Wagira ngo Paul Kagame ntacyo apfana n’abaturage b’Ababanyarwanda !(leprophete.fr)

Publié le par veritas

 ubwigenge.pngIsabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga isize ishyize ubutegetsi bwa Paul Kagame ku karubanda ! Mbega umunsi mukuru ubishye ! Uyu munsi mukuru werekanye ko Agatsiko kari ku butegetsi mu Rwanda ntaho gahuriye n’amateka, n’umuco w’Abanyarwanda, ndetse kakaba katanazi ibibazo bikomeye by’Abanyarwanda. Umuntu yabivugaho byinshi, njye ndafata ingero ebyiri gusa !

 

1. Perezida Kagame yavuze ijambo rye mu rurimi rw’ICYONGEREZA !

 

Ku munsi Abanyarwanda bibukaho ku nshuro ya 50 ubwigenge bw’igihugu cyabo bishoboka bite ko Umukuru w’igihugu yabagezaho ijambo mu rurimi batumva ? Icyongereza se cyasimbuye i Kinyarwanda ? Ahari byari uburyo bwo kwereka Abanyarwanda ko basezereye ingoma y’Ababiligi ubu bakaba bari ku ngoyi y’abavuga icyongereza ! None se  ni nde Perezida Kagame yabwiraga : Abongereza ? Abanyamerika ? Abagande ? Uko byamera kose si abanyarwanda yabwiraga…ku munsi wabo ! 

 

Kuva Kagame yafata ubutegetsi mu 1994, ururimi rw’Ikinyarwanda rwarasuzuguwe cyane, ruteshwa agaciro, kuruvuga mu buryo bugoretse bigirwa nk’intego, kugeza ubwo na Nyumbakumi yibwira ko yihesha agaciro ari uko avangavanze ikinyarwanda n’ibyongereza bitagira epfo na ruguru, za « so », « jinosayidi »…za hato na hato zigakoreshwa n’aho zitari ngombwa ! Iyo witegereje neza usanga bene iyo myifatire igayitse yo kwihangishaho icyongereza nacyo cya toraturye ijyana n’ingeso yo kwiyemera no gushaka kwishongora kubandi, nyamara wareba ugasanga hirya y’ibyo byongereza kenshi bidashyitse, hari UBUSWA …n’injangwe itasimbuka !Disikuru za Kagame zikunze kuba zirimo ubusa, keretse gusa iyo yinyaye mu isunzu AGATUKANA! Uretse ibitutsi ni iki kindi kiba muri disikuru za Kagame ! Reka njye mbabwire ko na kiriya cyongereza avuga, ari icyongereza kibi, mbese kimwe abantu bigira mu muhanda !

 

Icyo Abanyarwanda bakwiye kumenya ni uko kutamenya ururimi gakondo rw’igihugu cyawe  cyangwa kurusuzugura  ku mugaragaro ari ubugwari buterwa kenshi n’uburere buke. Byerekana ko umuntu ari Rwohejuru, ko atagira ibirindiro mu muco w’abakurambere, akenshi ugasanga ari wa muntu wiruka inyuma y’imiyaga yose ihise, ngo ni amajyambere ! Bene uwo muntu ntakwiye kuba umuyobozi n'iyo abigezeho ku mbaraga ze , ntashobora kuba umuyobozi mwiza, ukunda abaturage kuko ntacyo aba apfana na bo , habe n'umuco gakondo!

 

Birababaje cyane kubona umuntu wo mu rwego rwa perezida wa repubulika adaterwa ishema no kuvuga ururimi rw’igihugu cye, mu gihe abwira abanyagihugu ! Bigaragaraza ko bene uwo mutegetsi aba ari umunyamahanga mu mutima we no mu mutwe we, kandi nyine ibyo bigaragarira no mu buryo bwe bwo kuyobora igihugu !

 

2.Paul Kagame ntazi amateka n’ibibazo nyakuri  Abanyarwanda bafite!

 

Bishoboka bite ko u Rwanda rwahimbaza imyaka 50 rumaze rwigenga, hakavugwa ibindi  bidafite akamaro ariko Abarwanashyaka baharaniye ubwo bwigenge nka Nyakubahwa Geregori Kayibanda, Domoniko Mbonyumutwa, Gitera yozefu, Makuza, Munyangaju…ntihagire ubibuka! Hagira umumotsi uteruye ijambo akaza atuka Abarwanashyaka b'intwari basezereye ingoma ya Cyami, gihake na gikolonize bikajyana ! Utazi aho yavuye yamenya ate aho agana ? Iki ni ikibazo gikomeye !

 

Kuba FPR yaraciye isomo ry’amateka y'u Rwanda, ntiryongere kwigishwa mu mashuri,bigaragaza ko ifite ikinyoma ishaka gutambutsa nk’ukuri ! Irashaka koza Abanyarwanda mu mutwe, no kurema urubyiruko rudafite ibirindiro mu muco nyarwanda. Irashaka kwibagiza ibyiza twagejejweho na Independansi, kugira ngo ibone uko igarura akarengane kagirirwaga abaturage ku ngoma ya cyami, gihake na gikolonize !

 

Biratangaje kubona Abanyarwanda bizihiza ISABUKURU y’imyaka 50 y'UBWIGENGE ariko ntihabohorwe imfungwa n’imwe ! Imfungwa zuzuye amagereza, abafungiwe politiki barahari kandi ntakindi bafungiwe uretse gusaba ko Ubwigenge bwagera kuri buri mwenegihugu ! Kudafungura imfungwa n’imwe ni ikimenyetso cy'uko ingoma ya Kagame ikomeje umugambi wayo wo guhotora Abanyarwanda, gukomeza gukaza ingoyi y’akarengane n’igitugu.

 

Uyu muperezida w'u Rwanda agomba kuba atagira abajyanama! Wagirango ntaho ahuriye n'ibibazo nyakuri bihangayikishije abaturage: Yibera mu isi ye(tour d'Ivoire), aho yisasira amadolari akiyorosa amayero(euros), umurengwe ukamwibagiza ko abaturage 80% bari kwicwa n'inzara, ko muribo miliyoni ebyiri (2000 000), Gacaca yabataye ku munigo, ikabasenyagura mu mutwe , mu mubiri no mu mutungo, bo n'imiryango yabo ! None arahimbaza ubwigenge ntacyo yitayeho, mbese yabihinduye nk'ibintu by'imikino gusa gusa ! Birababaje.

 

 

3.I Burundi, barahimbaza ubwigenge mu byishimo!


 Burundi.png

  I Burundi Isabukuru y'imyaka 50 ya Independansi yaranzwe n'ibirori biryoshye cyane !

 

Mu gihe umunsi mukuru w’ubwigenge mu Rwanda usa n’aho wasimbuwe no gutesha abantu igihe bareba akarasisi k’abasilikari gusa, mu gihugu cy’abaturanyi b’Abarundi, ibirori by’iyi sabukuru bizamara ukwezi kose! Bizarangwa na gahunda yo  gutaha imishinga inyuranye mu gihugu nogufungura 65% y’imfungwa : ku mfungwa ibihumbi 10 ziri mu burundi, bitandatu magana atanu(6500) bagiye gufungurwa igihe bakatiwe kitarangiye kugira ngo bafatanye n'abandi kubaka igihugu ! Ni imbabazi bahawe kugira ngo Ubwigenge nabo bubagereho !


Mu gihe u Burundi bufashe inzira yo kwegeranya « les forces vives de la nation” kugira ngo bafatanye kubaka igihugu, ubutegetsi bwa Kagame bwo bwahisemo kwica” les forces vives », no kuzihonyorera mu buroko! Kudafungura imfungwa kuri uyu munsi w’ubwigenge byababaje Abanyarwanda benshi, ndetse na bake bari bagifitiye Paul Kagame icyizere bahita bakurayo amaso ! 


4.Twibaze impamvu

 

Kuki, iyo ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi biyobowe n’Abategetsi b’Abatutsi bitishimira guhimbaza UBWIGENGE ?

 

Ingero zirabigaragaza :

 

Ubwo U Burundi bwahimbazaga imyaka 25 y’ubwigenge, hari mu 1987, muribuka ukuntu uwo munsi mukuru wari ukonje? Nta kindi bakoze uretse gutuka Abakoloni…no kwiyemera gusa ! Icyo gihe ni Abatutsi bayoboraga, barangajwe imbere na Perezida Yohani Batisita Bagaza! Nyamara reba uko umunsi mukuru w’isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge uryoshye kandi ukaba ufitiye abaturage akamaro! Ese biterwa n'uko hayobora umuhutu: Petero Nkurunziza?

 

Igihe mu Rwanda bizihizaga imyaka 25 y’Ubwigenge, mu 1987, muribuka ibirori bitagira uko bisa byabaye ? Perezida Habyarimana yakoreshesheje ibirori , abaturage barishima, Abashyitsi benshi cyane baranezerwa….None reba uko Kagame apfunyikiye Abanyarwanda amazi !Ntamushyitsi w'imena uhari, hanyuma "message" itanzwe ni IBITUTSI GUSA !

 

Umwanzuro


Abategetsi b’Abatutsi bapfa iki n’abaturage ? Kuki badashishikazwa n’ibinezeza abaturage bashinzwe kuyobora !Kuki bikunda birenze urugero , bagasuzugura abaturage ? Kuki biyemera birenze igipimo ?

 

Reka nsozereze kuri aka kagero duhabwa n'amateka: U Burundi n'u Rwanda bimaze gusezerera ingoma ya gikolonize , abategetsi bashya bahise bagena imishahara bazahembwa! Abategetsi b’Abatutsi b’I Burundi bahise bigenera imishara ingana neza nk’iya bagenzi babo b’Ababiligi ! Muri icyo gihe Abategetsi bashya b’u Rwanda (Abahutu), bigeneye imishahara mito cyane ijyanye n’ubushobozi buke bw’igihugu gikenneye !

 

Nyamara Kagame amaze gufata u Rwanda, icya mbere cyahangayikishije leta ye ni ukugenera abategetsi imishahara ingana n’iy’abategetsi bo mu bulayi hatitawe ku bushobozi buke bw’igihugu ! Mbese wagira ngo abaturage barakora bakagoka, bagacibwa imisoro kandi badafite ubushobozi…kugira ngo abategetsi bakunde bahabwe imishahara y’ikirenga, bibereho mu murengwe, mu gihe abaturage bicwa n’inzara n’ubutindi!

 

None dore Kagame yibye Abanyarwanda n’isabukuru yabo y’Ubwigenge , ayihinduye nk’umunsi w’amafuti, nk’aho ubwigenge ari ikintu abaturage batagomba kwishimira! Ngayo ng’uko !

 

Abakunzi b’ubwigenge bakwiye guhaguruka bakongera bakabuharanira naho ubundi igitugu n’ukwikunda kw’Abategetsi ba FPR byashubije Abanyarwanda ku NGOYI, ni impamo y'imana!

 



Sylvestre Ntwari

Kigali Rwanda.

 

 

Ngaho nawe irebere uko ibirori bya Yubile y'imyaka 25 y' Ubwigenge byagenze mu Rwanda. Hanyuma ugereranye !


 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article