Abarundi barikukiye, urugero rwa Bob RUGURIKA rurabyerekana.
Uva kuri iyi vidéo uko Bob Rugurika ashyikiriza ijambo abamufashije
Igihugu cy'u Burundi kiritegura amatora arimo iry'umukuru w'igihugu rizaba ku italiki ya 26 Gicurasi 2015. Ni ubwo hari umwuka utari mwiza ko ayo matora ashobora kurangwa n'imvururu, cyane cyane ko hari ibikorwa bimwe na bimwe bikorerwa abakuru b'amashyaka muri icyo gihugu kugira ngo babatere ubwoba, hakaba hari n'abayobozi b'amashyirahamwe amwe namwe bashyirwaho iterabwoba harimo n'abanyamakuru, ifatwa ni ifungurwa ry'umuyobozi wa radiyo RPA mu Burundi bwana Bob Rugurika rirerekana ko muri icyo gihugu abaturage b'abarundi barusha ibihugu byinshi by'Afurika kugaragaza ibitekerezo byaho ndetse bagashobora no kujya mu mihanda bakigaragambya!
Imyitwarire nk'iyo yo kugaragaza icyo utekereza ni kimwe mu bimenyetso bishimishije byerekana ko igihugu cy'u Burundi kiri mu nzira nziza iganisha kuri demokarasi, Bob Rugurika akaba yagaragaje ko igihugu cy'u Burundi gitanga ikizere mu nzego z'umutekano wacyo ndetse no muri politiki akaba ahamagarira abarundi kugira ikizere mu gipolisi cyabo, ibi bikaba bigaragazwa ni uko Bob Rugurika yagiye afatwa neza n'igipolisi cy'u Burundi ndetse akaba anashimira abayoboke bamwe b'ishyaka riri kubutegetsi rya CNDD-FDD mu kuba baramusuye ndetse bakamwizeza ko batamwifuriza ikibi kandi bakamagana bamwe mu bayobozi bo mu ishyaka ryabo bahohotera abarundi! Ni mufungure video iri hejuru aha mwumve icyo Bob Rugurika abitangaza!
Ubwanditsi.