HABINEZA Joseph aregujwe/areguye muri leta ya KAGAME Paul

Publié le par veritas

Ahabineza.jpgmakuru dukesha igihe.com aratumenyesha ko uwari ministre w'urubyiruko n'umuco Habineza Joseph amaze kwegura kuri uwo mwanya! Nkuko itangazamakuru mu Rwanda rikora , ntabwo igihe cyavuze impamvu yeguye cyangwa yegujwe! Ariko ikizwi neza ni uko impamvu igaragara cyane ikaba iturutse ku myitwarire ye idakwiye umuyobozi, aho yagaragajwe ku mafoto yifatishije akikijwe n'abagore , kandi ukabona asa nuwari wafashe ku gatama! Impamvu ingana ururo rero niyo itumye Habineza ava mu mwanya w'icyubahiro!
Njye ku bwanjye mbonye iyi leta ya kagame yikuye mu isoni ! kuko ntiyakomeza kugumana umuntu witwara kuriya mu bagore  no kwifurahisha birenze iby'abantu bari batuye SODOMA na GOMORA, abanyarwanda barimo bicwa n'inzara abandi barara ku gasozi mu gihe bagitegereje amabati n'amatafari bemerewe na leta Habineza yari arimo, dore ko nyakatsi zagiye nka nyomberi... Itangazamakuru ni uko ritagera kubanyarwanda uko bikwiye naho ubundi hakurikijwe amakosa ari kubayobozi b'u Rwanda uhereye mubushorishori , ngirango nta numwe wasigara. Gusa kugirango bakomeze bibere mu mahoro rubanda ihishwa byinshi! Nimwisomere iyi nkuru y'igihe , irahita ibereka ko mu Rwanda baniganywe ijambo kuburyo abantu batabwirwa inkuru nyazo! (reba aha ayo mafoto: http://www.youtube.com/watch?v=BtcyxVJK0jQ)
Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 15 Gashyantare 2011, Bwana HABINEZA Joseph (Joe) ntakiri Minisitiri w’Umuco na Siporo muri Guverinoma y’u Rwanda.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Nyakubahwa Bernard Makuza ubwe kuri uyu mugoroba rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye kandi yemera ukwegura kwa HABINEZA Joseph ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo.

Bwana HABINEZA Joseph abaye Minisitiri wa mbere udakomeje urugendo rwe muri Guverinoma yahozeho, Perezida Paul Kagame yari yarongeye kugirira icyizere yose uko yakabaye, ngo bafatanye muri Manda ye ya kabiri.

Joseph Habineza wigeze gukorera uruganda mpuzamahanga rwa Heineken mu gihugu cya Nigeria, ari naho yavuye aza kuba Minisitiri mu Rwanda. Uyu mwanya yari awumazeho igihe kirekire, dore ko yatangiye kuyobora iyi Ministeri kuva mu mwaka w’2005, igikomatanyijwe n’Urubyiruko, ubwo yitwaga Ministeri y’Urubyiruko,Umuco na Siporo. Mu mwaka w’2008, iyi Minisiteri yagabanyirijwe inshingano, isigarana Umuco na Siporo,naho urubyiruko ruhabwa Ministeri yarwo yayobowe kuva ubwo na Protais MITALI.

Itangazo rya Ministiri w’intebe ntirigaragaza impamvu z’ubwegure butunguranye bwa Habineza Joseph wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, na Nyirubwite ntacyo arabitangazaho.

ubwanditsi
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ces soi disant responsables politiques du Rwanda n'ont rien dans la tête et n'ont pas encore compris comment le monde fonctionne

Répondre
U

umuntu wanditse ibi bintu nagiragango mubwire ko ari imbwa gutswu!!!!!

ntabwo ari ibi abanyarwanda dukeneye!!!ibi ni sa vie privé wakagombye gukemura ibibazo nawe nkumugabo.ntabwenge mbonanamo ntaniterambere

niba yarabikoze et alors?hari ibindi bibazo dufite kandi byinshi

ibyo babyita jalousie no guta umutwe!!!

Répondre