Abarundi barikukiye, urugero rwa Bob RUGURIKA rurabyerekana.

Publié le par Veritasinfo Veritas

Uva kuri iyi vidéo uko Bob Rugurika ashyikiriza ijambo abamufashije

Igihugu cy'u Burundi kiritegura amatora arimo iry'umukuru w'igihugu rizaba ku italiki ya 26 Gicurasi 2015. Ni ubwo hari umwuka utari mwiza ko ayo matora ashobora kurangwa n'imvururu, cyane cyane ko hari ibikorwa bimwe na bimwe bikorerwa abakuru b'amashyaka muri icyo gihugu kugira ngo babatere ubwoba, hakaba hari n'abayobozi b'amashyirahamwe amwe namwe bashyirwaho iterabwoba harimo n'abanyamakuru, ifatwa ni ifungurwa ry'umuyobozi wa radiyo RPA mu Burundi bwana Bob Rugurika rirerekana ko muri icyo gihugu abaturage b'abarundi barusha ibihugu byinshi by'Afurika kugaragaza ibitekerezo byaho ndetse bagashobora no kujya mu mihanda bakigaragambya!
 
Imyitwarire nk'iyo yo kugaragaza icyo utekereza ni kimwe mu bimenyetso bishimishije byerekana ko igihugu cy'u Burundi kiri mu nzira nziza iganisha kuri demokarasi, Bob Rugurika akaba yagaragaje ko igihugu cy'u Burundi gitanga ikizere mu nzego z'umutekano wacyo ndetse no muri politiki akaba ahamagarira abarundi kugira ikizere mu gipolisi cyabo, ibi bikaba bigaragazwa ni uko Bob Rugurika yagiye afatwa neza n'igipolisi cy'u Burundi ndetse akaba anashimira abayoboke bamwe b'ishyaka riri kubutegetsi rya CNDD-FDD mu kuba baramusuye ndetse bakamwizeza ko batamwifuriza ikibi kandi bakamagana bamwe mu bayobozi bo mu ishyaka ryabo bahohotera abarundi! Ni mufungure video iri hejuru aha mwumve icyo Bob Rugurika abitangaza!
 
Ubwanditsi.
 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Nibyiza kuba a Barundi bamaze gutera intabwe yokwigenga, ibibiduha ikizere yuko natwe tuzabigeraho. Iyo ndadaye nabagenzibe batitanga baba bakimeze nkuko tumeze ubu. Twere kwiheba kandi dukomeze dufashe abariguharanira ubu bwigenge cyane cyane abari mu Rwanda nka Ntaganda, Ingabire, Mushahidi nabandi. Izi nitwari zirigutanga ubugingo bwazo ngo tubone ubwigenge zikwiriye kubishimirwa.
Répondre
N
Barabashutse!!!!!<br /> Muri babanga mwabo kko. Uziko mu meze nka babana baryoherwa nibyo mumihana koko batitaye kuby'agaciro iwabi bateguye! None se kuba Bob yarekuwe mwashakaga ko ahera muburoko? Yararenganaga nyine yarenganuwe, igitangaje ni iki? Ubu se mu Rwanda nibangahe barenganurwa? Ko mudashingiraho se ngo muvuge ko mu Rda cyakemuse!!!! Ubu mu Burundi nabo ntacyo bari kuvuga ubu nimwe mwabibaboneye mu no kubibamamariza! Aha ibya politic ntawabishobira nzarya duke nshime Imana
B
Bob Rugurika numunyakuru mugenzi wanjye ndagirango musabe ko aya mahirwe yatewe nabarundi bamushigikiye ko yayabyaza umusaruro mu minsi iri imbere akaba yatanga candidature ye ku mwanya wumuyobozi runaka kandi turahari twamujya inyuma
Répondre
K
Abanyarwanda n,abagabo kuko barinda agatwe kabo ngo batakarasa, ntibazagushuke, inkono ihira igihe,wishinga iyundi iyawe ikarangara
Répondre
N
Icyo nzicyo nuko abarundi bamaze kutwanikira muri byinshi iyo uvuye i Rwanda ukajya i Burundi ukareba ukuntu bishyira bakizana ntawe ubashyiraho igitugu wumva agahinda kakwishe......gusa tujye tuzirikana ko ibyo abarundi bamaze kujyeraho babiharaniye....
Répondre
B
Abarundi n'abagabo ni nde wabitinyuka mu Rwanda kandi twabwe abanyamakuru twaragowe biteye ubwoba
Répondre