Uruzinduko rwa Kagame i Paris : Abahutu bahatiwe kujya i Paris kwihesha agaciro baratabaza! Denise Kankera.(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Uru rugendo rwa Kagame i Paris rurasa cyane n'urwa Kadafi ! Mwitege ikizarukurikira !

 

 

Amakuru ateye ubwoba atugezeho aremeza ko benshi mu Banyarwanda bavuye i Kigali ngo baje kwakira Perezida Kagame batafashe indege ku bwende ahubwo ko babihatiwe ndetse bamwe bakagomba gukubitwa!

 

Muti byagenze gute ?

 

Mu gutegura uru ruzinduko rwa Kagame , FPR yaboneyeho uburyo bwo kongera gukanda abaturage ngo ibakuremo amafaranga atagira ingano !Uwitwa Umuhutu wese ukekwaho kugira udufaranga yahatiwe n'inzego za FPR gutanga amafaranga arenga miliyoni 2 ngo zo gushyigikira uru ruzinduko rwa Kagame mu Bufaransa! Ikindi ngo ni uko bahatiwe kwigurira amatike ku mafaranga yabo, yewe n'amahoteri bacumbitsemo ndetse n'ibibatunga nibo ubwabo babyirihira!

 

Kubera ko ubuzima bwo mu Bufaransa buhenze, benshi muri abo bahatiwe kuza kwihesha agaciro bagiye basaba amacumbi mu ncuti n'abamenyi kugira ngo babafashe kubona ikibantunga! Birababaje cyane.

 

Ibyo kandi ntibikorwa kuri bose! Ikindi cyiciro cy'abaje kwihesha agaciro , cyarihiwe byose mu mafaranga yasohotse mu ngengo y'imari ya Leta! Kagame na we ku giti cye ngo yaboneyeho kwishyirira ku makonti ye bwite amafaranga menshi Leta yari yageneye urwo ruzinduko, bityo Abahutu bategekwa kwirihira !

 

Twibaze impamvu:


Perezida Kagame ntageze kure ubwo asigaye atumirwa akitwaza intebe? Abantu bashobora bate guturuka mu Rwanda bakaza kwakirira Perezida Kagame mu Bufaransa, mu gihugu badatuyemo!

 

Birerekana ko Kagame amaze kumenya ko abantu batakimwemera! Arashaka kubeshya Abafaransa ko Abanyarwanda bakimushyigikiye kandi ari abo yakuye mu Rwanda ku ngufu ngo baze kwishushanya ngo bamukomeyeho, byahe byo kajya !

 

Imyigaragambyo simusiga izitabirwa n'Abazungu, Abanyarwanda (Abahutu n'Abatutsi) , Abanyekongo n'abandi bazi ubwicanyi n'ubugizi bwa nabi bwa Kagame n'Agatsiko ke ni yo izerekana ko ingoma ya Kagame iri mu marembera koko! Iyo myigaragambyo izaba:

 

Taliki ya 11 Nzeri 2011, ibere EUROSITES LES DOCKS DE PARIS, 50 Avenue du Président Wilson, 93200 SAINT DENYS LA PLAINE( tél 0155934420).

 

Naho imyigaragambyo izaba le 12 Nzeri 2011 , izabera ahitwa SEVRES BABYLONE, 75006, guhera saa munani z'amanywa(14h)!

 

Umwanzuro.

 

Benshi muri abo Bahutu bazanywe ku ngufu kwihesha agaciro i Paris ngo biteguye kutazasubira mu Rwanda, ngo barasanga bagomba guhita bisabira ubuhungiro ntibasubire muri kiriya gihugu Agatsiko k'abicanyi gasigaye karahinduye nk'umuriro utazima !

 

Nta Muhutu ugicururiza muri uru Rwanda ngo yunguke kuko bahora bamuca amafaranga y'umurengera cyangwa se bakamwoherereza Rwanda Revenue ikamuhombya bidasubirwaho! Ni uguhora bigura uko bwije n'uko bukeye,ngo barebe ko iminsi yaba yicuma!

 

Muri iki gihugu hari ubwoba bukomeye, bufitwe n'Abayobozi bakuru bafite umutima uhora ujahagurika! harakoma gato bati turatewe, inyoni yaririmba turafashwe ! Muri make turibaza tuti ko ibintu bigenda birushaho kuba bibi, amaherezo azaba ayahe ?

 

 

Denise Kankera, Kigali.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article