ITANGAZO RYO KWIFATANYA N’ABAKUNZI BA NYIRICYUBAHIRO Mgr AUGUSTIN MISAGO. F.Twagiramungu.
1.Mu izina ry’ Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, twifatanije n’ umuryango wa nyakwigendera, Nyiricyubahiro Musenyeri Augustin Misago, umushumba ntamakemwa wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro witabye Imana ku buryo budasobanutse kandi « butunguranye ». Twifatanije kandi n’Abakiristu bo mu Rwanda bose, ariko cyane abo muri Diyoseze ya Gikongoro bari mu gahinda ko kubura umushumba wabo.
2.Musenyeri Augustin Misago ntabwo azibagirana, kubera ibikorwa bye byiza yakoze nko kuba umurezi muri Seminari nkuru ya Nyakinyabanda aho yerekanye ubuhanga n’ubushobozi, bikaza kumuhesha ishema n’icyubahiro ubwo yatoranywaga na Papa Yohani Pahulo wa II muri bagenzi be, kugira ngo abe umwepiskopi n’ umushumba wa Diyosezi nshya ya Gikongoro.
3.Uretse ubwitonzi n’ubwitange yerekanye ashimangira ubuhamya bw’ijambo ry’Imana muri Diyoseze yashinzwe, agatangirana nayo, tuzakomeza kumwibukira no ku yindi mirimo yakoze yo kwigisha ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira amahoro mu gihugu cye. Ibyo yabikoraga cyane yifuza ko u Rwanda rwose rutaba nk’akarere ka Byumba yakomokagamo, aho Inkotanyi zari zaribasiye zikahagira isibaniro ryo kurimbura abari bahatuye. Yashakaga amahoro arambye mu gihugu hose.
4.Ntabwo abazi Nyiricyubahiro Musenyeri Augustin Misago duteze kwibagirwa inama nziza yatugiraga igihe yari umwe mu bepiskopi bari bagize Akanama gahuriweho n’amadini gatolika n’abaprotestanti (Comité de contact). Mu magambo meza kandi asobanuye ntiyahwemye gusaba ko intambara isesa amaraso yatangijwe na FPR Inkotanyi mu karere ka Byumba yakomokagamo ihagarara, hakabaho imishyikirano yo kuyirangiza burundu. Ntiyahwemye na rimwe gusaba ko Abanyarwanda babana nk’abavandimwe mu Rwanda, nta myiryane, nta buryamirane.
5.Nyamara inama nziza z’ubwiyunge Musenyeri Augustin Misago yatanze mu gihe cy’intambara na nyuma yayo (1994), ntizabujije ubutegetsi bw’ Agatsiko kwicira impunzi i Kibeho muri Diyosezi yayoboraga, taliki ya 22/04/1995 ; izo mpunzi zikaba zari ziganjemo cyane abakomoka mu karere ka Byumba. Ndetse gukomeza kwamagana ubwo bwicanyi no gushaka ukuri, akaba aribyo byamuviriyemo intandaro yo gufatwa agafungwa, taliki ya 14/04/1999 , arenganyijwe n’ako Gatsiko kakiri ku butegetsi mu Rwanda.
6.Musenyeri Augustin Misago yafunzwe azira ibyaha atakoze, ibyaha by’ibihimbano, byari bigamije kumutesha icyubahiro cye, no kumuteranya n’Abakiristu bo mu Rwanda. Ariko ibyo yaregwaga byabuze gihamya, arabiburana , arabitsinda, maze aza gufungurwa n’urukiko taliki ya 15/06/2000. Yasubiye muri Diyoseze arongera afata inkoni y’umushumba mwiza utagira amakemwa, yigisha urukundo, kworoherana, kwiyunga no kubana mu mahoro y’Imana mu gihugu cyacu.
7.Ejobundi yitabye Imana. Atuvuyemo asize imishinga myinshi, muri yo twavuga ubushake bwo kurwanya AKARENGANE no kwimakaza ubutabera mu Rwanda; guharanira ko Abanyarwanda bakwemera kurangwa n’ukuri no kutagoreka amateka y’igihugu cyacu.
8.Yitabye Imana ariko agiye tukimukeneye, kubera ko atuvuyemo atarangije ikivi cyo kutubwira ibyo yabonye ku butegetsi bw’iyi ngoma. Agiye vuba atavuze akababaro ke n’agahinda yatewe na politiki yo gutoteza Kiliziya Gatolika yaranzwe rugikubita n’iyicwa rya bagenzi be b’abepiskopi FPR-Inkotanyi yatsinze i Gakurazo ho muri Mukingi, ku itariki ya 05/06/1994 , kugeza n’ubu ubutegetsi bwa Perezida Kagame bukaba bwaranze ko bashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye, muri Katedarari zabo , nk’uko umuco karande wa Kiliziya Gatolika ubuteganya.
9.Tuzamwibuka nk’umunyabwenge (intellectuel), tumwibuke kandi nk’umunyarwanda w’Intwari. Ariko tuzamwibuka cyane nk ‘umuntu wari warihaye Imana kugira ngo agirire Abanyarwanda akamaro, abigisha kubana kivandimwe nk’uko Imana ibyifuza. Tuzamwibuka nk’umuntu w’intangarugero mu bworoherane, kwihangana no kutagamburuzwa n’ibitotezo n’iterabwoba.
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.
Faustin Twagiramungu
Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza.