Umunyamakuru Habarugira Epaphrodite arafunze : Arashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside! (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Habarugira Epaphrodite

Abanyamakuru mu Rwanda, by’umwihariko abo mu bitangazamakuru byigenga, bakomeje guhohoterwa n’ingoma y’umunyagitugu jenerali Paul Kagame bazira umwuga wabo. Ku gicamunsi cyo kuwa kabiri tariki ya 24 Mata 2012, umunyamakuru Habarugira Epaphrodite wa radiyo Huguka yafatiwe ku kazi n’abapolisi ajyanwa gufungirwa kuri stasiyo ya polisi ya Muhanga (Gitarama). Bamwe mu banyamakuru bakorana bavuga ko yaba yarazize kudakoresha neza imvugo zashyizweho n’ubutegetsi bwa Kagame zikunze gukoreshwa cyane mu gihe cy’icyunamo. Bikaba byarabaye ubwo yavugaga amakuru yo mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 22 Mata 2012. Uyu munyamakuru akaba ari na we wari wavuze amakuru yo kuwa gatandatu umunsi wose, bucya ayasubiramo mu gitondo i saa kumi n’ebyiri n’igice.

Nyuma yo gufungwa, inzego za polisi zahamagaje umuyobozi wa radiyo Huguka Ndekezi Eugène, uwari ahagarariye amakuru (rédacteur en chef) Muhizi Elisé ndetse n’uwari ku buhanga bw’ibyuma. Cyakora aba bo barabajijwe maze barabareka basubira mu kazi. Kugeza ubu ifatwa ry’uyu munyamakuru ryagizwe ibanga. Nta rwego rw’ubuyobozi rwigeze rubitangaza, nta bitangazamakuru birabivugaho (Ndlr: twabagejejeho inkuru y'ifungwa ry'uyu munyamakuru yatangajwe n'igihe.com mu buryo bw'incamake), yemwe nta n’ubwo hasobanurwa impamvu nyayo yaba yaratumye afungwa.

Habarugira Epaphroditeni ingaragu. Yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu. Yarangije kwiga amashuri makuru muri 2011 muri Kaminuza Gatorika ya Kabgayi “ICK” mu ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru. Ubwo muri iyi kaminuza baheruka gutanga impamyabushobozi tariki ya 16 Werurwe 2012 na we akaba yarari mu bazihawe. Yatangiye gukorera radiyo Huguka kuva muri 2011. Huguka akaba ari radiyo yita ku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi. Ikorera mu mujyi wa Gitarama i Gahogo aho bakunze kwita i Fatima, umurenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga, intara y’Amajyepfo.

Ingengabitekerezo ya jenoside, intwaro kirimbuzi ya Kagame.

Kagame n’abo mu Gatsiko ke bamaze kubona ko bitakiborohera gufungira abantu ubusa babashyiraho ibyaha bya jenoside, bacuze umugambi mubisha wo guhimba ibyaha bitabaho kandi bidasobanutse nk'icyiswe '“Ingengabitekerezo ya jenoside”. Ibi byaha babigereka ku muntu wese bashatse kwikiza. Abakunze kubigerekwaho no kubihimbirwa ni abanyamakuru bigenga n’abanyapolitike b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR/Kagame.

Mu mwaka wa 2010, ubutegetsi bwa Kagame bwishe Jean Léonard Rugambagi wari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi kiyobowe na Jean Bosco Gasasira na we wahunze igihugu, bukaba bukomeje no kumukurikirana mu buhungiro bushaka kumwivugana. Muri uwo mwaka wa 2010 kandi abanyamakurukazi babiri b’ikinyamakuru kigenga “Umurabyo” ari bo Uwimana Nkusi Agnès wari umuyobozi wacyo na Mukakibibi Saïdathe wari umwanditsi mukuru, barafashwe barafungwa bazira gutangaza inkuru z’ukuri, na n’ubu baracyafunze ndetse barakatiwe. Bimwe mu byaha bageretsweho harimo  ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri, guhungabanya umudendezo w’igihugu no gusebya umukuru w’igihugu. Naho mu mwaka ushize wa 2011, umunyamakuru Charles Ingabire wayoboraga ikinyamakuru cyandikirwa kuri internet “Inyenyeri news” yiciwe mu gihugu cya Uganda. Bikekwa ko yaba yarishwe n’inkoramaraso za Kagame dore ko yanakundaga kwandika inkuru zinenga ubutegetsi bwa Kigali. Umubare munini w’abanyamakuru wahunze igihugu kubera itotezwa bakorerwa n’ubutegetsi bwa Kagame. Ibinyamakuru byigenga bitari bike na byo byarafunzwe kubera kwandika inkuru zitabariza abaturage, zinenga imikorere mibi ya FPR Inkotanyi n’abayishyigikiye.

Kagame yanize ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Ifungwa ry’umunyamakuru Habarugira Epaphrodite ribaye mu gihe habura iminsi mikeya ngo hizihizwe umunsi mpuzamahanga w’itangazamakuru uba kuwa 3 Gicurasi. Ku rutonde rw’umwaka ushize rwakozwe n’umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru RSF (Raporteur Sans Frontière), u Rwanda ruza mu myanya icumi ya nyuma mu bwisanzure bw’itangazamakuru ku isi. Bityo perezida Kagame akaba ari mu banyagitugu ba mbere ku isi mu kubangamira abanyamakuru.

Umwanzuro

Birababaje kubona mu Rwanda abanyamakuru “ijwi ry’abativugira (voix des sans voix)” bakomeje guhohoterwa bazira umwuga wabo. Ibi bigaragaza ko mu Rwanda uburenganzira bwa Muntu bugerwa ku mashyi, rubanda ikaba iri mu mazi abira. Ku bw’ibyo Abanyarwanda bashyira mu gaciro kimwe n’incuti z’u Rwanda bakwiriye kurushaho gushyira imbaraga mu gushakisha inzira zose zishoboka ngo bakure abanyarwanda ku ngoyi bashyizweho n’umunyagitugu Kagame afatanyije n’inkoramaraso ze zo mu Gatsiko kiyise Abasajya.

Mutimutije Amina

i Kigali

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ibyo muri uru Rwanda turimo biteye agahinda no kwibaza! Uyu munyamakuru ni murumuna wa Padiri eugène Dusabirema wo muri Diocèse ya Cyangugu wirirwa ashinja bagenzi be bashinze urubuga rwa
leprophete.fr  ingengabitekerezo no kwigisha amacakubiri, none murumuna we niwe bahereyeho kandi amurenanya , ubu se arumva iyi leta iteye itya azakomeza kuyivugira bigashoboka ! Iyo nama
atagiriye murumuna we niyo ajya kugira bagenzi be baba padiri bikukiye bakava muri iyi gereza ngo ni igihugu ?

Iby'u Rwanda ni agaterera nzamba pee!!

Répondre