Rwanda: Paul Kagame agomba gushyikirizwa inkiko akiri perezida nk'uko itegeko nshinga ribivuga, kuki bidakorwa?
[Ndlr:Umusomyi wa veritasinfo kandi akaba n'umunyamategeko aradusesengurira amanyanga yakozwe na Paul Kagame yo guhindura itegeko Nshinga agashyiramo ingingo ivugako "perezida agomba guhanwa n'ibyaha yakoze akiri perezida, ariko ibyo byaha byaramuka bigaragaye koyabikoze ariko akaba atakiri perezida atagomba kubikurikiranwaho n'inkiko!" None ko Kagame ari gukora ibyaha bikomeye,bishyira igihugu n'abanyarwanda mukaga azashyikirizwa inkiko ryari atarava k'ubuperezida? Ubusanzwe perezida aba ari umubyeyi w'igihugu akaba n'umucamanza mukuru, aho abacamanza b'urukiko rw'ikirenga ntibaba bashaka gusondeka abanyarwanda bakazadukorera ikinamico ryo gucira urubanza Kagame Paul ari umurambo nk'uko babikoreye Nyakwigendera Yaramba JMV wari perezida w'urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe?( hejuru ifoto y'abacamanza bacira urubanza umurambo!)]
Iyi nkuru yanjye irarebana na rya jambo rutwitsi rya perezida wa repubulika, ubiba amacakubiri mu rubyiruko, yumvisha abana b’abahutu ko bagomba gusaba imbabazi abatutsi kubera ibyaha byakozwe n’abahutu bene wabo, ari abo bazi n’abo batazi.
Muri cyo kiganiro, ubwo bamwe muri urwo rubyiruko batangiraga gusaba imbabazi, hari umwana w’umututsi wakomanzwe ku mutima yumva yazajya gusaba imbabazi abahutu bashinjwaga kwica umuryango we ndetse bakaba baragiranye ibibazo muri gacaca. Perezida Kagame yamusubije agira ati “Mayor azarebe uko icyo kibazo yagiha umurongo, niba ari wowe ukwiye gusaba imbabazi, ariko ubwo wemeye kuzisaba, bibe byaviramo n’abandi kumva aho ikibazo kiri”. Muri iki gisubizo cya Kagame ashatse kuvuga ko nta mututsi wasaba imbabazi umuhutu, niyo yaba yaramuhemukiye akari ijana. Ese ko uwo mwana azi abo bafitanye ikibazo yifuza gusaba imbabazi, ubwo mayor yaba abijemo ate?
Ni ukuvuga ko gusaba imbabazi k’umututsi kutangana no gusaba imbabazi k’umuhutu? Aha reroKagame yakoze icyaha cy’amacakubiri. Ibi abivuga yiyibagije ko itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 98 rimugira umurinzi w’ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Ubu se ni uku barinda bakanabungabunga ubumwe n’ubwiyunge? Perezida muzima(umubyeyi w’igihugu) wagombye kutagira aho abogamira. Ajye yibuka nyamara ko iyo abahutu banga kumutora, amajwi y’abatutsi yonyine atari kumushyira ku ntebe yicayeho. Umuntu utabogamira basi no ku ruhande rw’abamutoye, ko biganjemo abahutu! Hanyuma se ubu azavuga uruhe rurimi yongera kubasaba amajwi muri 2017. Mwa bahutu mwe mube mwumva!
Muri iriya discours ya perezida Kagame yuzuyemo ibyaha bihanwa n’amategeko mpanabyaha mu Rwanda kandi ibyo byaha ubikoze wese arabihanirwa niyo yaba perezida wa repubulika. We noneho yageretse ho no kwica itegeko nshinga nkana kandi abishaka. Iki ni icyaha cyihariye kuri perezida wa repubulika gusa, nta wundi munyarwanda ugikora uretse perezida wa repubulika.
Twakwibaza rero tuti ese ko perezida wa repubulika ari nkawe nyiri igihugu yacirwa urubanza ate, byakorwa nande kandi byakorwa mu buhe buryo?
Mu byaha bisanzwe bitari icy’ubugambanyi n’ukwica nkana itegeko nshinga, umushinjacyaha mukuru w’igihugu(procureur général de la République) afite ububasha ahabwa n’itegeko bwo gukurikirana perezida wa repubulika kuri ibyo byaha nakwita ibyaha rusange. Umushinjacyaha amukorera dossier judiciaire, noneho mu gihe abona ko yuzuye kandi afite ibimenyetso bifatika byamuhamya icyaha amukurikiranyeho, akayishyikiriza urukiko rw’ikirenga ari narwo rumucira urubanza nk’uko ingingo ya 145 y’itegeko nshinga ibiteganya.
Mu gihe icyaha cyakozwe na perezida wa repubilika ari icyaha cy’ubugambanyi cyangwa kwica nkana itegeko nshinga, ibintu birahinduka gato. Kugira ngo umushinjacyaha mukuru atangire kumukorera dossier, ni ngombwa ko sena n’abadepite babanza kubitangira uburenganzira. Iyo ubwo burenganzira bwatanzwe, umushinjacyaha amukorera dossier akaregera urukiko rw’ikirenga mu buryo bumwe n’ubwo twavuze haruguru.
Uretse icyaha cy’amacakubiri Perezida Kagame yakoze, hariho n’icyo kwica itegeko nshinga nkana kandi yabigambiriye. Yishe ingingo ya 9 y’itegeko nshinga igena amahame y’ingenzi igihugu cyacu kigenderaho harimo n’iyo kurandura burundu irondakoko n’irondakarere. Aha rero nta muntu utemeranywa nanjye ko ririya jambo rye ryuzuyemo irondakoko. Kuki umushinjacyaha mukuru, sena n’abadepite badakora ibyo ingingo ya 145 y’itegeko nshinga ibemerera? Aha nakwibutsa ko perezida Kagame yahinduje itegeko nshinga rikemeza ko ibyaha perezida wa repubulika akoze agomba kubikurikiranwaho gusa mu gihe akiri perezida. None mwe bireba, muragira ngo muzamukurikirane yavuye ku buperezida kandi itegeko nshinga ribibabuza?
Mu rwego rwa politiki, sena n’inteko y’abadepite bigenzura ibikorwa bya guverinoma nk’uko itegeko nshinga ribibemerera, ndetse uburyo babikora bukaba bwarafutuwe neza n’itegeko ngenga rigena uburyo inteko ishinga amategeko igenzura ibikorwa bya guverinoma. Bityo nkaba nsanga kubera amakosa ya politiki na diplomatie Kagame yakoze yagombye kuyaryozwa n’inteko ishinga amategeko. Ayo makosa ni menshi ariko reka twibande kuryo yakoze mu gihe yavugaga ngo “Nabangaba wumva ejobundi batangiye kuvugira interahamwe na FDLR, ngo abantu bumvikane nabo…………. I will just wait for you at the right place and I’ill hit you. Ntabwo njye rwose ntabwo nanamusubije…….” Aha ntawundi yavugaga uretse perezida Kikwete wari wamugiriye inama yo gushyikirana na FDLR. Iri ni ikosa rikomeye mu rwego rwa diplomatie na politiki ku buryo inteko ishinga amategeko itagombye kubirebera gutyo.
Ibi kuba mbivuze si uko nirengangije ko inteko ishinga amategeko igenzura gusa ibikorwa bya guverinoma kandi perezida wa repubulika akaba atari umwe mu bagize guverinoma nk’uko itegeko nshinga ribigaragaza. Aha rero usoma iyi nkuru yakwibaza ati none se ko perezida atari muri guverinoma, inteko ishinga mategeko yamugenzenzura ite? Dore njye uko mbibona:
-Argument ya mbere ndayikura mu itegeko nshinga. Ingingo ya 117 y’itegeko nshinga ivuga ko guverinoma ishyira mu bikorwa politiki y’igihugu yumvikanyweho na perezida wa repubulika n’inama y’abaminisitiri. Ibyo bishatse kuvuga ko n’ubwo perezida atari mu bagize guverinoma(reba ingingo ya 116 y’itegeko nshinga), ariko afite uruhare rukomeye mu gushyiraho guverinoma ndetse n’ibyo agomba gukora. Bivuze ko perezida wa repubulika afatanya n’abaminisitiri gushyiraho politiki y’igihugu. Ibyo rero bikagaragaza ko politiki ya guverinoma ari nayo politiki ya perezida wa repubulika. Gusa ishyirwa mu bikorwa ryayo agomba kuriharira guverinoma, we ntabyinjiremo.
-Argument ya kabiri ndayikura mu buryo guverinoma y’u Rwanda ikora kuva FPR yafata ubutegetsi. Itegeko nshinga ryemera ko 1er ministre ari we mukuru wa guverinoma akaba ari nawe uyobora inama y’abanimisitiri. Iri ni ihame ariko kandi rifite n’irengayobora kubera ko itegeko nshinga rivuga ko iyo perezida wa repubulika yaje mu nama y’abaministre, ninawe uyobora iyo nama. Iyo witegereje neza, ntibinasaba ubundi buhanga, usanga icyari ihame cyarabaye irengayobora. Perezida wa repubulika niwe wiyoborera inama z’aba minisitiri, 1er ministre yabaye nk’indorerezi. Ibyo kandi uwahoze ari 1er ministre mu Rwanda, Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin, aherutse kubihamya aho yemezaga ko yayoboye inama y’abaministre rimwe gusa ndetse n’imyanzuro bafatiyemo, kagame na Bizimungu bakayanga. Ibi bishatse kuvuga ko guverinoma ishyira mu bikorwa politiki ya kagame kuko yo ubwayo nta politiki yayo bwite yifitiye, niba inayifite nta mwanya ibona wo kuyishyira mu bikorwa kuko Kagame adatuma 1er ministre akora.
Aha binyibukije ukuntu umwami w’ububiligi BAUDOUIN I yasuzuguwe na premier ministre wa Congo Patrice Lumumba mu gihe ububiligi bwahaga Congo ubwigenge muri 1960. Umwami yagarutse yabishe yumva guverinoma ariyo itarateguye neza ibyo guha independence Congo. Yahise ategeka ministre w’intebe EYSKENS kwegura we na guverinoma ariko arabyanga ahubwo ahamagarira umwami kubakuraho kuko abifitiye ububasha ahabwa n’itegeko nshinga. Bakiri muri ayo mahane, uwahoze ari umujyanama w’umwami LEOPOLD III akaba na président w’shyaka social chrétien abwira umwami ati “niba hari akaga ububiligi bwagwamo ni uko habaho politiki 2, iy’ibwami n’iya guvernoma”. Ibyo byatumye umwami areka imigambi ye yo kweguza guverinoma. Ngira ngo Kagame iyo aba umuntu ugirwa inama, ibi byakamubereye isomo maze akareka guverinoma igakora.
None se namwe basomyi uko mwankurikiranye, ntimubona ko nta mpamvu n’imwe ihari yatuma inteko itatumira perezida wa repubulika ikamubaza kuri ririya jambo rye ryahungabanyije umudendezo w’abanyarwanda, maze basanga amakosa amuhama bakamufatira ibihano? Ntimubona ko umushinjacyaha mukuru adakora akazi ke uko bikwiye? N’ubwo mvuga ibi cyakora, sinyobewe contexte politique u Rwanda rukoreramo. Il n’y a que l’autorité centralisatrice: Kagame. Muri iyi contexte rero, njye ndabona ariya magambo ngo ni amategeko yagombye kuvaho, Kagame akatugaraguza agati nk’uko abikora n’ubundi ariko tutibeshya ngo haba hariho amategeko akurikizwa mu Rwanda.
Umusomyi akaba n’umunyamategeko wa veritasinfo