Rwanda: Amwe mu magambo y'abayobozi bakuru ashobora gutera urwikekwe mu rupfu rwa Musenyeri Misago Augustin !

Publié le par veritas

Damien.pngMu gihe abanyarwanda muri rusange n’abakristu Gaturika by’umwihariko bari mu kigandaro kubera inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Musenyeri Misago wari umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro, abayobozi batandukanye bagize icyo bavuga kuri urwo rupfu kuri twitter nk’uko urubuga igitondo.com cyabitangaje.

 


Ministre w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi, yagize icyo atangaza ariko ibyo yatangaje ntabwo bifututse, niba muri leta y’ubumwe ariko batanga ubutumwa bw’akababaro ntawamenya. Yagize ati: “Musenyeri ni ukumushimira. Abihaye Imana nk’abafatanyabikorwa babigize ibyabo, abayoboke babo bakagira imihigo y’umuryango iterambere ryihuta”.


Gutanga igitekerezo ni byiza ariko hari igihe biba byiza na none kubanza kwibaza igitekerezo ugiye gutanga niba gifite ireme cyangwa ari n’umwanya wo kugitanga.

 

 

 

Arthur ASIIMWE, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangabutumwa mu buzima (Health Communication Center), we yahisemo kuvuga aya magambo:“Musenyeri [Augustin] Misago wa Diyosezi [Gatolika] ya Gikongoro yitabye Imana. Nizeye ko agiye amaze kwihana uruhare rwe muri Jenoside yo muri Mata 1994”.

 

 

 

Tukimara gusoma ibyo uwo muntu yanditse, reka mwite umuyobozi simwite ingirwa        muyobozi, twibajije byinshi.

-Ese Arthur ASIIMWE ko atari ku Gikongoro muri Mata 1994, azi ibyo Musenyeri Misago yakoze ate?

-Ko Musenyeri Misago yagizwe umwere n’urukiko mu mwaka 2000,  Arthur ASIIMWE nk’umuyobozi muri Leta ntabwo yizera ubutabera bwa Leta arimo ku buryo imyanzuro y’urukiko atayiha agaciro?

-Ko Arthur ASIIMWE ari umwe mu bayobozi ba Leta mu bijyanye n’itangazamakuru aho ntiyaba atangaje aho Leta ihagaze ku rupfu rwa Musenyeri MISAGO?

Reka tubitege amaso!

 

 

Ruben BARUGAHARE

Rwiza News

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article