Mu Rwanda : Ngo “nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko”? Rémy Nkunzurwanda(www.leprophete.fr)
I.Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko !
Igihe cyose uzumva abategetsi bo mu Rwanda cyangwa abambari babo bavuze ngo “nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko”, umenye ko hari inzirakarengane bagiye cyangwa se bifuza kwigirizaho nkana. Reka dutange ingero 2:
1° Bwana Pasteur Bizimungu akiri perezida wa Repubulika yabivugiye i Kibeho taliki ya 7/4/1999 abwira Musenyeri Agustini Misago, umwepiskopi wa Gikongoro. Nyuma Bizimungu yaje kugenda avuga ahantu hose ko yari yabitumwe n’ubuyobozi bw’icyama FPR, ndetse anahishura ko bwifuzaga rwose gufata na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa. Uko Musenyeri Misago yaje gufatwa nk’umugizi wa nabi taliki ya 14/4/1999, akagaraguzwa agati, bakamugira “ayo ifundi igira ibivuzo” byabara umwanzi.
2° Ayo magambo ni yo umuvugizi w’igipolisi yakoresheje ubwo mu kwa 12 kw’umwaka ushize Padiri Emile Nsengiyumva yatabwaga muri yombi azira ko yamaganye gahunda ya leta yo gusenyera abakene, aha ngo batuye muri nyakatsi. Mu kanya turaza kwerekana ukuntu uriya musaseridoti yarenganye kandi akaba akomeje kurengana bitavugwa.
3° Ejobundi taliki ya 13/5/2011 ayo magambo yavuzwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, ubwo we na bagenzi be bari bamaze gukorana inama na ministri James Musoni w’ubutegetsi bw’igihugu. Muri iyo nama bari baganiriye ngo no ku kibazo cy’urubuga www.leprophete.fr rwashinzwe taliki ya 1/1/2011 n’abapadiri 2 bavuka i Cyangugu baba mu mahanga. Ni ukuvuga rero ko FPR itishimiye bariya bapadiri n’urubuga rwabo, kandi ko ibabonye urwaho, ntawamenya n’aho barengeye.
II. Umwana uri iwabo avuna umuheha bakamuha undi
Umwana uvuna umuheha yagombye gucyahwa, kugirwa inama ; yasubira, agahanwa. Naho iyo bamuhaye undi, ni ukuvuga ko aba ari hejuru y’amategeko.
1.Uzabaze abarezi bo mu mashuri yisumbuye ndetse na za kaminuza ukuntu abana bazi ko bashyigikiwe n’ingwe zo mu cyama bitwara. Ni indakoreka (indisciplinés). Umurezi ugerageje kubacyaha ni we uhanwa. Abo banyeshuri bari hejuru y’amategeko.
2. Umusajya agaragaza ubushobozi buke (incopétence notoire caractérisée) ku kazi cyangwa akiba amafaranga mu kigo akoramo ; aho guhanwa, yimurirwa ahandi, ndetse akazamurwa mu ntera. Usanga ari abantu bamwe bagenda basimburana mu kuba ba ministri, abanyamabanga bakuru ba leta, abayobozi b’ibigo bikomeye, ba amabasaderi…. Abo bari hejuru y’amategeko.
3. Ni bo bambere mu gusiba ku kazi hato na hato (absentéisme) ; ariko hagira undi usaba uruhushya rwo kujya gushyingura nyina, bakarumwima. Yagirango arabiganye, akabona “urwo imbwa yaboneye ku mugezi” cyangwa byabindi bavuga ngo “imbwa yiganye inka kugega ku mbuga, ihabonera ishyano”. Abo rero bari hejuru y’amategeko.
4. Ni bangahe bafuzwe ubutazavamo bazira gusa gukekwaho ubufatanyacyaha? Nyamara umuntu nka Padiri Ubald Rugirangoga ushinjwa ku mu mugaragaro n’abana ba nyakwigendera Yohani Petero Sindayiheba kuba yaragize uruhare rukomeye mu rupfu rw’uwo mugabo, nta n’umutunga urutoki. Ahubwo ni we wirirwa afungisha izindi nzirakarengane. Umuntu nk’uwo yashyizwe hejuru y’amategeko.
5. Ntawavuga umubare w’abatotejwe, bakavanwa ku kazi, bakabuzwa epfo na ruguru, aha ngo bafite ingengabitekerezo ya jenoside. Nyamara umuntu nka Jean Claude Nkubito uvuga kandi akandika ko FPR yagombye kwica Abahutu bose, igasigaza abatari mu Rwanda n’abari barwaye mu w’1994, ntawigeze amwiyama. Nk’uwo rero ari hejuru y’amategeko (reba inyandiko ye ku rubuga www.veritasinfo.fr taliki ya 14/5/2012).
III. Ishyano ryo kugengwa n’amategeko mabi
Amategeko mabi tugomba kuyanga, tukayagarambira, ntituyakurikize:
1.Nelson Mandella yari afunganywe n’abasore bo muri ANC no mu yandi mashyaka yarwanyaga politiki ya gashakabuhake muri Afurika y’Epfo. Abapolisi baza kubafata ngo bajye kuburana mu rukiko, abo basore bakanga kugenda. Umunsi umwe Mandella ababajije impamvu babigenza batyo, baramubwira bati “Amategeko bagenderaho batuburanisha ni yo nyine tudashaka kubera ko akocamye. Ni gashakabuhake ubwe wayashyizeho agamije kudukandamiza. Ntabwo tuyemeye rero. Icyo dusaba ni ugufungurwa, kandi ayo mategeko mabi akavaho”. N’ubwo Mandella yari yarize iby’amategeko, agakora n’umurimo wo kuburanira abandi (avocat), abo basore ni bo bamuhumuye amaso, bamwereka ko iyo amategeko ari mabi, kuvuga ngo “nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko” nta gaciro biba bigifite. Amategeko mabi agomba kuvaho, nta kindi.
2.Igihe cya Martin Luther King, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika hasohotse itegeko rivuga ko Abirabura bagomba kugendera muri bisi (autobus) zabo n’Abazungu bakagendera mu zabo. Iryo tegeko Abirabura bararyanze, noneho risimburwa n’irindi rivuga ko muri bisi hagomba kuba imyanya yagenewe Abirabura n’indi yagenewe Abazungu. Muri Leta zimwe na zimwe, Abazungu bagombaga kugenda bicaye, Abirabura bakagenda bahagaze. Bigeze aho, Martin Luther King yabwiye Abirabura ati “Izo bisi tuzihorere, tugende n’amaguru. Igihe tugiye ku kazi twemere tuzinduke, dukore urugendo rurerure; nituva ku kazi, twemere tugere mu rugo dutinze”. Ni uko babigenje, amasosiyete ya bisi arahomba, kera kabaye ayo masosiyeti aba ariyo afata iyambere mu gusaba ko ayo mategeko mabi avaho. None se ubwo hari uwari kubabwira ngo “nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko”?
3. Herodi yatumye kuri Yezu aho yarimo yigisha akora n’ibitangaza ngo nahave agende, Yezu arasubiza ati “nimugende mubwire iyo mbwebwe (uwo muhari) ko ntaho njya” (Lk 13,31-32). Ubundi bamubujije kujya akiza abantu ku isabato, arasubiza ati “Isabato ibereyeho abantu, abantu ntibabereyeho isabato” ; akaba ari cya kimwe no kuvuga ngo “Amategeko abereyeho abantu, abantu ntibabereyeho amategeko”.
IV. Tubyumve dute ?
1.Iyo mu Rwanda abatumwe gusenya inzu z’abakene bagira bati “oya rwose, gusenya inzu y’umuntu (violation du domicile) ni ukwikururira umuvumo ; nimubanze mubahe ayo mabati, mubahe igihe cyo gusiza, gushinga no gusakara, izo nyakatsi tuzabe tuzisenya nyuma”, ubu nta kibazo cy’abantu bicirwa n’umusonga ku gasozi kiba kiri mu gihugu.
2.Iyo abashishikarijwe kwica, baba Interahamwe cyangwa Inkotanyi, bagira bati “oya rwose, itegeko rya 5 mu y’Imana ritubuza kwica”, ubu mu Rwanda haba hari amahoro.
3.Buri wese ashobora kwibonera izindi ngero.
Umwanzuro
Kuvuga ngo “nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko” ni imwe mu ntero (inkangura –slogan-) ubutegetsi bw’igitugu bwifashisha kugirango buhume abantu amaso, bubacurike ubwenge, hanyuma bubahohotere, bubabuze uburenganzira bwabo bihererwa n’Imana yabaremye. Mu Rwanda hari izindi nkangura nk’izo : Nka yayindi ivuga ngo “nta moko ari mu Rwanda”, ariko mu kanya ukumva ngo “itsembabwoko ryakorewe Abatutsi”. Cyangwa yayindi ivuga ngo “umunyapolitiki uyu n’uyu utavuga rumwe n’ingoma ya FPR arakoresha iturufu y’ubwoko
” ; ariko wajya kureba mu bakozi bashyirwa mu myanya myiza yose ya Leta, mu mabanki
, mu bigo bifite ifaranga… ugasanga ni ubwoko bumwe gusa bwiganjemo. Hari na yayindi rero yitwa “ingengabitekerezo”, ukagirango Abanyarwanda bamwe ni bo bonyine gusa bagira ibitekerezo, naho abandi ntabyo bagira. Indi ni yayindi ikoreshwa iyo bafashe umuntu, bakamukubita, bakamufunga, yavuga ati “ariko icyaha nshinjwa ntacyo nakoze”, bakamusubiza ngo “none se uwagikoze ni nde?”. Ubwo aherako agira ati “simuzi”, bakamusubiza ngo “ubwo utamuzi, ni wowe”. Erega ubwo bikaba birarangiye, agakatirwa burundu y’akato.
Iyo abaturage batangiye kuvuguruza izo nkangura (slogans), abari baramenyereye kuzitwaza, usanga bateye agahinda. Baba bameze nk’umusirikari wambuwe imbunda kandi nta n’imyuga njyarugamba yitoje. Ubwoba buramutaha. “Nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko” iyo ayo mategeko ari meza kandi akurikizwa na bose. Iyo ari mabi, gucisha ukubiri nayo si icyaha, ahubwo ni ibintu “bikwiye, bitunganye, byiza, kandi birimo agakiza” nk’uko bakunze kuvuga mu misa z’Abagatolika.
Rémy Nkunzurwanda
Cyangugu.