ubuhotozi bwa FPR n' imigambi yo guhirika ubutegetsi bwa Kabila Kanambe

Publié le par veritas

Kabareba kayongaNkuko tubikesha ibiro ntaramakuru byizewe, hamaze kuboneka icyegeranyo kitaziguye (Gisome kuri veritasinfo mu gifaransa), cyemeza ko FPR n' agaco kayo, bakomeje kworeka akarere k' ibiyaga binini, bica, baroga, basambanya abagore, bashora abana mu ntambara z' urudaca. Nkuko tubibwirwa n' inzobere mu byo kuneka, mu bikubiye muri raporo yashikirijwe Loni, hagaragaramo ubufatanye butaziguye bwa Gouvernema ya Kigali n' umutwe wiyise M23 bagambiriye gusahura imitungo ya Kongo, nyuma yo guhekura ababyeyi, gushora abana bato batarengeje imyaka 16 mu ntambara z'urudaca, kuroga abayobazi ba FDLR, no kwigarurira za Kivu zombi.

Ingamba (Stratégies) bakoresha ni izihe?

Leta mpotozi, iyobowe na Kagame, wigira nyoni nyinshi, akikingiriza abahotozi be aribo : Général Kabarebe, Géneral Ibingira ( wamaze abantu ikibeho), Nziza Jackson, Géneral Kayonga, na ruharwa Capitaine Senkoko Célestin, ukora mu biro bya Kabarebe.

Muti bikorwa bite?

Aba bayobozi ba Kigali, nako bagatisko kabarozi n' abasahuzi, babonye ko amafaranga ababanye macye, bahise barekura Nkunda, bamuvana aho yari acumbitse, bamushyira muri Hotel, ahabwa Téléphone n' ibindi bikoresho byitumanaho bikaze, ngo ashobore kuvugana neza nta nkomyi n' icyigomeke inkoramaraso Ntaganda, ukomoka Kinigi, akaba ashakishwa n' urukiko mpuzamahanga rwa Onu.

Bafashe Géneral Kayonga, bamugira umuhuza wa M23 n' abacuruzi bose babatutsi baba i Goma na Bukavu, akabakoresha amanama rwihishwa, abasaba kwitanga ngo bahirike Kabila, basahure Goma yose, bateze imiborogo muri Kivu yose. Géneral Murozi Ibingira (abenshi bita akaginga bavuga" I" kubera kutamenya gusoma no kwandika) niwe uyoboye abasilikari ba réserve, akaba ari nawe ushinzwe gukora ibyo kwinjiza (recrutement) abana b' urwanda, abahatira kujya kurwanira umutwe M23 ushaka guteza akavuyo mu karere k' ibiyaga binini, bagasahura, bakica, bagasambanya abagore, bakica uwo bahuye nawe wese.

Ntaganda akimara kubona ko byamukomeranye, ko Loni igiye kumufata, yahise ahungira muri komine akomokamo ya Kinigi,maze yitabaza inkora maraso za FPR ngo zimurwaneho. FPR nayo ntiyazuyaje, yahise ikoranya amanama muri Hoteli Ishema yo mu Ruhengeri, maze si ugucura umugambi mubisha, barawunoza karahava. Ako kanya batangiye kwifashisha abasore bitandukanije na FDRL babarirwa kwa Ibingira, babiherewe umugisha na Kagame na Kabarebe na Kayonga( ibyo bita 3xK), hiyongeraho nandi manama abera buri gihe ku Gisenyi mu nzu ya Gafishi Ngoboka umututsi w' intagondwa wa CNDP.

Muri izo nama, Kabarebe yigira nyoni nyinshi, akohereza ibisonga bye, Senkoko, Nziza Jacksoni( wawundi washatse kwivugana Géneral Kayumba Nyamwasa), maze bagahurirayo n'uwiyise Ministiri w' ubucamanza wa CNDP ariwe Rucogoza, wavuye i Goma, akaba yibera mu mujyi wa Ruhengeri, afatanije na Mwangacu, umusimbura wa Nkunda bwihishwa, babinyujije ku witwa Désiré Rwabilinda na Dieudonné Komayombi, byose bigahabwa umugisha na ya Nkoramaraso KABAREBE, ubaha byose: intwaro za Kilimbuzi, ngizo za Katiyusha, Mitralleuse, K-47, LGP, amasasu, za mines z' ubwoko bwose, n' amasasu atagira kibarika,Imiti imyambaro ya Gisilikali ngo bajye kworeka akarere k' ibiyaga bigali.

Bagitangira, Kabarebe yabahaye uburozi, amafaranga, maze bisunga imitwe yitwara Gisilikali iba i Goma, banyuze ku witwa Commandat Sheka Ntabo Ntaberi, ngo bajye kulimbura abakuru ba FDRL. Nibwo bahise bajya kwica Lt col Kanzeguhera na Géneral Mugaragu Léodomir ba FDRL, naho uwitwa Mudacumura Sylvestre baramuhusha, dore ko nawe atoroshye, umwana watorejwe muri Coréa. Nyuma yaho, bishoye mu rubyiruko rw' urwanda, ibibondo, impinja, abanyeshuli b' abahutu, inkumi za Gisenyi na Ruhengeri, hamwe n' impunzi z' abanyekongo ziba mu Rwanda, maze barakumakuma, babohereza ku ruhembe rw'umuheto, kujya gupfira ubusa.

M23.pngIcyo gihe, Géneral Ntaganda we, wibereye ahantu harinzwe cyane n' abasilikali bakomotse i Kanombe, basaga 500, akaba yirirwa yidegembya kuri position ya Runyoni na Kinigi, yinywera byeri uko ashatse, igihe abana b' urwanda bicwa umusubizo. Inzira bakoresha bohereza ibikoresho n' intwaro za kirimbuzi ni izi zikulikira: Kanombe-Ruhengeri-Kinigi-Cyanzu-Njerima-Kanyanja na Bigogwe –Kibumba Namugenga-Rugali-Tongo. Aha hantu hose harinzwe bikomeye n' inkotanyi nyirizina, ziyobowe n' uwitwa Zimulinda, kimwe na position ya Mbuzi nayo ilinzwe cyane n' abasilikali ba FPR basaga 900 boherejwe na Général Kayonga.

Ushinzwe kuyobora ibikoresho bya gisilikali, abivana mu bwihisho ni Géneral Ruvusha Emmanuel uba ku Gisenyi na Géneral Alex Kagame uyobora Division iba mu Ruhengeri. Ushinzwe gutoza abo bana bajyanwa mu ibagiro, ni Colonel Gakumba ukomoka Kivu, akaba anariwe ushinzwe gutoza ingabo za FPR ziba mu nkambi y' i Gako-Bugesera, ariko ubu yazanwe mu Ruhengeri ngo afashe uwo mutwe wiyise M23 kugera ku nshingano yawo zo kwica, kwiba, gusambanya abali, gusahura nindi. Naho ushinzwe aba Milice(intore nkuru za FPR zirwanirira Ntaganda, zikanatwaza abasilikali bayo ibikoresho byose, ibiryo, ni uwitwa Erasto Ntibaturama wakomotse i Masisi hamwe na Lt Colonel Gasheri Musanga na Zimulinda.

Aha nagira ngo mbibutse ko ingabo za FPR iyo zikubiswe incuro, cyangwa se zigakomereka, zemererwa kujya kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri, abandi bagasubira mu Kinigi na Runyoni kwongera kwisuganya. Géneral Kabarebe wigira Nyoni nyinshi, nawe aba yicaye inyuma ya telephoni, ahamagarira abacuruzi bose baba congomani b' abatutsi, kwishyira hamwe, bagatera inkunga M23; abandi akabatumiza mu biro bye i Kigali na za Gisenyi, aho abaha amafaranga atubutse yakomotse mu mabuye y' agaciro bilirwa basahura Congo.

Ni muri urwo rwego, yigira nyoni nyinshi, maze agashaka kuvanga abanyekongo, ajijisha amahanga, ngo batagira ngo ni imitwe y' abatutsi, maze akayisukamo aba  Lenda, nyuma yaho ahereye chef wabo amafaranga yakayabo atubutse cyane y’amadorali, ngo akoranye intumwa ziyise COAI, ngo bazabafashe kuroga  , kwiba no gutungira agatoki FPR, aho bazabona ubabangamiye wese cyangwa se ingabo za Loni. Nkaba nsaba abantu bifuza amahoro, bakunda akarere k' ibiyaga bigali, kwishyira hamwe, bakamagana ubugome ndengakamere FPR na Kagame bakomeje gushoramo akarere k' ibiyaga bigali. Na Loni izi neza ibi bikorwa bigayitse, ikaba yarashyikirijwe iyi raporo, gufatira Kigali, agatsiko ka FPR ibyemezo ntakuka, kugira ngo ejo batazongera kuvuga ngo abantu bapfuye bataraburiwe.

Gukomeza kurebera umwicanyi akigaragambya, nkaho turi ku isi itagira amategeko, bica uwo bashatse, basambanya abagore, bica impinja, abasaza, bashora abana mu ntambara z' urudaca, bigomba kwamaganwa kuburyo budasubirwaho. Naho Minisitiri Mushikiwabo wirirwa abeshya amahanga ngo Kigali ni abere, kandi ibuye ryaragaragaye, nawe agombwa kwamaganwa nkuko abandi ba Sagihobe bamaganwa. Usoma iyi nyandiko iri hejuru, ayikwize hose ku isi, ayimenyeshe abagiraneza, maze twese hamwe dutabarize abarengana.

Ejo tuzabazwa byinshi, niturebera tukanuma, kandi amaraso yamenetse muzi ko atayorwa. Bantu b' Imana, nimukore iyo bwabaga, Kagame n' agatsiko ke bahagarikwe vuba na bwangu ibintu bitaragera iwa Ndabaga.

Bugarama City

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Inkubisi y'amabyi irayitarukiriza kandi iminsi y'igisambo irabaze! Nagira ngo tuzirikane ibintu 3 by'abantu 3:

1) Nyirabiyoro ati: Rwabujindiri rurya ntiruhage azarwana intambara, azarasana mu myambi n'ibishirira, azaganza ariko
igitero azagaba hakurya y'amazi magari kizamusama!

2) Magayane ati: Bazagerageza gutsinsura rwara rw'ishyamba rubundiye mu mashyamba, bazafatanya n'amahanga bibe zero
ahubwo intambara itangire bundi bushya!

3) Sgt Nsabagasani ati: Ikimenyetso cya nyuma kizagaragaza iherezo ry'ingoma ya Kagame ni ugusubira Kongo kw'ingabo z'u Rwanda.
Ingabo z'u Rwanda zimaze gusubira Kongo, Kagame azicwa,...
Nimurindire gato mwirebere ngo inkubisi y'amabyi irayitarukiriza!

Répondre