Umwami Kigeli V NDAHINDURWA ntashobora gutaha mu Rwanda hari REPUBULIKA !

Publié le par veritas

Kigeli.pngKuba abo banyepolitiki barahunze igihugu kubera ko umutekano wabo wari ubangamiwe, bikaba byarabahesheje urubuga mu rwego mpuzamahanga rwo kugaragaza ibitekerezo byabo muri Politiki binyuranye n'umurongo wa Politiki wa Leta bagize uruhare mu gushyiraho no kuyobora, ibyo nta wabihakana. Ikibazo ariko gikomeye bafite, ni uko mu maso y'abanyarwanda, amateka yabo, ibyo bakoze kugeza ubu bose batabibona neza, bityo hari abantu batabashira amakenga.

Bamwe babanye na Paul KAGAME kuva bakiri bato, babana mu gisirikari, bakomezanya mu butegetsi bw'igihugu, kugeza ubwo bashwanye nawe bagahunga. Ugasanga kuva muri FPR, guhunga igihugu no gufata undi murongo wa Politiki basa nk'aho batabiteguye neza, kuko ahanini bishingiye ku myitwarire mibi ya Président Paul KAGAME ijyanye na personnalité ye, bikaba bibagora gusobanura uko kwitandukanya, n'ubwo hari bimwe biba bigaragara. Bamaze kubona ko kugirango bashobore gusobanura ukuntu bitandukanyije na FPR kandi bari bayikomeyemo, impamvu batanga usanga zishingiye cyane cyane ku mibanire yabo na mugenzi wabo Paul KAGAME, abaturage ugasanga batabibonamo neza. Bakeneye rero indi turufu ifatika yo kwerekana kugirango abantu babakurikire. Iturufu ikomeye abashaka gufata ubutegetsi bakoresheje cyane muri iyi myaka 50 ishize kugirango babugereho, ni amoko y'abanyarwanda. Kandi byagiye bibahira bakabugeraho, bamaze kumena amaraso menshi y'abanyarwanda. Ariko ababufashe kuri ubwo buryo nabo  ntibabutinzeho, ahubwo hamenetse andi maraso kugira ngo babuveho. Abanyarwanda rero bamaze gusobanukirwa, kandi bazi neza ko ntawe uzongera gufata ubutegetsi bwa Rubanda yitwaje ikibazo cy'amoko. Bamaze kubona ko iyo turufu itagishoboka, abanyepolitiki dufite ubu bashatse ikindi abantu bashobora kumva vuba kugirango babakurikire: Gutahuka k'Umwami.

Ariko hari abibaza bati "ese ubundi bamusize hanze batamureba" ?

Iyo turufu, ari abahoze muri FPR ubu iri ku butegetsi, ari n'abatarayihozemo ariko bakoranye nayo, barashaka kuyigira iyabo. Mu biganiro batanga hirya no hino ku isi, iyo bababajije niba bari kumwe n'Umwami, bavuga ko bashaka kumucyura. Ariko nta kindi bongeraho. Ntibagaragaza uruhare azaba afite mu Gihugu. Muri Programme Politique y'ayo mashyaka avuga itahuka ry'Umwami, ntaho bigararagara nka gahunda bashyize imbere. Iyo hagize ubabaza icyo kibazo, ntibagisubiza ahubwo bakinyura ku ruhande bakikomereza, bigashyira abantu mu rujijo. Bavuga gusa ko bazamucyura. Abo banyepolitiki, bazi ko Umwami w'u Rwanda KIGELI V J.B. NDAHINDURWA akunzwe cyane n'abanyarwanda. Kimwe mu byo FPR yashyize imbere muri propagande yayo, ni itahuka ry'impunzi zose, no gukemura burundu ikibazo cy'impunzi. Nibyo koko zimwe zari zarahunze muri 1959 zaratahutse. Ariko si zose. Bamwe mu batahutse basubiyeyo kubera kubura ibyo bijejwe. Abandi ntibigeze batahuka. Umwami w'u Rwanda KIGELI V J.B. NDAHINDURWA nawe yahunze muri ibyo bihe. Kandi ntiyatahutse. Hari ikibazo cyatumye adatahuka. Ikizwi ni uko icyo kibazo ubutegetsi buriho ubu butagikemuye. Abarwanya ubwo butegetsi bavuga ko bazamucyura, ntibagaragaza uko bazagikemura. Barashaka gusa ko rubanda babayoboka bitwaje personnalité y'Umwami, bityo n'amahanga azi ko Umwami w'u Rwanda ari hanze y'igihugu akaba yabumva. Ikindi ni uko uruhare azagira mu buzima bw'igihugu ntacyo babuvugaho.

Ubusanzwe, abakurikiranye iby'amateka na Politiki batubwira ko Umwami ari ntavogerwa, nta n'ubwo uwabaye Umwami abireka, kabone n'iyo yaba atari mu gihugu cye. Umwami ahora ari Umwami. Bivuze ko natahuka azakomeza kuba Umwami. Kandi ayo mashyaka yose, araharanira gukuraho Repubulika ya KAGAME, akayisimbuza indi Repubulika. Aha mvuze Repubulika ya KAGAME kuko nabuze uko nyita, twari tuzi Repubulika ya I yayobowe na Grégoire KAYIBANDA n'iya II yayobowe na Juvénal HABYARIMANAIyi iri ku butegetsi yo nta numéro bayihaye kubera impamvu zabo bwite. Kandi tuzi ko nta Bwami buba muri Repubulika, nta na Repubulika iba mu Bwami. Ni kimwe cyangwa ikindi. Aha niho abantu bagombakwitondera. Muri make, bisobanuye ko itahuka ry'Umwami rijyanye byanze bikunze n'isubizwaho ry'Ubwami. Hano ndongeraho Ubwami bugendera ku Itegekonshinga kuko mbere yo kwirukanwa n'Abazungu mu Rwanda aribwo KIGELI V J.B. NDAHINDURWA yari amaze kurahirira.

Ibyo kandi babyirengagiza babizi, ntibabibwire abaturage kugirango babajijishe. Ikindi badasobanurira abaturage ni ukuntu bazakemura ibibazo byugarije igihugu kugeza ubu, cyane cyane ikibazo cy'ubusumbane n'ivangura bishingiye ku moko, ari nacyo kibazo abanyepolitiki bakomeje kuririraho kugirango bagere ku butegetsi. Abantu benshi bibaza aho izo mpuhwe bafitiye Umwami zishingiye, cyane ko benshi mu bashinze ayo mashyaka bagize uruhare mu ntambara yo muri 1990, nyamara bishimiye kwikubira ibyiza by'igihugu, batitaye ku kibazo cy'impunzi, nta n'uwigeze abwira Paul KAGAME ati: « Ariko hari uwo twibagiwe kandi ufite agaciro gakomeye muri Société Nyarwanda ». Cyangwa barabimubwiye ntitwabimenya. Ko ntacyo se yabikozeho ? None ngo barashaka kumucyura!

Umwami nta shyaka agira, ariko hari amashyaka ashaka ubwami !

Ayo mashyaka rero twe tubona ko gutaha kw'Umwami yabibonyemo nk'iturufu yatuma bumvikana, ariko ntasobanura niba ari Umwami wayasabye kumucyura, niba aribo babimusabye, cyangwa niba ari impuhwe bamufitiye. Niba ariwe wabibasabye, byaba se bivuze ko we yananiwe kwicyura ? Niba se aribo babimusabye, yaba yarabyemeye ? Niba yarabyemeye, hari icyo bumvikanye uko bizagenda nagera mu gihugu ? Ibyo byose ntibabisobanura. Nyamara abantu babyibazaho. Abantu rero nibareke guhera mu gihirahiro, twe amashyaka tuzi aharanira itahuka ry'Umwami kugeza ubu ni abiri gusa:

Hari RPRK, Rwandese Protocol to Return the Kingdom. Ni ishyaka riharanira itahuka

ry'Umwami, isubizwaho ry'Ubwami bugendera ku Itegekonshinga, no gucyura impunzi zose z'Abanyarwanda. Icyo uhita ubona iryo shyaka ritandukaniyeho n'ariya yandi avuga Umwami gusa nta bindi bisobanuro, ni uko ryo bigaragara mu nyito yaryo. Ryemera ko Umwami ari uw'Abanyarwanda bose, kandi mu bushakashatsi twakoze twasanze rihuriwemo n'Abatwa, Abatutsi n'Abahutu, bagize Imbaga y'Inyabutatu Nyarwanda, ya yindi Umwami yifuza ko ijya mbere ntawe usigaye. Ni ukuvuga ko itahuka ry'Umwami n'isubizwaho ry'Ubwami bugendera ku Itegekonshinga arizo nkingi iryo shyaka ryubakiyeho, nk'uko bigaragara muri Programme Politique yaryo. Abayobozi b'iryo shyaka twaganiriye batubwiye ko Umwami ariwe wenyine ushobora gukemura ibibazo byugarije abanyarwanda , kandi bitashoboye gukemurwa n'ubutegetsi bwa za Repubulika uko zagiye zisimburana kuva Abakoloni bavuye mu Gihugu.

Umwami akaba ariwe wenyine washobora kongera guhuza abanyarwanda, bakarenga amacakubiri ashingiye ku ivangura ry'amoko, uturere, n'ibindi. Ayo macakubiri, yakomeje guhemberwa na bamwe mu banyepolitiki babinyujije mu mashyaka, ariko Umwami we nta Shyaka rya Politiki abamo, nta n'iryo ashobora kubogamiraho. Ubwami bugendera ku Itegekonshinga nk'uko twabibwiwe n'Umuyoyozi wa RPRK, buzaba burangwa na Demokarasi, abaturage bajya mu mashyaka bihitiyemo, bagatora bisanzuye, ishyaka ritsinze cyangwa amashyaka yishyize hamwe agatsinda amatora akaba ariyo atanga Ministre w'Intebe uzayobora Gouvernement. Umwami azaba ari hejuru y'Abanyepolitiki, kandi we ntakora Politiki.

Ahubwo azaba afite ububasha ahabwa n'Itegekonshinga bwo kugira inama abayobozi muri Leta, akaba yagarurira hafi amakimbirane ashobora kuvuka muri Gouvernement. Ibi bivuze ko nta mutegetsi uzongera kwigira igihangange, akandamiza abaturage mu nyungu ze bwite. Ibyiza abantu bategereje mu Bwami bugendera ku Itegekonshinga tuzabibagezaho mu buryoHari kandi n'irindi shyaka riharanira gutahuka kw'Umwami Naryo ribikora ku mugaragaro, kandi rifite uburyo risobanura imigambi yaryo, bitandukanye n'ariya mashyaka twavuze haruguru, avuga gusa gucyura Umwami ntagire ikindi yongeraho. Iryo shyaka rifite icyicaro mu gihugu

cy'ubudage rikaba rikuriwe nuwitwa Padiri Theophire Murengerantwari.

Abasomye iyi nyandiko, ntibagire ngo hari abafite umugambi wo kwiharira Umwami. Nta n'ubwo byashoboka. Umwami ni uwa bose. Ariko abitwaza ko akiri hanze y'igihugu kugirango babone abayoboke bavuga ko bazamucyura, nibareke kujijisha abantu, basobanure neza Programme Politique yabo, cyane cyane ku bijjyanye n'ikibazo cy'Umwami, nk'uko RPRK n'iryo shyaka rindi babikora neza. Mukomeze mushishoze. Mugire amahoro.

(source: inyenyerinews)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Umwami Kigeri nashaka azagume aho yahungiye mbona baramufashe neza

Umwami Kigeri, kugeza uno munsi birababaje cyane kubona ntakintu yaba yagaragarije urwanda uhereye mugihe abanyarwanda bicaga bagenzi babo, kandi icyo aricyo ubu niba aricyo atekereza ko yaricyo
noneho yarafite ububasha n’ubushobozi bwo kugira icyo akora ariko ntagikore.

Amatage yageze kurwanda aranuma, umutekano umaze gusakara hose, iteramber riraje ati nkaza nkaba umwami. Ibyo simbyanze Umwami apfa arumwami mais ca depend, umwami w’ikiragi nawe ntabaho ahubwo
tuzi abami bavugira abantu babo kugeza aho bapfiriye, naho abami binumira bakibera mumahanga badakoma Oyaaa, uwo antera gutekereza byinshi.

Ahubwo rero wabonye umwami uza mumarembo y’igihugu cye agasura abaturanyi yarangiza akisubirira mumahanga, Ngaho Uganda, Congo, Kenya yewe narumiwe. Ikindi we akina politiki yo mubushorishori

Nibenshi bagiye kumuganiriza cyakora iyo wunvishije ibyo avuga usanga ari hatari, afite n’ingabo ze utamenya mission yazo uretse ko mperutse kumva ko bagamije kurengera inyungu z’umwami.

Abanyarwanda nabo bamaze kuba maso ntibasa n’abanyarwanda ba kera, bazi ubafitiye akamaro naho rero kuririmba umwami gusa ntibifashije abanyarwanda.

Répondre
M

Republica ntacyo itwaye abanyarwanda, tuyobowe neza, amahame agenderwaho n’ishyaka riri kubutegetsi ni meza. Rero
ntampamvu y’umwami. Ibihugu byinshi byagiye bitera imbere kandi ntabami babiyoboye. Rero n’urwanda rwabaho, kandi rukabaho neza nta mwami rufite.

Murwanda  harimo demokarasi, kandi abaturage nibo b’ihitiramo
ababayobora, ariko igitangaje, n’uburyo bamwe iyo batsinzwe batemera intege nke zabo, barangiza bakirirwa bavuza induru ngo ishyaka riri kubutegetsi riyoboje igitugu abaturage. Birababaje!

Urwanda rumaze kugerakure mu miyoborere myiza. Abantu bose barabihamya, ndetse na rapport ya lonu yarabyerekanye
ejobundi, ubwo umuyobozi wayo Baan Ki-Moon yerekanaga  ko urwanda rwateye intambwe mu ntego z’iterambere ry’ikinyagihumbi. Kandi niko bimeze. Fungura link: http://www.igitondo.com/spip.php?article2019

Ubumwe n’ubwiyunge, sibyo nirirwa mvuga,kuko uje murwanda ntabura
kubibona. Abanyarwanda babanyeneza, kandi babanye mumahoro. Ariko igitangaje, n’uburyo har’agatsiko kabantu katishimiye Uburyo urwanda ruyobowe, ariko nabo sinabarenganya, barazira
ikibirukankamo, iyo baza kuba badafitanye ikibazo n’ubutabera bw’urwanda kubera ibyaha bakurikiranwaho, ibyo bavuga ntibakababivuze, ubona ko ikibakoresha ar’amaco y’inda.

Ntamwami dukeneye, kuko ibyo yifuza kuzageza kubanyarwanda,
turabifite kandi tubifite kubwinshi.

Umunsi mwiza!

Répondre
K

Ngaho ga abashaka gucyura umwami! Umuntu ushaka gukuraho repubulika akazana ubwami , ubwo azi neza icyo ubwami buvuga kumunyarwanda cyangwa arumva abwira abo mu nzu ye gusa!

Nzabandora ni umwana w'umunyarwanda!

Répondre