Abaturage b’i Muhanga baratabaza : Agatsiko kabasabye kwisenyera amazu.(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Alice Uwimbabazi, aridegembya imbere y'abana mu gihe ababyeyi babo bahatitwa gusenya inzu biyubakiye kugira ngo bajye kugura ibibanza bihenze mu midugudu ! Ngo iryo faranga rizajya mu mufuka wa Paul Kagame !

Nk'uko iyi baruwa ibigaragaza, Agatsiko ka jenerali Paul Kagame kihaye ubutegetsi ku ngufu kamaze kwica rubanda no gukora uburiganya bwinshi, gakomeje guhohotera abaturage kabakorera ibikorwa by’urugomo kagamije kubica uruhongohongo no kubatesha umutwe kugira ngo bahore mu maganya, amarira n’agahinda bidashira.

Barategekwa kwisenyera amazu, amarira ni yose.

Guhera mu ntangiriro z’iyi mpeshyi, abaturage bo mu murenge wa Muhanga, akarere ka Muhanga, intara y’amajyepfo, ahahoze ari muri komini Mushubati, bategetswe gutangira kubaka ahateganyijwe n’agatsiko kuzubakwa imidugudu. Iri terabwoba aka gatsiko karigeza ku baturage kabinyujije mu manama y’urudaca gakoresha, mu bikorwa by’umuganda biyoborwa n’abamotsi n’abakada bagakorera, no mu mabaruwa y’iterbwoba kabandikira. Benshi mu baturage, amabaruwa bafite bayahawe mu mpera z’ukwezi kwa Kamena nyamara agatsiko kagaragaza ko kayanditse mu kwezi kwa Gicurasi kandi ko ari na ho batangiye kuyabona. Bityo amezi atatu ntarengwa kabahaye akaba agomba gushirana n’ukwa munani.

Si mu murenge wa Muhanga gusa iri terabwoba riri hose kuko no mu yindi mirenge igize akarere ka Muhanga ni ko bimeze. Uku kurushanwa mu bugome kw’abiyita abayobozi kukaba guterwa no guhatanira imihigo y’ubugome bazakorera abaturage baba barahigiye umunyagitugu mukuru, Paul Kagame. Mu kubashishikariza ubugome, buri mwaka ahemba uwahize abandi maze akanahana uwabaye ikigwari mu gukora butore.

Ntabushobozi bafite, baratabaza.

Abaturage barasabwa kwisenyera amazu no  kubaka andi ku ngufu mu gihe ari nta bushobozi bakigira, habe n’urwara rwo kwishima basigaranye. Imyaka yabo agatsiko karayiranduye, ibishanga barabyambuwe, amatungo bari bafite yabashizeho kubera imisanzu ndengarugero basabwa n’agatsiko k’inkoramaraso kabayoboye. Kuri ibi hiyongeraho amafaranga y’ikirenga y’ubwishingizi mu kwivuza (mutuelle de santé) basabwa. Aho basabwa kujya gutura na ho harahenze,ikibanza kiragura ibihumbi magana abiri.

Abaturage bo muri uyu murenge barasaba uwo ari we wese washobora kubavuganira cyangwa guhagarika uru rugomo barimo gukorerwa kubatabara, kubatabariza ndetse no kubafasha kwikiza iyi ngoma ngome. Bategereje ababajya imbere bakabayobora, ubundi ibisigaye bakabyikorera.

Uwimpuhwe A.

Umuturage w’i Muhanga

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Ubu bugome burakabije burenze igipimo! Agatsiko karabona ko iminsi yako k'ubuyobozi ibaze, none karasamba gasambira iby'abaturage. Nimuze tugahagurukire tugakureho vuba katazasiga u Rwanda ari
amatongo n'imirambo gusa.

Nimugire amahoro!

Répondre