Ganza yaranyerejwe! Guhana abayobozi kubera amavunja ntubahane kubera kunyereza abaturage biteye agahinda!
[Kuri uyu wa gatanu taliki ya 14/11/2014 Paul Kagame yasuye abaturage b’Akarere ka Kirehe (Byumba), mu ijambo yavuze yerekanye ko indirimbo ahora aririmba y’uko yakuye abanyarwanda mu bukene aba ari guca umugani ku manywa ! Paul Kagame yasanze amavunja yarabaye karande mu baturage kubera ubutindi maze afata ibyemezo, mu ijambo rye yagize ati : «Sinari nzi ko mu Rwanda hari abantu bashobora kurwara amavunja! Gusanga abana b’Abanyarwanda mu ishuri barwaye amavunja. Ubu ni uburangare budashobora kwihanganirwa, tuzakemura ibyo bibazo (…)Turaza guhangana n’abayobozi nabo bategereje abagiraneza bazaza kubahandurira abana amavunja. Ntabwo bishoboka. Biraza guhagara ku ngufu. Ntabwo tuza kubisaba abantu ku neza, turaza gukoresha ingufu zibirangiza… ».
Umuhanzi Nyarwanda ukomoka mu mujyi wa Kigali,akarere ka Nyarugenge uzwi ku izina rya Ganza,ubarizwa muri RABEL y’inzu itunganyirizwamo umuziki izwi ku izina rya Touch Records,nkuko ubuyobozi bw’iyi nzu bubitangaza ngo, uyu muhanzi Ganza hashize amezi baramubuze. Umusore uririmba mu njyana ya Rnb,Pop ndetse na Afro-Beat wamenyekanye nko mu ndirimbo zitandukanye zagiye zikundwa hano mu Rwanda nka “Ndicuza,Anyesi,Sinakureka,Sorina ,Cana Radio n’izindi nyinshi uzwi ku izina rya Ganza nkuko ubuyobozi bw’inzu itunganyirizwamo umuziki,Touch bubitangaza ngo uyu musore bamaze igihe kitari gito babuze uyu musore kuko ngo yarafitanye nabo amasezerano.
Ariko ku rundi ruhande hari bamwe mu bahanzi batashatse ko dutangaza amazina yabo babarizwa muri iyi Laber ya Touch bavuga ko nubwo bayibamo ibikorwa byabo ko bitihutishwa ahubwo ugasanga abandi bavuye hanze baje gukoreramo ibikorwa byabo bisohoka mbere y’ibyabo. Uretse ko kugeza ubu nta muntu uramenya niba koko uyu muhanzi Ganza yaraburishijwe nuko ibikorwa bye bitihutishwa maze akanjya gushakisha aho abona yazajya akorana nabo maze ibikorwa bye bakabishyira hanze bidatinze, ariko na none ikintu kindi gikomeje guteza urujijo nuko uyu muhanzi kuva iy’inzu ikorerwamo umuziki yamuburira irengero nta bikorwa bishyashya bye biranjya hanze.
Kuba Kagame atari azi ko abana babanyarwanda barwaye amavunja muri iki gihe ni uko abeshywa byishi, ariko kandi kuba afashe icyemezo cyo guhana abayobozi azasanga abana barwaye amavunja ni ukujijisha kuko abayobozi ntibafite amafaranga yo gukura abo baturage mu butindi ! Ese ko abantu bakomeje kunyerezwa mu Rwanda, imirambo yabo igatoragurwa mu biyaga no mu migezi ni uko Paul Kagame atazi ko iki kibazo kiriho ? Guhana abayobozi ngo kuko abana barwaye amavunja ntagire icyo avuga cyangwa ngo afate icyemezo cyo guhagarika abanyarwanda bakomeje kunyerezwa imirambo yabo igatoragurwa ku gasozi ni uko ari Paul Kagame ubica ! Ubibona ukundi azabitubwire !]

Nubwo ubu buyobozi butashatse gutangaza amasezerano bwagiranye n’uyu muhanzi uko angana ndetse nayari asigaye uko angana, gusa bo bavuga ko amasezerano yabo bagiranye ko yaragisigaje igihe kitari gito, kandi ubwo buyobozi bukomeza buvuga ko ntaho batamushakiye kuko bagerageje na Telefone ye yanga gucamo. Kugeza ubu uyu muhanzi ntawe uzi aho aherereye, kandi uretse nibyo nta bikorwa bye bishya biri kugaragara hanze, ngo bamenye aho bahera bamushaka,ariko n’ubwo ubuyobozi bw’iyo nzu y’umuziki buri kuvuga ko bwamubuze, bo bavuga ko urebye ahanini inyungu nini yari kuri uyu muhanzi kuko bamukoreraga buri kimwe cyose,haba kumukorera indirimbo ndetse n’amashusho ku buntu.
/http%3A%2F%2Fwww.umuryango.rw%2Flocal%2Fcache-vignettes%2FL398xH475%2Falain-dcaa1.jpg)
Ubuyobozi bw’iyi nzu itunganyirizwamo umuziki izwi ku izina rya Touch Records buhamya neza ko uyu muhanzi kuba izina rye ryumvikana mu Rwanda rubifitemo uruhare runini cyane, bo bamufataga nk’umwana bagiriye ku gise hanyuma akabyarwa.
Inkuru y’Umuryango