AMABANGA 77 YA POLITIKI : Kuki Agatsiko k'indobanure kahisemo gushyira abana bako mu mashuri y'akataraboneka hanyuma kagatoba amashuri yigamo abana ba rubanda rugufi ? Zelote Mahoro.(www.leprophete.

Publié le par veritas

Green Hills Academy :Abana b'Agatsiko bigishwa n'Abazungu da !

 

Agatsiko k'Indobanure kigaruriye Urwanda ntabwo kikubira ubutegetsi n'ubukungu bw'igihugu gusa ahubwo iyo ndwara kayigejeje no mu burezi.


 

IBANGA RYA 23:


Kugira ngo politiki yo kwikubira byose izarambe imyaka myinshi Agatsiko kahisemo kwiharira n'ubumenyi.

 

Muri iki kinyejana tugezemo, ishuri ni ikintu cy'ingenzi cyane(Tout passe par l'école) kuko ubumenyi n'ikoranabuhanga ari byo bisigaye biyobora isi. Ifoto y'uko igihugu cyacu kizaba gihagaze ejo hazaza ishushanyirizwa ku ntebe y'ishuri.

 

N'ubwo Agatsiko kagizwe ahanini n'abantu b'Ibikurankota batize amashuri ndetse badahwema kugaragaza ko basuzugura bitavugwa abenegihugu b'incabwenge (Ngo "injiji ziba mu bize"! Twibuke uko Agatsiko karimbaguye Abatutsi kitaga Intellectuals!), ntikayobewe ko revolisiyo zose zabayeho mu bihugu binyuranye, no mu bihugu by'Abarabu muri iki gihe) ziyoborwa n'abashoboye kwiga bakajijuka.

 

Agatsiko ntikaribagirwa ko, mu 1959, revolisiyo yasezereye Ingoma ya cyami mu Rwanda yatekerejwe ikanayoborwa n'Incabwenge Kayibanda na bagenzi be, abana ba rubanda rugufi bari baragize amahirwe yo kwiga Seminari nto n'inkuru ya Nyakibanda, akaba ariyo mashuri akomeye yari mu gihugu, icyo gihe.

 

Agatsiko karatinya ko imitungo irenze urugero kamaze kurunda yazaribwa n'abandi ejo hazaza, n'ikuzo ry'ubutegetsi rigasubira mu maboko ya rubanda rugufi . Nicyo cyagateye gushyiraho gahunda ebyiri zigaragaza indwara yo kwikubira ku buryo budasubirwaho:


 

IBANGA RYA 24:


 

Green Hills Academy

Gushyira abana b'Agatsiko n'abavukanye imbuto mu mashuri y'akataraboneka yo mu bihugu by'abazungu n'ay'indobanure kashinze mu mu Rwanda nka LA COLOMBIERE na GREEN HILLS aho abo bana bigishwa n'abazungu! Igihugu cyacu gitanga amafaranga atagira ingano kugira ngo abo bana b'Indobanure bige neza, bazabone ubushobozi bwo gukomeza kwikubira ibyiza by'igihugu bonyine.

Ariko kwiga kw'abo bana ntacyo byajyaga kuba bitwaye, kuko nabo ari abenegihugu, iyo Agatsiko kadashyiraho gahunda yo kurindagiza abana ba rubanda rugufi.


 

IBANGA RYA 25:


 

Agatsiko gahora kari maso , gakora ibishoboka byose ngo abana ba rubanda rugufi batiga nabo bakajijuka.

 

Iyo gahunda ya ruvumwa igaragazwa n'ibyemezo byinshi (bitareba amashuri y'indobanure) Agatsiko kagiye gafata bigamije kubangamira uburezi muri rusange :

 

(1) Gukuraho isomo ry'amateka y'Urwanda kugira ngo abana ba rubanda rugufi batamenya iyo bava n'iyo bajya.

 

(2) Guca ururimi rw'igifaransa ku kingufu kandi arirwo benshi mu barimu bakoresha n'imfashanyigisho zose zikaba zanditswe muri urwo rurimi.

 

(3) Guhindagura umwaka w'amashuri ku buryo gahunda z'amashuri zisigara ari akavuyo gatesha abana n'ababyeyi umutwe.

 

(4) Kubeshya ngo abana bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye bigira ubuntu nyamara wareba imisanzu basabwa, uduhimbazamutsyi tunyuranye,imisoro idasobanutse ...ugasanga ababyeyi baracibwa amafaranga, arenze ubushobozi bwabo, akubye incuro 10 ayari asanzwe yitwa ay'ishuri (minerval) bivugwa ko yavanyweho hagamijwe ineza ya rubanda ! Iki kinyoma cyarakaje abebyeyi benshi cyane.

 

(5) Guhemba abarimu umushahara w'intica ntikize kugirango bacike intege , bareke kwigisha , bigire muri shuguri zo gushaka amaramuko maze abana ba rubanda badindire. Wakwigisha ute abana ba rubanda abawe bwite baraye inzara ?Umwarimu wigurira ingwa,amakaye yo guteguriramo, wishakira imfashanyigisho...(zitabaho) , azabigura iki atanabonye icyo arya ngo ahembuke ?

 

(6) Guhindagura kenshi abaminisitiri bashinzwe uburezi kandi buri gihe hagashyirwaho abatagize icyo bashobye, buri wese akajya azana akajagari ke uko ashatse .

 

(7) Porogaramu z'inyigisho zihora zihindagurika, kandi ugasanga amashami ashyizweho asigaye yigisha UBUSA ( programmes sans substance, vides).

 

(8) Dipolome zidafite icyo zimaze kuko wagirango zigamije kwerekana ko ba nyirazo ntacyo bazi .Urugero : nka dipolome yerekana ko nyirayo yabonye amanota 2/11(=18% !) ubwo ni dipolome nyabaki ?

 

Inteko ishingamategeko y'Urwanda ubwayo yakoze raporo ebyiri zemeje ko uburezi bwazambye cyane mu Rwanda. Nyamara Agatsiko nta ngamba kigeze gafata ngo bikosorwe, ahubwo kakomeje gufata ibyemezo byo kubuhorahoza!

 

(9) Gukuraho "Internat" ku kingufu mu mashuri ya Leta , kandi ari yo yafashaga abana benshi cyane b'abakene bakomoka mu giturage kubona amazi hafi abafasha kugira isuku, amashanyarazi abafasha kwiga na nijoro, kugaburirwa bihagije, guhabwa disipulini n'uburere bwa kijyambere , kwitoza kubana n'abandi,...


 

Mu by'ukuri icyemezo cyo gukuraho Internat nicyo cyerekanye kurusha ibindi ko Agatsiko gafite gahunda ndende yo kuvutsa abana ba rubanda rugufi burere bwiza igihugu kibagomba.

 

Nyabitimbo school, ishuri ryigamo abana ba rubanda rugufi !

(10) Kubiba umwiryane mu rubyiruko rw'abanyeshuri biga amashuri yisumbuye bishingiye ku mfashanyo ihabwa abakene n'imfubyi zo mu bwoko bw'Abatutsi zonyine (FARG), imfubyi n'abakene bo mu bwoko bw'Abahutu igihugu kikabatererana! Urugero : Abana 2 ( tutsi na hutu) bavutse nyuma ya jenoside yo mu 1994 wabasobanurira ute ko uko gusumbanya aba bana bifite ishingiro ? Ako karengane kabura gate gushyamiranya abo bana ?

 

Byumvikane neza: ikibazo kiri aha, si uko abana bakomoka ku barokotse jenoside yo mu 1994 bakomeza guhabwa imfanyo iturutse mu misoro itangwa n'abaturage twese, ikibazo ni uko bafashwa bonyine gusa mu gihe abandi bana batari Abatutsi , nabo bakeneye inkunga, bakomeje gutereranwa nk'aho bo atari abenegihugu! Ninde utabona ko Agatsiko kashyizeho iryo vangura kubwende kagamije gukomeza gucirira amacakubiri kugira ngo Abahutu n'Abatutsi bazahore basubiranamo, ubu no mu gihe kizaza, maze kabone gakomeza kubakandamiza ?


 

(11) Gukuraho amafranga y'inguzanyo agenerwa abanyeshuri b'abakene kugira ngo bashobore kwiga Kaminuza, maze umunyagitugu Paul Kagame akihandagaza akemeza ko ayo mafaranga atari uburenganzira bw'abo bana! Yabivugiye mu Bwongereza, abitangariza Radiyo BBC. Ibi kandi akabivuga mu gihe abana b'Agatsiko biga mu Rwanda no mu bihugu by'abazungu bahabwa n'igihugu ibyangombwa birenze ibyo bakeneye nk'aho bo ari uburenganzira bwabo; bakaho mu murengwe mu gihe ibihumbi n'ibihumbi by'abana ba rubanda rugufi bari kwitura hasi mu ishuri kubera inzara cyangwa bagahitamo kwishyira mu kagozi kubera kwiheba.


 

Ijambo nk'iri ry'umukuru w'igihugu ryerekana ibintu 2 :


 

IBANGA RYA 26:


 

(1) Ko umukuru w'igihugu Paul Kagame atajijukiwe n'ibyerekeye uburenganzira bw'abenegihugu (Les droits et les libertés) kandi ari we wambere ushinzwe kubwubahiriza no kuburengera !

 

(2) Ko mu mutwe w'umunyagitugu Paul Kagame , Abanyarwanda basubijwe ku ngoma ya GIHAKE , aho abenegihugu batagira Uburenganzira (leurs droits) ahubwo bagabirwa bishingiye ku neza ya Nyir'Urwanda gusa (les faveurs) ! Kandi koko rero Agatsiko niko gakora,imyaka ishize ari 17, ibyiza by'igihugu byose kabigize nk'ibyako bwite, abandi Banyarwanda bagenda bahinduka buke buke nk'abagaragu n'abasabirizi mu gihugu cyabo. Abazi gucinya inkoro no guhakirizwa(Abamotsi) nibo bagira icyo bahabwa, ariko na bo ntibasiba gucunaguzwa no kumvishwa ko barya iby'umugayo!

 

Imyumvire n'imikorere nk'iyi ikaba atari iyo kwihanganirwa. Abanyarwanda ntibakeneye "les faveurs" bagenerwa n'Agatsiko, buri wese nahabwe icyo akwiye(le principe du mérite). Nta kindi.

 

Ni yo mpamvu, Abenegihugu twese dukwiye guhaguruka, tugatekereza igihugu cyiza dushaka kubaka, n'ubutegetsi bukorera abenegihugu uko bwaba buteye. Ese rwose birashoboka ko ingoma y'Agatsiko k'Abatutsi b'indobanure, b'abasilikari, baturutse Uganda , bategekesha igitugu, iterabwoba n'ikinyoma yasezererwa ? Ese Agatsiko kavuyeho Abanyarwanda ubwacu twashobora kwishyiriraho UBUTEGETSI BUTIKUBIRA? Bwaba bwubakiye ku zihe nkingi ?...


 

BIRACYAZA....

 


 

Zelote Mahoro.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article