bashyize umukono kuri iyo nyandiko harimo: Léonidas Hatungimana akaba yari umuvugizi wa perezida Nkurunziza, Onésime Nduwimana umuvugizi w’ishyaka CNDD-FDD kimwe n’umuyobozi w’urugaga rw’abari n’abategerugori ba CNDD-FDD. Kuri urwo rutonde hariho amazina y’abadepite n’abayobozi b’intara b’ishyaka rya CNDD-FDD kimwe n’abayobozi bakuru muri za ministeri b’iryo shyaka. Abo bayobozi bose bakomeye b’ishyaka rya CNDD-FDD barasaba Nkurunziza gutega amatwi ikifuzo cy’abayoboke benshi ba CNDD-FDD kimwe n’abaturage b’abarundi banyuranye cyo kutaziyamamariza manda ya gatatu mu kwezi kwa kamena uyu mwaka wa 2015.
Aba bayobozi bakuru b’ishyaka rya CNDD-FDD barizera ko bashyigikiwe n’abayoboke benshi b’ishyaka ryabo muri icyo kifuzo bagejeje kuri Nkurunziza cyo kutazongera kwiyamamaza, bakaba bizeye ko inama nkuru (Congrès) y’ishyaka CNDD-FDD iteganyijwe mu mpera z’ukwezi kwa mata 2015 yo kuzatora undi mukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe taliki ya 26/06/2015 rizaba mu buryo bwa demokarasi isesuye. Biragaragara ko icyifuzo cy’uru rwego rukuru rw’ishyaka CNDD-FDD Nkurunziza yagiteye ishoti kuko Onésime Nduwimana usanzwe ari umuvugizi w’ishyaka CNDD-FDD yahise yegura kuri uwo mwanya ku mugoroba wo kuwa mbere taliki ya 23/03/2015 kuko ari kurutonde rwabasaba Nkurunziza kutazongera kwiyamamaza nkuko byatangajwe na radiyo y’abafaransa RFI mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 24/03/2015!
Ntabwo byahagarariye aho kuko n’abandi bayobozi b’ishyaka CNDD-FDD bagize urwego ngishwanama bashyize umukono kuri iriya nyandiko isaba Nkurunziza kutazongera kwiyamamaza, batangiye kubona ubutumwa bubatera ubwoba bw’uko bagomba kwicwa, ubwo butumwa bukaba butangwa n’urwego rushinzwe iperereza rw’icyo gihugu. Ari ubuyobozi bw’igihugu ari n’ishyaka rya CNDD-FDD ntanumwe uragira icyo atangaza kuri aya makuru. Nkuko bitangazwa na RFI, umwe mu nshuti za hafi za Nkurunziza utarashatse gutangaza amazina ye, yatangaje ko akurikije ibiri kubera i Burundi yumva asa n’uwapfuye! « Ibintu ntibyoroshye »!
Ibi byose biri kuba i Burundi biraterwa gusa n’icyemezo cya Nkurunziza cyo gushaka gukomeza gutegeka abarundi uko byagenda kose, ariko uwampa kumenya icyo atekereza mu mutwe we !
Hasi aha murabona inyandiko abagize urwego ngishwanama bari kugeza kubayoboke b'ishyaka CNDD-FDD
Ubwanditsi