Umwanzi w'Abanyarwanda si Gahutu, si Gatutsi. Ni Leta ya Paul Kagame yamunzwe kubera umurengwe

Publié le par veritas

Uwo ni  Minisitiri w'urubyiruko n'umuco Yozefu Habineza ushinzwe kurarura urubyiruko !

Nitwa Philippe Tuyisenge. Mfite imyaka 28. Nigaga muri Kaminuza ya Butare.Nahagaritse kwiga muri uyu mwaka wa 2011 kubera kwimwa inguzanyo ngo mbashe kurangiza amashuri. Nkaba rero mbanje gushima abashyizeho uru Urubuga Le Prophete -Umuhanuzi rutwemerera kugeza ku Banyarwanda bose akarengane twibonera n’amaso yacu, tukakumva n’amatwi yacu, tukakabamo mu buzima bwacu bwa buri munsi, hano iwacu mu Rwanda. Ahari Imana yaba iduhaye ikinyamakuru cyigenga twajya tunyuzamo ibitekerezo byacu mu bwisanzure, dore ko imyaka yari ibaye myinshi twaraniganwe ijambo!   Hari uyobewe se uko itangazamakuru ryigenga rifashwe muri iki gihugu? Umuseso ukorera he ? Umuvugizi, Imboni…ibyo binyamakuru byose byarigitiye he ? Abanyamakuru babyo babarizwa he? Ubashaka ajye abasanga muri 1930, niho bose Leta ya FPR yabahaye ikibanza! Ibyo byose, abaturage tuba tubireba ariko tukicecekera! None se wagira ute ? Nyamara sinyobewe ko amategeko yanditse mu bitabo yemerera buri muturarwanda kwisanzura akavuga cyangwa akandika icyo atekereza! Numva kandi bivugwa ngo igihugu cyacu kigendera ku mategeko! Uretse ko mu by’ukuri “amabwiriza atanditse” arusha amategeko gukurikizwa, mu Rwanda rwa FPR! Hoya, ntibakatubeshye, ikiranga abategetsi ba FPR ni iki : Iyo bihaye akabanga ntibatukane mu ruhame ,bavuga neza, bagakora nabi ! Muri make barabeshya gusa. Barabitumenyereje, twarabyakiriye, iyo bavuga baba batubeshya. Kandi nabo bazi neza ko tuzi ko baba batubeshya! Ariko igihe kirageze ngo natwe dufate ijambo, tubwire abategetsi bacu ko benshi mu rubyiruko, tutacyihanganira ubuyobozi buteye butyo!

Igiteye umujinya ni ukuntu ataniha akabanga! Umuntu uzi ubwenge ajya guhunahuna hanyuma akanifotoza ?

1. Ikinteye kubandikira

Niba nongeye gufata ikaramu n’urupapuro nkandika ni uko ndi muri abo batagishobora kwihanganira akarengane babona muri iki gihugu, ku ngoma ya FPR! Mu cyumweru gishize nanditse inyandiko ivuga ngo “Umuyobozi w’Urwanda asigaye yitwa Ifaranga”. Ndahamya ko ariko bimeze. Nta bwo Leta yitaye ku baturage, habe na busa! Icyo ishyira imbere muri rusange ni ugushaka ifaranga. Iyo ribonetse abo baminisitiri n’ibyo bikomerezwa bararigabangana mu kwihemba ibitubutse, uboshye abagabana iminyago! Hari uyobewe ko imishahara bahembwa itagize aho ihuriye n’ubushobozi buke bw’agahugu kacu k’Urwanda ngo tuzamugezeho imibare nyayo y’ayo bihemba batitaye ku baturage b’abakene bakomeje kwicwa n’amavunja n’inzara ? Ni uko bamara kurengwa, bagahugira mu byo kwifurahira , bakazavumbukayo bajya gusenya amazu y’abaturage no gukona abakene!

Nyuma y’uko inyandiko yanjye isohotse ku rubuga www.leprophete.fr natangajwe no kubona hari benshi biha gutukana no guhuragura ibigambo byinshi ngo bararengera ubutegetsi! Nategereje ko hari uwanyomoza ingingo n’imwe mu zo nubakiyeho inyandiko yanjye ndaheba! Noneho nkaba niyemeje kubereka ikimenyetso gifatika cyerekana ko ikibazo dufite mu Rwanda atari uko turi Abahutu cyangwa Abatutsi. Ikibazo nyirizina ni Leta ya Paul Kagame yamunzwe kugera mu ndiba! Iyo mungu igaragara mu bitekerezo no mu bikorwa by’Abayobozi bakuru b’igihugu.

Ndebera uko inkumi zamugaritse zikamufata ubwanwa !! Abaminisisitiri b'iyi ngoma ntibasanzwe pe !

1.  Imungu mu bitekerezo?

Mu bishobora kuvugirwa ahagaragara, Politiki FPR iyoboje Urwanda kuva muri 1994 yubakiye kuri gahunda yo gusopanya Abanyarwanda hashingiwe ku muco wo gutoranyamo bamwe bakitwa“Abanzi b’igihugu”.

Mu bitavugwa ariko bigaragarira buri wese, politiki ya Paul Kagame yubakiye mu gukusanyiriza ubutegetsi n’umutungo wose w’igihugu mu biganza by’agatsiko k’abaherwe bamufasha kuyobora igihugu mu buryo bw'igitugu giteye ishozi.

Koko rero FPR imaze gufata ubutegetsi, yatubwiye ko umwanzi w’igihugu ari “igipinga”, igipinga kikaba Interahamwe, interahamwe ikaba Umuhutu. Ni uko Leta yahuka mu Bahutu irica, irambuka ibasanga no muri Congo, ibicamo ibihumbi n’ibihumbagiza, abandi na n’ubu buzuye za Gereza, izizwi n’izitazwi.Ubwo ni nako Leta yatwerekaga ko ikibazo gihari ari icy’amoko (Hutu-Tusi) , cyazanywe na Parmehutu muri 1959.

Muri iyi minsi Leta ya FPR yahinduye imvugo n’ingiro. Bamwe mu bahoze bitwa Interahamwe bari ku ibere. Ni na bo kandi bakoreshwa mu gushinja no kwicisha Abanyarwanda bazira akamama. Ubu noneho umwanzi ni Generali Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Gerard Gahima, Tewogeni Rudasingwa n’imiryango yabo ikomeje gutoterezwa hano mu gihugu. Kandi uko tubizi, muri abo « banzi bashya » b’igihugu, nta muhutu ubarangwamo ! Siniriwe mvuga abandi Batutsi nka Dewo Mushayidi bahabonera ishyano iyo batinyutse kuvuga ko FPR irenganya Abanyarwanda. Bene abo Batutsi babona ko ibintu byifashe nabi ni bo bipinga bigezweho, barahigwa bukware. Bahinduwe abanzi b’Urwanda kuko barebwa nabi na Leta ya Paul Kagame.

Kandi nyamara nk’uko bivugwa na bene byo, icyo bapfa cya nyakuri ni isaranganya ritagenze neza mu nda y’ingoma, bamaze gufata ubutegetsi. Ibyo byari bikwiye kudufasha kubumbura amaso, tukitegereza, maze tukabona ko ikibazo nyacyo kizatwika Urwanda rukaba umuyonga atari ubushyamirane hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Ni ubusambo bw’abari ku butegetsi bakomeje kwikubira umutungo wose w’igihugu, bamara kurengwa bakaduka mu bakene, bakabirukana mu mugi wa Kigali, bakabatwikira utururi twabo twa nyakatsi, bakirukana abana babo mu ishuri ngo batiga bakajijuka, bakaba baraniyemeje kubakona ngo badakomeza kubyara bakororoka!

Benshi mu rubyiruko turambiwe aya maco y’inda yahinduwe politiki iyobora igihugu kuko dusanga bizakomeza guhitana Abanyarwanda benshi ! Uwo murengwe w’Abayobozi b’abaherwe utabura kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’abakene, ni wo niyemeje kwamagana nivuye inyuma. Nibidahinduka, turahaguruka tujye mu mihanda , tuzashirwe abo bayobozi b’inda nini bafashwe mpiri. Reka mpere kuri Minisitiri w’urubyiruko, mbereke uko benshi mu bagize Leta bameze. Ubutaha nzabereka n’abandi bamunzwe, namwe mwihere amaso.

Nyamara uyu mugabo ngo afite urugo ra !

1.  Minisitiri w’urubyiruko n’umuco ashinzwe kugira abana bacu ibyomanzi ?

Ibyo ngiye kuvuga aha ntabwo ari inkuru mbarirano . Minisitiri Yozefu Habineza ni we ubwe wampaye uburyo bwo kumumenya bihagije. Abatamuzi babona ko ari umutegetsi uzi gushyikirana n’urubyiruko. Simbihakanye. Ariko icyo minisitiri w’urubyiruko n’umuco ashinzwe mu gihugu ngira ngo si ukumenya kubyina neza mu bitaramo no kurara mu kabari!

Jyewe ndamurega ko afite ingeso ikomeye, abamukuriye bakagombye gufataho icyemezo. Ndamushinja ko akoresha umwanya afite maze agashora urubyiruko ashinzwe mu ngeso z’ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge no   mu busambanyi. Iyo arangije akazi ko mu biro(uretse ngo ko hari n'abo afatira mu biro bye!), muzamutubarize aho arigitira! Ajya gushaka abanyeshurikazi atesha kwiga, akabararana iyo mu mahoteli dore ko we ashobora no kuryamana na batanu cyangwa barindwi icyarimwe!

Jyewe by’umwihariko yangiriye nabi kuko yanyiciye ubuzima ku buryo budasubirwaho ! Iyo tuba mu gihugu kigendera ku mategeko, mba naramureze mu rukiko! Ariko se narega uwo ndegaho? Muti yagutwaye iki ?

Umwari nakundaga (ari kuri ariya mafoto) twateganyaga no gushyingiranwa mu mwaka utaha, tumaze gutandukana kuko uriya muminisitiri yahoraga amutwara muri ibyo bigare byo kujya gusinda no gusambana. Nabanje kubyihanganira kuko uwo fiyanse (fiancée) wanjye yambwiraga ko atazasubira kugendana na Minisitiri uwo. Nyamara Minisitiri yakoresheje ingufu, amutera ubwoba, nuko amurundurira muri izo ngeso mbi.Ubu noneho yaranamutorokeje sinzi iyo yamwohereye, nabuze ihene n'ibiziriko ! Nabuze uko ngira, mfata icyemezo cyo guhirikira umutima ho ibuye ariko byanteye gutekereza ngera kure!

Abaminisitiri bo mu Rwanda bashinzwe iki? Ese bafite ububasha bwo kwikorera ibyo bashatse byose birimo no kurenganya abaturage, bigashirira aho nta rubanza ? By’umwihariko se Minisitiri w’urubyiruko afite uburenganzira bwo kurarura abana bigeze hariya, akabagira ibyomanzi, abamuyobora bamushyize muri uriya mwanya ntibagire icyo babivugaho?! Ubwo se ntibyerekana ko yenda ari ko kazi Leta yamushinze twe tukaba tutabizi ?

Ubwo kandi si ibyo gusa. Birazwi ko Minisitiri Yozefu Habineza abana n’agakoko k’ubwandu bwa sida! Ariko ibyo ntibimubuza kuryamana n’imbaga y’urubyiruko ntacyo yishisha! Muri ayo mage nahuye nayo, nahamenyeye ko, muri iyo mibonano mpuzabitsina ibanjirijwe n’ikivu cy’inzoga zikomeye ndetse n’ibindi biyobwabwenge, Minisitiri Yozefu Habineza atajya yemera gukoresha agakingirizo ngo nibura arengere ubuzima bw’abo bana! Ubwo se ubwicanyi burenze ubwo ni ubuhe? Igiteye umujinya kurushaho ni uko muri abo bana b’abakobwa arindagiza harimo rwose n’abato cyane batagejeje ku myaka 18(turacyabikoraho anketi yuzuye tuzabibagezaho neza ubutaha). Ubugome burenze ubwo ni ubuhe? Ubwo rero abo bakobwa babyuka kwa minisitiri bakajya gukongeza ba “copains” babo, bagahererekanya ubwandu batyo : ubwo se icyaha cy’itsembambaga si bene icyo? Nyamara intebe ye akomeje kuyicaraho nk’aho nta kibazo na busa ateye! Yemwe, Leta ziragwira!

Reba amacupa y'inzoga bamaze kwirenza!

Dore uwo munezero ndagaca! Namwe mumbwire:

Nk'uyu koko ari fiyanse wawe, umutima ntiwaguhagararana ?!

Umwanzuro

Simpamya ko abakuriye Minisitiri Yozefu Habineza hari icyo bazamubaza kuko nta gaciro bajya baha akababaro k’umukene. Kandi , nk’uko tuzabyerekana mu nyandiko yacu itaha, tuzi neza ko hari n’abandi bagenzi be b’abayobozi bikorera ibyo bashaka mu gihugu, bakica, bagakiza, bakarengaya umukene nta cyo bishisha kuko bibwira ko nta gaciro afite kandi atagira kirengera. Niba ubwo buryo bwo kuyobora igihugu budahindutse, ndasaba urubyiruko ko twebwe twakwikuramo bwangu politiki ya munyangire abaherwe batuyobora bamaze igihe baducengezamo. Ahubwo twebwe ubwacu twari dukwiye guhaguruka tukajya mu muhanda, tukirwanaho dukora revolisiyo. Naho ubundi abo bakire bacu badusuzugura bakadufata nk’amatungo bazaduhindura abasazi twiruke ku gasozi, cyangwa bazakomeze badutindahaze kugera twimanitse twese mu kagozi!

Philippe Tuyisenge

Andi mafoto. Mfite andi arenga 80, siniriwe nyashyira ahagaragara! Ngiriye akabanga uwo bashakanye.

Naragendesheje byararangiye!

Abakobwa bose b'igihugu ni abe, nta kundi !

Iyi narayibonye mperako nkurayo amaso !

Yego ga Minisisiriri w'umuco ! Abaminisitiri baragwira !

Minisitiri w'umuco, oye ! Oye ! Harakabaho Leta ya Paul Kagame !

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

mureke umugabo arye abana bato uwariye niwe urya ba sha naho abavuga nabi letta ya Kagame baribeshya kuko biriya ntaho bihuriye na leta

Répondre
G

nanjye bindenzeho pe;ikimbabaje ni ubushomeri abandi birirwa barengwa umwaka ubaye uwa 2 ndangije kaminuza nta kazi nta cyizere,musenge mukomeje ahubwo.

Répondre
U

sha uri umwanzi wa amahoro niba ushaka kujya mu muhanda tegaujye muri Egypte ubwose ahubwo bourse bari baguhaye iyiki? universitaire muzima utazi gutandukanya ibintu

Répondre
N

Philipe u ar just stupid!!!!!!tu merite mm pa daller en univ  TU merite ocune education scolaire la vie priV des gens ne te regardes pa et franchmen parlan ksk RPF a avoir avec ceci????ton
cervau ne t'est pa utile ...vaurien!!!!

Répondre
I

Yoooooo ibi gusa biradusaba kureba neza ibibera mwisi yumwijima itarimo guhumekerwa numwuka wera aho abakora amakosa ari benshi cyane aho ministre yihererana abakobwa barenga batanu ari umugabo
umwe gusa noneho agahoma munwa aho umuntu abura boursse agatuka igihugu cyamwigishije yifashishije amafoto ya ministre. buriya uzi imitima uba uroze kweri sha mwebi na joe musange yesu
arabababarira kandi namwe abanyarwanda mubabarire kuko ntamuntu ukijijwe wakora nkibyo bariya bombi bakoze kandi ubuzima bwurwanda na kagame mubuvangure nubwanyu bwite.

Répondre
K

nizerako abanyarwanda batayobewe ubwenjye  kuburyo abanditsi nkamwe mutarimukwiye  kugirijambo mwisi turimo ubwose ibibihuriyehe nubutegetsi bwakagame cg umurengwe nanjye uhembwa make
nashobora kubikora ,mufite mumutwe hafunze kabissa , ubuze icyo atuka inka avuga ngo dore igicebe cyayo

Répondre
G

Banyarwanda, nshuti dusangiye igihugu cyatubyaye: u RWANDA. Ndabasaba guca akenge mugashishoza mukamenya ko iyi nkuru yateguwe n'abantu BADAKUNDA U RWANDA n'ABANYARWANDA. Ese iyi nkuru ihuriye he
na PAUL KAGAME na GOUVERNEMENT ayobora, na biriya bindi ntarondogoye! Ndabasaba ikintu kimwe: ABAKUNDA U RWANDA, MUREKE TWIKOMEREZE URUGENDO TWABAKA IGIHUGU CYATUBYAYE, KANDI DUHARANIRE UBUMWE
BWACU BANYARWANDA! Mwibuke ijambo KAGAME PAUL yavuze agira ati: IYO NI IMIRABYO, N'INKUBA ZIZAKUBITA ARIKO ABAKUNZI B'U RWANDA TUZAKOMEZA URUGENDO RWACU!!!

Répondre
R

eeheheheh,umubabo wa nadine I,bamwambuye ubusa,yabonye ko amusangira nabandi,ngo genda Rwanda uri nziza wowe umeje amabuno,inkumi zigitatse rwanda ninyinshi cyane,sinazikata ngo nzirangizeeeee

Rwanda claer

Répondre
U

jewe mbona yuko aba bakobwa bariko barifotoza bafise but yo gushira uwo muyobozi mu makuba nkaya gusa Imana izabahana mwakagomvye kuba mwamuhaye respect akwiye nka ministre kuko ukuntu
mwifotozanya nawe umengo ni akasore ka kagenzi gusa .birababaje cane .

Répondre
J

Hari umukobwa twabanaga KIST baryamanaga!!!we ntakiboneka ubanza agakoko uyamuteye karamuhuse!!!!!!!!!!!!!!!!!!!1n'abandi njye yagerageje nkamutera akadobo bikamviramo kwirukanwa muri
cogebanque,nkajya muri RDB bikankurikirana nkigira mkuri master!!!!!aho simusimbura kuri iyo ntebe yagize iye akora uko ashaka??????????????????nahahabwa nande hari ibindi bizi kwisabira nyamara
ntacyo bizatumarira?????????

Répondre
M

donc vous pensez kils sont indignes de diriger????????? ils font de leur mieux. le rwanda ne vas pas disparaitre a ce ke je sache alors pourkoi ne pas attendre ke leur mandat se termine pour ke
"CEUX KI SONT DIGNES" dirigent. vous pensez pas ke en mettant en doute le gouvernement vous semez le doute et le chao dans le pays? besides this is a matter of opinion. u think that the
govvernment is not a good one that is ur problem but many people are satisfied. some people might be stealing but as far as i remember people are not dying of hunger in the country and the
governement is doing its best to help the people get out of poverty. give me an example of one person who is capable of doing a better job at the moment. lecole est gratuite juskau secondaire,
people are being helped to create their own businesses wat more do u want.

Répondre
U

kuyobora igihugu, cg se kureberera abandi bisaba a minima of morality ituma udakoresha ububasha ufite ngo ukore abus cg se witware nk'ingurube. Muzi wa mutwa wajyaga avuga ngo uwangira
"Kanyabashi" (kubatabizi bourgmestre wa ngoma (umujyi wa Butare), najya nzenguruka isoko ryose nsongongera ibigage, ndya imineke, ... Where is the difference with aayobozi b'igihugu cyacu Mister
Jo ahagarariye hano ? barasongongera ibigage, bararya imineke, bref ni oboedetia ventri n'umuturanyi wayo...il sont indignes  yo kutuyobora, kuko ndibwira ko muri  gihugu cyacu harimo
abandi benshi bafite ubushobozi n'imyitwarire ituma bashyirwa imbere y'abandi. Mwohereze ingurube mu gishanga zisange izindi.

ibyo bibazo byose kimwe n'ibindi byinshi nk' iby'amashuri mu rwanda n'abana b'abakene (pour dire les choses en vraie abana badafite un système ibarihira, kizarangizwa n'amasasu cg se n'umuhanda.
Nta yindi nzira, buri munyarwanda abyitegure.

Répondre
M

yooooooooooo ni wow umbabaje kurushaho. ubwo kuriwowe wumva ko ama government yose ari perfeect??????? there'll always be people bakora bad things but its not a reason to blame the whole
govevernment. people like u shuld be blamed..ohhh wait u shuldnt even be blamed coz seriously u r pathetic. wat exactly is ur problem with the government? or maybe u think the one before was
better??????? GOD!!!!!!!!!!! USE UR BRAIN N THINK!!!!!!!!!!!!

Répondre
U

ubutegetsi bw' igitugu n abayobozi b' ibicucu badakunda igihugu  bareba inda zabo gusa.birashimisha kubona habaho abantu batekereza nkawe

Répondre
M

wat the hell is wrong with u? so rit now u really think u did something great rit??????? well let me tell u somethin, u just showed how stupid u r.no wonder they did not let u finish university.
how can a person think so low. u have a problem with Kagame's gorvernment that is ur rit but do u have a better suggestion ? see the problem with people like u is that u complain but dont give
any solution.

now lets talk abt the photos u posted. i think joe has the rit to do waterver he wants in his fre time. those women are not minors rit , so where the hell is the problem. he is a human being for
god's sake. besides he is one of the best ministers in the country so who cares if he does inaproprite stuff in his private life.  dont act like u never did anything like that... y blame him
when  most of the youth today does the same thing every saturday in night clubs? Ke celui ki na jamais pecher lui jette la premiere pierre.

so u think u r a victim huh? wel seeing the way u do things i actually think u diserved watever happened to you.

by the way since u have a problem with the rwandese gorvernment or let me say RPF u shuld kno that no one in the wolrd is perfect. whether u admit it or not the RPF has been sucessful in leading
that country dispite the people like u . so if u think u can do better wait for ur turn.in seven years u can be a candidate but rit now just get a life and stop acting like someone who doesnt
have a brain..

Répondre
U

Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo,kandi ngo ubamba isi ntakurura,nimwitonde,kuko ngo ntawusekana umukori ahetse umukobwa,ibi muri gukorera Joe namwe bizabashyikira kandi mwe bizababera bibi
cyane,icyo mbasabye nikimwe.nimureke guta ibitabapfu murebe ibyabateza imbere mureke amashyari ninzangano,namacakubiri,mubone mutere imbere,ubuzima bwa Joe ntibuzahagarara ngo nukuberako ari
ministre,kandi ikindi mugomba kumenya nuko munarebye neza bariya bakobwa bafite plan bariho,mwabonye ko aribo bamwibambyeho sana,ubu nubugome,no kuba baramwafishije,gusa Ibihano
birabateganyirijwe kuko ngo tous ce payer ici Bas,mushake ubuzima bwanyu mureke kwivanga mubwabandi,mushake ibyateza ingo zanyu imbere ibindi mubireke ishyari niribi rizabarimbura.

Répondre
A

IKINDI KIBAZO TWABABAZA KIDUTERA IMPUNGENGE, NGO BARIYA BIYAMAMARIZA KUBA BA MISS BOSE NGO BABANZA KUMUNYURAHO AKABASAMBABYA? MUZADUKURIKIRANIRE IBYO BINTU KUKO BYABA ARI
AGAHOMAMUNWA.

INGO ZIKIGIHE NUKUZISENGERA, KANDI TWIHANGANISHIJE UMUGORE WE NABANA.

POLE

Répondre
M

oya site yanyu ira beshya kabisa harimo ikinyo gusa

Répondre
J

Nta buzima prive bw'umuyobozi umustar bubaho byose ni public cyane nk'abayobozi interet ni public na life ni public. Ariko mbona nakosa ririmo niba yikundira abakobwa se hari ikibazo, ariko
urukundo ni rubi pe. Umutype jalousie itumye ashyira ahagaragara Joe mbega

Répondre
R

Iyi article yanyu,irabogamye kandi ifite ingengasss gusa gusa!Ubuzima prive bwa ministre Joe buhuriye he na Kagame?Cg na Gvt?Iyo nkuru mwarayihimbye na sens bifite!nuwo muntu ni
balingaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!

Répondre
D

kuba barakwimye inguzanyo ntaho bihuriye nubuzima bwa joseph habineza bajya kuyikwima ndumva uwayikwimye ntacyo mwapfaka bafite amategeko bakurikiza!!!stop hating DUDE

Répondre
G

Ubwo ni ubuzima bwe private, icyo navuga cyo nuko uri interahamwe ibeshya ngo yahagaritse amasomo kubera minerval ikongera ikabeshya ngo bayitwaye umugore ABANYARWANDA TURAZIRANYE NSHUTI,
inzandiko zawe tuzi kuzisesengura, sinon Habineza yagize ibyago ko yafotowe muri ubu buryo bugayitse ari Minister, ariko nawe nzi ko byakubaho, we are human beings, icyo nzi nuko msg yanjye
ushobora kutayitambutsa, ariko ni wowe nayigeneye , thx brother!

Répondre
J

Ministri Joe yagaciye.

Ndakeka twemerewe gukora interpretation ku mafoto

1. Ikigaragara ni uko Joe yari yawurenze. Kandi biraboneka ko bitarangiriye hariya.

2. Hari umukobwa w' indorerwamo yari yitaye ku kibuno cye kurusha iby' abandi.

3. Uwo mukobwa w' indorerwamo ntaseka, abandi bo rwose basa n' abahimbawe.

4. Hari undi mukobwa ukurura Joe ngo amwishyiremo kurusha abandi. NIba ari set up uwo mukobwa akwiye ibihembo birenze.

5. Mu Rwanda hari good governance, kwa Berlusconi bamurega ibimeze nk' ibya Joe. Nyamara kwa Berlusconi budget deficit ni 3% gusa, mu gihe mu Rwanda 65% ya budget ari imfashanyo ituruka mu
bagiraneza bo hanze.

6. Image ya Paul Kagame ni damaged already. Reka turebe ko hejuru yo gukorana n' interahamwe ku mugaragaro, uretse ko yasabye Camarade kutajya mu myidagaduro nk' iyi ya Joe kubera ko yashoboraga
gucikwa (wenda bamukoreye soiree privee nk'iyi ya Joe ntawamenya) azakingira ikibaba n' ibi bya ministri Joe.

7. Mperutse kureba kuri youtube aho uwitwa D'Banj abyinana n' inkumi z' abanyarwandakazi nsanze ababyinaga basa n' abari kumwe na Joe muri ariya mafoto. Nizere ko nibeshye. Dore uwo D'banj
(http://www.youtube.com/watch?v=xNwHMw6iIbY)

8. Nizere ko Joe azatanga public apology kuko uriya si umuco ku mutegetsi

Répondre
B

wowe wanditse ino nkuru, ibyo wanditse ntaho bihuriye n'amafoto washyize kuri net.

so next time uzajye wandika ibintu bifatika, wagiirango jeo yagutwariye umugore cyangwa sha harimo uwawe,hahaha

Répondre
K

Ego ko! Ariko nawe yarabyivugiye ati" Kugirango umenye ibibazo by'urubyiruko, ugomba kubyiyegereza"

NAMUBWIRA IKI?????

Répondre
A

jyewe,ndashaka ko uwo mutype yongera andi mafoto!!twese dushyire hamwe tumurihire amashuri

Répondre
M

heehee,umushakashatsi.com,usibye ko wibeshyera wowe umuntu wabuze amafaranga yo kwirihira ishuri sinzi mubyukuri ko wabasha gutereta umukobwa
wasohokana na ministiri.ikindi aya mafoto nayo guharabika ese waba ufite ikimenyetso simusiga ukanatubwira igihe yafotorewe hari habaye iki,ababana b'abakobwa bapfana iki? kuko guhurutuka ukavuga
ngo ababana n'abagore be ,uwabyemera yaba ari injiji nkawe. wenda ushobora kumbaza iyo myifato yabo? byaterwa n'indirimbo babyina iyo ariyo,sinabigusobanurira kuko menya utara nasohokaho
mubuzima.

wowe reba ibyiza bibera mugihugu,wite kubya giteza imbere ,kuruta kujya kwinjira mubuzima bwite bw'abantu bitakureba, icyo ugamije ari ugaharabika igihugu cyawe.Shima leta yaguhaye ubwenge ukaba
warabashije gufata amafoto ya feck ukayahuza numuyobozi ukamuharabika, ndi wowe ubwo bwenge nabukoresha mubifitiye akamaro iki gihugu.Jya mumashyamba nibwo wazamenya ubwenge bwinshi kuko abantu
barakunaniye kubana nabo.

Répondre
S

Mon cher, witonde kuko wishyize mu makuba, nge ndi wowe nari gutanga iyi nkuru nterekana ikimenyetso na kimwe cyuwo ndi we.

Abakobwa beza kandi badakunda i faranga barahari uzabona undi, bariya bari kumwe na Jeff ni ifranga bakunda ntago bakunda Jeff.

Ba intwali, kandi ube intore, Shaka igisubizo kuri iki kibazo: nujya mumuhanda bazakurasa, nukomeza kwivuga kuri internet, bazagufata bakunyereze. Be smart and find a smart solution

Répondre
J

Mushobora kuba mufite uburenganzira bwo Kwandika ibyo mushaka, ariko aho mwarengeye cyane....kubera ko iyo ni private life ye,....wowe washizeho uru rubuga, ubaye ministre n'ukuvuga nta
burenganzira ufite bwo kubaho uko ubyumva? ndakeka ko aho nta murengwe urimo, kandi ibyo ashobora kuba akora akuri ayo mafoto yabikoze nka individu pas comme governement ya Kagame...Gouvernement
ya Kagame urayinenga iki? Urayinenga kubera ko yakuyeho bourse? yakuyeho bourse kubera iki?...ugomba kwibaza mbere na mbere impamvu ibintu biba byakozwe, noneho ugakurikizaho critique...ndakeka
n'uko nguko ibintu bigomba kugenda, kandi n'ikindi Niba uru rubuga ari urubuga ruri constructive, byanshimisha mbonye munenga ibintu, Hanyuma mukagerageza no gushima ibigenda neza...Kandi namwe
ndumva muri abanyarwanda baba bashakira ibyiza urwababyaye ...

Répondre
C

nuwabafotoye ni muntu mubaya, alko na minister bamwirukane

Répondre
K

Having fun is one thing,

oppressing people is another thing

A (youth) minister knowingly passing HIV virus to young girls shows how much he cares about the future of Rwanda.

Répondre
K

uyu numuhutu uri guporofita ibyiza bitaste urwanda.

Répondre