Karegeya aranenga ikirego cyo kwambura Kayumba Nyamwasa ubuhungiro

Publié le par veritas

Colonel Patrick Karegeya aranenga ikirego cyagejejwe mu nkiko n’itsinda ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’epfo isaba ko Nyamwasa yakwamburwa uburenganzira bwo kuba impunzi muri iki gihugu.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BusinessDay cyandikirwa muri Afurika yepfo, amashyirahamwe abiri yo muri iki gihugu arimo iryitwa Southern African Litigation Centre ndetse n’iryitwa Consortium of Refugees and Migrants Rights SA, mu cyumweru gishize, yashyikirije urukiko rukuru rwo muri kiriya gihugu impapuro z’ibirego bisaba ko Lt-Gen Nyamwasa yakwamburwa uburenganzira bwo kwitwa impunzi.

Kayumba Nyamwasa yemerewe ubuhungiro mu mwaka ushize n’urwego rushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu (Department of Home Affairs) muri Afurika Yepfo.

Ariko ikinyamakuru BusinessDay kivuga ko ariya mashyirahamwe ubusanzwe afite icyicaro mu mujyi wa Johannesburg, atishimiye kiriya cyemezo. Avuga ko Lt-Gen Nyamwasa “yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byaganishije kuri jenoside yabaye mu Rwanda muri Mata 1994”, ibikorwa ngo birimo n’iraswa ry’indege yari itwaye uwari Perezida muri kiriya gihe Juvenal Habyarimana.

Kubera iyi mpamvu, aya mashyirahamwe avuga ko Nyamwasa akwiriye gufatwa nk’umuntu wacitse ubutabera.

Nyamara, ku wa mbere w ‘ iki cyumweru, Patrick Karegeya ufatwa nk’umwe mu bantu ba hafi ba jenerali Kayumba Nyamwasa, yavuze ko ikirego cy’ariya mashyirahamwe abiri aharanira uburenganzira bwa muntu “cyuzuyemo ubujiji.” ("absurd")

Mu kiganiro na BusinessDay, Karegeya uvuga ko ibya kiriya kirego nawe yabibonye, yagize ati:"… harimo ubujiji bwinshi kuba barimo guhangana n’ibyo badasobanukiwe na busa. Nta kabuza nawe (Lt-Gen Nyamwasa) azabirwanya”.

Lt-Gen Nyamwasa arashakishwa n’ibihugu bitandukanye birimo ndetse n’u Rwanda nyuma y’igihano yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare cyo gufungwa imyaka 24, naho mugenzi we Col Patrick Karegeya agakatirwa imyaka 20. Bose bakatiwe badahari.

Urukiko rwa gisirikare rwabahamije ibyaha byitandukanye birimo guhungabanya umutekano w’igihugu no gukwirakwiza amacakubiri ashingiye ku moko.

Banahamijwe kandi icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’icyo gusebya umukuru w’igihugu.

Nyamara ku itariki 02 Kanama umwaka ushize, Karegeya yabwiye ikinyamakuru The Observer cyo muri Uganda ko ibyaha bahamijwe babirezwe kubera impamvu za politiki (politically motivated), akomeza avuga ko biriya byaha “ari ibipapirano, kandi bidafite.” ishingiro

Impapuro zita Kayumba muri yombi

Umushinjacyaha wo muri Espagne (Spain) yasohoye inyandiko zo guta muri yombi uyu mugabo w’imyaka 51 kuri ubu, kubera uruhare ashinjwa kuba yaragize mu iyicwa ry’abakozi b’abenegihugu bayo bagera kuri bane bakoreraga umuryango Medecins du Monde.

Amashyirahamwe Southern Africa Litigation Centre na Consortium for Refugees and Migrant Rights avuga ko bitumvikana ukuntu Afurika y’epfo yahaye ubuhungiro umuntu ukekwaho ibyaha byibasira inyoko muntu.

Gusa, aya mashyirahamwe avuga ko Kayumba atagomba koherezwa mu Rwanda kuko ngo icyo gihe “ashobora gutotezwa”.

Umuvugizi w’urwego rw’ubutabera muri Afurika yepfo, Tlali Tlali yatangarije BusinessDay ko Leta ya Afurika yepfo itaricara ngo yige kuba Nyamwasa yakoherezwa muri kimwe muri biriya bihugu bimushakisha.

Clayson Monyela, umuvugizi w’urwego rushinzwe imibanire n’andi mahanga muri Afurika yepfo we avuga ko kuri ubu bakiri kuganira n’uwari ahagarariye Afurika y’epfo mu Rwanda Dumisani Gwadiso, kuri ubu umaze amezi 10 ahamagajwe igitaraganya na Leta ye.

Ibi byabaye nyuma yo kuraswa mu mujyi wa Johannesburg kwa Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa ariko ntagire icyo aba kuko yakomeretse gusa mu nda.

Icyo gihe, Ayanda Ntsaluba, umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ ububanyi n’amahanga ya Afurika yepfo yabwiye BBC ko ihamagazwa ry’ambadaderi wabo ridasobanuye gucana umubano kwabo n’u Rwanda.

Yagize ati: "Reka mbivuge neruye. Ntabwo twacanye umubano na Leta y’u Rwanda.

Rudakemwa Sangano G. (igitondo)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

Répondre
N

Buri kintu kigira igihe cyacyo kandi ukuri kunyura mumuriro ntigushye niyo mpamvu ukuri kw’ibya Kayumba gutangiye kugenda kugaragarira abantu batandukanye bakaba bashaka ko yashyikirizwa
ubutabera kubera ibyaha aregwa.

Nobody is above the law,
Kayumba uko byamera kose azashyira  aburanishwe.

Kayumba yarazi ko yagenda asebya u Rwanda na Perezida avuga ko Perezida ariwe mubi kugira ngo abone ubuhungiro ndetse areke gufatwa kugirango aburanishwe kubera ibyaha y’akoze. Ibintu bimaze
guhindura isura kubera ko byatangiye kumenyekana akaba agiye kwamburwa ubuhungiro, ubwo igisigaye n’ukumushyikiriza inkiko ahasigaye akarekeraho kubeshya, gusebanya, guharabika ndetse no
gusuzugura abanyarwanda, ibyo ubwabyo nibyo byahungabanyije umutekano mugihe cyashize kandi abanyarwanda Amahoro atumye twigeza kuri byinshi tukaba dushaka kurushaho..

Répondre
K

Igihugu nka Africa y’epfo cyakabaye intangarugero kubindi bihugu mukubahiriza amategeko mpuzamahanga, ariko biteye agahinda gusanga aricyo kiyica nkana giha ubuhungiro abantu baregwa ibyaha
byiterabwoba no guhungabanya umutuzo w’igihugu.

Africa y’epfo niyiheshe agaciro yitandukanya n’abaterabwoba hanyuma yemere yubahirize amategeko mpuzamahanga yake Kayumba ubuhungiro imushyikirize u Rwanda kugirango abone ibihano yakatiwe
n’inkiko z’urwanda kubera ibyaha aregwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Urwanda ruvuye mumarorerwa mabi ashingiye ku macakubiri kandi nabwo twifuza kuyasubiramo rero abantu nka ba Kayumba bashaka kuyadusubizamo bakwiriye gufatwa bagahanwa kubera amacakubiri bashaka
kubiba mu banyarwanda bagamije inyungu zabo kubera ibyaha baregwa n’urwanda bakaba arinabyo byatumye bahunga bakajya mu buhungiro.

Répondre
M

Nta mpamvu yo kunenga ibyo kwambura Kayumba ubuhungiro kuko iriya miryango ifite ishingiro kubera ko ibirego Kayumba, Karegeya n’abagenzi babo baregwa birahagije kuburyo Africa y’epfo
itarikubirengaho ngo ihe Kayumba ubuhungiro.

Africa y’epfo n’igihugu kigomba kubahiriza amategeko mpuza mahanga muguhashya abanyabyaha kwisi hose rero niyo mpamvu Africa y’epfo itagomba gushyigikira abantu baregwa ibyaha byo guhungabanya
umutekano wikindi gihugu ahubwo bagomba kubashyikiriza ubutabera bakaburanishwa ibyo baregwa nkuko bagombaga kuba barabigenje kuri Kayumba aho kumuha ubuhungiro.

Urwanda n’igihugu gifite ubutabera bwisanzuye bushobora kuburanisha abakoze ibyaha bose. Niyo mpamvu Kayumba azanywe mu Rwanda yabona ubutabera busesuye bugendera kumategeko rero ndumva nta
mpungenge niyo bamwohereza mu Rwanda yaburanishwa neza, kuko hari ubutabera, Abafunzwe bazira ibyo bakoze nabo baraburanishijwe.

Répondre
R

Kayumba na ba Karegeya niba atali ikinamico balimo gukina, bakaba bemeza ko kagame aliwe qui est responsable, bakaba koko bashaka ko mu Rwanda ibintu bisubira mu buryo, amahoro akagaruka,
bagombye gutanga amakuru yose bafite ku makuba yagwiliye u Rwanda. Umuntu ababaza uko indege ya Habyalimana yahanuwe, bati dutegereze rapport ya Juge....Kuki twategereza iliya rapport mu gihe
bazi uko byagenze, kuki batabitangaza ? Imbabazi bashobora kuzagilirwa zishobora kuzaterwa n'uburyo bazaba balitwaye mu kurwanya ingoma ya Kagame, no gushakira u Rwanda amahoro arambye. Inzira ya
mbere ni ukuvuga uko ibintu byagenze.

Répondre
I

Iyi nkuru yanditse neza cyane. Bravo.

Répondre
K

Kuki iyo mirya itigera isaba ko ambassade ya Kagame muri Afrika y'epfo ifungwa kuko ariwe uri ku isonga ry'ubwicanyi bwabereye mu Rwanda, bakaba bamagana abafasha be. Ububndi bakagombye gusaba
Kagame ko afatwa hanyuma akavuga abo yahaye amategeko bakayakurikiza kandi bazi neza ko ari mabi bityo bakabiryozwa. Naho ubundi Kagame agumye gutanga bitugukwaha ngo yikize abao adashaka
amashyirahamwe akabikiriramo kubera akayabo afata.

Ntakwibagirwa ko iminsi y'igisambo ibaze! Kagame wee fata utwawe utekere naho ubundi inkongoro zigiye kukurira ubuntu.

Répondre