RDC: Ingabo za Congo zatangiye ibikorwa byo guhiga colonel Bisamaza !
Ingabo za Congo zatangiye urugamba rwo guhiga M23 i Beni;nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku, igihugu cya Congo cyatahuye ko Colonel Bisamaza wayoboraga ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru mu karere ka Beni afatanyije n’abandi basilikare bakuru bakoranaga, bari bashinzwe kugenzura ako karere kugira ngo bagashyire mu maboko ya M23 kuko bakoreraga uwo mutwe mu ibanga, akaba ariyo mpamvu mu karere ka Beni hahoraga umutekano muke utewe n’abo basilikare !
Nyuma yaho ingabo za Congo zitahuriye ubugambanyi bwa Colonel Bisamaza, yarahamagajwe , nawe ahitamo gutoroka igisilikare cya Congo ari kumwe n’abandi basilikare bakuru n’abamurindaga bagera kuri 60, basahura imbunda n’amasasu menshi maze bahungira mu mashyamba ya Congo ari Beni, ubu bakaba bashakisha inzira yabageza i Rutshuru mu mutwe wa M23 ariko ntibiboroheye kuko ingabo za Congo nazo ziri kubahigisha uruhindu kugira ngo zibabuze kugera mu mutwe wa M23.
Uretse guhungabanya umutekano wa Beni, Colonel Bisamaza n’abo bafatanyije , bajyaga batanga amabanga ajyanye n’urugamba rw’ingabo za Congo muri M23 ; muri iyi mirwano ya nyuma y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23, Gen Olenga François ntiyohereje ingabo ziyobowe na Colonel Bisamaza kujya ku rugamba rwo kurwanya M23 bituma uwo mutwe ugira ibibazo byo kumenya gahunda z’uko ingabo za Congo ziri kurwanya M23, ibyo akaba aribyo byatumye Bisamaza yivumbura avuga ko ngo atoherejwe ku rugamba rwo kurwanya M23 ahubwo yiyemeza kuyisanga ! Ingabo za Congo zavuzweho ibikorwa byo gusambanya abagore ku ngufu, kwica abaturage, kubasahura n’ibindi bikorwa bibi ; ibyo bikaba bikorwa n’ingabo zinjijwe mu gisilikare cya Congo n’igihugu cy’u Rwanda maze zihabwa iyo gahunda yo guharabika isura y'igisilikare k’igihugu cya Congo kugira ngo abaturage bacyanjye, iyo nayo akaba ari amwe mumayeri y'inkotanyi azifasha guca umwanzi intege !
Julien Paluku avuga ko ibikorwa byo guhiga Bisamaza n’abo bari kumwe byatangiye mbere y’uko agera muri M23 kandi akaba asobanura ko kuva mu gisilikare cya Congo kwa Colonel Bisamaza n’abo bari kumwe ari amahirwe menshi ku ngabo za Congo no ku gihugu cya Congo muri rusange kuko mubyukuri igihugu kigize amahirwe yo kwitandukanya n’umwanzi wari ukihishemo !
Colonel Bisamaza n’abo bari kumwe bakaba barikuye mu ngabo za Congo kuwa mbere taliki ya 12/08/2013. Umwaka ushize hari abandi basilikare b’ibyitso bari bihishe mu ngabo za Congo nabo bagiye nka Colonel Bisamaza ; abo ni Colonel Kahasha wayoboraga umutwe wa 808 w’ingabo za Congo wari uherereye ahitwa Erengeti mu majyaruguru ya Beni , ukaba wari ushinzwe kurwanya inyeshyamba z’ADF-NALU zikomoka mu gihugu cya Uganda , Colonel Kahasha akaba yaragiye mu mutwe wa M23 ari kumwe n'abasilikare 30!
Sinzi icyo umutwe wa M23 uzasabira aba basilikare bawo bakuru bari kuwusanga bayoboraga mu ngabo za Congo, mu mishyikirano ihuza uwo mutwe na Congo. Ni ukuzareba aho bizerekera mu minsi iri imbere !
Ubwanditsi !