Rwanda : Ibiro bya Paul Kagame birashinjwa gukoresha abaturage mu butasi bwo ku rwanya FDLR nyuma bukabafunga !
[Ndlr :Biratangaje kubyumva kubanyamahanga ariko abanyarwanda barabimenyereye kuko aribwo buzima babayemo ! Ntabwo byumvikana uburyo ibiro by’umukuru w’igihugu Paul Kagame bitega imitego abaturage bibaha akazi ko kuba intasi kugira ngo hashakishwe abaturage bagirirwa nabi n’ubwo butegetsi kandi bwakagombye kubakorera icyiza, nyuma n’abo bantu ubwo butegetsi bukoresha nk’intasi amaherezo bakazicwa nabwo urubozo ! Umugore witwa Saverina Mukashyaka wakoreshejwe nk’intasi ni biro bya Paul Kagame mu kwica abaturage ku Gisenyi ni rumwe mu ngero nyinshi cyane abanyarwanda bazi, kimwe n’umugabo witwa Noheli Hakizimfura wakoreshejwe mu gufunga Bernard Ntaganda umuyobozi wa PS Imberakuri, nyuma akicisha abarwanashyaka biryo shyaka bari mu gihugu cya Uganda, ubu DMI ya Paul Kagame ikaba yaramufungiye mu kuzimu nyuma yo kumukoresha ayo mahano yose ! Urwikekwe no kwishishanya mu rwanda bikaba bikomeje gufata intera ndende mu Rwanda kuko ariwo muco ubutegetsi bwashyize mu baturage ariko aho bigeze n’abo baturage bagiye kujya bishisha n’abitwa abayobozi ba FPR inkotanyi kuko baba babifuriza ikibi !]
Kuva ahagana saa sita z’amanywa kugeza saa kumi kuri uyu wa 24 Werurwe 2015 Urukiko rw’ibanze mu mujyi wa Rubavu rwaburanishaga abantu 13 bose bakomoka mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rubavu ku byaha bishingiye ku gukorana n’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa FDLR. Benshi muri aba bemera kuba barabonanye n’abo muri uyu mutwe abandi bakaba babihakana.
Muri uru rubanza rwaberaga mu nyubako ya centre culturel ya Gisenyi, Ubushinjacyaha burega aba 13 ibyaha by’ubugambanyi, kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba. Abaregwa ni; Saverine Mukashyaka, Chance Umubyeyi, Jean Bosco Bizimungu, Emmanuel Ngarambe, Fidèle Kidega Twizeyimana, Alphonse Ndarusaniye, Norbert Manirafasha, Jean Damascène Ntabwoba, Virginie Uwamahoro, Gilbert Maniraguha, Elie Semajeri, Jean Marie Vianney Ruhamanya na Butsitsi Alphonse.
Urubanza rushingiye cyane ku mugore witwa Saverine Mukashyaka ushinjwa gukorera FDLR ubukangurambaga mu Rwanda, ndetse aba bareganwa nawe bamwe bakemeza ko ari we wabinjije. Ubushinjacyaha bwatangiye bushinja ibyaha aba baregwa bugaragaza uburyo bagiye bakorana n’umutwe wa FDLR, bakora inama zitandukanye n’abayobozi ba FDLR mu mujyi wa Goma, bakagaruka gushaka abayoboke bazajya mu mutwe wa FDLR ndetse no gukusanya inkunga y’amafaranga igenewe ibikorwa by’uyu mutwe.
Ubushinjacyaha bwafashe umwanya wo gusoma ibyo burega buri umwe muri aba ariko butinda cyane kuri Saverine Mukashyaka urubanza rusa n’aho ari we rushingiyeho. Saverine Mukashyaka wagarutsweho cyane mu baregwaga bose ngo niwe wakoranye mbere y’aba baregwa n’abarwanyi ba FDLR kuko ngo ari we wakoze ubukangurambaga (mobilisation) ku bashobora kujya muri FDLR, kuba ari we wakiraga imisanzu yo gushyira uwo mutwe, yarezwe kandi gutumwa mu nzego za Leta gushakamo abafasha FDLR.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Lt Col Frederic Segayire Alias Ninja wo mu ngabo z’u Rwanda wahoze muri FDLR nawe yatanze ubuhamya (ndlr: uyu NINJA niwe wishe abana b'i Nyange bagizwe intwari naho Ninja we agororerwa ipeti rya gisilikare na FPR), Ninja yavuze ko uyu mugore Mukashyaka yaje kumushishikariza kuba yasubira muri FDLR ariko akamunanira. Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byose aba baregwa babikoraga bazi ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba, ariko ngo bakaba barabikoraga ku bushake kandi ngo babizi neza ko umuturage w’u Rwanda atemerewe gukorana n’umutwe w’iterabwoba.
Mukashyaka avuga ko yari umutasi w’u Rwanda
Mukashyaka yireguye avuga ko yari umukozi wa Leta y’u Rwanda mu by’ubutasi, ko yakoranaga n’inzego z’umutekano mu Rwanda abashakira amakuru muri FDLR, ngo yatumwaga n’umukozi wo mu biro by’umukuru w’igihugu, ukuriye urwego rw’ubutasi i Rubavu ndetse n’umwe mu bayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda. Uyu mugore yavuze ko mu gihe cy’intambara ya M23 yamaze umwaka n’amezi atatu ahitwa i Kibumba muri Congo ngo yaratumwe kuneka no gutara amakuru kuri FDLR atumwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda. Avuga ko ngo yatangajwe no gufatwa agafungirwa i Kigali kandi yari umukozi w’inzego z’u Rwanda.
Inteko y’abacamanza yamubajije ibimenyetso bigaragaza ko yakoreraga izo nzego z’u Rwanda nk’umutasi, avuga ko nta bimenyetso afite bibigaragaza kuko yakoreraga kuri telephone. Gusa akavuga ko hari igihe yamuhaye Laisser Passer mu munsi umwe gusa, ndetse akavuga ko Leta yamwishyuriye amafaranga y’ishuri y’umwana we, amafaranga avuga ko yishyuwe n’umukozi wo mu biro by’umukuru w’igihugu.
Abacamanza bamubajije impamvu tariki 5/12/2014 mu bugenzacyaha yemeye ibyo yaregwaga, byo gukorana na FDLR ndetse ko ibikorwa by’iterabwoba byabayeho yari abizi yanabigizemo uruhare, we yavuze ko iki gihe yabyemeye kuko yatotejwe. Ubushinjacyaha bwamubajije niba Lt Col Segayire bita Ninja yaramubeshyeye, uyu mugore avuga ko afitanye ibibazo n’uyu musirikare kuko ngo Mukashyaka ubwe ari we wamutanze muri Rwerere ari kumwe n’abasirikare 30 maze bagafatwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Mukashyaka nta bimenyetso bifatika agaragaza kuko ngo Laisser Passer avuga n’ubusanzwe ntabwo igitinda gutangwa, amafaranga y’ishuri avuga ko yishyuriwe umwana we n’umukozi wo muri ‘presidence’ basanze amazina ari kuri ‘borderaux’ atari ay’uwo mukozi wa Presidence avuga. Buvuga kandi ko kuba yaremeye ibyaha ari uko yatotejwe ngo ntabimenyetso agaragaza nk’impapuro zo kwa muganga ko yahohotewe akabivanamo uburwayi, bityo ibyo byose ngo babifata nk’amatakira ngoyi.
Abo bareganwa bagaragaje ko Mukashyaka ari we wagiye ubashishikariza kuza mu nama zo gufasha no kwifatanya na FDLR. Emmanuel Ngarambe umugabo bavuze ko Mukashyaka ari inshoreke ye nawe bari kureganwa muri uru rubanza, yemeye ko yagiye i Goma ahamagawe n’umuntu witwa Charles maze babonana akamubwira ibikorwa bya FDLR n’uburyo bashaka ubufasha bwe. Gusa akavuga ko atari azi ko agiye kubonana n’umuntu wa FDLR.
JMV Ruhamanya wari ukuriye amakoperative mu karere ka Rubavu nawe aregwa muri uru rubanza, we aregwa kuba yaritabiraga inama zo gushaka abajya muri FDLR, aregwa kuba yaratanze ibihumbi Magana atanu nk’umusanzu wo guha FDLR ndetse akanashishikariza bamwe mu rubyiruko gusanga abarwanyi ba FDLR mu mashyamba ya Congo.
Muri uru rubanza, abumviswe mu baregwa bagiye bagaragaza ko hari uburyo buziguye cyangwa butaziguye bazi cyangwa babonye n’abayobozi ba FDLR mu mujyi wa Goma gusa bamwe bagahakana ubushake bwo gukora ibyaha by’ubugambanyi, kugirira nabi ubutetsi buriho n’ubufatanyacyaha mu iterabwoba. [Ndlr :Niba ari uko ibintu bimeze biragaragara ko ubwoba leta ya Paul Kagame ifitiye FDLR bufite ishingiro kuko abanyarwanda bayikunda, bityo haramutse habaye demokarasi ikaba yakwanikira FPR mu matora !]. Umutwe wa FDLR ushinjwa kuba inyuma y’ibitero by’amagrenade byagiye bihitana abantu mu mujyi wa Kigali na Musanze mu myaka ishize.
Uru rubanza rwasubitswe batatu mu baburanyi ari bo bamaze kumvwa rukazakomeza kuri uyu wa 25 Werurwe 2015 abandi baburanyi bakomeza kumvwa.
Inkuru y’umuseke