Urupfu rwa Musenyeri Misago :Uwitwa Arthur Asiimwe we yiyemeje kumushinyagurira kugera no mu kuzimu !(leprophete)

Publié le par veritas

Uyu mugabo ASSIMWE yaba ari mutaraga mu mutwe ?

Ubundi umwana w'umunyarwanda warezwe,  atozwa kutavuga nabi uwitabye Imana kabone n'aho yaba agiye atari misekigoroye!

 

Maze gusoma inyandiko iri mu kinyamakuru Igitondo.com yitwa ngo i"Icyo abantu batandukanye bavuga ku rupfu rwa Musenyeri Misago", ngwa mu gatangaro somye aya magambo y'umuntu witwa ngo Arthur ASIIMWE :

 

Musenyeri [Augustin] Misago wa Diyosezi [Gatolika] ya Gikongoro yitabye Imana. Nizeye ko agiye amaze kwihana uruhare rwe muri Jenoside yo muri Mata 1994”.

 

Amagambo nk'aya ateye ikibazo gikomeye ! Hari ibisobanuro byinshi imvugo nk'iyi yahabwa, reka dufatemo bine by'ingenzi :

 

(1) Uyu mugabo uhagarariye ikigo cya Leta (Health Communication Center),  yatumwe kuvugira Leta, bityo ibyo yatangaje bikaba bihuye n'ibyo Leta iriho mu Rwanda itekereza ku rupfu rw'uyu wihaye Imana!

 

Ibi rwose birashoboka , cyane cyane ko uwitwa ngo ni Minisitiri w'Intebe yihaye amenyo y'abasetsi ubwo yafataga icyemezo cyo kugira icyo atangaza ariko akivugira ibintu bitumvikana: 

 

Koko rero abinyujije ku rubuga nkusanyambaga rwa Twitter, uyu munyepolitiki (Pierre Damien Habumuremyi) yagize ati, “Musenyeri ni ukumushimira.Abihaye Imana nk’abafatanyabikorwa babigize ibyabo, abayoboke babo bakagira imihigo y’umuryango iterambere ryihuta”.

 

Niba hari uwumva icyo aya magambo avuga, ambabarire njye ntacyo nitoreyemo !

 

Nibura na Arthur we yashoboye kuvuga ijambo ryumvikana , Abanyarwanda bose bakaba bazi n'icyo risobanura : Urwango runuka!

 

(2) Uyu mugabo witwa Arthur ASIIMWE ashobora kuba nta burere bwa kinyarwanda  yahawe, bityo akaba atazi na busa uko umutima w'Abanyarwanda utera cyane cyane iyo bari mu kababaro gatewe n'icyunamo nk'iki !

 

Koko rero nk'uko izina rye (ASIIMWE !) ribigaragaza ashobora kuba ari inkonkobotsi ikomoka hirya hariya mu gihugu cy'abaturanyi, ikaba yapfuye guhuragura ibigambo itazi ko bifatwa nabi, mu kinyarwanda !  Gusa na none niba yarageze mu ishuri , ngira ngo nta muntu utekereza wavuga amagambo nk'aya, uyu munsi ! Abamushinzwe bazasuzume neza niba adafite n'ikibazo mu mutwe!

 

(3) Uyu munyamahanga Arthur ASIIMWE ashobora kuba yashutswe n'inyaryenge , agashyirwa imbere  kugira ngo azane ya mikino y'iterabwoba: Ng'ubwo havuzwe jenoside , nta wongera gutinyuka kugira icyo yavuga ku rupfu rudasobanutse rwa Musenyeri Misago Agustini!

 

Biramutse koko ari iterabwoba ASIIMWE atuzanyeho, byaba bisobanura ko Musenyeri afite abamwivuganye, ari nabo nyine batangiye imikino y'iterabwoba!

 

(4) Uyu muswa witwa Arthur ASIIMWE ntabwo aramenya ko mu Rwanda hari inzego z'Ubutabera, niba anabizi nta gaciro na busa aziha ! Ntabwo azi ko Musenyeri Agustini Misago yafunzwe arengana (1999-2000), hanyuma akaburana, maze Inkiko za Repubulika zikamugira umwere ku byaha byose bijyanye n'uruhare yakekwagaho muri Jenoside ! 

 

Yaraburanye agirwa umwere n'Inkiko za Repubulika.


None iyi nkokobotsi iratinyuka igahuragura ibigambo nk'aho URUBANZA rutigeze rubaho !

 

Ariko icyatera isoni kurushaho ni uko ubutegetsi bwamureka agakomeza akitwa umuyobozi w'ikigo  cy'igihugu kandi amaze kugaragaza ubwenge buringaniye cyane. Buriya se arakeka ko gukina abantu ku mubyimba hari agaciro bimuha ?!

 

Guhera none namenyeko n'ubwo nta kitarakozwe kugira ngo Musenyeri Misago azinangwe mu byondo, ntibimubuza kuba Umwepiskopi wa Kiliziya Gatolika ! Si umuntu usanzwe nk'uko ASIIMWE abyishuka ! Ni Umushumba w'Intama z'Imana, afite abantu bamwemera kandi bamukomeyeho. Kiliziya yose imuri inyuma.

 

ASIIMWE rero, turagusaba kuduha amahoro, tukunamira uwo twubaha, niba umufiteho ikibazo akaba yarakwiciye , itabaze Inkiko, niba utarakererwa !

Umunsi wapfuye twe ntituzagukina ku mubyimba, tuzagusabira ku Mana.

 

M. Gerard.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
Y
<br /> Musenyeri yahuye n'ibigeragezo byinshi kuva yatangira gukekwaaho Genoside. Ni byiza rero kuba atababaye cyane mu minsi ya nyuma. Naho uwo mugore niba ariwe wabaye igikoresho cyo kunyaga ubuzima<br /> Misago amenye ko atamwatse ubugingo kuko yari yarasizwe amavuta y'ubutore kandi afite benshi batangiye kumusabira ngo Imana imwakire mu bayo. Uwo mugore yitegure purgatori yo mu isi. Ese<br /> azabaririze amakuru y'umudamu w' i Kabgayi wavuzwe ko ariwe wagambaniye ba basenyeri baguye i Gakurazo? <br />
Répondre