Urubyiruko: Umunyarwandakazi SANDRINE ari kwereka amahanga ko ari Bwiza bwa Mashira muri CANADA!

Publié le par veritas

Sandrine.PNGUrubyiruko rw’abanyarwanda mu mahanga rukomeje kwigaragaza mu byiza byinshi mu bihugu rubamo, haba mu bwenge no mu mikino, n’abari b’abanyarwandakazi ntibatangwa mu marushanwa akomeye mu bwiza! Uyu mwari Sandrine ifoto hejuru) ubu ari mu bambere bashobora gutsinda irushanwa ry’ubwiza mu gihugu cya Canada!

Itora rikorerwa kuri Interineti rikomeje kugaragaza Umunyarwandakazi ku isonga ry’abaharanira kwambara ikamba ry’ubwiza muri Canada, mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri gusa ngo irushanwa rirangire.Sandrine De Vincent ni Umunyarwandakazi utuye mu mugi wa Toronto, akaba ari mu bakobwa b’abirabura batuye  muri Canada barushanwa mu rwego rw’ubwiza n’ubuhanga (Miss Africanada). Sandrine afite amajwi akabakaba ibihumbi 15 mu gihe Umunijeriyakazi umukurikiye atarengeje ibihumbi bitanu by’amajwi.

Mu butumwa bumwamamaza, Sandrine De Vincent aragira, ati « Buri wese afite amateka n’imibereho bimugira icyo ari cyo. Njye amateka yanjye yangize umuntu uhorana icyifuzo cyo kuba ijwi ry’abatagira kivugira, cyane cyane abantu b’impunzi muri Afrika».Sandrine atabariza abakobwa n’abagore b’impunzi kubera ibibazo by’umwihariko bahura na byo mu buzima bwa buri munsi mu bihugu by’Afrika, icyifuzo cye akaba ari uko abagore n’abakobwa b’impunzi bashyirwa mu mashuri ku bwinshi kugira ngo imibereho ya bo ihinduke, bityo barusheho kugira uruhare mu iterambere ndetse no kugarurira amahoro umugabane w’Afrika.

Abajijwe icyamuteye kwitabira irushanwa rya Miss Africanada , Sandrine De Vincent yasubije aseka, ati « si ukurushanwa ubwiza gusa byampagurukije kuko n’ubundi ubwiza bwacu Abiraburakazi ni kimeza… Njye ikinshishikaje ukuba nagirira ibindi biremwamuntu akamaro mu bushobozi bwanjye bwose ».

Uyu nyampinga w’imyaka 25 yavuye mu Rwanda mu gihe cya jenoside, akaba yarabaye mu buzima bw’impunzi muri Kenya no muri Malawi mbere y’uko ajya kwiga muri kaminuza mu gihugu cya Canada. Ibikorwa byo gushyigikira Sandrine De Vincent birimo kubera hirya no hino muri Canada, nko mu mugi wa Sherbrooke aho mu mpera z’icyi cyumweru azakorerwa igitaramo kizaba kirimo na Miss Africanada ucyuye igihe, icyo gitaramo kikaba kigamije gukusanya imfashanyo igenewe abagore n’abakobwa bakomeje guhohoterwa mu gihugu cya Congo.

Amatora kuri Internet arakomeje kugeza ku itariki ya 23 Kanama 2013 kandi buri wese ubishoye nawe ashobora gutora aho ari hose ku isi, ubwo Miss Africanada azatangazwa ku mugaragaro. http://missafricanada.ca/vote-sandrine-for-miss-africanada-2013/

PS.Ushobora gukurikira ikiganiro cya Sandrine na TAP Magazine  Ottawa :

http://www.youtube.com/watch?v=VKNoyymtzFY

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F

Umukobwa

Burya umukobwa ni Nyampinga

Kuba Mafurebo ni ubupfura

Cyabakobwa ni Mafubo

Ikibasumba arabaruta

Ikizungerezi ni ihogoza

Gicinyankweto ni igikumi

Na cya gikobwa Kirizaboro

Cya Nyiriromba ni umutesi

Habaho umuyumbu Mutisiga

Ikizubazuba si igikara

Bavuga agakecuru Rukukuri

Akanyarirajisho aba ari ubuto bwe

Mukorukarabe aragayitse

Nyirabirahunga arashukika

Nyiranzakaha avuga ubusa

Nyiragitariro akunda inzoga

Nyiragakeri ahora nzira

Nyiramasaka abundama iyo

Kirikumaso aba ari indoro ye

Nyirambaragasa ntajya asasa

Nyirantakitamuheneka azi abagabo

Uwabaye Kabwera aba atambikiza

Bakanamuhimba andi mazina

Akitwa Nyiramatwi na Ruhuga

Nyiramushyushya agwiza inkuru

Nyirakaregeshwa agira amazimwe

Nyirabihubiroga avugwa ubushwi

Gishikamuganda ni ingare ishyitse

Ubaye Biheko aba umukiza

Nyirakazihamagarira azarikora!

Froduald HarelimanaCopyright ©  2013

Répondre