Rwanda : Impamvu ngo Paul Kagame ahora azerera, ngo ni uko aba yagiye guhaha !

Publié le par veritas

Ese kuva i Kigali akajya kureba umupira mu burayi ni uguhahira abanyarwanda? aha ni ku mukino wa Réal Madrid na Atlético Madrid mu gihugu cya Portugal.

Ese kuva i Kigali akajya kureba umupira mu burayi ni uguhahira abanyarwanda? aha ni ku mukino wa Réal Madrid na Atlético Madrid mu gihugu cya Portugal.

Kuwa kabiri taliki ya 11/11/2014  Paul Kagame yasuye umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo (Kigali Ngari), yakirwa n’abaturage benshi bari bazanywe ku ngufu bitwaje utudarapo tw’ibendera rishya ry’u Rwanda bahawe n’abayobozi b’Akarere kugira ngo abo baturage batuzunguze imbere ya Kagame nko mu gihe cyo kwiyamamaza mu matora kugira ngo Kagame arusheho kwishima. Mu ijambo yabwiye abo baturage Paul Kagame yabasobanuriye impamvu akunze kuzerera mu mahanga, maze agira ati : «Ubwo mubona kenshi nzenguruka mu mahanga, ntabwo ari ukuzerera, mba nagiye guhaha. Ibi bibazo iyaba bitari bihari rwose nakwishimira guhorana namwe tukibanira gusa singire ibindi njyamo. Buri munsi, buri rugendo, buri mwanya utwarwa no gushaka icyakongerera ubushobozi, icyakubakira ku mbaraga tumaze gushyira hamwe kugira ngo ibibazo duhanganye na byo tudashobora kwikemurira twebwe twenyine, dushobore kuvana imbaraga ahandi» Ibi bisobanuro bya Paul Kagame akaba ari ikinyoma cyambaye ubusa !

Iyi mvugo ya Kagame iravuguruza intero yashyize mu banyarwanda bahora baririmba buri munsi, buri gihe Paul Kagame ahora yibutsa intore za FPR ko ntacyo zigomba gutega ku mahanga, akaba ari muri urwo rwego hashinzwe ikigega cy’Agaciro develppement Fund;  mugushinga icyo kigega abanyarwanda bose batojwe imvugo yitwa: «kwigira no kwiha agaciro». Ubwo yakiraga indahiro ya Benard Makuza nka Perezida wa Sena, Paul Kagame yibukije intore zari zimukikije ko zigomba kumenyera gutungwa na duke kuko amahanga yiteguye gufungira u Rwanda amazi n’umuriro, Paul Kagame yagize ati « mu minsi iri imbere utu duke murimo kurwanira nitumara gushira muzaryana» ! Biratangaje rero kumva Kagame avuga ko azerera amahanga agiye guhaha ; biramutse ari uko bimeze ntabwo yabitangira ibisobanuro kuko abanyarwanda baba babona ko mu gihe agiye mu mahanga hari icyo yinjiza mu gihugu ; kuba rero abanyarwanda babona ko ntacyo yinjiza, ubuzererezi bwa Kagame mu mahanga twabugereranya nawa mugabo «waranguraga ahendwa, agacuruza ahomba» !

Nibyo koko abakuru b’ibihugu bitandukanye bakorera ingendo mu bindi bihugu bagiye gushaka ubushuti ndetse n’ubutwererane. Uko bigaragara ni uko abakuru b’ibihugu bakora ingendo nk’izo baba baherekejwe n’abantu bo mu byiciro binyuranye, mu nzego zinyuranye z’igihugu, ibyo byiciro by’abantu bakora imirimo inyuranye baherekeje umukuru w’igihugu  bigahura n’ibindi byiciro by’abantu bakora imirimo bahuriyeho, bakaganira. Abakuru b’ibihugu nabo bagahura, abaministre b’ibihugu byombi bagahura, abacuruzi bagahura…Kenshi uruzinduko nk’urwo rurangizwa no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye muby’amajyambere hagati y’ibihugu byombi kandi urugendo nk’urwo rukaba rumara iminsi mike. Bene urwo rugendo rw’umukuru w’igihugu nirwo abaturage babonamo ko umukuru w’igihugu cyabo yagiye gushaka inshuti no kubahahira.

Iyo Paul Kagame ari kuzerera amahanga nk’uko abyivugira ntabwo ibintu nk’ibyo bikorwa , kenshi agenda ari wenyine cyangwa aherekejwe n’abantu ba hafi bo mu muryango we n’abashinzwe umutekano we, ubundi akajya kumara amezi menshi muri Amerika ari gusura amashuri ! Iyo agiye mu bihugu by’i Burayi aba agiye kwakira igihembo yateguriwe n’ikigo cy’ishuri runaka, nta masezerano y’ubutwererane hagati y’ibihugu ashyirwaho umukono kuko ingendo Paul Kagame akora mu mahanga bavuga ko ari ingendo ze ku giti cye (voyage privé),Iyo Paul Kagame avuye i Kigali akajya kureba umukino w’amakipe ku mugabane w’u Burayi ntabwo aba ari guhahira igihugu !

Izo ngendo Paul Kagame akora zitwara amafaranga menshi cyane igihugu cy’u Rwanda cyakagombye gukoresha ibindi bikorwa nko kurihira abana amashuri cyangwa kuriha mitiweli zo kwivuza kubaturage; iyo Paul Kagame agerageje gukora urugendo aherekejwemo n’abantu benshi ategura igitaramo cyo kwishimisha cya «rwanda day» (ku ifoto Kagame yifataga ifoto n'umusore bari muri rwanda day Atlanta muri USA 2014), icyo gitaramo gitwara akayabo igihugu cyose , kandi muri iyo Rwanda day nta kindi gikorwa uretse kujya kubyinira Kagame mu mahanga ! Rwanda day y’ubushize muri Amerika yatwaye akayabo k’amafaranga yarihira buruse mu gihe cy’umwaka wose abanyeshuri bose b’u Rwanda ! None se mu byukuri izi ngendo za Paul Kagame mu mahanga zinjiriza iki igihugu ?

Mu ngero Paul Kagame yatanze z’uko ngo aba yagiye gushakira igihugu ubukungu yavuzemo « Gare ya Moshi », icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa, uwo mushinga wa gare ya moshi uhuriweho n’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba kandi abakuru b’ibyo bihugu ntabwo bazerera nka Kagame ! Umushinga wa Gare ya moshi ntabwo wagenewe u Rwanda, ahubwo ni umushinga ufite intego yo kugera mu gihugu cya Congo (RDC) kugira ngo ubukungu bw’icyo gihugu bushobore kugera i Burayi no muri Aziya mu buryo bwihuse, niyo mpamvu igihugu cy’Ubushinwa kiyemeje gutanga inkunga yo gukora uwo mushinga !

Impamvu zo kuzerera kwa Kagame zishingiye ku mpamvu ze bwite !

Byakunze kuvugwa kenshi ko impamvu Paul Kagame ahoza akarenge muri Amerika zishingiye kubibazo bye bwite kandi izo ngendo akazikora mu mutungo w’igihugu. Impamvu zikunze kuvugwa kuri Kagame zimuhoza muri Amerika n’ikibazo cy’uburwayi bwa kanseri y’uruhu afite, ubwo burwayi bukaba bwariyongereyeho ikibazo cyo kutabona ibitotsi. Birumvikana ko uburwayi atari ikinegu kandi ntanubwo ari ingeso, si nangombwa ko Paul Kagame atangariza abanyarwanda ko arwaye, ariko kandi nk’umukuru w’igihugu si ngombwa ko ajya kubeshya abanyarwanda ababwira ko iyo agiye muri Amerika (USA) abagiye kubahahira kandi aba afite ikibazo cy’ubuzima bwe, ibyiza yakwicecekera !

Ibindi bibazo bwite bijyana Kagame buri kanya muri Amerika n’ikibazo cy’imyigire y’abana be no kujya gushaka abaterankunga bo kugura amabuye yiba muri Congo binyuze mu idini rya Illuminati ; kandi abo baterankunga akaba ari nabo bagomba kumuvuganira ibukuru (mu butegetsi bw’Amerika) ngo bumukingire ikibaba mu mahano menshi y’ubwicanyi akomeje gukorera mu karere k’ibiyaga bigari (raporo mapingi n’imirambo yagaragaye mu kiyaga cya Rweru byaracecetswe). Abo baterankunga barimo umuherwe Mitt Romney wiyamamarije umwanya wo kuba perezida wa USA n’umunyamasengesho Rick Warren.

Abo bagabo bombi, nibo bashakiye Paul Kagame abahanga mu itangazamakuru n’abashakashatsi bo kwamamaza Kagame mu gihugu cya USA, ni muri urwo rwego abo baterankunga (lobbies) ba Kagame bashoboye kumuhuza n’abashakashatsi bo mu bigo by’amashuri akomeye muri Amerika, Kagame yemerera abo bashakashatsi n’abo banyeshuri kuza mu Rwanda uko bishakiye ; icyo byabyaye ni uko abo bashakashatsi ubu aribo bashinja Paul kagame guhanura indege yari itwaye perezida Habyarimana bigakurura amahano ya jenoside mu Rwanda (cfr : rwanda’s untold story)bihereye kubushakashatsi bikoreye mu rwanda.

Mu kuzerera mu mahanga Paul Kagame atangiye kugira ibibazo by’uko isura ye yahindanyijwe na filime ya Rwanda’s untold story kimwe n’ibibazo bikomeje gusakuzwa byo gushyigikira imitwe ihungabanya umutekano mu karere kose harimo na M23 n’ikibazo cya demokarasi ; ubu Kagame akaba ari guhindura ibyerekezo, ni muri urwo rwego muri iyi minsi ari kwibanda ku bihugu byo muri Aziya. Muri gahunda ye yo gushaka amaboko n’imbaraga, Paul Kagame akaba yarashoboye kugurishwa n’igihugu cy’ubushinwa intwaro zo guhanura indege za misile TL-50 zishobora kurasa indege iri ku birometero 50 (50 km) mu kirere ; tugereranyije izo ntwaro zishobora kurasa indege iri mu kirere cy’igihugu cy’u Burundi ihagaze i Kigali.Ntabwo twavuga ko izi ntwaro hari icyo zimariye umunyarwanda wabuze icyo ashyira mu kanwa !

Nubwo abantu benshi bemeza ko izo ntwaro zishaje ntabwo zibuze ubumara bwo kugira nabi, ahubwo ikibazo akaba ari ukumenya umubare w’amafaranga izo ntwaro zaguze ku gihugu gikennye nk’u Rwanda no kumenya icyo izo ntwaro zizamarira u Rwanda. Abantu benshi babonye iriya nkuru y’igurwa rya ziriya ntwaro bahise bavuga ko ari ubuhanuzi bugiye gusohora ! Ubusanzwe umwanzi w’igihugu kuri Kagame ni abanyarwanda, abenshi bakaba bicwa bakajugunywa mu mazi ngo bafatanyije n’umwanzi, abo banyarwanda bitwa abanzi ntibisaba ko bagurirwa intwaro ihanura indege nk’iyo muri buriya bwoko kuko batagenda mu ndege ; ahubwo iriya ntwaro ishobora kuzahanura Paul Kagame mu ndege kuko ariwe uyigendamo ! Nta gitangaza rero ko Paul Kagame yaba yariguriye ikizamuhitana akazarasirwa mu kirere cyo mu Bugesera (nk’uko abahanuzi babivuze) hakoreshejwe intwaro iri i Kigali kandi bikozwe n’inshuti ye nk’uko kuva kera byavuzwe ! Birabe ibyuya…

Ingendo za Kagame rero biragaragara ko nta mutungo zazaniye abanyarwanda ahubwo ni izo gukemura ibibazo bya Kagame,zigakenesha igihugu kurushaho. Biratangaje kuba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ariwe uhora azera ku isi yose mu gihe umukuru w’igihugu cy’u Burundi atazerera nkawe kandi u Burundi ataribwo bukize kurusha u Rwanda !

Umusomyi wa veritasinfo
Paul Kanimba i Kigali
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Dore impmvu ebyili njye mbona Kagamé ahora azerera. Iya mbere ni indagu za Magayane : Kubera ko Kagamé azi neza ibyo Magayane yamuhanuyeho kuko nawe yigeze kubyibwirira abasirikari be (off the record) ngo n'ubundi arabizi ko bazamurasa, nta kundi yabigenza uretse gukora icyo Abafaransa bita "retarder l'échéance". Impamvu ya kabili yasobanuwe n'umunyamateka w'Umudage witwa Helmut Strizek. Ushobora kuyisoma kuri iyi lien http://www.musabyimana.net/lire/article/rwanda-paul-kagame-un-homme-extra-ordinaire-reaction-de-h-strizek/index.html.
Répondre
K
Hazerera mwe bivume!bitagira iyo bibarizwa birara bishiduka kubera amaraso ya batutsi banyweye!
Muzibe mwa mashyira mwe yabahutu!muragashira!
E
Ntimukavuge ubusa,
KAGAME uha abantu bose ubwishingizi bwo kwivuza akazana na girinka Munyarwanda ndetse akaba yarakuye urwanda mwicuraburindi ryarimo twamunganya iki.
Icyo mwavuga cyose nurugambo gusa rutagira icyo ruhindura kuko ubu abanyarwanda tuzi icyerekezo cyacu.
Répondre
E
Eugene Ndagushimiye!
Ni ryari zino nkoramaraso zo muri veritasinfo/fdlr zizumva ko ntacyo zimaze urretse kwiyahura ko ari cyo twazishimira!? Iyo ingengera zimaze kwiba cyangwa gukora amahano zishyirwa mu mwobo zibona ni na cyo dutegereje kuzikorera ano mabyi!
H
ahah murarushywa nubusa mwarakerewe
mwumva uko habyara yapfuye ari nako paul azapfa
mwabonyeko amasasu mutayishoborera none mwashotse amagambo Ahahahha mubure kuza mukumva uburyohe bwigihugu cyacu ngo muririrwa munenerwa amahanga
kagame niyo yapfa azahora mumitima yabantu bamwibukira ubugabo bwe na kadafi yarapfuye ariko azahora mumitwe yabantu iteka ryose kubwibikorwa yakoreye abantu
Répondre
M
Muribeshye cyane, destiny ya Kagame ifitwe natwe abaturage, niba mwarabonye uko Kadafi yapfuye yishwe nagasore kakana katari gahwanyije nawe icyubahire. na Kagamere ntimukibeshe ashobora kurangiza nka Kadafi niba mutarebye neza.
Ikibazo umunyamakuru avuga, mwese mutashoboye kubeshyuza nuko Kagame yabeshye abaturage ngwabayagiye kubahahira kandi ari kwiruka kumagaraye yivuza; ibyo kwivuza ntabwo arikinegu, ahubwo ikibazo nukubihinduramo yuko ariguhahira abaturage.
Répondre
T
Kagame n'umugabo wagaragaje icyo ashobye.
M
Muribeshye cyane, destiny ya Kagame ifitwe natwe abaturage, niba mwarabonye uko Kadafi yapfuye yishwe nagasore kakana katari gahwanyije nawe icyubahire. na Kagamere ntimukibeshe ashobora kurangiza nka Kadafi niba mutarebye neza.
Ikibazo umunyamakuru avuga, mwese mutashoboye kubeshyuza nuko Kagame yabeshye abaturage ngwabayagiye kubahahira kandi ari kwiruka kumagaraye yivuza; ibyo kwivuza ntabwo arikinegu, ahubwo ikibazo nukubihinduramo yuko ariguhahira abaturage.
Répondre
E
Ku kinyendaro humura n'abandi nkawe bo muri veritasinfo na FDLR, nta kintu na kimwe muzamutwara Kagame na destin ye simwe muzayIgira ho ruruhare. Muramoka gusa kandi ntakundi twabagenza kuko uwakubitira imbwa gusutama nta n'imwe yasigara. Heuresement ko uretses uyu munwa wanyu nta kindi mwashobora uretse nyine kuvugira iyo mu mashyamba ya Congo ngo muzatera! Ese mutegereje iki mwa ngendagasi mwe!?Muragashira!
Répondre
E
Merci Kgl nawe kandi njya mbona ukuntu iyi misuzi uyereka ko ari n'imisuswe! Aho bahereye cyera kose bamoooka! Ko wumva ari nyamwinhsi ba sebahinzi.Wagira ngo baruta amasasu akorwa ku munsi! Turabategereje tuzabaca amabya tuyambike Kalinga again!
S
Nyanayimbwa niyorurema nako shitani, ba uretse gato urebe! ikibabaje ushobora kumutanga ikuzimu, ariko nimuhurirayo, azakubwira amacumu, ikibazo ni uko atazakumenya nkuko nubu atakuzi gicucu we!!
H
Wowe Niyoshitani Lusufero wiyita Niyorurema hamwe nuriya muziha Mbonyimbwa ngo yitwaMbonyingabo ndumva ntawa ikinyandaro atari mwe mwirirwa mukururuka inyuma ya shoboja boshye ibihuka cyangwa amashyira.Mwa ngunzu mwe mutinya gusohoka neza ariko nukazazana DDT cyangwa kilorini niyo yica imishishi sinabita inkotanyi kuko mutarizo.tuzabamena nkuko bamena inda zo mumitwe zimwe mwagiraga mukiri mugano mwokagenda nka nyomberi mwe.Nukazabatogosa mu mavuta ubundi bagatwika ivu ryanyu ritumuka.ubuntu bugenda bwububa nk,imisamanzuki.Ese ubundi ninde murimwe washobora kurwa na ko abazi mwabiraseho?ba kayumba na ba Micombero....
K
Emmmauel uri umugabo komera ujye ubwira izi mpimbi za bahutu, UTI BARAGASHIRA RWOSE NABAROKOTSE BICWE NAMAVUNJA!IMINUKO GUSA!
H
Nongere mbabwire mujye musoma ibinyamakuru byanyu.iyo ubona abana biga ku9-12 bamwe bagaburirwa abandi bari gushukurira mu madirishya!!donc urambwira ko abo bana babona bagenzi babo barya..naho bo bakabona imiceri yaguye hasi wumva bavuga iki Kagame!ko ari umubyeyi mwiza?kurobanura abana bigihugu?aah nimukomeze mwihe amenyo.........
Répondre
B
Ingendo umukuru w'igihugu akora ziragaragara.
Ariko kuvuga ko nta musaruro zizanira igihugu ibyo ni ukwigiza nkana.
Uti urugendo rurarahenda. Nkeka ko igereranyije ibyikjizwa n'ingendo ze ntaho bihuriye na mba
n'ibyo ingendo zitwara. Erega iyo ushaka kugira icyo ugeraho ugomba kugiharanira.
Ngo QUI NE RISQUE RIEN N'A RIEN.
Répondre
H
Ntacyo nabasubiza kuko ntimuzi notion ku bukungu.iyo igihugu gikennye kandi nta mutungo kamere gifite,ndavuga petrole naduke ufite ukirirwa utwayamo amasafari biba bikomereye abakene.twese tuzi igihugu,rero iyo mufata abantu ngo nabanzi b'igihugu kandi aribo benecyo nyabo byerekana intege nke mugushishoza ibyo babyitaga kuba igifuura.iyo ukora neza kandi uri muli democratie wemera opinions zabandi.Kandi ntimuzatuma Kagame yumva ko hari undi munyarwanda uzi ubwenge washobora kuyobora kuko namwe yabahaye inzaratsi cyangwa arabatsirika....yeee nimukomeze kumufasha koreka igihugu.Indege afite zirazwi.iyo aza kuba uko agiye azana inyungu muba mugeze kure.ese ariya makuru yo ku igihe.com ntimuyasoma ngo mwumve.Iyo umugabo amara amezi cyangwa umwaka atoga wumva iki?iyo umugore yishimira gutunga ihene imwe kandi yongeraho ko yaratunze imbeba zimurira imyenda wumva iki?abakene bararira mwe mubona ku muceli aho za kigali mukirirwa mwogagiza ibitari ukuri.Nonese abiga universite wibwirako bene sebahinzi batarira ayo kwarika?abanyururu bagaburirwa ifu y'amacupa kubera iki niba mukunda abanyarwanda?
B
Ubu se mu byukuri uvuze iki? Kugenda ninde utagenda? Wowe aho ushoboye kugenda ntujyayo? Ubu se niwe mukuru w'igihugu ugenda wenyine cga nuko ariwe uzi? Mbona waba uri umwanditsi uzajye ufata n'umwanya usome inkuru zaba president basura ibihugu bitandukanye uzambwira ko ari muzehe wenyine ugenda? Ngo Rwanda day ngo yatwaye amafaranga yarihira abana ubona iyo uvuga uti ni ingahe avec reference!!! Naho intwaro no kurinda ubusugire bw'igihugu birakenewe. Niba mwarabuze icyk muvuga muzaceceke! Naho umwanzi w'abanyarwanda nimwe mwirirwa mushaka kubacamo ibice!! Indashima gusa!!!
Répondre
B
Ubu se mu byukuri uvuze iki? Kugenda ninde utagenda? Wowe aho ushoboye kugenda ntujyayo? Ubu se niwe mukuru w'igihugu ugenda wenyine cga nuko ariwe uzi? Mbona waba uri umwanditsi uzajye ufata n'umwanya usome inkuru zaba president basura ibihugu bitandukanye uzambwira ko ari muzehe wenyine ugenda? Ngo Rwanda day ngo yatwaye amafaranga yarihira abana ubona iyo uvuga uti ni ingahe avec reference!!! Naho intwaro no kurinda ubusugire bw'igihugu birakenewe. Niba mwarabuze icyk muvuga muzaceceke! Naho umwanzi w'abanyarwanda nimwe mwirirwa mushaka kubacamo ibice!! Indashima gusa!!!
Répondre
H
Wenda da nibyo kugirango igihugu kihagarareho kireke abaturage ko gifite intwaro,byo nibyo ariko kugira intwaro ntabwo aribyo bikuraho democratie,muzi ko Libye ya Kadafi yazaga kumwanya wambere mu ntwaro ariko ntibyamubujije gutumuka.
Uriya mugabo uvuga ko aba yagiye guhaha ese ihaho acyura nirihe?kuko aramutse acyura ihaho ;agaciro yakavanyeho ntakomeze kwica urubozo abakene.
Répondre
K
Ariko se koko , izi ntwaro zizarasa izihe ndege abanzi ba kagame bagendamo uretse we bwite ugenda mu ndege? ndabona yariguriye intwaro zizamufanyiya ntakwirirwa bajya kuzitumiza hanze !!
Répondre