Umuryango Ibuka uramagana ishyirwaho rya Minisitiri mushya w’ Ububanyi n’ amahanga w’ U Bufaransa

Publié le par veritas

 

Ibuka.jpg(NDL): Perezida w'ubufaransa Nicolas SARKOZY akimara gushyiraho Minstre mushya w'ububanyi n'amahanga ariwe Alain Juppé , ikigali inkuru yahise ikwira mu bantu bose , bamwe bagenda bongorerana , abandi ukabona bahise bataha bajya mu ngo zabo kandi bari basanzwe batarama, ubwo kandi hari muminsi harimo congré ya IBUKA , gusa twahise tumenya ko uwo muryango wahise ukora inama yo mu ibanga rikomeye kugirango ifate ingamba kuko Juppé yari amaze kujyaho, twagerageje kumenya icyo iyo nama yavugaga ntibyatworohera , gusa icyamenyekanye nyuma ni uko abari muri iyo nama batubwiye ko bavugaga ku mpungenge z'abanyamuryango ba Ibuka boherejwe iburayi( Ntabwo badosobanuriye neza abo banyamuryango abo aribo nicyo bagiye gukora i Burayi n'ibihugu barimo). Nyuma twabonye ko Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda yatangaje mu binyamakuru ko atishimiye ishyirwaho rya Juppé nka ministre w'ububanyi n'amahanga w'ubufaransa. None bimwe mubyavugiwe muri iyo nama y'umwiherero ya Ibuka , nabyo murabisoma hasi aha nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru igihe. Icyo twakwibutsa abasomyi bacu ni uko kuva mu mwaka 1993 kuza mu mwaka w'1995 uyu ministre Alain Juppé yari Ministre w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa , ubwo akaba azi birambuye ibibazo byabaye mbere , na nyuma y'itsembabwoko ryo mu Rwanda(mushobora kubisoma munyandiko y'igifaransa iri kuri uru rubuga ivuga jenoside y'u Rwanda) , abantu bakaba bazi ko ari mubafaransa bazi umuzi w'itsembabwoko n'itsembatsemba ryo mu Rwanda , ikindi twakongeraho ni uko raporo ya Mucyo , yagaragazaga uruhare igihugu cy'ubufaransa cya gize mu itsembabwoko ryo mu Rwanda , uyu ministre Alain Juppé( ifoto ye hasi aha kuruhande) yashyizwe kurutonde rw'abafaransa 33 leta y'u Rwanda ivuga ko bagize uruhare muri ayo mahano. Nimwisomere rero uko IBUKA ibibona buri wese yifatire umwanzuro :

Kuwa kabiri tariki ya mbere Werurwe nibwo Alain Juppé yagizwe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ igihugu cy’ U Bufaransa. Leta y’ U Rwanda ntiyigeze ibyakira neza. Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’ abacitse ku icumu nawo wahise ushyira ahagaragara itangazo ryamagana uyu mugabo kubera uruhare akekwaho kuba yaragize mu Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ubwo twagavuganaga na Forongo Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka yatubwiye koAllain Juppé batigeze bishimira na gato ko Juppé yabaye Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga, kuko ngo uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Forongo yagize ati: “U Bufaransa nk’ Igihugu cyigenga ni uburenganzira bwabo kumuha uriya mwanya ariko twebwe nk’ abacitse ku icumu Alain Juppé nta cyiza tumuziho, ahubwo tumuziho urwibutso rubi gusa; tumuziho gutumiza intwaro zo kwica abantu, gutoza interahamwe n’ ibindi. Rero ku mushyira kuri uyu mwanya ni ugutoneka abacitse ku icumu.”

Forongo yakomeje avuga ko mu gihe hakorwaga Jenoside y’ abatutsi mu Rwanda uyu Alain Juppé yari Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga mu 1994 kandi iki gihugu kikaba cyaragize uruhare rukomeye mu gufasha Leta yarimo gukora iyo Jenoside ndetse ibi ngo binagaragazwa na raporo yitiriwe Mucyo yashyizwe ahagaragara icyegeranyo ku ruhare rw’ Abafaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango Ibuka ukomeza uvuga ko ufite impungenge z’ uko Juppé yakongera akitwara nk’ uko yitwaye mu 1994, ndetse ngo ashobora no kuba yakingira ikibaba Abafaransa bavugwaho uruhare muri jenoside. Forongo yagize ati: “Nta cyizere dufite cy’ uko Juppé yigeze ahinduka, rwose turifuza ko yahinduka ariko kugeza kuri uyu munsi nta kitwemeza ko yahindutse.”

Kuba kadi ngo Juppé yarigeze kuba mu bantu bafataga ibyemezo bireba U Rwanda mu Bufaransa akaba ari na we watanze igitekerezo cyo gushyiraho zone tirikwaze (Zone Turquoise) byavugwaga ko igiriyeho kurengera abarenganaga muri jenoside nyamara ikaza kugira uruhare mu itsembwa ry’ Abatutsi bo mu majyepfo y’ uburengerazuba bw’ U Rwanda batagira ingano, ndetse ngo ikanafasha abakoze jenoside guhungira mu burasirazuba bw'icyahoze ari Zaïre; Ibuka ivuga ko uwo Juppé atahindutse, ko akiri wa wundi koko ngo iyo ahinduka aba yarasabye imbabazi U Rwanda.

Ubwo twamubazaga icyo Ibuka yiteguye gukora nyuma y’ uko Alain Juppé yagizwe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ U Bufaransa, Forongo yadusubije ko bo nka Ibuka batakivanga mu by’ umubano w’ ibihugu byombi (U Rwanda n’ U Bufaransa) ariko na none ngo ntihajyaho umuntu bazi ndetse bemeza ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bicecekere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka yagize ati: “Ntabwo twiteguye kujya mu mihanda ngo twamagane uyu muminisitiri, ariko turakomeza gukora ubuvugizi ahantu hatandukanye.”

Yongeye ati : “N'ubwo tutivanga mu bya politiki y’ ibihugu byombi ariko turasaba Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga yacu kuganira n’ iy’ u Bufaransa kugirango bareba icyakorwa.”

Hejuru ku ifoto ni Forongo Janvier

( source : igihe)


Ruzindana Rugasa

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article