DUTABARIZE abayoboke 7 ba PS Imberakuri bafashwe kuri iki cyumweru tariki ya 29/04/2012 hafi 17h barimo gusura umukecuru ubyara Bernard NTAGANDA

Publié le par veritas


Ntaganda-B.pngDUTABARIZE abayoboke barindwi (7) b’Ishyaka Parti Social IMBERAKURI bafashwe na Polisi y’u Rwanda uyu munsi ku cyumweru tariki ya 29/04/2012 ahagana saa kumi n’imwe (17h). Abapolisi babanje kugota urugo rw’umukecuru Mama wa Maître Bernard NTAGANDA (Perezida wa PSI) mu gihe cy’amasaha abiri (2h). Bigeze hafi nka saa kumi n’imwe (17h) abapolisi barabafata barabajyana ahantu hataramenyekana. Abo bayoboke bari baje gusura no gufata mu mugongo uwo mubyeyi uri mu gahinda yatewe n’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo guhamishaho igifungo cy’imyaka ine y’akamama yakatiwe umuhungu we Bernard Ntaganda.  Leta ya Kagame ikaba imuhora ibitekerezo bye bya Politiki yo kugarura Demokarasi mu Rwanda. Icyo cyemezo kikaba cyaratangajwe kuwa gatanu tariki ya 27/04/2012.
 
Dore  amazina n’abafashwe n’imilimo bashinzwe mw’Ishyaka :
 
Madamu Béatrice SINYIGENGA, Visi-Perezida wa Kabiri w’Ishyaka PSI
Madamu Marie Chantal MUKARUREMA (Umubitsi wa PSI akaba yaraherutse kunyerezwa na Polisi mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri 2012)
Bwana Jean Claude NDAMIRA, (Perezida w’Ishyaka PSI mu mugi wa Kigali).
Bwana Jean de la Croix TWAHIRWA, Visi-Perezida w’Ishyaka PSI mu mugi wa Kigali).
Bwana Denys MPAKANIYE, Umubitsi w’Ishyaka mu mugi wa Kigali.
Bwana Protais NIYITEGEKA, Umunyamabanga uhoraho mu mugi wa Kigali.
Bwana James NIGIRENTE, Ushinzwe Ubukangurambaga mu mugi wa Kigali.
 
Ikigo kirwanya umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR) gifatanije n’Ishyaka PS Imberakuri barabasaba guhererekanya no gutangaza cyane aya makuru y’ihohoterwa ry’aba banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Kagame. Turabasaba kudufasha mwese gushakisha irengero ry’aba bantu bafashwe, tukamenya uko byabagendekeye n’impamvu nyakuri bafashwe barengana.
 
Turasaba abanyamakuru bose, cyane cyane aba Radiyo BBC na Ijwi ry’Amerika (VOA), amashyaka yose ya Politiki, Imilyango irengera ikiremwamuntu, amadini yose Guhagurukira hamwe twese tukamagana iri fatwa ry’izi nzirakarengane tukamenya n’aho zifungiwe zitaricwa urubozo. Tugasaba ko zihita zirekurwa bidatinze kandi nta yandi mananiza.

 
Bikorewe i Buruseli, ku cyumweru tariki ya 29/04/2012.
 
Umuhuzabikorwa w’Ikigo CLIIR, MATATA Joseph.

 
Centre de Lutte contre l'Impunité
et l'Injustice au Rwanda (CLIIR)
Rue de la Colonne, n°54/4
1080 BRUXELLES
Tél/Fax : +32.81.601.113
GSM : +32.487.616.651 (Base)
& +32.476.701.569 (Proximus)


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article