Ubutumwa bwa clubs za RDI Rwanda Rwiza mu Rwanda ku munsi mpuzamahanga w’umurimo.(leprophete.fr)

Publié le par veritas

Abaturage barakora bakagoka, AGATSIKO kagasarura !


Umunsi w’umurimo nubere abakozi umwanya wo kubona akarengane bakorerwa no guhagurukira kukarwanya. 

 
Abagize clubs za RDI Rwanda Rwiza twifurije abakozi bose n’abakoresha babo umunsi mpuzamahanga  mwiza w’umurimo. Nubabere umwanya wo gutekereza ku burenganzira bwanyu n’ubw’abandi maze muhagurukire guhangana n' uwo ari we wese ububangamira.

Nk’uko bimenyerewe, tariki ya 1 Gicurasi, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo. Mu Rwanda na ho uwo munsi urizihizwa. Ariko ikiba gishishikaje abayobozi b’u Rwanda kuri uwo munsi ni amagambo n’imbwirwaruhame z’urudaca, zuzuye ubukana n’agasuzuguro bahamagarira abakozi kurushaho gukora agatunambwene no guhiga imihigo y’ibyo bazageraho mu kazi. Naho umubare munini w’abakozi, wo uba urekereje utegereje ijambo ry’abategetsi ngo bumve ko babibuka bakagira icyo bongera ku mishahara yabo.

Ubusumbane mu mishahara

Abagize Agatsiko k’Abasajya n’abahindutse ibikoresho byabo bigwijeho imishahara yikirenga maze abandi benegihugu babahumisha amaso y'intica ntikize nyamara batabarusha amashuri, gutanga umusaruro, gukora amasaha menshi no gukora akazi kavunanye. Bamwe mu bigwijeho imishahara y’ikirenga ni Perezida Paul Kagame n’umugore we Jeanette Nyiramongi, Abasenateri barimo na mubyara we Bernard Makuza, Abaminisitiri, Abadepite, Abasirikare n’Abapolisi bakuru, Abayobozi b’intara n’uturere, Abambasaderi n’abandi bakora imirimo yatoranyirijwe abo mu Gatsiko k’Abasajya. Muri iyi minsi, kuri uru rutonde hiyongereyeho n’abayobozi bo mu rwego rw’ umurenge kugira ngo barusheho guhatanira kwesa  imihigo mu gukorera ibikorwa by’ubugome abaturage. Naho mu bahembwa urusenda “ Ba Nyagupfa” harimo abarimu, abaganga n’abasirikare batoya.Nyamara aba bakozi ni bo bavunika, barangiza hagashimwa ba shebuja. Nyamara ubu agatsiko karahemba imishahara y’ikirenga abarimu b’abanyamahanga maze abenegihugu bagahembwa ikinya kandi batabarusha gukora cyangwa amashuri menshi. Birababaje!

Icyenewabo  n’ivangura mu kazi

Ingoma y’umunyagitugu jenerali Paul Kagame yimitse icyenewabo n’ivangura mu kazi. N’ubwo hariho gahunda yo kubanza gukoresha ibizamini hapiganirwa imyanya y’akazi, ibyo ni ya mayeri n’ubucabiranya bya FPR. Mbere y’uko hashyirwa ahagaragara umwanya upiganirwa, habanza gutoranywa uzawushyirwamo. Ibindi bisigaye bikaba kurangiza umuhango.
Abenshi mu bari mu nzego z’ubutegetsi ni abo mu kazu k’abasajya. Umubare muto cyane usigaye ni uwahariwe ba bidishyi bahindutse udukingirizo n’ibikoresho hagamijwe kujijisha no guhuma amaso abatarora kure. Kuri ubu ibigo byinshi bisigaye bihabwa urutonde rw’abagomba guhabwa akazi rwakozwe n’abasirikare bo mu gatsiko. Ba nyir’ibigo bategekwa guha akazi abari kuri urwo rutonde no kudahirahira ngo batange akazi ku wundi muntu uwo ari we wese bishakiye.Birababaje!

Guhatirwa kuyoboka FPR ku ngufu

Hirya no hino ku mirimo, abakozi bose bategekwa kujya muri FPR, kwitabira amanama yayo no gutanga imisanzu yayo ya buri kwezi. Umukozi ujijinganyije, bamwiyenzaho akirukanwa cyangwa agahanwa mu bundi buryo. Yitwa ko yanze kubahiriza gahunda za Leta, ko afite ingengabitekerezo ya jenoside n’amacakubiri, ko arwanya Leta n’ibindi. Umwanya munini ku kazi usigaye uharirwa amanama ya FPR maze abaturage ntibahabwe serivise bakeneye. Birababaje!

Abaturage baragokera Agatsiko

N’ubwo ubutegetsi bw’agatsiko k'Abasajya bwirirwa buteza ubwega ngo rubanda nishishikarire umurimo, si impuhwe babafitiye, ahubwo ni ukugirango bagokere ubusa, bahore mu marira n’amaganya, bicwe n’agahinda.

 

(1)Ubu bugome bw’aka gatsiko bugaragarira mu kurandura imyaka y’abaturage bukabasiga iheruheru. *

 

(2)Bugaragarira mu kubategeka guhinga igihingwa kimwe cyakwera bukakigura ku ngufu bubahenda cyangwa bukabambura. Cyarumba bagataha amara masa.

(3)Ubugome nk’ubu bugaragarira mu gusenya amazu y’abaturage bubatse biyushye akuya, bukabaraza ku musozi no mu mashyamba.

 

(4)Bugaragarira mu kumena ibicuruzwa by’abari n’abategarugori baba babonye bibaruhije cyangwa bagujije amabanki bagamije kwirinda ingeso mbi nk’ubujura, uburaya n’ibindi.

 

(5)Ubugome nk’ubu bugaragarira mu misoro n’imisanzu by’urudaca bisabwa abacuruzi ngo badatera imbere bakabeshaho neza imiryango yabo kandi bakagombye kuba abaja n’abacakara b’agatsiko.

 

(6)Ubu bugome bugaragarira mu kwambura urubyiruko amagare n’amapikipiki kugira ngo bicwe n’inzara bahinduke imigata, babure imbaraga zo gutekereza no guhaguruka ngo baharanire uburenganzira bwabo bambuwe n’Agatsiko k’umunyagitugu Kagame. Birababaje!

Umwanzuro

Biragaragara ko ubutegetsi bwa jenerali Kagame n’agatsiko ke bufite ivangura risa n'irya “Apartheid”, rishingiye ku cyenewabo n’ubwironde.  Burasahura umutungo w’igihugu, bukikubira ibyiza byose by’u Rwanda. Abenegihugu bahindutse nk’abacakara mu gihugu cyabo. Imirimo yose myiza n’imishahara y’ikirenga byikubiwe n’Agatsiko.


Ku munsi nk’uyu mpuzamahanga w’umurimo, abakozi bose bahembwa intica ntikize nibibabere umwanya wo kwisuganyiriza mu matsinda (clubs) maze mutekereze kure, muhurize imbaraga hamwe maze twese nk’abitsamuye mu minsi ya vuba tuzahagurukire rimwe dukore Revolisiyo y’amahoro. Bityo u Rwanda ruzayoborwe n’ubuyobozi bwa rubanda , butanzwe na rubanda kandi bukorera rubanda.

 

Mwihangane, ibyo aribyo byose, mugire umunsi mwiza w'umurimo.

Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Mata 2012
Perezida wa clubs za RDI Rwanda Rwiza mu Rwanda
Mahoro Pacis pacismahoro@yahoo.fr

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article