Umuryango wa Nyakwigendera Asiel Kabera urasaba Leta ya Kagame gushyikiriza ubutabera abishe umuvadimwe wabo.

Publié le par veritas

Kw’itariki ya 28/06/2010 umuryango wa nyakwigendera Asiel Kabera wari umujyanama wa Perezida Bizimungu, wandikiye umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda umusaba (nk’uko bakunze kubikora buri mwaka ) gufata vuba kandi bagashyikiriza ubutabera uwishe nyakwigendera.

Mu rwandiko rwandikiwe umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga, bakagenera Perezida Kagame , abahagarariye ibihungu byabo mu Rwanda, abaharanira uburengazira bwa muntu n’itangazamakuru; Dr Josue Kayijaho uhagarariye uwo muryango yasabye nagahinda kenshi umushinja cyaha kugaragaza abishe nyakwigendera bagashyikirizwa ubutabera. Ibi kandi Perezida Kagame nk’uko yabyivugiye mu gihe yatangaga ubutumwa bw’akababaro kuri uwo muryango bakimara kwica nyakwigendera, yavuze ko azashyikiriza ubutabera abakoze ubwo bwicanyi (yabise ba mafia) avuga ko abishe nyakwigendera harimo abasirikare be ndetse ngo n’abacuruzi.

Dr Kayijaho yavuze ati “ We have been writing to the President year after year because we believe not only he can keep his promise but also because the alleged suspects are among his close collaborators as detailed in our letter feb 24th 2005”, bisobanura mu rurimi rw’ikinyarwanda “Twandikira Perezida Kagame buri mwaka atari uko gusa tumwemera nk’umugabo utava kw’ijambo, ahubwo ariko tuziko abishe nyakwigendera ari ibyegera bye kandi bakorana mu buzima bwa buri munsi”.

Banakomeje kwibutsa inama yari igizwe na Dr Kayijaho, Hosea , Inyumba Aloyisia na Kagame acyiri Visi-Perezida ku itariki ya 12/03/2000 ubwo Kagame ubwe yivugiyeko yemerako Kabera yishwe n’abasirikare be hamwe n’abacuruzi akaba atazihanganira igihugu cye kuyoborwa n’aba mafia bityo akaba agomba kuzashyikiriza abishe Asiel Kabera ubutabera amaze gutahura impanvu bamwishe ariko igitangaje nuko kugeza ubu imyaka icumi ishize Kagame n’ubutabera bwe batarashyikiriza abicanyi inkiko .

Umuryango wa Kabera ukaba warasabye Kagame na leta ye kugira vuba ugashyikiriza ubutabera ababiciye. Bakomeje bavuga ko nk’uko mu rwandiko bamwandikiye 2005, ndetse bikemezwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda (ikinyamakuru Rushyashya n’Umuvugizi), ndetse n’iryamahanga, ko badashidikanya ko Kabera yazize impamvu za Politiki, bityo bakaba basaba Perezida Kagame gushyikiriza ubutabera abakoze ubwo bwicanyi kandi bari m’ubuyobozi bw’u Rwanda .

Gen Nziza , Col Gacinya , umucuruzi Ntazinda , Hon Gatete Polycarpe , Iyamuremye Uzias n’abandi bararegwa kwica Kabera

Mu rwandiko umuryango wa Asiel Kabera wandikiye Perezida Kagame ku itariki ya 24/02/2005 werekana abapanze bakanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi.

Bavuga ko uwo mugambi wapanzwe na Gen Jack Nziza wamwishe nyuma y’ukumagaraguza agati ahora yitaba mu biro bye asubiza ibirego bitandukanye byabaga bizanywe na Hon Gatete, nyakwigendera Karangwa Jean Bosco hamwe n’umucuruzi Ntazinda bahoraga bakoreshwa gutwerera ibirego bitadukanye mbere y’uguhitana nyakwigendera .

Hagati y’itariki 22 na 23/02/2000 umuwicanyi Nziza Jack (niko bamuvuga muri iyo baruwa) wahoze ari umuyobozi w’iperereza rya Gisirikare (DMI), yahamagaye nyakwigendera Kabera inshuro nyishi amusaba kuvuguruza inyandiko yari yasohotse mu kinyamakuru Imboni.

Ku itariki ya 23/02/2010 Gen Nziza yahamagaye Kabera amu bwirako atazatinda kubona ko yibeshye niyanga kuvuguruza inkuru yari yasohotse mu kinyamakuru Imboni ariko nyakwigendera yarabyanze avugako atabona impanvu yahatirwa kuvuruza inkuru atanditse kandi yasohowe n’ikinyamakuru adakoramo cyangwa atagiramo n’imigabane.

Umuryango wa nyakwigendera Kabera mu rwandiko rwabo, wagaragaje uburyo uwo umwicanyi Gen Jack(ifoto ya Nziza)005-Jack-Nziza.jpg Nziza ariwe wayoboye inama yabaye ku itariki ya 03/3/2000 ibera i Nyarutarama ikaba ariyo yize uburyo bagomba kwica nyakwigendera kubera kwanga kuvuguruza inkuru yasohotse mu kinyamakuru Imboni ngo akaba yaranacyekwagaho gutorokesha Hon Sebarenzi Joseph.

Ku itariki ya 04/03/2000 Col Gacinya na bagenzi be bari bafite imodoka ebyiri imwe ikaba yari Jeep , indi ikaba yari taxi ariko idafite plaque, izo modoka zari imbere y’urugo rwe (Kabera) kandi zarahatinze cyane, kugeza mu rucyerera , Col Gacinya akaba yari muri iyo Jeep, naho undi musirikare witwa Lt Norbert Rukimbira yari kumwe nabagenzi be muri iyo taxi itari ifite plaque.

Ku munsi barasiyeho Kabera Bwana Uzias Iyamuremye yahamagaye nyakwigendera mu masaha tatu z’ijoro avugako amufitiye ubutumwa bwihutirwa , Kabera yagiye kwa Uzias Iyamuremye, ahageze abura icyo yamushakiraga (Iyamuremye) aribwo yavuye iwe mu masaa yine z’ijoro, ageze ku muryango atashye aho yaratuye bamurasira imbere y’urugo rwe, muri ibyo bihe nyakwigendera agaragurika mu maraso menshi asamba nibwo yabwiye murumuna we Kayijahe “ko bamwishe ariko ibyo aribyo byose Iyamuremye Uzzias yabigizemo uruhare kubera uburyo yamuhamagaye avugako amushaka kandi amufitiye ubutumwa yagera iwe ntagire icyo amubwira”.

Lt Steven Vuningoma , Lt Norbert Rukimbira , Lt Ndayisaba Jean Bosco batwawe na Lt Munyetwari Eraste bari baraho bakimara kurasa Kabera birukanka binjira muri ya modoka itagira plaque bajya kuyihisha mu gipango cyo kwa Col Dan Munyuza nawe icyo gihe wakoranaga na Gen Jack Nziza mu biro by’iperereza rya Gisirikare (DMI), naho bariya ba Lietona twavuze haruguru bakaba barakoranaga na Col Gacinya mu cyitwaga special Inteligence.

Dr Josue Kayijaho akaba yarasabye Perezida Kagame gushyikiriza ubutabera abo yavuze haruguru kubera ko bemeza ko bakoreshejwe mu kwica nyakwigendera Kabera ariko Kagame akaba kugeza ubu atabikozwa .

Maneko Lt Gapaya aherutse kwicwa acyekwaho kumenera amabanga Ikinyamakuru Umuvugizi ku uburyo Kagame yatanze uburengazira bwo kwica Kabera Assiel.

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe yemezako maneko za Kagame ziherutse guhitana uwahoze ari maneko Lt Gapaya bakaza gushwana n’ubutegetsi bwe igihe kinini akanakurwa mu gisirikare igitaraganya, azira kuba umurakare ajya gukorera muri Rwanda Revenue ariho yavuye ajya muri Darfur.

Ikinyamakuru Umuvugizi kimaze gusohora inkuru yagaragaraga ko ivuye mu nzego z’iperereza nibwo za maneko za Kagame za mutunze agatoki ko ariwe watanze inkuru yasohotse mu kinyamakuru Umuvugizi kandi ko agomba gupfa, urwego rw’iperereza rukoranye na Gen Jack Nziza hamwe na Col Dan Munyuza ubu uyoboye ibiro by’iperereza rya Gisirikare, bose bafite uruhare runini muri urwo rupfu rwa Kabera bapanga uburyo bakwica mugenzi wabo i Darfur kuko ariho bacyekaga ko bitazamenyekana.

Bamwicisha uburozi babumusangishije mu butumwa bw’akazi yari arimo Darfur baramuroga atanamaze iminsi ibiri arwaye babeshya umuryango we ko yishwe n’indwara yitwa Brain tumor.

Inkuru y'umusomyi wa veritas n'umuvugizi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Murakoze cyane.Rwose dukeneye kumenya amakuru nkaya, aho inzirakarengane zose zaguye, nuko byagenze. Muzanatubwire uko Seth Sendashonga yishwe Nairobi, Lizinde n'abandi bose muzi uko bapfuye,
aliko ntawe muhimbira.

Merci

Répondre