RDC : Urugiye kera ruhinyuza intwari ! Kudashishoza ku kibazo cya FDLR bitumye Russ Feingold yegura!
Nkuko iyi nkuru tuyikesha BBC mu rurimi rw’igifaransa, Jennifer Psaki umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA) yatangaje ko Bwana Russ Feingold wari intumwa idasanzwe ya leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) mu karere k’ibiyaga bigari kuva mu kwezi kwa kamena 2013 yeguye kuri uwo mwanya !
Jen Psaki yavuze ko Bwana Feingold yagize uruhare rukomeye mu gushyiraho ibiganiro byahuje umutwe wa M23 na leta ya Congo. Ubusanzwe , Russ Feingold na Mary Robinson wari uhagarariye umunyamabanga mukuru wa Loni mu karere k’ibiyaga bigari, bashyize igitutu gikomeye kuri leta ya Congo kugira ngo igirane ibiganiro n’umutwe wa M23 warwanyaga iyo leta ariko abo bayobozi bombi batunguwe ni uko umutwe wa M23 watsinzwe urugamba rwa gisilikare kuburyo butunguranye bikozwe n’ingabo za Congo zifatanyije n’umutwe wa FIB (monusco), ibiganiro abo bayobozi bombi bashyiraga imbere ko aribyo bigomba kurangiza iyo ntambara, byakomeje M23 yaratsinzwe ! Ingaruka zavuyemo muri uko gutsindwa urugamba kwa M23 ni uko madame Mary Robinson yahise ahindurirwa imirimo kuko byagaragaraga ko adasobanukiwe n’ikibazo kiri mu karere k’ibiyaga bigari!
Bwana Russ Feingold yahise atangira gushyira igitutu kuri leta ya Congo no kuri monusco, abisaba ko imbaraga byakoresheje mu gutsinda umutwe wa M23 arizo bagomba gukoresha mu kurasa impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo mu gikorwa yise kwambura intwaro no gusenya umutwe wa FDLR! Ntacyo Russ Feingold atakoze ngo FDLR irasweho biranga aho gushyira ibiganiro imbere nk’uko yabikoze kuri M23 ; iyo mitekerereze ye akaba yarayifashwagamo na let aya Kigali! Byageze n’aho Russ Feingold ashyira igitutu kuri perezida w’Angola aburizamo inama yagombaga kubera muri icyo gihugu taliki ya 15 na 16 Mutarama 2015 kugira ngo higwe uburyo bwo kurwanya FDLR.
Uko kuburizamo iyo nama ntacyo byatanze kuko kurasa FDLR byakomeje kunanirana kugeza ubwo Paul Kagame uvuga rumwe na Russ Feingold ahunze inama yari iyobowe na Ban ki-moon muri Etiyopiya ku italiki ya 31/01/2015 ihuje ibihugu byo mukarere k’ibiyaga bigari kugira ngo higwe ku kibazo cyo kwambura intwaro FDLR! Paul Kagame na Russ Feingold bavuga ko nta yindi nama igomba gukorwa kuri FDLR uretse kuyirimbura none Feingold ataye Kagame mu nama areguye! Kuvuga rumwe na Kagame ugashaka no kurengera ibitekerezo bye muri iki gihe biragoye cyane, n’Abanyamerika batangiye gusobanukirwa ikibazo cy’ubuyobozi bw’u Rwanda kuko bufitwe n’umunyagitugu w’umwicanyi!
Muri uko guhuzagurika kose, Leta ya Congo yiyemeje kwambura intwaro yonyine FDLR nta nkunga ya ONU ihawe ariko ikaba itaratangira ibikorwa bya gisilikare kuri FDLR, ministre akaba n’umuvugizi wa Congo Lambert Mende yavuze ko kwambura FDLR intwaro bishobora kuzaba mu gihe cy’ukwezi kumwe cyangwa se bikazaba mu gihe cy’imyaka 10! Monusco nayo yavuze ko igomba gukurikiranira hafi imyitwarire y’ingabo za Congo kuko zishaka kwica impunzi zikabeshya ko ziri kurwanya FDLR, ibyo akaba aribyo amashyaka hafi yayose atavuga rumwe na leta y’i Kigali yagaragaje !
Abazungu ntibazarira mu gufata ibyemezo iyo ibyo biyemeje babonye bidashoboka! Nkuko Russ Feingold yizeraga ko FDLR igomba kuraswa nka M23, none ubu akaba amaze kubona ko bidashoboka, bibaye ngombwa ko yegura ! Niba ibyo kurimbura FDLR bidashoboka ubwo umwanya ugomba guhabwa ibiganiro bya politiki, birumvikana ko Kagame azabyanga bikaba bizagaragarira amahanga yose n’akarere k’ibiyaga bigari ko nyirabayazana w’umutekano muke mu karere kose ari Paul Kagame na leta ye! Kwibeshya no kubeshywa na FPR bitumye Russ Feingold asezera ku mwanya we mu gihe yari afitiwe ikizere kinshi n’Abanyamerika kubera uburambe yari afite muri politiki cyane ko yabaye senateri igihe kirekire mu nteko ishingamategeko y’igihugu cy’Amerika !
Birumvikana ko uzasimbura Russ Feingold kuri uriya mwanya kimwe na bagenzi be basigaye bagomba gufata ibyemezo mu bushishozi ku kibazo cya FDLR ! Ubusanzwe mu mategeko y’umuryango w’abibumbye nta hantu na hamwe hafatwa icyemezo cyo kurasa abantu basaba uburenganzira bwo gukora politiki mu gihugu cyabo, aho akaba ariho Russ Feingold yibeshyeye cyane kandi akaba ariho hatandukanya FDLR na M23! Muri ONU iyo ufashe intwaro ukarwana bagusaba kuzishyira hasi ibyo warwaniraga ukoresheje intwaro ukabiharanira ukora politiki, nibyo FDLR isaba,bikaba bihuje n’amategeko ya ONU !
Abemera Imana bazi neza ko Imana ivuga kandi ubutumwa bwayo ikabunyuza kubantu baciriritse, niba ikibazo cya FDLR kizakemuka nk’uko Imana yabibwiye abahanuzi ntacyo umwana w’umuntu agomba kugikoraho uretse kwemera icyo imana itubwira, umwe mubahanuzi yagize ati «bazakora ibishoboka byose ngo batsinsure Rwara rw' umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihuru kizabyara igihunyira. Bazafatanya n’abanyamahanga, nyuma bibe zero, ahubwo intambara yongere itangire ikazahagarikwa na l'ONU ya gatatu » !
Ese aho ibyo uwo muhanuzi yabwiwe n’Imana sibyo turi kubona muri iki gihe ? Buri wese abyibazeho !
Ubwanditsi.