Umubano w’u Rwanda na Tanzaniya ni ntamakemwa ! Kagame yongoreye Kikwete baraseka !
Perezida Uhuru Kenyata (Kenya), Jakaya Kikwete (Tanzaniya) na Paul Kagame (Rwanda) mu nama ya EAC muri Kenya
[Ndlr :Ni igitangaza! Tumenyereye ko umubano uranga ibihugu bibiri ugaragazwa n’ibiganiro birambuye bikorwa n’ubutegetsi bukuru bw’ibihugu byombi, ndetse hakaba no gusurana kumugaragaro kw’abakuru b’ibihugu baherekejwe n’abashoramari banyuranye kugira ngo inzego zose z’ibihugu byombi zishobore guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi, ariko umubano w’u Rwanda na Tanzaniya wo ni agahebuzo! Ntabwo ugombera ibiganiro birambuye cyangwa bikorewe mu mbwirwaruhame cyangwa mu muhezo nk'uko ahandi bikorwa, ahubwo perezida w’u Rwanda yongorera perezida wa Tanzaniya bagaseka ibintu byose bigahita bijya mu buryo (nk'igitangaza)! Ibyo guhora u Rwanda rurega Tanzaniya ngo ifasha abanzi b’u Rwanda n’andi magambo y’agasomborotso bikaba birashize!]
Umwuka w’ubusabane waranze Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Jakaya Kikwete wa Tanzania mu nama ya 16 y’abakuru b’ibihugu biri mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba ku wa Gatanu ku ya 20 Gashyantare, wafashwe nk’intandaro y’icyizere cy’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi. Muri iyo nama ubwo Perezida Kikwete yari amaze guhabwa ubuyobozi bwa EAC, Perezida Kagame yaramwegereye bavugana amagambo make bongorerana bamwenyura mbere y’uko avuga ko ashaka gutaha.
Umwe mu bayobozi bakuru ba EAC, yabwiye ikinyamakuru, The Citizen ko ari bwo bwa mbere bagaragaje ku mugaragaro ko nta gitotsi kikirangwa mu mubano w’ibihugu bayoboye nubwo Tanzania ihora itungwa agatoki ku gukorana bya hafi na FDLR. Umubano w’u Rwanda na Tanzania wajemo agatotsi kuva mu 2013, ubwo byagiye bigaragazwa ko hari inama za gisirikare za FDLR zakorewe inshuro nyinshi ku butaka bwa Tanzania, hakaba n’ubwo zakorwaga hari abayobozi bakuru b’igisirikare cya Tanzania bagira inama abayobozi b’uwo mutwe.
Nubwo abayobozi b’ibihugu byombi bagiye bahurira mu nama za EAC zitandukanye, ntibigeze berekana amarenga y’ubucuti hagati yabo na rimwe.
Inkuru y’igihe