Ikibazo si amoko : ikibazo ni ubutegetsi bubi. F.Rudakemwa

Publié le par veritas

Barapfa ubwoko ?

Hari umukambwe wakundaga kwivugira ngo “ubwirwa ni uwumva, uwerekwa ni ubona”. Iyo umunyarwanda yamagana ingoma ya Kagame, ntabwo aba yanze Kagame ku giti cye, ntabwo aba amwanze kubera ko ari umututsi cg. ko ari mwene Rutagambwa, ntabwo aba yanze Abatutsi ; aba yanze ingoma y’igitugu ya FPR. Ikibazo si amoko rero, ni ubutegetsi bubi. Dore ingingo zibyerekana :

1°. Iyo Museveni adafashwa na Habyarimana, ntiyari kuzigera agera ku butegetsi mu Buganda. Habyarimana se ntiyari umuhutu, Museveni akaba umututsi?

Museveni, Habyarimana yaragufashije, wowe umwitura kumwicisha!

2°. Iyo FPR icungira ku nkunga ya Museveni gusa, ntigire Abanyarwanda batavuga rumwe n’ingoma ya Habyarimana, ntabwo yari kuzapfa igeze ku butegetsi mu Rwanda. FPR se ntiyari igizwe ahanini n’Abatutsi ; naho mu bataravugaga rumwe n’ingoma ya Habyarimana,abenshi bakaba bari Abahutu ? Ikibazo rero si ubwoko, ikibazo ni ubutegetsi bubi.

3°. Igihe FPR ifashe ubutegetsi mu w’1994, Abanyarwanda bose bari bamaze kurambirwa uguhangana kw’amashyaka, intambara n’itsembabwoko. Mu by’ukuri, bariruhukije! Iyo FPR izirikana mu mutimanama wayo ko ntaho itaniye n’Interahamwe kubera ko nayo yishe inzirakarengane nyinshi cyane z’Abahutu, ikiyemeza kunamura icumu, ikazana amahoro na demokarasi nk’uko yari yarabisezeranije Abanyarwanda, bari kuyiha impundu aho kuyiha induru nk’uko babikora ubu, kandi bakayishyikiriza Interahamwe zishe Abatutsi, zitaretse n’Abahutu benshi cyane, zigacirwa urubanza. Ariko rero, FPR yo yahisemo kwihorera ku Bahutu bose, none kubivamo byarayinaniye, nta n’ubwo izabishobora. Yego, ngo “Ingoma idahora aba ari igicuma”; ariko se, “Uwagera umuzinga ku wa Bugegera”, ni ukuvuga uwahorera Abahutu bose bishwe kuva ku ngoma ya cyami kugeza ubu, hacura iki? Ngiyo rero impamvu Abanyarwanda bavumira FPR ku gahera. Si ukubera amoko, impamvu ni ubutegetsi bubi.

4°. Ikindi cyerekana ko ikibazo atari amoko, ko ahubwo ari ingoma mbi ni uko ari Abahutu, ari n’Abatutsi bageraho bagasubiranamo ubwabo :

4.1. Igihe bicikiye ku Rucunshu mu w’1896, rwaragiganye hagati y’Abega n’Abanyiginya kandi bose ari Abatutsi.

4.2. Mbere y’uko byongera gucika mu Rwanda mu w’1959, hari Abatutsi barebaga kure batinyutse kwinginga umwami Rudahigwa n’abafasha be ba hafi ngo bumve ibyifuzo by’abarwanashyaka b’Abahutu kandi babyiteho. Abo ni nka Musenyeri Aloyizi Bigirumwami, Padiri Alegisi Kagame, Padiri Stanisilasi Bushayija, Padiri Yustini Kalibwami, Shefu Prosper Bwanakweri, Shefu Alegisi Karekezi, Shefu Stefano Rwigemera n’abandi benshi. Abo se, hari uwabarushaga kuba Abatutsi? Ariko babonaga ko ikibazo kitari amoko, ko ahubwo ikibazo cyari ubuhake, kwikubira n’andi mahano menshi yarangaga ingoma ya cyami.

Aho kwica gitera, nakwica ikibimutera

4.3. Kuba ikibazo ari ubutegetsi bubi, na Gitera ubwe yabyibwiriye Rudahigwa. Abatutsi b’intangondwa (Michel Kayihura, Alegisanderi Kayumba, Petero Mungarurire, Deogratsiyasi Mbandiwimfura, Alexandre Ruterandongozi, Janvier Murenzi n’abandi) bamugiye mu matwi bati “kugirango dukomeze gutwika inzu, ariko duhishe umwotsi, vuga ko mu Rwanda nta moko ahari”. Nuko rero mu w’1958, Rudahigwa arihanukira ngo mu Rwanda nta moko ahari. Twabonye aho byagejeje igihugu. Gitera yaramushubije ati “icyo twagusabye ni ugukuraho akarengane, si ugukuraho amoko”. Za ntagondwa zibuze icyo zongeraho, zibwira Rudahigwa ngo namwice. Nibwo aisubije ati “aho kwica Gitera, wakwica ikibimutera”.

4.4 Ikibazo si amoko, ikibazo ni ubutegesi. Habyarimana yahiritse ingoma ya Kayibanda se bombi atari Abahutu ?

Harya aba na bo bapfuye amoko ?

Muri iyi minsi se Kayumba, Karegeya, Rudasingwa na Gahima ntibahigwa bukware na bene wabo b’Abatutsi babanye muri FPR?

Umwanzuro

Kuba Umuhutu, Umututsi cg. Umutwa nta kibazo biteye, ahubwo ni ibintu byiza. Ni uburenganzira buri wese avukana. Kubumwambura ni ukumusagarira. Ikibazo kivuka iyo hari ubyitwaje ngo acure abandi, ndetse anabice. Icyo kibazo rero nticyakemurwa no gukura ubwoko mu irangamuntu gusa, niba mu mitima, mu mitwe, mu mvugo, mu ngiro no mu miyoborere y’igihugu bukomeje kubamo. I Burundi se ko batigeze bandika ubwoko mu irangamuntu, byabujije Abatutsi baho gukinantura Abahutu kuva muri 60 kugeza ejobundi muw’1993, igihe bicaga intwari perezida Ndandaye Melchior na bagenzi be ? Ibyo kuvuga ngo nta moko ari mu Rwanda, abazi gusetsa batangiye kubigereranya n’uwavuga ngo “guhera ubu, nta gitsina gore, nta gitsina gabo kizongera kubaho, twese turi abantu gusa”. Kabone n’iyo kugira ubwoko byaba ari bibi, umuti ntiwaba uwo kubyirengagiza cg. kubitsinda, umuti waba uwo kubiganiraho. Na sida ubwayo, intambwe yambere yo kuyirwanya yabaye kandi izakomeza kuba iyo kuyiganiraho. Tubiganiriyeho, twagera ku mwanzuro ugira uti “kugirango mu gihugu cyacu, hatazagira umuntu cg. agatsiko k’abantu kongera kwitwaza ubwoko bagamije kugirira abandi nabi, reka dushyireho amategeko abereye bose, kandi bose bagomba kubahiriza, uhereye ku bari ku butegetsi ubwabo”. Itegeko rya mbere twahindura ni itegekonshinga ubwaryo. Uko rimeze ubu, wagirango ni umwe mu mitwe (chapitre) y’igitabo cy’amategeko ahana (code pénal)! Uburenganzira bwa buri wese bwubahirijwe, amakimbirane ashingiye ku moko ntiyakongera kubaho. N’iby’amoko byagenda byibagirana buhoro buhoro ; ariko rero cyaba ari igihombo kubera ko kugira ubwoko ari ikintu cyiza Imana yatwihereye. Ikomeze irinde Urwanda n’Abanyarwanda.

( Source : leprophete.fr)

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S
Mbeaga ibinyoma weee, ariko koko ushatse kurya akanyoni koko akita izina, uhisemo kubeshya abantu bose, muri politike y'urwanda, ibintu bihora bihinduka bitewe n'iterambere tugezemo, ubu waruziko
hari n'abahabwa 400 dollars wowe uracyaba mumateka y'ibinyoma. Abasirikare n'abanyarwanda bakunda igihugu cyane kuburyo ibyo uvuga ntanumuntu wabyitaho.mbese wowe ukorera angahe atuma uharabika
igihugu cyawe.Abanyabwenge bakora bazana amafaranga murwanda guteza imbere igihugu, wowe uti reka nyobye abandi. Tuza humura tuzi gukorera igihugu tudategereje ibyamirenge. Tuzakomeza turwubake.
Mbese uwakubaza amafaranga menshi n'angahe.
Répondre
M

Mbeaga ibinyoma weee, ariko koko ushatse kurya akanyoni koko akita izina, uhisemo kubeshya abantu bose, muri politike y'urwanda, ibintu bihora bihinduka bitewe n'iterambere tugezemo, ubu waruziko
hari n'abahabwa 400 dollars wowe uracyaba mumateka y'ibinyoma. Abasirikare n'abanyarwanda bakunda igihugu cyane kuburyo ibyo uvuga ntanumuntu wabyitaho.mbese wowe ukorera angahe atuma uharabika
igihugu cyawe.Abanyabwenge bakora bazana amafaranga murwanda guteza imbere igihugu, wowe uti reka nyobye abandi. Tuza humura tuzi gukorera igihugu tudategereje ibyamirenge. Tuzakomeza turwubake.
Mbese uwakubaza amafaranga menshi n'angahe.

Répondre
G

Gakire , sinzi imyaka ufite uko ingana? Ariko nakubwira ko Habyarimana yafashije Museveni intambara arwanana na Obote , uzabaze impunzi Obote yohereje zivuga ikinyarwanda mu Rwanda
bazagusobanurira neza uko Habyarimana yafashije Museveni , akamuha n'icumbi i Kigali! Museveni si umunyarwanda ariko avuka mu gace ka nkore kahoze ari u Rwanda kera, nyuma y'urugamba ni
Habyarimana wambitse Rwigema ipeti rya jenerari! Amateka ntahimbwa , amateka aba avuga ibyabayeho!

Répondre
N

Mana turinde abashinyaguzi n'abishimira kubona abandi babaye bo bakabona ari iterambere! Umunyarwanda yise umwana we KARIMUNDA! Harya ngo Intore niko babatoje kujya mwirirwa mutaka ibitabaho mu
Rwanda? Unyibukije iringaniza mu mashuri , naba naryo ryararinganizaga! none se FARG iringaniza impfubyi za jenoside n'izitingitingi ? Leta isimbuka ikadusenyera amazu yacu ngo ni nyakatsi tukaba
hanze nk'inyamaswa ngo niyo majyambere! leta idutegeka guhinga ibigori none igifu kikaba kigiye guhitana abantu niyo majyambere puuuu! Akabaye icwende ntikoga iyi leta yanyu n'ubu bushinyaguzi
bizabagaruke!!

Répondre
R

Iyi nkuru irababaje kweri,Sinarinzi ko hakiri umunyarwanda ugitekereza atya. Niryari Habyariman yafashije President Museveni ko ahubwo nawe yari akeneye umufasha.Uwanditse ibiwese yasigaye inyuma
mumajambere.Murwanda ntakibazo nakimwe cyamoko dufite kandi nanubwo amoko yigeze akurwaho uhubwo hakuweho kuyitwaza gukora ikibi.Ikindi kandi nabwo government y' Rwanda ubu ikwiwe kugereranwa ni
za ba Habyarimana n'abandi nkawe.Nimuduhe amahoro rwose kandi namwe muyihe mwenokwangiza igihe cyanyu kandi.

Répondre
K

Basomyi buru rubuga mbanje kubasuhuza. Ariko ndabasa ko twa koroherana.Twirinde guhutazanya.Twirinde guca imanza kuko umucamanza wukuri numwe ariwe Rurema Imana yacu yo yaturemye yarangiza
ikatubwirango tugire ubwenge.Ni nayo izi ukuri,kurusha uko twe tukuzi. Buri wese afite uko azi ibintu nuko yabibonye nuko abibona haba mubihe bya kera (aha ndavuga amateka) cg ubungubu nuko
abyumva. Ni uburenganzira bwa buri wese. Bajya bavuga ngo "nta byera ngo de" ngo kandi "Ibibi birarutana". Nanabisomye no kururu rubuga.Gusa njye kugite cyanjye ndemeranya nuyu mwanditsi. Ikibazo
si amoko ikibazo ni ubutegetsi buba atari bwiza.Ngo mu baburanyi umwe aba yigiza nkana. Nubwo bwose bigoye kumenya uri mukuri.Niba hari abayobozi bagenda basubiranamo nuko haba hari
ikibazo.Hagataho biragoye kumenya uri mukuri uwariwe.Ahubwo ugasanga rubanda rugufi nibo babiguyemo akawamugani ngo"aho intare zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira" kandi nta ruhare biba byagize
mukutumvikana kwazo. So mureke twubahane buri wese avuge uko yumva ibintu nuko abizi ntamaranga mutima abayemo. May God bless you all.

Répondre
M

Ese ko wivugira ko ikibazo atari ubwoko kuki witwaza amoko kugirango wumvikanishe inyunguzawe mubantu ababeshya niryari museven yabaye umunyarwanda cyangwa ayo magambo yose ninde uyakeneye watuge
ukamera nkabandi banyarwanda bateza imbere igihugu cyabo niba wowe ufite ibyo uzira kuki wumva ko watuma abanyarwanda bose badafite ikibazo nareta wabavanga munyungu zawe bwite zo gusebya leta
iyoboweneza.

Répondre
M

birababaje!kubona ugeze aho ubeshyera Imana ngo niyo yabahaye amoko, kandi  igitabo kitubwira ibyimana(bible) kitubwira ko Imana yaremye umuntu umwe abantu bose bakomotseho. ubu abanyarwanda
amoko n'ikintu tugenda  turenga buhoro buhoro.yego biragoye kuko ubutegetsi bubi bwabanjirije ubwa paul kagame ,bagendeye kunyungu zabo bwite bafatanije n'abakoroni,bumvishije abanyarwanda
ibyo bataribyo,bab'umvisha ko ikibaranga ari amako kuruta kuba abanyarwanda. ariko ubu abanyarwanda usibye mwebwe mugifite virus y'amoko,twamaze kumenya ko ikiduha agaciro ari umurimo kuruta ayo
manjwe ushaka kutugaruramo.

ikindi kandi niwongera kugereranya ibintu,ntuzongore kugereranya prezida wacu hamwe na biriya bisambo nka : kayumba,karegeya na rudasingwa

kuko kagame ari umugabo sha! Ubu abanyarwanda yabahaye amata,baratunze kandi nabo bitarageraho ntibazatinda kugerwaho. banyarwanda mwese aho muri mwamagane abantu nkaba badusubiza
inyuma,tukomereze aho tugeze kandi ntakabuza ibyiza byinshi tuzabisanga imbere.

Répondre
L

Abashaka kubona ibyiza bya President Kagame paul barabibona kandi abashaka kubyiregaginza nabo nakazi kabo, Abanyarwanda bazi ibibafitiye akamaro kandi bazi naho igihungu cyacu kigana..kandi
turabyishimiye.

Mureke abavunga amagambo atubaka bate umwanya wabo kubera badafite ibindi byo gukora usibye kwirirwa bateze amaboka imisoro y'abandi. mwaje tukarwubaka aho gutera pokopoko!!!!!!

Répondre
N

Ahantu urwanda tugeze twarenze amoko. Twitaye ku iterambere gusa,ayo matiku ntacyo atwongerera. Ese aho hanze mwibera utudollari babaha umunsi baduhagaritse muzavuga ibingana iki?,  ubona
niyo mwubaka inzu mugakura umuntu umwe nibura muri nyakatsi. Paul Kagame yubakiye ababa muri Nyakatsi. Amatiku yanyu se abanyarwanda bazayabamo? Je byaranyoboye!!!

Répondre
A

amoko arahari kandi ntacyo yari adutwaye. leta yace yubumwe irabyemera ariko ikibazo niyo ukoresheje ubwoko ku nyungu zawe bwite ugamije kubangamira abandi witwaje ubwoko bwawe. ariko se ubundi
umututsi numuhutu s'abanyarwanda? bose bashobora gukosa, uwakosheje agahanwa.

Répondre
B

Yebabawee, abajura, abasuzugura ubutegetsi,abatubahiriza gahunda za leta, abarya za ruswa z'abantu bayobora nabandi bantu bafite amanyanga baryozwa nibo ushaka kugereranya na Kayumba na Perezida
Kagame, no way- Abakiga n'abanyenduga barahanganaga amateka niko abitwereka ingero wazitanze.

Ufite icyo abazwa murwanda agahunga muhita mubigorofanya mukabishyira mumoko. Umututsi yahemuka kimwe n;umuhutu ariko ntimubicengacenge muri case ya Kagame na Kayumba. Ariko se nangye mbabaze
ubundi umututsi cyangwa umuhutu wihanukira agatuka igihugu cye, agatuka umuyobozi watowe n'abaturage, utezaimbere abanyarwanda atarebye amazuru yo murimo muzana murizi nkuru we tumufate nk'igiki
koko. Narumiwe kabisa, niwakosa uri ubwoko runaka abantu duhite duceceka kuko uri ubwoko kanaka, sibyo aba bagabo birirwa basebya urwanda bitondere amagambo bavuga kuko aho wajishe igisabo
ntuhatera ibuye.

Amahoro naganze murwanda rw'abnyarwanda, budunyuri

Répondre