ITANGAZAMAKURU NYARWANDA RYIGENGA MU MAREMBERA !

Publié le par veritas

 

 

 [Impuruza y’abanyamakuru bari mu buhungiro igenewe abanyarwanda n’umuryango mpuzamahanaga]

NkusiNshuti z'Imana Bavandimwe dusangiye ugupfa n'ugukira, nyuma yuko benshi mu banyarwanda n'inshuti zarwo baduzabye kubagezaho mu kinyarwanda inyandiko duherutse gusohora kubyerekeye Itangazamakuru n'inzira y'ubwisanzure bw'ibitekerezo mu Rwanda, twasanze koko ari ngombwa ko tuyibashyirira mu kinyarwanda.

Muyakirane rero ubwuzu n'urugwiro, muyisome muyisomere n'abandi bababa batazi gusoma cyangwa badashobora gusoma kubera impamvu zinyuranye, ariko cyane cyane ibatere akanyabugabo ko guharanira ukwishyira ukizana mu rwatubyaye.
Tubaye tubashimiye uruhare rwanyu mu guharanira ukwishyira ukizana n'uburenganzira bwo kugezwaho amakuru acukumbuye kandi ntaho abogamiye:

Kuri iyi sabukuru y’imyaka 18 y’umunsi wagenewe ubwisanzure n’ubwigenge bw’itangazamakuru ku isi uhuriranye n’isabukuru y’imyaka 17 Abanyarwanda bibukaho itsembabwoko n’itsembatsemba byo mu 1994, birakwiye ko dusubiza amaso inyuma tukazirikana izo mpurirane cyane cyane twibuka abavandimwe bacu b’abanyamakuru bishwe n’abakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi bw’ingoma y’igitugu uko bugenda busimburana mu Rwanda.

Birakwiye kandi ko dusubiza amaso inyuma kuri izi ngarukamwaka zombi tukazirikana, turebera hamwe tunasesengura uko itangazamakuru nyarwanda ubu ryifashe n’imyitwarire y’ubutegetsi buriho ubu munzira yo kubahiriza amahame mpuzamahanga agenga umwuga w’itangazamakuru n’aya demokarasi ishingiye ku bwisanzure mu bitekerezo. Uko kwikebuka tukareba aho tuvuye n’aho tugana birakwiye muri iki gihe benshi mu Banyarwanda bisuganya bagamije guhindura intwaro mbi y’u Rwanda, nk’uko hirya no hino ku isi abantu bahagurukiye kurwanya ubutegetsi b’igitugu.

Igihe cy’amahindura ashingiye ku politiki y’ubwisanzure busesuye n’ukwishyira ukizana kwa buri muntu kirageze. Twabishaka tutabishaka iyo nkundura ntishobora gusubira inyuma. Duhamagariwe rero kurwana urwo rugamba twumva kandi tuzi neza iyo tuva n’iyo tugana, ariko cyane cyane tuzi neza icyo twimirije imbere : kwibohora ingoma z’ibitugu no gutegurira abana bacu n’abazabakomokaho igihugu cyiza n’ejo hazaza heza.

Nk’uko umwanzuro w’itangazo ry’inama (séminaire) yabereye i Windhoeka muri Namibiya ku ya 29 Mata kugeza kuya 3 Gicurasi 1991 ubivuga irengurira ku munsi mukuru mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, « Leta ifite inshingano zo gushyigikira no guteza imbere itangazamakuru ryigenga kuko ari ryo musingi w’ibanze rikaba n’umusemburo ntagereranwa mu kubaka no gusesekaza umuco wa demokarasi isesuye, ndetse rikaba rifite uruhare rukomeye no mu iterambere ry ‘igihugu ».

Duhereye kuri izo mpanuro, twari dukwiriye gusubiza amaso inyuma tukibaza impamvu u Rwanda ruhora ruza mu myanya ya mbere ku isi mu bihugu bihonyora itangazamakuru. Ubu ruri ku mwanya ugayitse mu rwego mpuzampahanga mu bihugu bibangamira bikanahutaza nkana abakoro umwuga w’itangazamakuru. Icyegeranyo mpuzamahanga cy’umuryango uharanira ubwigenge, uburenganzira n’ubwisanzure w’itangazamakuru ku isi (Reporters Sans Frontières) gishyira u Rwanda ruyobowe na General Kagame mu bihugu icumi byiyemeje kunyuka no gucecekesha burundu itangazamaku n’abarikora. Ibyo si ibihimbano ahubwo ni ingiro y’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda. Ibimenyetso simusiga kuri uwo mugambi mubisha w’urugomo rugirirwa itangazamakuru n’abanyamakuru ni nyinshi : muri iyi myaka 17 ishize FPR ifashe ubutegetsi, abanyamakuru benshi barishwe, abandi barakomeretswa bikomeye, abandi barafungwa kugeza igihe abandi bamaze kubuzwa amajyo n’amahwemo bahisemo gufata inzira yo guhunga urwababyaye. Biteye agahinda kandi birababaje !

 

Turatabaza:

 

Mu nshingano zacu nk’abenegihugu ariko ku buryo bw’umwihariko nk’abanyamakuru dukunda igihugu cyacu, duteje ubwega imiryango mpuzamahanga : ONU, umuryango wunze ubumwe w’ibihugu by’iburayi, amadini (Kiliziya gatolika n’andi yose) ndetse n’indi miryango mpuzamahanga itera inkunga Leta y’u Rwanda ngo bayigire inama yisubireho kandi bayumvishe ko ibikorwa bya yo byo kuniga itangazamakuru no kwica abatavuga rumwe na yo ari urukozasoni, ko bidahesha namba agaciro u Rwanda n’abanyarwanda mu maso y’amahanga.

Tubararikiye kudufasha kurwanya uwo umuco mubi w’igitugu no gupfukirana ubwisanzure bw’icyo umuntu atekereza umaze kuba akarande mu Rwanda. Hatagize ubyirengagiza birazwi neza ko ubutegetsi bwa FPR burangajwe imbere na Paul Kagame bukomeje kuniga no guhonyora nkana abatavuga rumwe na bwo. Ubu benshi bashiriye mu munyururu, abandi bacirirwaho iteka ko ari abanzi b’igihugu bazira kwanga kuba ingaruzwa muheto n’ibikoresho by’ubutegetsi bubi buriho.

Abakomeje guhunga kubera kwanga kwikiriza intero ya « Yego Mwidishyi » bamaze kuba benshi kandi ntibasiba kwiyongera uko bwije n’uko bukeye. Abashinjwa ibinyoma byo guhembera urwango, inzika, umwiryane no gutera imidugararo muri rubanda bariyongera uko bwije n’uko bukeye. Guhimbirwa icyaha cy’ « ingengabitekerezo» yo kubiba amacakubiri ashingiye kumoko byo byabaye igikangisho n’urwitwazo rumenyerewe mu Rwanda.

Kugira ngo ubutegetsi bumeneshe cyangwa se bucecekeshe umunyamakuru cyangwa undi muntu wese wanze kubukomera mu mashyi, ntakindi cyaha ntababarirwa bumusiga uretse bimwe muri ibyo. Bamwe muri bagenzi bacu b’abanyamakuru baherutse kujugunywa mu gihome kubera icyo cyaha gihimbano. Abo ni nka Agnès UWIMANA NKUSI (uwa kabiri ku ifoto) na Saïdath MUKAKIBIBI(uri imbere y'Agnès ku ifoto) b’ikinyamakuru UMUVUGIZI. Umwe yakatiwe igifungo cy’imyaka 17 undi akatirwa imyaka 7.

Nyuma y’urwiyererutso mu kiswe urubanza Inama nkuru y’itangazamakuru (ikoreshejwa n’ubutegetsi) yashoyemo ibinyamakuru UMUSESO n’UMUVUGIZI, ibi byahagaritswe burundu mbere gato y’amatora ya Perezida wa Repubulika yo muri 2010, ibi bikaba byaragaragaje neza isura nyayo y’ubutegetsi dufite ubu mu Rwanda : ubutegetsi bwica kandi bugakiza uwo bushatse n’igihe bushakiye.

 

Nimutabare ibintu bigeze iwa Ndabaga:

 

Kuva FPR yafata ubutegetsi muri 1994 kugeza ubu hamaze kwicwa byibuze abanyamakuru bagera kuri 20, abarenga 30 bakaba barashoboye kurusimbuka bagahunga urwababyaye. Muri abo bashoboye gucika ku icumu ry’ingoma ya FPR, hari abatarabona ubuhungiro ahizewe ko bacungirwa umutekano nka bagenzi ba bo bashoboye kugera mu bihugu by’Uburayi n’Amerika. Abenshi muri bo ubu barahorana igihunga bashakisha uko bakwihisha intasi n’abambari ba FPR aho bari hirya no hino mu bihugu bya Afrika akenshi na byo birangwamo ingoma z’ibitugu. Kuri uyu munsi ngarukamwaka w’ubwigenge bw’itangazamakuru twifatanije n’abo bavandimwe dusangiye igihugu n’umwuga kandi tuzirikana ubutwari bagaragaje mu kazi ka bo ko gutara no gutangaza amakuru.

Kuri uyu minsi twazinduwe no kuvuga no kuzirikana by’umwihariko akamaro k’itangazamakuru, tubasabye kudufasha kuzirikana abo bose bakomeje gucirirwa ishyanga, kwicwa no kuvutswa uburenganzira bwa bo. Ku buryo bw’umwihariko tubasabye kongera kudufasha kuzirikana abavandimwe bacu bavukijwe ubuzima mu gihe cy’Itsembabwoko n’Itsematsemba, tukaboneraho kandi no kwifatanya n’imiryango y’abaje guhitanwa n’ingoma y’igitugu iganje mu Rwanda kuva yafata ubutegetsi ku ngufu muri 1994, dore ko usanga bo batemerewe kwibukwa.

 

Mu bo tuzirikana ku buryo bw’umwihariko harimo :

 

Jean Léonard Rugambage, twitaga Cheriff, w’ikinyamakuru Umuvugizi wiciwe iwe ku ya 25 Kamena 2010 azize anketi zinyuranye yakoraga;

Jean Marie Vianney Hategekimana w’ikinyamakuru Imvaho wishwe mu ijoro ryo ku 11 rishyira iryo ku wa 12 Werurwe 2002 ;

Ntitwareka no kwibuka umunyamakuru Helène Nyirabikari waguye muri gereza mu uw’2000 azize gufatwa nabi no kudahabwa uburenganzira bwo kwivuza bukwiye ubwo yari yugarijwe n’indwara ya diyabeti.

 

Mu bandi twibuka bazize ubutegetsi bw’ingoma y’igitugu ya FPR harimo :

Emmanuel Munyemanzi wakoraga kuri Télévion-Rwanda wishwe kuya 5 Gicurasi 1998 ;

Appolos Hakizimana wari umuyobozi w’ikinyamakuru Umuravumba wishwe ku ya 27 Mata 1997 ;

Manassé Mugabo wayoboraga gahunda y’ikinyarwanda kuri Radio-Rwanda wishwe ku ya 19 Kanama 1995

Umuyobozi z’ikinyamakuru Umuco, Bonaventure Bizumuremyi yatewe iwe abuzwa amahwemo n’abasirikare ba FPR mu ijoro ryo ku wa 14 rishyira uwa 15 Mutarama 2006.

Ntitwabura nanone kwibuka no kwibutsa amabi yagiriwe umuyobozi w’ikinyamakuru Le Messager- Intumwa, Eduwaridi Mutsinzi ku ya 29 Mutarama 1995. Nyuma y’igihe gito FPR ifashe ubutegetsi agaco k’Inkotanyi karamwigabije karamuhondagura kamusiga ari intere none ubu yabaye ikimuga burundu. Eduwaridi Mutsinzi azahora yibukwa kuba ari we munyamakuru wa mbere wagaragarije FPR ko yabeshye Abanyarwanda.

 

Igitangaje kandi kibabaje muri ibyo byose ni uko kugeza ubu nta n’umwe mu bamugize ikimuga wigeze afatwa ngo ahingutswe imbere y’ubutabera. Uko ni ko bimeze no kuri bariya bagenzi bacu bandi tuvuze haruguru bazize kutemera « ndiyo Bwana » y’ubutegetsi bwa FPR.

Tubateye akamo ngo mudufashe kwiyama no kwamagana ayo mabi n’ubwicanyi bikomeje kugirirwa abanyamakuru mu Rwanda. Byongeye tubasabye kudufasha gusaba ko habaho amatohoza akozwe n’abantu bigenga ku bwicanyi bwabo kandi agashyirwa ku karubanda maze ababahitanye bagakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Twongeye kubasaba kwifatanya na twe ngo tuzirikane kandi dushime ubutwari bw’abavandimwe bacu b’abanyamakuru ubu baheze mu buroko kubera kwanga kuba ingaruzwamuheto n’ibikoresho by’ubutegetsi buriho mu Rwanda. Abo ni :

- Agnès Uwimana Nkusi, umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo wakatiwe igifungo cy’imyaka 17 ku itariki ya 4 Gashyantare 2011 ;

- Saidath Mukakibibi w’ikinyamakuru Umurabyo wakatiwe igifungo cy’imyaka 7 ku itariki ya 4 Gashyantare 2011;

- Joseph Habyarimana w’ikinyamakuru Indorerwamo wafashwe agafungwa ku ya 28 Ukwakira 1997 ;

- Ladislas Parmehutu wafunzwe mu w’1996 ;

- Gédéon Mushimiyimana wa Télévision-Rwanda wafashwe agafungwa mu w’1996 ;

- Télésphore Nyirimanzi wa Radio-Rwanda wafashwe agafungwa mu w’2000 ;

- Dominique Makeli wa Radio-Rwanda wafashwe agafungwa mu w’1996, nyuma y’imyaka 12 akagirwa umwere akarekurwa mu Ukwakira mu w’2008. Aho amariye gufungurwa yakomeje kubuzwa amajyo n’amahwemo ahitamo guhunga ageze i Bugande intasi n’abambari ba FPR bagerageje kuhamwicira cyangwa ngo bamurigise.

 

Tubahamagariye kudufasha kwamaganira kure iyo mikorere y’ubutegetsi bubuza abantu epfo na ruguru n’ababufasha bose (abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga).

 

Guhamagarira kuba indahinyuka no gushyira mu gaciro:

 

Uburyo abanyamakuru bakoreramo bikanga kwicwa, gufungwa bazira amaherere cyangwa kumugazwa nk’uko byagendekeye bamwe muri bagenzi ba bo biteye impungenge no kwibaza aho tuva n’aho tugana. Kurebera no kwicecekera ku mabi nk’ayo akorerwa abanyamakuru n’abandi banyarwanda byari bikwiye gutera isoni umuryango mpuzamahanga ugasaba Leta y’U Rwanda kwisubiraho.

Turasaba ibihugu bitera inkunga Leta y’U Rwanda kuyisaba, byaba ngombwa bikayihatira bitajenjetse, kubahiriza uburenganzira bwa muntu aho gukomeza kuyitera inkunga bizi neza ko ipyinagaza ikanivugana abatavuga rumwe na yo.

Nk’abanyamakuru bigenga kandi bakunda igihugu cyababyaye, duhamagariye Leta y’U Rwanda na bamwe mu Banyarwanda bemeye kuba ibikoresho bya yo gushyira mu gaciro bakayoboka inzira y’ibitekerezo bya demokarasi no kutabangamira itangazamakuru n’abarikora.

Kwagura amarembo y’ibitekerezo, kuzibukira umuco wo kunyukanyuka uburenganzira bwa muntu no kwirinda gushyira mu kagozi itangazamakuru n’abarikora ni byo byonyine bitanga icyizere cy’ejo hazaza heza kandi bigaha na buri wese kwishyira akizana mu rwamubyaye. Ngiyo inyota dufite kandi twifuza ko Abanyarwanda bose bagira, bakanaharanira kurwanya bivuye inyuma uwababoha uwo uri wese ababuza amahoro no kwiteza imbere.

Icyo cyaka cy’ubwigenge busesuye ni inkundura idasubira inyuma benshi batangiye kandi bazahora bashishikariza ababyiruka ubu. Ubworoherane, ubwumvikane n’ubwiyunge nyakuri ntahandi wabivoma atari muri uwo muhora uzira guhora no guhohotera uwo mudahuje ibitekerezo cyangwa isura. Amahoro arambye ni inzira izira amacenga no gucabiranya ngo mbone narusimba cyangwa bwacya. Mpemuke ndamuke ikunze kuranga bamwe bahakirizwa dukwiriye kuyigira aka ya nkoni ikubise mukeba….(ubundi mu kinyarwanda bayirenza irembo).

Twongeye gusaba abayobozi b’u Rwanda kurekura nta mananiza impirimbanyi z’ayo mahoro arambye n’ubwigenge busesuye abanyarwanda twese tunyotewe. Muri abo dusaba ko bafungurwa ntarundi rwitwazo harimo :

Umunyamakuru Déo Mushayidi ubu wari warayobotse inzira ya politiki, na bagenzi be : Charles Ntakirutinka, Bernard Ntaganda, Victoire Ingabire, Théoneste Niyitegeka wigeze kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika m’uw’2003 n’abandi batabarika baheze mu mabohero (gereza) yo hirya no hino mu gihugu.

Twongeye guhamagarira Abanyarwanda gushishoza ngo barebe iyo bava n’iyo bagana. Buri wese nashyireho ake mu guharanira kwimakaza umuco w’amahoro, ubwumvikane no koroherana. Kwimakaza umuco wo kwisanzura mu bitekerezo no kutiharira cyangwa ngo unigane abandi ijambo bibaye intego n’ibikorwa bya buri wese, u Rwanda n’Abanyarwanda baryama bagasinzira, bagasangira badacuranwa, bakagendana badasiganwa. Twibuke umurage w'abakurambere bacu ugira uti : « inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo ». ibyo nibyo abambari cyangwa ababaye inkomamashyi z’ubutegetsi bari bakwiye gutekerezaho maze umuntu wese akagerageza kongera guhesha u Rwanda isura yarwo irushaho kuba mbi mu rwego rw’amahanga uko bukeye.

 

Ejo hazaza h’u Rwanda hakomeje kuba icuraburindi:

 

Abakurambere bacu baragiraga bati : «Nta we utinya ishyamba atinya icyo barihuriyemo». Ubwisanzure mu bitekerezo no gukora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda bikomeje kuba inzozi. Ubwisanzure mu bitekerezo no gutara amakuru biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’igihugu. Ariko mu ngiro si ko bimeze : ishyaka riri ku butegetsi ritera ubwoba abanyamakuru cyangwa se ubundi rigakoresha amayeri n’imbaraga zikaze kugira ngo abanyamakuru bareke gusohora inyandiko zivuga amabi iryo shyaka rikora.

Bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga bikunze na byo kugwa mu mutego wo gusohora inkuru k’u Rwanda zititondewe kandi zidacukumbuye akenshi na kenshi bihumwe amaso n’ubutegetsi bukoresha amafaranga ya ruswa, ubundi ibyo binyamakuru bigakoreshwa na ba rusahurira mu nduru bahora barekereje bashakisha ahavuka imyiryane haba mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu by’Afrika ngo bahabone isoko z’itwaro zabo cyangwa se akazi ko gufasha impunzi n’abavanywe mu byabo. Akenshi nakenshi ni ya « mpemuke ndamuke » n’umutima wo kwikunda kurusha uko bakunda abandi bibatera ubwo bugome ndengakamere bwo kubuza Abanyarwanda gusogongera ku byiza byo kubaho bigenga kandi bisanzuye.

Abenegihugu bamaze kwibonera ko ubutegetsi bw’igitugu nta kindi bushobora kubagezaho usibye akandare k’intambara z’urudaca. Ubu ni bo bakwiye guhaguruka bakamagana imigambi mibisha y’ibihugu by’ibihangange bikoresha izo ngoma z’igitugu bigamije gusahura Afrika, bakaba bagomba guharanira kwihitiramo uburyo bubanogeye bwo kuyoborwa. Inkundura ya demokarasi ishingiye ku burenganzira bwo kwihitiramo abategetsi no gutanga ibitekerezo wisanzuye igenda ifata intera hirya no hino mu bihugu by’Afrika n’iby’Abarabu ntizabura no kugera iwacu mu Rwanda. Tubitege amaso !

 

Twibuke ko dusangiye gupfa no gukira:

 

Uko nta numwe ingaruka z’ubutegetsi bubi zitagiraho ingaruka ni ko twari dukwiye no guhagurukira rimwe nk’abitsamuye tugahananira ko ibintu byahinduka mu Rwanda. Kwigira « Ntibindeba » ni nko kuba aka wawundi ubona bitaramugeraho akagirango ntibizamugeraho. Aho ni ukwibeshya cyane no kutareba kure! Pasitori Martin Niemöller (1892-1984) abiduhamo ubuhamya ku buryo Abanazi bagiye batsemba imbaga agira ati :

«Igihe baje gushaka Abakominisiti naricecekeye kuko ntari Umukominisiti ; baje guhiga impirimbanyi z’ukwishyira ukizana ndaruca ndarumira kuko ntari umwe muri zo ; baje guhiga Abayahudi nkomeza kuryumaho kuko ntari Umuyahudi ; baje guhiga bukware Abagatolika nyavuniramo ibiti kuko ntari Umugatolika ; hanyuma ubwa nyuma baza kumfata ubwanjye nta n’uwo kubara inkuru no kwamagana ako karengane ndengakamere wari usigaye».

Uko ubwo buhamya bubitwereka ni ko ubu bimeze mu Rwanda : nta n’umwe utagerwaho n’ingaruka z’agatsiko gakomeje kugira ingwate Abanyarwanda no kubakoresha icyo gashatse. Iyo bitakubayeho biba ku muvandimwe wawe, umwana wawe cyangwa se inshuti yawe. Ibyo kandi ni ko bigera no ku banyamahanga bakomeje gushyigikira ingoma y’igitugu bibwira ko banyaguhohoterwa ari Abanyarwanda gusa. Ingero z’abanyamahanga bamaze kugirira ingorane mu Rwanda ni nyinshi : hari abahasize ubuzima bwabo bazira kutayoboka ubutegetsi buriho, abahambirijwe hutihuti na bwangu amaguru adakora hasi nk’umunyamakuru Sonia Rolley wa Radio France International (RFI) wabujijwe gukora akazi ke akirukanwa igitaraganya ku ya 10 Nyakanga 2006 ntampamvu, Umubirigi Guy Thenis  wabanje kunyuzwa mu buroko mbere yo koroherezwa agataha biturutse ku gitutu Ububiligi bwokeje Leta y’u Rwanda, Umunyamerika Peter Erlinder wagerageje kuburanira Madame Victoire Ingabire akamutanga gufungwa, n’abandi n’abandi.

Ubwo twese (abene gihugu kimwe n’abanyamahanga) tugerwaho n’amabi y’ingoma y’igitugu, reka twese dushyire hamwe turwanye tutazarira kandi tutitana ba mwana akarengane n’ihohoterwa ndengakamere rikorerwa abanyamakuru, n’abandi bose batavuga rumwe cyangwa banga kugirwa ibikoresho n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. 

Inkundura yo kwigenga no gutsimbakaza demokarasi yatangijwe n’abenegihugu bakangukiye guharanira uburenganzira bwa bo muri Tuniziya, Misiri n’ahandi nitubere urugero rwo kwishyira hamwe no guharanira kwigobotora ingoyi y’igitugu cyagiye gisimburana mu Rwanda hakoreshejwe intwaro. Buri wese afate kandi arangize umurimo we wo gukebura Leta y’U Rwanda ngo yisubireho ireke kuyavuniramo ibiti kuko bikomeje bityo byatera benshi mu Banyarwanda kuyoboka inzira yo gukoreha imbaraga n’intwaro nk’uko byagenze igihe FPR yiyemeza guhigika ubutegetsi bw’igitugu bwari buyobowe na Juvénal Habyarimana. Amarira n’imiborogo bikomoka kuri iyo nzira y’amaburakindi twese ntiturayibagirwa.

Tutigize abahanuzi, twagira ngo tubakangurire kwita ku kibazo cy’ubwigenge n’ubwisanzure bw’itangazamakuru. Nk’Abanyarwanda babonye aho gushyigikira ingoma y’igitugu byatugejeje (burya ngo uhishira umurozi akakumaraho abana) twari dukwiriye gushyira mu gaciro tukirinda ko ejo hashize n’amabi yaho hakomeza kuba ikitegererezo cy’ejo hazaza h’Abanyarwanda.

Nyuma yo kwiheba no kurambirwa ingoma y’igitugu gihutaza bose bishobora gutera indi ntambara ya rurangiza mu Rwanda, birakwiye ko dukora uko dushoboye ngo iyo nkongoro Abanyarwanda n’abana ba bo be kongera kuyinyweramo. Tubishatse twabigeraho, kuko gushaka ari ko gushobora.

Twongeye guhamagarira umuryango mpuzamahanga (ONU), umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi (Union européenne), amadini (yose), imiryango yose mpuzamahanga idaharanira inyungu guhagurukira ikibazo cy’uburenganzira by’ikirenwa muntu, ubwisanzure bw’ibitekerezo n’ubwigenge bw’itangazamakuru bikomeje kuba baringa mu Rwanda.

Abanyarwanda b’ngeri zose n’iyo miryango mpuzamahanga bafite inshingano yo kumvisha Leta y’u Rwanda n’abayigize ko igihe kigeze cyo kwerekana ko bakorera koko abaturage cyangwa ko bagamije inyungu n’amaronko yabo gusa.

Burya « findi findi irutwa na so araroga ». Abanyarwanda barambiwe guhora barindagizwa, babyinishwa muzunga n’udutsiko tw’abanyotewe n’ubutegetsi. Barambiwe amacenga y’ibihugu by’ibihangange ndetse n’imiryango mpuzamahanga bikomeje guha umugisha wa kibyeyi iyi Leta ya FPR kandi bizi neza ko ari abicanyi n’inyangabirama. Tumaze kurambirwa no kuzinukwa n’ako kagambane k’umuryango mpuzamahanga ukoreshwa n’amareshya mugeni y’abambari ba FPR.

 

Ismaïl Mbonigaba

Tharcisse Semana

 

[Abanditsi b’iyi mpuruza ni abahoze ari abanyamakuru b’UMUSESO ubu waciwe mu Rwanda guhera mu w’2010]

 

Tharcisse SEMANA                                            Ismaïl MBONIGABA

Rue du Stand 6B                                                     15 B, Chemin du Bord-de-l’Eau

3960 Sierre/SUISSE                                           Fort-Coulonge,J0X1V0 Québec CANADA

+41(0)79 79 97 217                                            +1 613 796-6038

semanasuisse@yahoo.fr                                    mbonigaba@gmail.com



Byoherererejwe :

-Umunyamabanga w’umuryango mpuzamahanga w’abibumbywe ;

-Umuryango wunze ubumwe b’ibihugu by’i Burayi ;

-Ambasade (zose) n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ;

-Imiryango (yose) mpuzamahanga yigenga ikorera hanze no mu Rwanda

-Amashyaka ya politiki akorera mu Rwanda no hanze n’abayahagarariye (bose);

-Kliziya Gatulika n’andi madini yose akorera mu Rwanda

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> <br /> Ntabapfira gushira koko! Ubutegetsi bwa Kagame bwahize abanyamakuru , burabica abandi babashyira mu gihome , ariko nta bapfira gushira ngabo abo kubara inkuru batangiye gutabariza itangazamakuru<br /> ry'u Rwanda!<br /> <br /> <br /> Mu Rwanda(intore) batekereza nk'inda iri mu mutwe! bazi ko ikitemewe mu Rwanda kiba giciwe munsi no mu ijuru ! Inda nayo iyo iri mu mutwe w'umuntu iba yarushye cyane kubera urugendo! Ibona umutwe<br /> w'umuntu ufite ubunini buruta ubw'isi! na FPR rero ifata u Rwanda nk'isi yose! Ngaho bakidoga sinakubwira!  Ntangazwa cyane n'abantu bazi ubwenge biha kubeshya abaturage , ngo u Rwanda ni<br /> urwa mbere, ngo byose bigenda neza , noneho bakibagirwa ko abanyarwanda ubu baba ahantu hose ku isi kandi ko bakomeza guhana amakuru n'abari mu gihugu bakababwira amakuru yo hanze!<br /> <br /> <br /> Abapadiri 2 bashinze urubuga rwa leprophete nibo babaye igitaramo mu Rwanda; ngo tuzabafata! Bakoze iki se? abasenyeri babahindisha umushyitsi, bafunga urubuga mu Rwanda maze bibagirwa ko<br /> ushobora no koherereza umuntu ka mail karimo amakuru; ushobora kujya kuri DHR ugasoma amakuru yo mu binyamakuru byose! kiretse niba na yahoo bazayifunga mu Rwanda!! Nguko gutekereza nk'inda iri<br /> mu mutwe!<br /> <br /> <br /> Banyamakuru bacu ( Tharcisse na Mbonigaba) mukomeze mutabarize abanyarwanda kandi ndizera ko impuruza yanyu itazapfa ubusa! Abanyarwanda barababaye kandi babateze amatwi. Aho muri ntimuzacike<br /> intege kandi muzakomeze muvuganire n'abto kurimwe biyemeje gutera ikirenge mucyanyu!<br /> <br /> <br /> <br />
Répondre