Urwego rw’ubutasi rw’u Bwongereza, ruherutse gukumira maneko wa Kagame kwinjira mu Bwongereza !!
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturutse ahantu hizewe, yemeza ko nyuma y’aho Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, yihanangirijwe igasabwa guhagarika ibikorwa by’ubutatsi ku batavuga rumwe na Kagame, maneko zinyuzemo noneho zikomeza gukoresha abitwaga ko bari kumwe muri RNC na FDU Inkingi kuri bagenzi babo ariko bo batabizi.
N’ubwo abakoreshagwa bibazaga ko batazwi, ariko amahanga yakurikiraniraga hafi ibyo barimo. Kugeza k’umunota wa nyuma, ubwo bashoboye kumenya ko umwe mu bayoboke ba RNC uba m’u Bubuligi, witwa Norbert Rukimbira, yabuzwaga kwinjira k’ubutaka bw’igihugu cy’u Bwongereza.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, yemeza ko urwego rw’ubutasi rw’u Bwongereza MI5, rwashoboye gutahura uwo muyoboke wa RNC, ko yacyekwagaho kuba yateza ibibazo muri iyo nama, akoreshejwe na leta y’I Kigali. Byatumye abuzwa kwambuka umupaka w’u Bwongereza n’u Bufaransa. Maneko z’u Bwongereza zamusubije inyuma, zimuha u Bufaransa nabwo bumusubiza I gihugu cy’ u Bubiligi. Bamwatse bimwe mu bikoresho by’itumanaho yari yitwaje, bacyekaga kuba aribyo yari gukoresha acura umugambi mubisha na maneko za Kagame, wo kuburizamo iyo nama yari yabereye k’ubutaka bw’u Bwongereza.
N’ubwo icyo gikorwa cyo gusubizayo uwo musore wacyekwagaho kuba intasi ya Kagame cyabaye kw’itariki ya 14 /05/2011, andi makuru yemeza ko Polisi y’igihugu cy’u Bwongereza, na none yari imaze iminsi yandikiye Ambasade ya Kagame m’u Bwongereza, bayihanangiriza bikomeye ibikorwa by’ ubutatsi ikomeje gukorera k’ubutaka bw’umwamikazi .
Amakuru dufitiye gihamya, yemeza ko metropolitan police, yandikiye Ambasade y’u Rwanda m’u Bwongereza, iyiha gasopo. Iyo baruwa ni iyo ku itariki ya 12/05/2011. Ambasade yabonye urwo rwandiko ku itariki ya 13 /05/2011 .
Uretse uyu wasubijweyo, hari n’abandi benshi bacungirwa hafi kubera gukoreshwa na leta ya Kagame mu bikorwa byo kwibasira abo batavuga rumwe babarizwa k’umugabane w’I Burayi .
U Rwanda, rukomeje guhabwa gasopo n’igihugu cy’inshuti yacyo magara. U Bwongereza buza ku isonga mu gutera inkunga u Rwanda. Biburira u Rwanda ko nirutisubiraho mu bikorwa rumenyereye byo gutoteza abatavuga rumwe narwo ,bakanabahigira mu bihugu bahungiyemo, nta gushidikanya ko yaba abo bakoresha cyangwa izo za maneko za Kagame, zishobora kuzahura n’ibibazo mu minsi iri mbere.
Abakurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda, bemeza ko iyi ariyo nkomoko yatumye Perezida Kagame yihenura kuri uwo muterankunga we w’ibanze, ubwo yasuraga kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare.

(Source: umuvugizi )
Johnson, Europe