Politiki : Impuruza ku banyarwanda mwese muri mu mashyaka ya politiki.Inkomoko ya muzunga mu mashyaka arwanya FPR !
Mbanje kubasuhuza, muhorane amahoro y'Imana. Mbanje kubiseguraho bitewe n’ikibazo cy’umutekano wanjye nkaba ntari bushobore kubagezeho umwirondoro wanjye wose kuko ndi mu gihugu cy’u Rwanda kandi nkaba ndi umukozi wo mu rwego rw’umutekano rushinzwe ubutasi, ubwoko bwanjye nkaba ndi umututsi wavukiye mu gihugu cya Uganda.
Mumpera z'umwaka ushize w’2013 Leta y'u Rwanda imaze kubonako abatavugarumwe nayo barushaho kugira imbaraga cyane cyane nyuma yaho uwitwa Faustin Twagiramungu ashingiye Impuzamashyaka CPC, byahangayikishije abayobozi bigihugu cyane perezida Kagame ; ibyo byatumye Kagame avuga ko habaye izuka ry'abahutu. Amanama yose yakozwe n’abayobozi mu Rwanda higwaga ikibazo kimwe gusa cyo kumenya uburyo Faustin Twagiramungu yashoboye guhuza amashyaka arwanya ubutegetsi bwa FPR. Mu mazu dukoreramo akazi Gen. Nziza yaje kudukorera inama ; yatubwiye ibyo yagombaga kutubwira bijyanye n’akazi kacu, yadusobanuriye ko bamwe muritwe tugiye kujya gukora urugamba rushya; inama irangiye batumenyesha amazina y’abagomba kujya mu mahugurwa yo gukora urwo rugamba rushya, izina ryanjye naryo rivugwamo.
Icyanteye ubwoba cyane kurushaho ni uko abahawe akazi ko gukora mu ngo z’abayobozi b’amashyaka cyangwa kubana n’imiryango yabo cyane cyane muri FDLR babwiwe ko bazongererwa ubutumwa bwo kuroga cyangwa gufasha mu bikorwa byo kwivugana abo ubutegetsi bw’u Rwanda bushaka kwikiza muri abo bayobozi. Mu nkambi zo muri Afurika no mu mashyamba ya Congo hafashwe ibyemezo byo koherezayo abana bafite imyaka mike cyane hagati ya 22 n’imyaka 25 bakirangiza amashuri bo mu bwoko bw’abahutu. Abo boherejwe muri izo nkambi no mu mashyamba ni abari basanzwe bakora ako kazi ko kuneka mu bigo by’amashuri, bakabikora bitwa abanyeshuri. Abo boherejwe mu mashyamba no mu nkambi bari basanzwe bafite abantu bavugana nabo muri FDLR cyangwa mu miryango y’abantu ba FDLR bakoresheje uburyo bwa facebook.
Icyakomeje kuntangaza cyane ni uko njye navuye hanze ndwana ndi muri FPR nk’uko nyirimo, twararwanye bikomeye, twapfushije abantu benshi, uriya Twagiramungu sinigeze mubona, nta nubwo ku rugamba yigeraga avugwa ariko nk’ibaza abo bari kumwe mu mashyaka mu Rwanda bamushinja ko yatanze Byumba babihera kuki bikanyobera ! None se ko Byumba twayifatiye ubwacu turwana, ndetse tugapfusha abasilikare benshi, Twagiramungu yatanze Byumba ate ? Kuki se yaba afite ubwo bubasha bwo guha Inkotanyi Byumba ntabe afite ububasha bwo kwiha nibura akagari kamwe k’igihugu ? Abanyarwanda babizi neza bazabidusobanurire ariko nkaba nkomeje gutangazwa n’abantu bitwa abanyepolitiki baba bavuga amagambo nk’aya niba bafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu koko baramutse bakibonye cyangwa se twemere ko abo banyepolitiki bavuga ibyo ari abacu bakaba bari kudukorera!
Banyarwanda, banyarwandakazi, nyuma yo kubona ibimaze iminsi bihita mu binyamakuru bivugwa n’abatavuga rumwe na leta yacu, cyane cyane ibyo bikavugwa n’abiyita ko nabo batavuga rumwe n’abari i Kigali, wareba uburyo abo bavuga ko barwanya leta ya Kagame Paul bashyira ku karubanda amabanga y’abandi banyepolitiki batavuga rumwe na leta y’i Kigali bakabisohora mu kinyamakuru nk’«Ikaze iwacu» nacyo kivuga ko kitavuga rumwe na leta y’u Rwanda ; byatumye nanjye negura ikaramu kugira ngo mbwire abakurikira politiki y’u Rwanda ibi bikurikira :

Mu gitondo gikurikiyeho twese abahamagawe kujya mu mahugurwa y’urugamba rushya twahurijwe mu kigo cy’i Kanombe, badukoresheje inama tubwirwa amagambo menshi, ariko icyari kigamijwe mubyo twabwiwe byose ni iki gikurikira : Twese twigishijwe amagambo abarwanya ubutegetsi bwa FPR bagenda bavuga; badusobanurira ko twese tugiye koherezwa mu bice binyuranye byo ku isi tukagenda duhunze ; maze tukagenda tuvuga amagambo ahuye n’ayo amashyaka atavuga rumwe na FPR avuga ndetse tukagerekaho n’ibindi batavuga cyangwa se batazi, tukanerekana n’ingero z’ibyo tuvuga, bityo ayo mashyaka akatugirira ikizere tugashobora kwinjira mu nzego zayo zifata ibyemezo.
Mubyo tugomba kuvuga byibanzweho cyane ni ukugenda dusebya cyane Kagame, tuvuga ko ari umwicanyi akaba yarasahuye umutungo w’igihugu cya Congo. Mu gihe tuzaba tumaze kugera mu nzego z’ubuyobozi bw’ayo mashyaka bizadufasha kubona amakuru y’ibintu byose ayo mashyaka apanga gukora ndetse tumenye n’abantu bayarimo bafite ingufu n’ibyo bakora tunamenye ibihugu cyangwa imiryango ikorana n’ayo mashyaka, ayo makuru yose tukayashyikiriza urwego rukuru rushinzwe iperereza mu Rwanda maze hagafatwa ingamba zo kuburizamo ibyo bikorwa by’ayo mashyaka mbere y’uko ayo mashyaka abishyira mubikorwa.
Bagenzi banjye benshi boherejwe mu gihugu cya Congo kujya muri FDLR ndetse bamwe bakajya kubana n’imiryango y’abayobozi ba FDLR bakanayifasha kwandika inyandiko ziyimenyekanisha cyane no gufasha abayobozi bayo gukoresha ikoranabuhanga ry’itumanaho, ibyo bikazabafasha kumenya amabanga menshi cyane ya FDLR mbere y’abandi bantu bose. Abandi boherejwe mu nkambi ziri hirya no hino muri Afurika, abandi boherezwa mu bihugu bikomeye by’u Burayi. Twese badusabye ko umurimo wose ayo mashyaka azadusaba gukora tuzawemera ,yewe byaba ngombwa no gutekera abayobozi b’ayo mashyaka tukabikora n’ubwo twaba twarize amashuri menshi ; badusabye kwibanda cyane ku mirimo y’ubwanditsi mu mashyaka tuzaba turimo; badusobanuriye ko akazi k’ubwanditsi n’itumanaho(cyane cyane mu mashyamba ya Congo n’i Burayi) aribyo bizadufasha kugera ku makuru y’amashyaka anyuranye mu buryo bworoshye kandi tukamenya mbere ibikorwa biteganywa gukorwa n’ayo mashyaka bitarashyirwa mu bikorwa!

Aboherejwe ku mugabane w’u Burayi n’Amerika bahawe inshingano yo gucengera cyane amashyaka bakamenya neza abantu bayarimo bafite ingufu zikomeye zibitekerezo kandi bagakora kuburyo binjira mu buyobozi bw’amashyaka bagafata imyanya y’ubwanditsi cyangwa itangazamakuru. Mu gihe bari muri iyo myanya bagomba gukora uko bashoboye bakagonganisha abantu bari muri ayo mashyaka bafite ijambo rikomeye kuburyo ayo mashyaka avukamo amacakubiri, bakaba barigishijwe tekiniki bazajya babikoramo. Amashyaka abo ba maneko bagomba kwibasira cyane kuko ateye ikibazo gikomeye nk’uko twabihawemo inshingano ni FDLR, RNC na Faustin Twagiramungu.
Mu mabwiriza twahawe ni uko aho tuzaba turi hose , no mu myanya tuzaba dufite yose tugomba kumvisha amashyaka turimo ko : RNC yanga urunuka Faustin Twagiramungu n’abayobozi ba FDLR, ko Faustin Twagiramungu yangwa urunuka n’abayobozi ba FDLR na RNC kandi abo nabo bakaba bazi ko Faustin Twagiramungu abanga, kumvisha abayobozi ba FDLR ko bangwa urunuka na Faustin Twagiramungu na RNC, kugeza ubwo abo bayobozi ba FDLR biyumvisha ko babonye abayobozi ba RNC cyangwa Twagimungu babica. Twese twumvishijwe ko icyo gikorwa nitugishobora urugamba tuzaba turutsinze kuko abarwanya ubutegetsi bwa FPR batazigera bagira imbaraga zo kuyirwanya ahubwo bazasigara barwana hagati yabo cyangwa bagahorana urwicyekwe hagati yabo!
/http%3A%2F%2Fwww.imirasire.com%2FIMG%2Fjpg%2Fkayumba-nyamwasa-010-horz.jpg)
Muri RNC hatanzwe inshingano y’umwihariko yo kumvisha Kayumba Nyamwasa kutazumvikana na rimwe na Faustin Twagiramungu kandi uyu nawe akumvishwa ko Kayumba Nyamwasa amwanga urunuka, twasobanuriwe ko aba bagabo bombi bumvikanye ibyagezweho na FPR byose byasibangana, kandi dusobanurirwa ko tugomba gushyira ibi bitekerezo mu mitwe y’abanyarwanda bose bahunze igihugu ko aba bagabo bombi badashobora kumvikana. Mu nama twabwiwe ko hashatswe ibirego kuri Twagiramungu birabura kuko aho yakoze hose muri leta yaburiwe icyaha, twumvishwa ko tuzajya dutsindagira ko yahaye igihugu inkotanyi kuko nta kindi cyaha abonerwa naho Kayumba tukavuga ko ariwe warimbuye abaturage bo mu majyaruguru kuko ibindi byose byavugwa ntacyo byatanga !
Banyarwanda , banyarwakazi, mbabwiye ibi byose kuko njye babitubwira, tukaza koherezwa mu kwezi kwa gatatu muri ubwo butumwa dusanga bagenzi bacu bagiye mbere narabisekaga cyane, numvagaga ko bitazafata, mbese ko ari ugusetsa imikara, kuva aho mviriye mu butumwa hanze nkagaruka mu gihugu mu kazi kanjye ko kwakira ayo makuru yose aba avuye hirya no hino, naratangaye cyane mbonye ibyo twabwiwe bitanze umusaruro; ariko icyantangaje cyane ni uko ibyo twabwiwe muri iyo nama kandi yari yakozwe mu buryo bw’ibanga mbisoma uko byakabaye mu binyamakuru nk’ «ikaze iwacu» kandi bikozwe n’abavuga ko barwanya bivuye inyuma ubutegetsi bwa FPR na Paul Kagame!
Kenshi nagiye nsoma inyandiko mu binyamakuru binyuranye zisubiramo 100% ibyo twigishwaga tugomba kuvuga kuri Faustin Twagiramungu ; muribyo batwigishije ko tugomba kujya tuvuga hose ko Twagiramungu akunda ubutegetsi (tukamushinja icyaha cyo kugundira ubutegetsi kandi ntabwo afite ! Ibyo narabisekaga) ; tukavuga ko ashaje, nabyo nkabiseka kuko muri FPR hari abashaje kumurusha, ko agomba kureka abato akaba aribo bakora politiki kuko tuzi neza ko abato bazagera ku rwego Twagiramungu agezeho muri politiki FPR imaze kuba ubukombe ! Uretse no gutangazwa n’uko ibyo twigishijwe nabonye aribyo bisohoka mu binyamakuru bivuga ko birwanya Kigali ni uko niyumviye ubwanjye n’abanyepolitiki ntazi bavuye mu Rwanda mbere ya 94 bivugira ibyo batwigishije nkaho aribo bari abarimu bacu!

Kuba mbabwiye bimwe mu bikorwa dukora mu nshingano zacu zo kuneka si uko nanga FPR, ahubwo ni uko nakomeje gutekereza ngaterwa ubwoba n’aho u Rwanda rugana , ubu igihugu kirayoborwa na Paul Kagame mu buryo bwe ashoboye , ariko nkurikije imikorere y’abanyarwanda b’abanyepolitiki bari hanze aha, kandi nkaba nzi ko igihe kigera umuntu akaba atagishobora gukora imirimo imwe nimwe numva ngize impungenge z’uko abanyarwanda aho gukunda igihugu turwanya ahubwo abafite ubushobozi bwo kugikorera neza baba abarwanya ubutegetsi bwa FPR baba abanyepolitiki bo muri FPR bose bakora politiki yo kugirira ishyari gusa ufite ubushobozi aho gukora politiki yo kuzareba ejo hazaza h’igihugu.
Nzakomeza kubaganirira mbabwira ibyerekeranye na RNC na FDLR kuko uyu munsi nibanze kuri Twagiramungu.
Umusomyi wa veritasinfo
i Kigali