Umwe mu bahoze ari Escort wa Kagame , aragaragaza ubugome bwe ndengakamere

Publié le par veritas

Arashinja Perezida Kagame kwica bagenzi be

Umwe mu bahoze ari Escort wa Kagame, aragaragaza ubugome ndengakamere bwe !!
Umwe mu bahoze ari Escort wa Kagame ariwe Noble Marara ,wanahoze ari umushoferi we bagendanye igihe kirekire , aherutse kumuta hanze. Yabikoze mu nyandiko, yandikiye Abanyarwanda batuye mu Bwongereza, abereka ububi bwa shebuja.  Iyo nyandiko ye, yanageneye kopi Ikinyamakuru Umuvugizi.

Uyu musirikare, yatangiye  anenga Kagame.  Avuga ko ari umuntu gito, warangwaga no gukubita abasirikare be  barimo Gen   Kabarebe.   Bakiri mu ishyamba, nawe ntiyamureberaga izuba. Yigeze kumukubita   kubera ko atitabye icyombo cye . Anagaragaza ko  atatinyaga gukubita  n’umugore we Jeanette. K’uburyo we byari urukozasoni  yamukubitiraga  mu ruhame imbere y’abasirikare. Asobanura ukuntu Kagame yategetse abasirikare gukubita bagenzi babo, kugeza aho umwe muri bo agiriye muri “Coma” kubera ko  icyo gihe bari bahaye lift umwe mu bakajorite witwa Captain Leandre, wari uje kubasura.

Anasobanura uburyo ubwicanyi bwa Kagame atari ubwa none. Aho yerekana uburyo Kagame yagiye abategeka guhitana bagenzi babo, yaba mu ishyamba cyangwa nyuma yaho. Sgt Noble Marara asobanura uburyo babategetse gutega igisasu cyo mu bwoko bwa Land mine, kwica Col Ndugutei Steven. Icyo gihe  byari muri 1993 na 1994 . Icyo gisasu  cyaturikanye  imodoka yari itwaye Col Ndugutei I Kinihira,  ariko Imana ikinga akaboko .

Sibyo gusa,  mu nyandiko ye avuga ko umwe mu basirikare bagenzi be atashatse kuvuga izina kubera impamvu z’umutekano, yategetswe na none  kujya kwica Lt Col  Karangwa, bakoresheje igisasu cya Land Mine.  Abaza Maj Masumbuko wari wabimutegetse ko imodoka bagombaga  gutega igisasu ari iya officer mugenzi wabo,  Musumbuko amusubiza ko babizi, ko amabwiriza yaturutse ibukuru. Bityo imodoka itegwa  igisasu n’abajepe ba Kagame, iba ihitanye Lt Col Karangwa gutyo, babeshya abasirikare bakuru bagenzi babo ko yahitanywe n’umwanzi.

Yatangarije Ikinyamakuru Umuvugizi, uburyo mu w’I  1997, Perezida Kagame atararaga iwe. Yakundaga kurara kwa Nyirabukwe cyangwa kwa muramu we . Ubundi  bakarara mu muhanda wa Kinyinya batinya ko Kagame yakwicwa. Ibi byaje kurangizwa no gutuma Abajepe ba Kagame na none kujya kwica Maj Birasa.  Avuga ko abo bajepe batumwe kumwica,   baje gusanga Maj Birasa yagendanye na Capt Eddy .  Babategetse  ko bose babarasira icyarimwe, ari nako byaje kugenda. Bari bayobowe na w01 Mugabo John, ubu waje kugorerwa  ipeti rya Major.  Nawe  yari yahawe amabwiriza  na Lt Col Silus Udahemuka, wari uyoboye urwego rwa maneko, mu basirikare bashinzwe umutekano wa Kagame “Abajepe”.

Ikindi yasobanuye neza, ni urupfu rwa Col Stephen Ndugutei alias Karisoriso. Yerekanye ko  Perezida Kagame ubwe, yategetse Brig Gen Dr Rutatina kuba yapanga uburyo bamwica. Bityo yaje  guterwa urushinje rw’ uburozi, agiye kwivuza bituma apfa amarabira.  Yaguye  muri Afurika yo hepfo, nyuma yo kuva mu Rwanda yatewe urwo rushinje rwarimo uburozi. Nyuma y’urupfu rwe, n’abaganga basuzumye umurambo wa nyakwigendera, basanze yarishwe n’uburozi. Ariko ntacyo babikozeho  kubera ko bari bazi neza icya mwishe.  Icyakurikikiyeho,  bihutiye  gushumuriza amabanki kugurisha n’utwo yari yasigiye imfubyi,  nazo ubu  zirimo kwangara muri Uganda.

Twabibutsa ko  Col Ndugutei ariwe wari umusirikare wari ushinzwe ibikorwa by’intambara “Operations commander” yatumye Kagame agera k’ubutegetsi. Nyamara Kagame we  yiberaga ku Mulindi ,Mbarara hamwe na Kampala, avugira ku maradiyo yivuga ibigwi byabaga byarwanywe n’uwo nyakwigendera hamwe n’abagenzi be akomeje kwica uruyongoyongo, kugeza  magingo aya. Bimwe mu bintu byagiye biranga abasirikare bakuru bagiye bicwa mu buryo nka buriya nka Ndugutei na Late Kayitare, ni uko  Kagame yagiye akwepa kubashyingura n’ubwo bari ibyegera bye.

Yasoje  inyandiko yatwoherereje adusaba kuyigeza ku Banyarwanda. Agaragaza uburyo hagati ya 1995 na 2001, Perezida Kagame yakoresheje amafaranga arenga miliyari kubaka inzu mu kibanza cya Nyakwigendera Habyarimana mu Kiyovu, akanga gutura I Kanombe, hari  hagenewe abayobozi b’igihugu. Yahubatse inzu  ifite plan imwe niya perezida Gadhafi.  Asobanura ko ari Perezida Gadhafi wamuhuje n’abashinwa, bamufashije kubaka uwo mutamenwa utaraswa. Wubatswe ugana mu kuzimu.  Ifite etaje eshatu zigana mu kuzimu. Icyo irusha iya Gadhafi ni uko ifite ibirahuri bya burende.Ifite ibyumba bigera kuri magana abiri. Agaragaza ko  n’ubwo iyo  nzu bivugwa ko ari State House, ariko mu  by’ukuri ni inzu ya Kagame ku giti cye.  Inubatswe mu mazina ye (Kagame) k’uburyo umuntu uwo ariwe wese uzamusimbura, agomba kuzagana Kanombe, ahateganyijwe inzu y’umukuru w’igihugu.

Mu gihe twasohoraga iyi nyandiko ye, twifuje kuvugana yaba na leta y’u Rwanda cyangwa ambasade y’u Rwanda y’aho Marara Noble atuye mu Bwongereza,  kugira ngo twumve icyo babivugaho, ntibyadushobokera

Johnson, Europe.(umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B

Basomyi ba Veritas, KAREGEYA mubyubahiro atekereza ko afite, ndabona ageraho akarengera akanavuga n'ibintu atatekeregeho cyane. Kuko sinzi ubushobozi afite buretse ko nzi ko ntanabwo, bwatuma
anenga ikirego iki n'iki, ibyo yasize akoze murwanda bikanatuma akatirwa imyaka azi neza, ntibyakanatumye yongera kuvuga ngo kwima Kayumba ubuhungiro arabinenga, arabinenga se Mama, aho si nka wa
mwana waneshejwe uvuga ngo nuko hanyereraga.

Nkunda abagabo pe, umuntu wagiye Iburaya niko tuhita agiye kwishakira umunyu akaushaka akanaugwiza akagaruka akubaka igihugu cye yooooooo, uwo namuha izikamwa pe, ariko umuntu wagiye yibeshyera
ko ari umunyapolitike, noneho akumiro ari umusirikare, reka mbabwire, simbatekerereza ariko barasakuza bagakabya natwe twumva urusaku rwabo birarambiranye nibahindure strategie iriya bakoresha
yarashaje kera kabisa.

Ndugu Karegeya anenga kwima Kayumba ubuhungiro, uretse Urwanda yahemukiye kandi nzi neza ko nawe abizi ahubwo yirengagiza, hari ahandi afite yumva yashira inshuti ye, ubwo ndavuga igihugu
Karegeya ayoboye kuburyo ibyiyumviro bye byafasha cyane mugenzi we.

Nuko banze kunvira inama z'abakuru zigira ziti ntimugahemuke bana bangye naho iyo baza kuzumva ntibajyaga kuba bangara mumahanga ngo n'abanyepolitike bakomeye, byahe
byokajya, politike y'ibinyoma se igeza hehe banyirayo, ntaho ndabizi. Abatarandura rero iyo politike mbi mbagiriye inama yo kubaka igihugu cy'urwanda kuko nta handi heza bazabona nk'igihugu cyabo
naho abagiharabika bifitiye buriya urundi rwanda rwabo rutari urwacu rwa gasabo.

Nimugire Amahoro

Répondre
S

Bwana Marara, ndatangara cyane niba warabayeho umusirikare cyangwa se niba wari beba koti twende, Ukuri nakubwira nuko ibyo wanditse munyandiko ugamije gusebya
Perezida Kagame. Umushoferi watwaraga Kagame wibeshyera.... Ewaana ntukwiye kwitwa umusirikare kabisa kuko na Local Defence bafite icyo bita uburere mboneragihugu ntekereza ko ukwiriye kwiga naho
wagiye kupfundapfunda imitwe.

Amahirwe Abanyarwanda bafite nuko ibinyoma nkibyo ntaugifite umwanya wo guta abireba cyangwa se abitega amatwi kuko nta n'ikiro kimwe cy'ikirayi byavamo cyangwa se ikiro cy'ibishyimbo
kandi ibyo biri mu bintu byangombwa mubyo abantu barya. Washimiye Imana ko ubona ka Hamburger kavanzemo byinshi utazi, ukareka guharabika igihugu cyakugize umugabo.

Uratinyuka erega ugaharabika Perezida w'igihugu nka Kagame ngo n'umwicanyi. Wowe sinakurenganya ushobora kuba waramaze kuba nka kera bajyaga bavuga ngo umugore wahukanye nta kabanga agira
kuko ashobora no kuvuga amahangambure- niyo yawe sasa, ikindi n'abakwemerera kunyuza ibinyoma byawe ku rubuga bigaragaza ubushobozi buke bibitseho muri Analysis

A president, uhabwa ibihembo n'isi kubera imirimo myinshi myiza akorera abaturage ayoboye, ndetse akanashimwa mu rwego rwa Afrika ko aharanira kuvana abanyafurika mubukene ahereye kuri gahunda
nziza agaragaza mu Rwanda. Wowe nka Johnson ngo urumwanditsi-wa Europe, mbese uwakubaza Johnson ko umwanditsi mwiza aba afite icyo bita Ethics.

Wandika inkuru ute utayikoreye ubushakashatsi, kubeshya abantu ngo wagerageje kubaza abantu ntibyemera, ahubwo ikigaragara urahembwa kugirango uharabike umunyacyubahiro wemewe kwisi , kandi niba
wemera Bibiliya nayo itugira inama kwubaha abayobozi bacu kuko bashyirwaho n'Imana wowe rero sinzi aho uhera.

Ishakire akunyu neza utegereze icyo Imana yaguteguriye niba uyemera naho umwuga urimo wo kubeshya nta muntu ndabona wakijije. Abasirikare b'urwanda nabandi muri Africa barajya kwisi hose
kubungabunga umutekano, UN ikabagenera udufaranga two kwifashisha, nzi neza ko niyo waba ukora muri Office imeze gute, sinzi niba nibura warize kuburyo hari n'umusaruro watanga, muribyo bihugu.

Ariko nta na hamwe wahera uharabika abanyarwanda bitunze batari nkawe wirirwa usabiriza ubinyujije mukubeshya. Courage ubwo umusaruro tuzaubona nutumurikira uti narabeshye cyaaaneee, none ubu
banyishyuye aya none kubera ibyo ubu nfite ibi n'ibi.

Haha neza ureke guhahisha izina Ry'intwari y'urwanda kubanganya nawe ibitekerezo.

Amahoro abane namwe.

Répondre